{"id":4696,"date":"2017-01-27T14:46:11","date_gmt":"2017-01-27T14:46:11","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/01\/27\/amateka-y-igisirikare-ku-isi-na-bimwe-mu-byo-abantu-bakibazaho\/"},"modified":"2025-02-12T17:09:14","modified_gmt":"2025-02-12T15:09:14","slug":"amateka-y-igisirikare-ku-isi-na-bimwe-mu-byo-abantu-bakibazaho","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696","title":{"rendered":"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho"},"content":{"rendered":"<p>Niba hari inkuru zikunze kuba ingume mu bitangazamakuru kandi atari uko zabuze ahubwo ari ukubera ko abantu bazitekerezaho bakababwa, ni inkuru zivuga ku gisirikare mu buryo butandukanye cyaba icyo mu Rwanda cyangwa n\u2019ahandi ku isi.<br \/>\nIbi ariko ntawavuga ko byizana ahubwo bigira impamvu zitandukanye wanasanga mu myumvire iruhije gusesengura ku mpande zombi harimo imyumvire runaka ishingiye ku mategeko mpuzamahanga agenga uyu mwuga wa gisirikare yewe hakanabaho n\u2019imyumvire yihariye ku gisirikare igenda ishingira ku myitwarire y\u2019abasirikare kenshi usanga idasa n\u2019iy\u2019abasivili.<br \/>\nIkindi, n\u2019amategeko agenga umwuga w\u2019itangazamakuru asa n\u2019aho atarekurira abanyamakuru kwibanda ku nkuru z\u2019umutekano zimbitse w\u2019ibihugu byabo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIbi ariko binajyana nuko nta bahanga mu gukora no gucukumbura bene ubu bwoko bw\u2019inkuru ibihugu bimwe biba byibitseho uretse ababa bakiri muri ako kazi ka gisoda kenshi baba batanarekuriwe kugira ibyo batangaza.<br \/>\nUbundi ibinyamakuru bikomeye nka za BBC cyangwa CNN bifite amashami ashinzwe gutara, gutangaza no gusesengura inkuru zivuga ku by\u2019umutekano na gisirikare [Defense &#038; Military News Department].<br \/>\nBisaba ko bamwe babanza kujya mu biruhuko by\u2019izabukuru kandi nabwo bagahozwaho ijisho haba muri Afurika, mu Rwanda n\u2019ahandi ku isi!<br \/>\n <strong>1.Bimwe mu bintu ibisirikare ku isi byihariye bidahuje n\u2019ibasivili<\/strong><br \/>\n\u00cb\u0192 Abasirikare ba buri gihugu bagira inkiko zabo zihariye<br \/>\n\u00cb\u0192 Kenshi usanga abasirikare bagira amavuriro yabo yihariye<br \/>\n\u00cb\u0192 Abasirikare bagira injyana ya muzika bihariye ku isi ya Rurema!<br \/>\n\u00cb\u0192 Abasirikare bakunze kugira impuzankano [ Uniforms ] zitambarwa n\u2019abasivili.<br \/>\n\u00cb\u0192 Abasirikare bagira indimi bashobora kuganiriramo [ Communication and Military slangs &#038; signals ] umusivili atapfa kwigondera !<br \/>\n\u00cb\u0192 Kutabana n\u2019imiryango yabo igihe kinini kurenza abandi bantu ku isi .<br \/>\nUwavuga amatandukanirizo y\u2019abasirikare n\u2019abantu basanzwe aba bitwa abasivili byo ntiyabona aho abyandika bwakwira bugacya.<br \/>\nIkintu ariko gitangaje ni ukuntu usanga nubwo bimeze gutyo , usanga aba bantu batinyitse cyangwa se batinywa, iyo witegereje neza usanga ari nabo bantu bitonda cyane ku iri iyi si ya Rurema, utapfa kubona benderanya!<br \/>\nIbi nkabihuza nuko ugereranije n\u2019ibitwaro bahoramo kandi kenshi banitwaza mu kazi kabo ka buri munsi, wenda tuvuge uramutse ubihaye abasivili mu biganza byabo mu masaha atarenze 24 baba bamaze koreka isi igasigara ari umuyonga!