{"id":4689,"date":"2017-01-26T16:51:56","date_gmt":"2017-01-26T16:51:56","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/01\/26\/ibyo-repubulika-yakwigira-ku-ngoma-z-abami-batatu-bayoboye-u-rwanda-bwa-nyuma\/"},"modified":"2017-01-26T16:51:56","modified_gmt":"2017-01-26T16:51:56","slug":"ibyo-repubulika-yakwigira-ku-ngoma-z-abami-batatu-bayoboye-u-rwanda-bwa-nyuma","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689","title":{"rendered":"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma"},"content":{"rendered":"<p>U Rwanda nk\u2019igihugu cyayobowe n\u2019abami mu bihe bigoye by\u2019Abakoloni bazanaga mu gihugu amatwara akubiyemo ubuhanga n\u2019ubwenge byo mu ishuri, hari amwe mu masomo Repubulika yakwigira ku bami ba nyuma b\u2019u Rwanda. Abami ba nyuma batagetse u Rwanda ni Yuhi V Musinga (1896-1931), Mutara III Rudahigwa (1931-1959) na Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) uyu wa nyuma yatanze ku wa  16 Ukwakira 2016 agwa ishyanga muri Amerika aho yabaga nk\u2019impunzi.<br \/>\nIyi nkuru ikubiyemo ibyaranze imitegekere y\u2019aba bami bishobora kuba isomo ku Rwanda rw\u2019ubu n\u2019ubwo rutakiyobowe n\u2019ingomo ya cyami.<br \/>\n <strong>Yuhi V Musinga (1896 \u2014 1931) <\/strong><br \/>\nYuhi V Musinga yakoranaga neza n\u2019abazungu ariko bigeze ku kibazo cyo gushaka kumubatiza mu idini rya kiliziya gatolika arabyanga ndetse bahita babipfa.Mu gihe cy\u2019ababiligi, Musinga utarakundaga kiliziya yagiye abona bamwe mu bana be bwite bahinduka abakirisitu bituma abavuma, uhereye ku bakuru aribo Rudahigwa na Rwigemera, ndetse na bamwe mu bakobwa be.<br \/>\n <strong>Ntabwo ibyo ba gashakabuhake b\u2019Abazungu bazana mu Rwanda byose bikwiye kwemerwa hatabayeho kwihitiramo k\u2019u Rwanda.<\/strong><br \/>\nMu ibaruwa yandikiye umukobwa we Musheshembugu tariki 5\/1\/1930, yagize ati \u201c mvumye umwana wanjye wese uzaba umukirisitu. Nihagire umuba, azabure umutungo! Azabe ikiremba! Niba ari umukobwa, azabe ingumba! Ntazahabwe amata n\u2019umuhutu, ntazahabwe amata n\u2019umututsi! Azavumwe n\u2019umuntu wese uzi kuvuma, Niba ushaka kuba umukirisitu kugira ngo ushimishe umugabo wawe, sinzongera kugukunda na rimwe, ndakurahiye. Mbe nica data Rwabugiri niba ibyo nkubwiye atari byo. Nzakwifuriza ikibi cyose kibaho kubera kukwanga. Nzakwanga nk\u2019uburozi bwishe umuvandimwe wanjye Munana, nkwange nka mugiga yishe abana banjye Munonozi na Rudacyahwa. Tega amatwi wumve neza, hitamo kunkunda, gukunda ubuzima bwawe cyangwa gukunda Rwagataraka. Nkurahiye nkomeje ko nuramuka ubaye umukirisitu ntazongera kurebana nawe mu maso. Mbwira neza icyo utekereza mu mutima wawe. Musheshambugu, mbwiza ukuri kuko uyu ariwo munsi wo kunyereka ko uri umwana wanjye cyangwa utari we.\u201d<br \/>\n<figure id=\"attachment_55449\" aria-describedby=\"caption-attachment-55449\" style=\"width: 747px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/i-bwamii-1.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-55449\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/i-bwamii-1.jpg\" alt=\"i-bwamii\" width=\"747\" height=\"498\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-55449\" class=\"wp-caption-text\">i bwami<\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong>Musinga yakwigirwaho kandi kwitangira abo uyobora<\/strong><br \/>\nUrwango Musinga yangaga abazungu rwatumye abo yari abangamiye biga ku buryo bamukura ku butegetsi, nk\u2019uko abongereza babikoze ku mwami Mwanga mu Buganda, n\u2019abafaransa bakabikora ku mwamikazi Ranavalo wa Madagascar. Ibyo nibyo tuzavugaho mu nkuru itaha kugeza aho Musinga yatangiye (gupfa) hanze y\u2019igihugu, ibintu na n\u2019ubu bigifatwa nk\u2019ishyano.