{"id":46528,"date":"2022-04-09T09:46:00","date_gmt":"2022-04-09T09:46:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2022\/04\/09\/tariki-9-mata-1994-ingabo-z-abafaransa-zatereranye-abatutsi\/"},"modified":"2022-04-09T09:46:00","modified_gmt":"2022-04-09T09:46:00","slug":"tariki-9-mata-1994-ingabo-z-abafaransa-zatereranye-abatutsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528","title":{"rendered":"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z&#8217;Abafaransa zatereranye Abatutsi"},"content":{"rendered":"<p><strong>Tariki ya 09  Mata mu 1994, Leta y\u2019abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994.<br \/>\n<em><\/h2>\n<p><strong>1. Ingabo z\u2019Abafaransa baje mu cyo bise \u00ab Op\u00e9ration Amaryllis \u00bb zateraranye Abatutsi mu maboko y\u2019abicanyi<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise \u00ab Operation Amaryllis \u00bb yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy\u2019iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n\u2019abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n\u2019ahandi henshi mu gihugu, bicwa n\u2019abasirikari  n\u2019Interahamwe. Izo ngabo z\u2019Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.<\/p>\n<p>Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy\u2019indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe. <\/p>\n<p>Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z\u2019abasirikari b\u2019Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y\u2019ingabo z\u2019Abafaransa.<\/p>\n<p>Imiryango yarimo abashakanye hagati y\u2019Umufaransa n\u2019Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n\u2019Abanyarwanda basabye ko abao bashakanye n\u2019abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y\u2019Ubufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.<\/p>\n<p>Nyamara, ambasade y\u2019u Bufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango w\u2019uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w\u2019abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n\u2019ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry\u2019Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y\u2019Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zirabica.<\/p>\n<p>Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi \u00ab orphelinat Ste Agathe \u00bb yari iya  Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko u Bufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w\u2019intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi 2 yishwe n\u2019abasirikari b\u2019u Rwanda bayobowe na majoro Bernard Ntuyahaga.  <\/p>\n<p>Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi 2 yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n\u2019abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z\u2019u Rwanda zari ku rugamba.<\/p>\n<p>Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n\u2019abandi bahezanguni buriye indege z\u2019Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.<\/p>\n<p>Mu ntagondwa z\u2019abajenosideri batwawe n\u2019ingabo z\u2019Abafaransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikowra rya Jenoside.<\/p>\n<p><strong>2.Ishyirwaho rya guverinoma y\u2019abicanyi yari iyobowe na Kambanda<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Mu gitondo cy\u2019itariki ya 8\/4, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y\u2019abahezanguni. Ishyirwaho ry\u2019iyo guverinoma ryabereye muri Ambasade y\u2019Abafaransa.<\/p>\n<p>MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi perezida we na Joseph Nzirorera, umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na Fran\u00e7ois Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, C\u00e9lestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.<\/p>\n<p>MRND yashyizeho Dr Th\u00e9odore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa minisitiri w\u2019intebe.<\/p>\n<p>Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa : gutanga umurongo w\u2019uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga.<\/p>\n<p><strong>3.Abatutsi biciwe kuri paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe n\u2019abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo. Uyu munsi kandi ni nabwo abasirikare ba Leta  batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa  Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.<\/p>\n<p>Ikinyamakuru cy\u2019abafaransa Lib\u00e9ration ni cyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu nyandiko yanditswe n\u2019umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.<\/p>\n<p><strong>4.Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye.<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, MwiriNyamirama na Kabare  mu Karere ka Kayonza, kimwe n\u2019abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo  barishwe. <\/p>\n<p>Interahamwe zishe Abatutsi muri  Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n\u2019abari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.<\/p>\n<p>Guhera tariki ya 9 mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi  mu Karere ka Gatsibo, hamwe n\u2019abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye. Mu minsi yakurikiyeho hishwe abarenga 12000.<\/p>\n<p>Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby\u2019umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n\u2019ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y\u2019ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw\u2019Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo,     ndetse no  muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.<\/p>\n<p>Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i  Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga  zifite ibiganza by\u2019abo zamaze kwica; zigakomereza   i Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.  <\/p>\n<p><strong>Umusozo<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y\u2019abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994. 1. Ingabo z\u2019Abafaransa baje mu cyo bise \u00ab Op\u00e9ration Amaryllis \u00bb zateraranye Abatutsi mu maboko y\u2019abicanyi Tariki ya 9 Mata, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":12,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-46528","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z&#039;Abafaransa zatereranye Abatutsi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z&#039;Abafaransa zatereranye Abatutsi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y\u2019abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994. 1. Ingabo z\u2019Abafaransa baje mu cyo bise \u00ab Op\u00e9ration Amaryllis \u00bb zateraranye Abatutsi mu maboko y\u2019abicanyi Tariki ya 9 Mata, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-04-09T09:46:00+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528\"},\"author\":{\"name\":\"Fred Rugira\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\"},\"headline\":\"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z&#8217;Abafaransa zatereranye Abatutsi\",\"datePublished\":\"2022-04-09T09:46:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528\"},\"wordCount\":893,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528\",\"name\":\"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z'Abafaransa zatereranye Abatutsi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2022-04-09T09:46:00+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=46528#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z&#8217;Abafaransa zatereranye Abatutsi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\",\"name\":\"Fred Rugira\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=12\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z'Abafaransa zatereranye Abatutsi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z'Abafaransa zatereranye Abatutsi - BWIZA","og_description":"Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y\u2019abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994. 1. Ingabo z\u2019Abafaransa baje mu cyo bise \u00ab Op\u00e9ration Amaryllis \u00bb zateraranye Abatutsi mu maboko y\u2019abicanyi Tariki ya 9 Mata, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2022-04-09T09:46:00+00:00","author":"Fred Rugira","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Fred Rugira","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528"},"author":{"name":"Fred Rugira","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55"},"headline":"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z&#8217;Abafaransa zatereranye Abatutsi","datePublished":"2022-04-09T09:46:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528"},"wordCount":893,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=46528#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528","name":"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z'Abafaransa zatereranye Abatutsi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2022-04-09T09:46:00+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=46528"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=46528#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z&#8217;Abafaransa zatereranye Abatutsi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55","name":"Fred Rugira","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=12"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/46528","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/12"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=46528"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/46528\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=46528"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=46528"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=46528"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}