<br \/>\nNyamara henshi ku isi usanga aba bantu bihariye, mu mato yabo y\u2019intambara , mu ndege zabo na za kajugujugu , mu bimodoka bibatwara ku rugamba no ku kazi kabo batuje kandi ntawusagarira undi, ikindi bakorana umurava ari naho hava imvugo ihurirwaho na benshi mu gukebura abanebwe ukumva umuntu abwiye undi ati : Kora iki vuba kandi gisirikare ! Bisa no gusaba umuntu  gukora vuba kandi neza byihuse.<br \/>\nNiba hari abantu batekerezwaho uko babayeho umuntu atapfa gushyikira mu bwenge bwe ni abasirikare . Hibazwa ukuntu aba bantu ari bo baba ahantu hagoye kuba, hatitawe ku buryo hagoye bo baba bagomba kujyayo kandi batinuba.<br \/>\nKu isi yose kandi iyo usomye amateka n\u2019amategeko agenga uyu mwuga wa gisoda usanga ubutumwa bw\u2019ibisirikare buba bujya gusa neza neza aho usanga inshingano ya mbere ya buri gisoda ku isi yibanda ku ngingo zikurikira :<br \/>\n\u00cb\u0192Kurinda umutekano w\u2019imbere n\u2019ubusugire bw\u2019ibihugu byabo kenshi byibanda cyane cyane ku butaka, ikirere no mu mazi.<br \/>\nAha ariko uko isi igenda itera imbere hagenda haniyongeramo utundi tuntu tuba tugezweho nkaho usanga hari ahagenda hashingwa amashami ashinzwe kurinda ubusugire bw\u2019igihugu ku rwego rwa murandasi.<br \/>\nNkubu igihugu cya Israel cyanshinze umutwe kabuhariwe urwanisha za mudasobwa  [Israel Cyber Military Defense &#038; Technology ] .<br \/>\nMu minsi iri imbere uzajya usanga ingabo ku rugamba zihabwa amabwiriza na za robots kandi robots ubwazo zirwana inkundura ku murongo w\u2019urubuga rw\u2019amahina [On Frontline Battle ].<br \/>\nN\u2019ubwo bimeze bityo ariko utu tuntu abasirikare usanga bihariye tudasa n\u2019ubuzima busanzwe bw\u2019abasivili nitwo dutuma buri wese mu mutima we yifuza kuba yanyura mu gisirikare gato ngo ashire amatsiko kandi abasesenguzi bavuga ko ugezeyo ngo arushaho kugira amatsiko bisumbye yo kumenya ibisumbye ibyo azi!<br \/>\n <strong>2.Muri make uko amateka y\u2019igisirikare ku isi yubatse!<\/strong><br \/>\nAmakuru dukesha urubuga rw\u2019ubushakashatsi rwa Wikipedia.com atwereka amateka y\u2019igisirikare ku isi mu buryo butandukanye ahanini bushingira ku bintu bikurikira :<\/p>\n<ul>\n<li>Igisirikare cyo  mu ijuru kwa Nyagasani Imana Rurema.<\/li>\n<li>Igisirikare mu gihe cya cyera cyane ndetse mbere y\u2019Ivuka rya Yezu.<\/li>\n<li>Igisirikare nyuma y\u2019Ivuka rya Yezu kugeza mu binyejana byakurikiyeho.<\/li>\n<li>Igisirikare mu gihe isi yari imaze gutera imbere cyane cyane mu ikoranabuhanga.<\/li>\n<li>Igisirikare mu isi ya none turimo .<\/li>\n<li>Imitwe yitwara gisirikare cyangwa abandi bita inyeshyamba n\u2019ibindi.<\/li>\n<\/ul>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nGusesengura ibijyanye n\u2019amateka y\u2019umwuga wa gisirikare ariko ntibyakoroha na mba mu gihe na magingo aya isi itagira igisirikare kimwe rukumbi kizwi nk\u2019igisirikare cy\u2019isi yewe nta nikigeze kibaho kuva yaremwa.<br \/>\nNyamara mu ibi byose nk\u2019uko twabivuze hejuru gato haniyongeramo ko ubu ibisirikare byacitsemo ibice hafi 3 :<br \/>\n\u00cb\u0192Igisirikare cya Leta [ Regular Army\/Arm\u00e9e Reguli\u00e8re ]<br \/>\n\u00cb\u0192Imitwe yitwara gisirikare [ Military rebels &#038; Militias ]<br \/>\n\u00cb\u0192Imitwe y\u2019iterabwoba n\u2019ibindi n\u2019ibindi.