<br \/>\nPasiteri Mpyisi  avuga ko hari ikintu cy\u2019ingenzi Abanyarwanda bakwigira kuri Yuhi V Musinga, ati \u201cMusinga afite ikintu yakoze gikomeye cyane, sinzi ko mukizi, arwana n\u2019abazungu bateye u Rwanda bakagira imbaraga bakatunesha, baramubwiye bati dusinyire y\u2019uko uduhaye u Rwanda ariko ukomeze urutegeke, bakagirango barabwira umusaza w\u2019igicucu utazi ibya sinyatire, arababaza ati nimara kubasinyira y\u2019uko ndubahaye ndaba ngitegeka iki? Barumirwa, bati rero nutabikora turakwica, ati munyice, nziko mwatunesheje munyice ariko simbahaye u Rwanda, ati u Rwanda naruhawe n\u2019abanyarwanda si urwanjye ni urw\u2019abanyarwanda babarumpaye ngo mbayobore, akoresha referandumu ya mbere mu Rwanda, itora rya mbere ryatangijwe na Musinga, wabwiye Abazungu ati, nimugende mubaze abanyarwanda yuko igihugu bakibahaye nanjye ndabyemera<br \/>\nIcyo gihe ngo abazungu batinye kubaza abanyarwanda babwira Musinga bati \u201cTuraguciye\u201d nawe ati \u201cNimunce\u201d maze abanyarwanda bashaka kurwana ariko Musinga ahitamo kubabuza kuko yari yamaze kubona ko abazungu bafite imbaraga,<br \/>\nMpyisi agaruka ku cyemezo Umwami Musinga yafatiye abashatse kurwana, Musinga ngo yabwiye abo banyarwanda ati \u201cTwaraneshejwe bana banjjye niturwana ndapfa namwe mushire, reka ndutabarire ariko mubeho, kandi u Rwanda ruzabaho<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Mutara wa III Rugahigwa charles Leon Pierre  (1931-1959)<\/strong><br \/>\nN\u2019ubwo uyu yagiye ku ngoma nyuma y\u2019uko se wabo Musinga yari amaze gucirirwa ishyaga ndetse we akaba yari yaremeye kubatizwa n\u2019Abapadiri b\u2019Abazungu  muri kiliziya Gatolika, Rudahigwa  nawe hari icyo u Rwanda rwamwigiraho.<br \/>\n <strong>Uyu yabaye umwami watuye Imana igihugu cye<\/strong><br \/>\nKuri ubu igihugu cy\u2019u Rwanda ntikiragaragaza umurongo ntakuka w\u2019ibyo u Rwanda n\u2019abanyarwanda bakwiye kwemera no kutemera ku bijyanye n\u2019imyizerere, mu Rwanda hari ibintu byinshi abategetsi badafata nk\u2019ikosa mu gihe ku bemera Imana biba ari icyaha nyamara mu kindi gihe abategetsi bakagaragaza ko bemera Imana ndetse bakanayiragiza igihugu mu isengesho rikorwa buri ntangiriro z\u2019umwaka.<br \/>\nMu kugenzura uko iki kibazo cy\u2019imyemerere idashikamye gihagaze mu Rwanda, Bwiza.com yaganiriye na bamwe mu banyarwanda b\u2019abakirisitu bayitangariza ko bikwiye ko u Rwanda nk\u2019igihugu kiragizwa Imana buri mwaka gikwiye gushyira mu mategeko yacyo ko ibyaha nk\u2019ubusambanyi no kuryamana kw\u2019abahuje ibitsina (Ubutinganyi) ari ibyaha bihanirwa n\u2019amategeko, bitandukanye n\u2019uko igihugu cyakomeza kwifata kuri ibi byaha<br \/>\nAshimira, Mutara III Rudahigwa, pastier Mpyisi yagize ati \u201cNtabwo ndumva na rimwe umwami watuye Imana igihugu cye. Igituma tukiri mu Rwanda ibyago byarabaye tukaba tukirurimo ni icyo gikorwa gitangaje Mutara III Rudahigwa yakoze yibuka Imana, Imana niyo itumye twicaye ahangaha twese<br \/>\n <strong>Mutara III Rudahigwa yaba yarabaye ikigwari, ibi byo ni isomo ry\u2019ibyo abo kuri Repubulika bakwirinda<\/strong><br \/>\nKwirukanirwa umugabekazi babanaga mu nzu akajya kuba kure y\u2019u mwami bikozwe n\u2019abakoroni bifatwa nk\u2019intege nke ku mwami Rudahigwa.