{"id":4829,"date":"2017-02-06T13:05:23","date_gmt":"2017-02-06T13:05:23","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/02\/06\/itegeko-ryakuyeho-umunani-rigabanya-igitutu-cy-abana-ku-babyeyi\/"},"modified":"2025-02-12T17:05:56","modified_gmt":"2025-02-12T15:05:56","slug":"itegeko-ryakuyeho-umunani-rigabanya-igitutu-cy-abana-ku-babyeyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829","title":{"rendered":"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi"},"content":{"rendered":"<p>Itegeko rishya rigena imicungire y\u2019umutungo w\u2019abashyingiranwe impano n\u2019izungura ryakuyeho icyitwaga umunani watumaga abana batera igitutu ababyeyi. Ubu ngubu nta munani uzongera gutangwa, hariho impano, itangwa ku bushake. Ababyeyi bariruhukije, abana nabo barabogoza, ariko bagirwa inama yo kwitwararika ku babyeyi, ngo kuko no kuzungura bashobora kubibuzwa n\u2019itegeko.<br \/>\nMu kiganiro \u201cubutaka bwacu\u201d gikorwa na Radio Isango Star, umunyamategeko Ngutegure Belancille araburira abana bafata ababyeyi uko bishakiye. Avuga ko\u201d impano itangwa ku bushake, nta gitutu nta no gutugarika ababyeyi\u201d. Gusa anagira ababyeyi inama yo gutanga impano mu mucyo, badateje umwiryane mu bana.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nItegeko n<sup>o<\/sup> 27\/2016 ryasimbuye iryariho n<sup>o<\/sup> 22\/99, ari naryo ryavugaga umunani. Ingingo ya 27 y\u2019itegeko rishya igira iti \u201cImpano itanzwe mu rwego rw\u2019umuryango ni igikorwa cy\u2019ubushake cyo gutanga cyangwa kwakira ikintu gifite agaciro nta kiguzi\u2026\u201d.<br \/>\nIngingo ya 28 yo ikavuga uburyo impano itangwa. Iti \u201c\u2026igatangwa hagati y\u2019ababyeyi n\u2019abana babo kuri bimwe mu bigize umutungo wabo\u2026\u201d.<br \/>\nKuba Impano itanganwa ubushake, biha umubyeyi uburenganzira bwo guha uyu akareka uriya  ku mpamvu zinyuranye. Zimwe mu mpamvu zabuza umwana guhabwa impano,  ni nko kuba yaratakajweho byinshi yiga, kuba yarigize ikirara cyangwa agafata nabi umubyeyi.<br \/>\nM<sup>e<\/sup> Ngutegure avuga ko bisaba ubwitonzi no kunyura mu mucyo, kuko bishobora guteza amakimbirane hagati y\u2019abana. Ariko akongeraho ko impano itangwa ku bushake, itagira igihe ntarengwa, kandi ababyeyi bombi bayiganiraho. Agira ati \u201cAbana nibashake imibereho, bareke gucungira ku babyeyi, nabo badafite ubutaka buhagije\u201d.<br \/>\nKu bijyanye n\u2019imibereho y\u2019abana muri rusange, umunyamategeko abamara impungenge ko bafite uburenganzira bwo kwitabwaho n\u2019ababyeyi.  Aha yibutsa itegeko rindi no 32\/2016 rigenga abantu n\u2019umuryango. Ingingo yaryo ya 203, iteganya ko \u201cAbabyeyi bagomba kwita ku bana bakabaha ibibatunga bakabarera bakabakuza\u2026..\u201d<br \/>\nGusa na none ngo nta ruhande rugomba kuryamira urundi, nk\u2019uko indi ngingo ibivuga  Igira iti \u201c Ibitunga umuntu bitangwa mu rugero nyir\u2019ukubihabwa abikeneyemo kandi bigereranyije n\u2019ubushobozi bwa nyir\u2019ukubitanga\u201d.<br \/>\nAbaturage ba Karongi na Ngoma bagize uruhare mu kiganiro, bose bazi ko umubyeyi hari icyo agomba umwana, n\u2019ubwo  bose bakomeza kucyita umunani.<br \/>\nBavuga ko bateganyiriza abana babo mu butaka bafite, cyangwa babona amafaranga bakabagurira ubundi. Me Belancille Ngutegure asanga uku kwitiranya ntacyo bitwaye, ko icy\u2019ingenzi ari ukuba babiteganya. Ati \u201c Izina ntacyo ritwaye, umunani wabaga mu Itegeko ryo muri 1999. Ibyo bateganyirije abana bizitwa impano si umunani\u201d.<br \/>\nUmuturage wa Rulindo mu Kinini, asanga gutekesha abana bitwaye neza atari byo,kuko  abana bose bakwiye guhabwa, kandi ko byatuma benshi bashwana  atari ngombwa, bigateza umwiryane.<br \/>\nNaho Baributsa Etienne avuga ko hari abana batakoraga, bagatuka ababyeyi, banacibwa mu muryango ngo bakizera ko bazafata ababyeyi bamaze gupfa. Mvuyekure Stanislas w\u2019i Masaka, ati \u201cusaba umusaza umugabane akitera hejuru ngo ntacyo wamumariye, bamwe bararwana, ngo ntibahirira inka\u201d.