<br \/>\nIbi rero bisaba ko abantu barebera hamwe ibikorwa bigari bya gisirikare ahanini usanga bidasiga inyuma amateka y\u2019intambara zagiye ziba ku isi zikomeye.<br \/>\nSi kenshi wavuga igisirikare usize intambara inyuma byanze bikunze kimwe usanga ari nk\u2019umukenyero ikindi ari umwitero kuko bidakunze gusigana.<br \/>\nIbi ariko nabyo birimo ihurizo ritoroshye kuko nibura hambere wasangaga ibipimo kuri iyi ngingo byarorohaga kuko hakundaga kubaho intambara zihanganishije ibisirikare by\u2019ibihugu runaka byaba ibihugu byishyize hamwe bigatera ibindi. Cyangwa se igihugu ku kindi bikesurana  mu byo bita intambara mpuzabihugu [ Gu\u00e8rre Conv\u00e9ntionnelle \/ Conventional War ].<br \/>\nUbu ariko byahinduye isura kuko usanga hari aho Ibisirikare bya Leta [ Regular Army ] bihanganye n\u2019Ibisirikare bindi twavuze nk\u2019inyeshyamba cyangwa imitwe y\u2019iterabwoba kandi gupima ingufu za buri ruhande mu izi  bikaba bitoroshye.<br \/>\nDufate nk\u2019urugero, intambara irimo kubera mu gihugu cya Syria aho usanga ku ruhande rumwe Ingabo za Leta ya Syria ziyobowe na Perezida Bashar Al-Assad zarahagamwe n\u2019inyeshyamba za The Free Syrian  Army ndetse n\u2019indi mitwe nka Al-Nusrah usanga itoroshye muri uru rugamba tutibagiwe na Islamic State yabaye icyogere mu gutera muzunga ibihugu byigize akari aha kajya he ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Uburusiya,Turkiya Iran n\u2019ibindi.<br \/>\nIyo usomye ibitabo byera nka Bibiliya ubwabyo bikwereka ko iki kibazo cyo guhangana kitari icya none nkaho mu gitabo cy\u2019Ibyahushuwe 12:7 uhabona ko no mu ijuru ubwaho habayeho  imirwano .<br \/>\nIyi mirwano yo mu ijuru igaragaramo abagaba b\u2019Ingabo bahambaye barimo nka Malaika Michael bivugwa ko ariwe Mugaba Mukuru w\u2019Ingabo zo mu Ijuru ariko ku ruhande hakaza na Bwana Lucifer uzwi ku izina rya Satani uyu we akaba atoroshye kuko Bibiliya iyo yemeza ko afite nawe ububasha bwo kuyobora cyangwa kuyobya isi akoresheje ibikonyozi bye by\u2019abamalaika yatorokanye nawe ava mu ijuru!<br \/>\nAha ni naho hagaragaza ko tutavuga ku mateka ya gisirikare ngo twibande ku bisirikare bizwi n\u2019amategeko nka kuriya kwa Malaika Michael ngo twibagirwe n\u2019Inyeshyamba zitandukanye ziba zarigometse ku butegetsi nka kuriya Bwana Satan Lucifer yari yabigenje ku Mana!<br \/>\n <strong>Aha rero haratuma tureba bimwe mu bisirikare igihugu ku kindi<\/strong><br \/>\nMuri ya mateka ya cyera twavuze, usangamo ibihugu byagiye bigira ibisoda bikomeye ku rwego rwo hejuru harimo nk\u2019 icya Misiri kizwi ku izina rya <strong> \u201c<\/strong> Mudarawaat\u201d nkaho tubona ko kuva na kera na kare iki gihugu cyari gifite igisirikare gikaze ndetse cyanashoboraga gukoloniza ibihugu bitandukanye.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/egypt.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-55525\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/egypt-1024x741.jpg\" alt=\"egypt\" width=\"645\" height=\"467\" \/><\/a><br \/>\nIki gisirikare kandi ni nacyo cyakoreshejwe cyane mu kubuza Abisiraheli kwambuka bavanwa mu bucakara mu Misiri basubizwa iwabo i Kanani mu rugamba rutari rworoshye dore ko habaye aha Mana ku Nyanja itukura bakahambuswa na Rurema wenyine, mu Ntambara yagizwemo uruhare n\u2019Ingabo zarwaniraga mu mazi za Misiri,nubwo zaje kurohama zose muri iyo nyanja !