<br \/>\nKuva yakwima ingoma mu mwaka w\u20191931 kugeza mu mwaka w\u20191939 yabanaga mu ngoro n\u2019umugabekazi Kankazi Ladegonde gusa  abazungu ntibabyishimiraga kuko bavugaga ko Kankazi Ladegonde ariwe woshya Rudahigwa kudakora ibyo Abakoloni bashakaga byose kuko hari ibyo yabangiraga,<br \/>\nMu busanzwe umwami yagiraga abagore benshi nyamara Umwami Mutara wa III Rudahigwa we yagize abagore babiri gusa. Ibi akaba yarabitewe n\u2019imyemerere ya Gikirisitu yazanywe n\u2019abazungu. Mbere y\u2019uko Rudahigwa aba Umukirisitu yari afite umugore witwa Nyiramakomari ariko abazungu bamutegeka kumwirukana ngo ashake undi bijyanye n\u2019amahame n\u2019ukwemera kwa Kiliziya Gatulika.<br \/>\nMu mwaka w\u20191942 yashakanye na Gicanda Rosalie baje no gusezeranira muri Kiliziya Gatulika. Uyu mwamikazi Gicanda akaba yarakomeje kubana na Rudahigwa charles kugeza ubwo batandukanywaga n\u2019urupfu mu mwaka w\u20191959<br \/>\nMu mwaka w\u20191961 ingoma ya cyami yarahiritswe. Umwamikazi Gicanda, yirukanwe n\u2019ingoma ya Repubulika ya Mbere yari iyobowe na Perezida Kayibanda Gregoire wategetse ko Gicanda ava muri iyi ngoro, kugirango ubwami bwibagirane burundu mu Rwanda.<br \/>\nUmwami Mutara wa III Rugahigwa charles Leon Pierre yatwaye u Rwanda kuva mu mwaka w\u20191931 kugeza mu mwaka w\u20191959, ubwo yatangaga ku buryo abanyamateka n\u2019abashakashatsi batarabasha gusobanura neza.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961)<\/strong><br \/>\n <strong>Umuyobozi mwiza ni ukunzwe n\u2019abaturage<\/strong><br \/>\nPasiteri Mpyisi wabanye n\u2019uyu mwami avuga ko amaze kwima Abanyarwanda bamushyize ku mibiri yabo nk\u2019ikimenyetso cy\u2019uko bamwishimiye, Mpyisi ati \u201cNtabwo ndumva undi mwami abaturage bamwibambitse ku mibiri yabo ngo urakabaho, urakarama Kigeli V Ndahindurwa\u201d<br \/>\n <strong>Umutegetsi nyawe yubaha umuco w\u2019igihugu ayoboye<\/strong><br \/>\nKubaha umuco w\u2019igihugu cye ni bimwe mu byaranze imibereho ya Kigeli V Ndahindurwa kugeza ubwo yaje no gutanga atabyaye kubera kwanga gushakira umugore ishyanga aho yabaga mu buhungiro mu gihugu cy\u2019Amerika.<br \/>\nKigeli V Ndahindurwa ngo yari umukirisitu wemera Imana ariko ngo yanemeraga ko nk\u2019uko Bibiliya ifite ibyo ibuza abayoboke bayo ngo ni nako kirazira z\u2019umuco nyarwanda zigomba kubahwa, hari amakuru yagiye avugwa ko Kigeli V Ndahindurwa yaba yarasize umwana yabyariye mu mahanga ariko ukuri kuriho ni uko bizwi ko uyu mwami yatanze adashatse cyangwa ngo abyare.<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n<a href=\"https:\/\/web.facebook.com\/niyoschady\"> <strong>Schadrack@bwiza.com<\/strong> <\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>U Rwanda nk\u2019igihugu cyayobowe n\u2019abami mu bihe bigoye by\u2019Abakoloni bazanaga mu gihugu amatwara akubiyemo ubuhanga n\u2019ubwenge byo mu ishuri, hari amwe mu masomo Repubulika yakwigira ku bami ba nyuma b\u2019u Rwanda. Abami ba nyuma batagetse u Rwanda ni Yuhi V Musinga (1896-1931), Mutara III Rudahigwa (1931-1959) na Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) uyu wa nyuma yatanze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[18],"tags":[],"class_list":["post-4689","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-zicukumbuye"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"U Rwanda nk\u2019igihugu cyayobowe n\u2019abami mu bihe bigoye by\u2019Abakoloni bazanaga mu gihugu amatwara akubiyemo ubuhanga n\u2019ubwenge byo mu ishuri, hari amwe mu masomo Repubulika yakwigira ku bami ba nyuma b\u2019u Rwanda. Abami ba nyuma batagetse u Rwanda ni Yuhi V Musinga (1896-1931), Mutara III Rudahigwa (1931-1959) na Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) uyu wa nyuma yatanze [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-26T16:51:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/i-bwamii-1.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma\",\"datePublished\":\"2017-01-26T16:51:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689\"},\"wordCount\":1150,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/i-bwamii-1.jpg\",\"articleSection\":[\"Zicukumbuye\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689\",\"name\":\"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/i-bwamii-1.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-26T16:51:56+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/i-bwamii-1.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/i-bwamii-1.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4689#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma - BWIZA","og_description":"U Rwanda nk\u2019igihugu cyayobowe n\u2019abami mu bihe bigoye by\u2019Abakoloni bazanaga mu gihugu amatwara akubiyemo ubuhanga n\u2019ubwenge byo mu ishuri, hari amwe mu masomo Repubulika yakwigira ku bami ba nyuma b\u2019u Rwanda. Abami ba nyuma batagetse u Rwanda ni Yuhi V Musinga (1896-1931), Mutara III Rudahigwa (1931-1959) na Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) uyu wa nyuma yatanze [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-01-26T16:51:56+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/i-bwamii-1.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma","datePublished":"2017-01-26T16:51:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689"},"wordCount":1150,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/i-bwamii-1.jpg","articleSection":["Zicukumbuye"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4689#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689","name":"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/i-bwamii-1.jpg","datePublished":"2017-01-26T16:51:56+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4689"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/i-bwamii-1.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/i-bwamii-1.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4689#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z\u2019abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4689","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4689"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4689\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4689"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4689"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4689"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}