<br \/>\nIcyo gihe imitwe y\u2019Ingabo ya Isra\u00e0\u00abl yari irangajwe imbere na Komanda Moses yungirijwe na Aron mu ruhande rwa Misiri hari Umwami Pharaon nubwo batavuga ngo yari Pharaon wa kangahe cyane ko ubwami bwa aba Pharaons bwari uruhererekane rurerure  rw\u2019ubwami bwa ba Pharaons.<br \/>\nIgisirikare cya Misiri ariko cyaje kuvugururwa mu 1805-1849 nyuma ya Yezu gihindurwa igisirikare kizweho ku buryo ubu Misiri ariyo ifite igisirikare kinini kandi  gikomeye ku mugabane wa Afurika n\u2019abasirikare 480.000 n\u2019ibikoresho bihambaye, Misiri kandi iza ku mwanya wa 10 ku isi  mu bihugu byihagazeho ku gisirikare,igakurikirwa na Afurika y\u2019Epfo , Nigeria ,Algeria Ethiopia n\u2019ibindi!<br \/>\nGusa Raporo y\u2019Umugaba w\u2019Ingabo za America zishinzwe umugabane wa Afurika AFRICOM yasohotse ahagana mu 2013 ,iyi raporo ikaba yarakozwe na G\u00e9n\u00e9ral Carter Ham ikaba yaranagaragaje ibihugu nk\u2019u Rwanda kugira igisirikare kitoroshye mu buryo bw\u2019ibanga rikomeye hagendewe ngo ku buryo gikoresha bwo kurwana no kudakoresha amamodoka atwara abasirikare mu ntambara kikibanda kugenda ku maguru [Infantry and Mobile Battle Deployment ].<br \/>\nAha ariko hakaniyongeraho disipiline yo ku rwego rurenze urwo abantu batekereza.<br \/>\nNtitwabura kandi kuvuga no ku giririkare cya Israel  kizwi ku izina rya  <strong>Tsahal<\/strong>  nacyo nkuko cyavuguruwe kiri mu bigaragara mu bisirikare bimaze igihe kuri ino si ya Rurema hagendewe ku mateka y\u2019intambara yaranze iki gihugu kuva kera na magingo aya, amateka yabaga agihanganisha n\u2019amahanga byabaga byegeranye.<br \/>\nIki gisirikare cya Isra\u00e0\u00abl kandi  gikoresha Budget nini igera kuri Billion 18.6 ku mwaka kigizwe n\u2019abasoda 157.500 magingo aya ariko kikanagira aba sekombata basaga Miliyoni kandi bagikomeye .<br \/>\nMu ntambara ni igisirikare gikaze ku rwego ruhambaye ndetse binavugwa ko IDF ari Igisoda kibitseho ibitwaro bya kirimbuzi mu ibanga bisaga 500 bishobora gusibanganya isi mu ma sogonda make.<br \/>\nIbihugu nk\u2019Ubutaliyani ,Ubugeriki nabyo usanga byaragiye bigira ibisoda bikomeye kera kuko usanga Ubutaliyani bwitwaga Uburomani kera bwaranagiye bwigarurira ibihande bitari bike ku isi harimo n\u2019Uburasirazuba bwo hagati.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nYewe na Yeruzalemu nyuma gato yo gupfa kwa Yezu ikaba yarayobowe n\u2019Ubutegetsi bw\u2019aba Romani bunashinjwa kuba aribwo bwashenye rwa Rusengero rwa Yeruzalemu ubu rwahindutse isibaniro y\u2019Abayahudi n\u2019Abarabu bamwe barwiyitirira abandi bati ni urwacu.<br \/>\nIbi binatuma uyu muji wa Yeruzalemu uhinduka ikibazo ntakuka ku barabu n\u2019abayahudi kugeza magingo aya Yeruzalemu iza ku mwanya wa 3 mu hantu hatagatifu h\u2019abarabu nyuma ya Meccah na Medinah ariko ibi Israel ntibikozwa kugeza naho ubu itaganya kwimura umurwa mukuru wayo ukava Tel-Aviv ukajya Yeruzalemu, ibintu bizashoza intambara igasutama byanze bikunze.<br \/>\n <strong>3.Igisirikare mu bihe bitari ibya kera cyane no mu gihe turimo kimwe nuko ibisirikare bisumbana ku isi<\/strong><br \/>\nNyuma y\u2019intambara zikaze zaranze ugukimbirana hagati y\u2019Abayisilamu n\u2019Abakirisitu zari zizwi nka Croisade aho abakirisitu birukanaga Abayisilamu ku butaka bo bitaga butagatifu nka Yeruzalemu nkuko twabivugaga haruguru ahagana mu 1095-1291 mu byukuri uru rugamba rukaba rwaramaze hafi imyaka 100\u2026<br \/>\nNyuma kandi y\u2019ibyabayeho mu ntambara zahanganishije ibihugu byahararaniraga ubwigenge byo mu Burengerazuba bw\u2019isi nkaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigobotoraga Ubukoloni bw\u2019Abongereza  [ ibi ariko sibyo tugendereye mu nkuru yacu\u2026]<br \/>\nUsanga ibisirikare byo ku isi byaragiye byiyubaka ku rwego ruhanitse.<br \/>\nIntambara ya 1 y\u2019isi n\u2019iya 2 ariko zo zaje ari rurangiza mu kuzamura no kwagura amateka y\u2019igisirikare ku isi aho ubona ko kuva ubwo kugeza magingo aya ,uretse kunoza ingingo zimwe mu bya gisirikare ubu nta tundi dushya twari twahangwa.<br \/>\nTekinoloji yo gucura intwaro yaragutse cyane bitigeze bibaho ku isi.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/ru.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-55526 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/ru.jpg\" alt=\"ru\" width=\"640\" height=\"360\" \/><\/a><br \/>\nUbu ikintu kiza imbere mu kugaragaza amaboko y\u2019ibisirikare ni ibitwaro bya kirimbuzi [ Nuclear weapons technology ] ingabo wagira zose uko zaba zingana ntiwakemerwa nk\u2019igihangange utibitseho ubu bumara karundura Amerika yakoresheje ikangata isi mu kurasa kuri Nagasaki na Hiroshima mu nkundura iki gihugu cyarwanagamo n\u2019Abayapani.<br \/>\nUbu buri gihugu kizwi ko gitinyitse ku gisirikare kiba kigomba kuba gifite kandi gicura ibitwaro bya kirimbuzi .<br \/>\nTukiri aha ariko twabwira abadukurikira ko hari ibintu ibisirikare byose bihuriraho nibyo bitandukaniyeho .<br \/>\nGusa usanga bidakabije cyane ku buryo wabyita itandukaniro rikaze.<br \/>\nDore zimwe mu ngero twatanga zitandukanya ibisirikare hagendewe ku gihugu cyangwa igice n\u2019uruhande rw\u2019ubukoloni bwagikolonije :<\/p>\n<ul>\n<li>Kenshi ushobora gusanga abasirikare bahengekera [ Beret ] ingofero ahantu hatandukanye bamwe ibumoso abandi iburyo!<\/li>\n<li>Hari aho usanga amapeti atandukanyije amabara n\u2019utumenyetso !<\/li>\n<li>Indimi cyangwa slangs bakoresha mu gutanga amabwiriza cyangwa mu itumanaho haba mu mpine cyangwa mu magambo arambuye !<\/li>\n<li>Imico karande ya buri gihugu nayo igira uruhare mu kuranga igisirikare cyacyo .<\/li>\n<li>Imyubakire y\u2019ibisirikare [ Military Structures ] zidasa namba !<\/li>\n<li>Akarasisi cyangwa Parade kadasa n\u2019akandi\u2026..<\/li>\n<\/ul>\n<p>Dufashe nk\u2019urugero uzabona ingabo z\u2019Ubufaransa zihengekera ingofero ibumoso mu gihe igice cy\u2019ibihugu byakolonejwe n\u2019Abongereza bahengekera utugofero twabo iburyo ari naho baterera isaluti!<br \/>\nMu bihugu byakolonijwe n\u2019Abafaransa kandi na n\u2019ubu haracyaboneka ipeti rya Commandant riba hagati ya Captaine na Major mu gihe mu bihugu byakolonejwe n\u2019Abongereza iryo peti ritahaba.<br \/>\nKimwe n\u2019igarade ya Sergeant-Major isa nitakirangwa muri ibi bihugu byakolonejwe n\u2019Abongereza .<br \/>\nGusa mu bihugu byakolonejwe n\u2019Abafaransa ho haba udushya twinshi kuko banagira ipeti ya Colonel-Major ari nayo Umwami wa Maroc Hassan wa 2 afite.<br \/>\nIri peti rigaragara cyane muri  za Cote d\u2019Ivoire ,Benin ,Burkina Faso n\u2019ahandi.<br \/>\nGusa ibisirikare bikomeza kugira imiterere cyangwa imyubakire idasa uretse ko ahanini hagenderwa ku miterere [ Geography ] y\u2019igihugu n\u2019Ubunini bwacyo ndetse n\u2019umubare gitunze w\u2019abaturage n\u2019abasirikare gifite birumvikana.<br \/>\nBirumvikana ko igihugu kitagira Ingabo zirwanira mu mazi zikomeye [ Naval Forces &#038; Marines ] kidakora ku nyanja ngari cyangwa ngo kigire ubuso buto cyane usange gifite indege zikaze z\u2019intambara zaguruka rimwe zikaba zirenze imipaka yacyo!<br \/>\nMu gihugu nkicyo kandi ntiwahasanga amapeti akomeye nka  Amiral w\u2019Ingabo zo mu mazi, uyu agereranywa na General wo mu ngabo zirwanira ku butaka.<br \/>\n <strong>Ibisirikare byose yo ku isi bihurira ku miterere rusange [ General  Army Structure ] iteye utya :<\/strong><br \/>\n\u00cb\u0192Ingabo zirwanira ku butaka [ Land Forces ].<br \/>\n\u00cb\u0192Ingabo zirwanira mu kirere [ Air Forces ].<br \/>\n\u00cb\u0192Ingabo zirwanira mu mazi [ Marine Forces ]<br \/>\n\u00cb\u0192Imitwe y\u2019Ingabo zidasanzwe [ Special Units ]<br \/>\n\u00cb\u0192Urwego rw\u2019Ubutasi [ Military Intelligence &#038; Reconnaissance ]<br \/>\nAha ntitubariyemo utundi duce dutandukanye nk\u2019ubuvuzi ,ibitwaro bya rutura, ibimodoka by\u2019intambara ,ubutabazi mu bihe by\u2019amajye n\u2019ibindi.<br \/>\nUbutaha tuzajya tubazanira inkuru zuko ibisirikare bihiganwa ubuhangange ku isi no muri Afurika.<br \/>\nTuzajya tunabaganirira ku Ntambara na za Operasiyo za gisirikare zagiye zandika amateka mu bisirikare byo ku isi haba mu minsi ya vuba na kera.<br \/>\nNiba abantu bumva cyangwa basoma urubuga rw\u2019imikino bakizihirwa nta kuntu amateka y\u2019ubu buzima bw\u2019intambara n\u2019igisirikare byasigara inyuma ngo bikunde.<br \/>\nNgayo nguko muri make uko igisirikare ku isi cyagiye kibaho buri gihugu kimaranira kwubaka igisirikare cyacyo ikindi nacyo kigakurikiraho!<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <em> <strong>Yandiswe na Eugene David Marshall \/Bwiza.com<\/strong> <\/em><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Niba hari inkuru zikunze kuba ingume mu bitangazamakuru kandi atari uko zabuze ahubwo ari ukubera ko abantu bazitekerezaho bakababwa, ni inkuru zivuga ku gisirikare mu buryo butandukanye cyaba icyo mu Rwanda cyangwa n\u2019ahandi ku isi. Ibi ariko ntawavuga ko byizana ahubwo bigira impamvu zitandukanye wanasanga mu myumvire iruhije gusesengura ku mpande zombi harimo imyumvire runaka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4696","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Niba hari inkuru zikunze kuba ingume mu bitangazamakuru kandi atari uko zabuze ahubwo ari ukubera ko abantu bazitekerezaho bakababwa, ni inkuru zivuga ku gisirikare mu buryo butandukanye cyaba icyo mu Rwanda cyangwa n\u2019ahandi ku isi. Ibi ariko ntawavuga ko byizana ahubwo bigira impamvu zitandukanye wanasanga mu myumvire iruhije gusesengura ku mpande zombi harimo imyumvire runaka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-27T14:46:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:09:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/egypt-1024x741.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"11 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho\",\"datePublished\":\"2017-01-27T14:46:11+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:09:14+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696\"},\"wordCount\":2296,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/egypt-1024x741.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696\",\"name\":\"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/egypt-1024x741.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-27T14:46:11+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:09:14+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/egypt-1024x741.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/01\\\/egypt-1024x741.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4696#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho - BWIZA","og_description":"Niba hari inkuru zikunze kuba ingume mu bitangazamakuru kandi atari uko zabuze ahubwo ari ukubera ko abantu bazitekerezaho bakababwa, ni inkuru zivuga ku gisirikare mu buryo butandukanye cyaba icyo mu Rwanda cyangwa n\u2019ahandi ku isi. Ibi ariko ntawavuga ko byizana ahubwo bigira impamvu zitandukanye wanasanga mu myumvire iruhije gusesengura ku mpande zombi harimo imyumvire runaka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-01-27T14:46:11+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:09:14+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/egypt-1024x741.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"11 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho","datePublished":"2017-01-27T14:46:11+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:09:14+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696"},"wordCount":2296,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/egypt-1024x741.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4696#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696","name":"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/egypt-1024x741.jpg","datePublished":"2017-01-27T14:46:11+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:09:14+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4696"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/egypt-1024x741.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/01\/egypt-1024x741.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4696#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amateka y\u2019igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4696","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4696"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4696\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4696"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4696"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4696"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}