<br \/>\n <strong>Umwana witwaye nabi ntanazungura<\/strong><br \/>\nItegeko ryakuriye inzira ku murima abana bafata nabi ababyeyi, ngo kuko no kuzungura babibuzwa. Amategeko ateganya ko umwana witwaye nabi yirukanwa burundu ntanazungure.<br \/>\nIngingo ya 56 n\u2019iya 57 z\u2019itegeko n<sup>o<\/sup> 27\/2016 zivuga impamvu zambura umuntu uburenganzira bwo kuzungura. Harimo kuba waranze gutunga umubyeyi, warashatse kumugirira nabi, waratanze ubuhamya bumufungisha, n\u2019ibindi.<br \/>\nUmunyamategeko Ngutegure Belancille ashimangira ko umunani utakibaho, ko hariho Impano itangwa ku bushake. Bityo ngo abana nibagarure umubano mwiza n\u2019ababyeyi, bagerageze kubafasha hakiri kare, ngo naho ubundi ntibazabona n\u2019amahirwe yo kuzungura.<br \/>\n <em> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <strong>Karegeya Jean Baptiste\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Itegeko rishya rigena imicungire y\u2019umutungo w\u2019abashyingiranwe impano n\u2019izungura ryakuyeho icyitwaga umunani watumaga abana batera igitutu ababyeyi. Ubu ngubu nta munani uzongera gutangwa, hariho impano, itangwa ku bushake. Ababyeyi bariruhukije, abana nabo barabogoza, ariko bagirwa inama yo kwitwararika ku babyeyi, ngo kuko no kuzungura bashobora kubibuzwa n\u2019itegeko. Mu kiganiro \u201cubutaka bwacu\u201d gikorwa na Radio Isango Star, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-4829","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Itegeko rishya rigena imicungire y\u2019umutungo w\u2019abashyingiranwe impano n\u2019izungura ryakuyeho icyitwaga umunani watumaga abana batera igitutu ababyeyi. Ubu ngubu nta munani uzongera gutangwa, hariho impano, itangwa ku bushake. Ababyeyi bariruhukije, abana nabo barabogoza, ariko bagirwa inama yo kwitwararika ku babyeyi, ngo kuko no kuzungura bashobora kubibuzwa n\u2019itegeko. Mu kiganiro \u201cubutaka bwacu\u201d gikorwa na Radio Isango Star, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-02-06T13:05:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T15:05:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi\",\"datePublished\":\"2017-02-06T13:05:23+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:05:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829\"},\"wordCount\":550,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829\",\"name\":\"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-02-06T13:05:23+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T15:05:56+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=4829#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi - BWIZA","og_description":"Itegeko rishya rigena imicungire y\u2019umutungo w\u2019abashyingiranwe impano n\u2019izungura ryakuyeho icyitwaga umunani watumaga abana batera igitutu ababyeyi. Ubu ngubu nta munani uzongera gutangwa, hariho impano, itangwa ku bushake. Ababyeyi bariruhukije, abana nabo barabogoza, ariko bagirwa inama yo kwitwararika ku babyeyi, ngo kuko no kuzungura bashobora kubibuzwa n\u2019itegeko. Mu kiganiro \u201cubutaka bwacu\u201d gikorwa na Radio Isango Star, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-02-06T13:05:23+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T15:05:56+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi","datePublished":"2017-02-06T13:05:23+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:05:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829"},"wordCount":550,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4829#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829","name":"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-02-06T13:05:23+00:00","dateModified":"2025-02-12T15:05:56+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=4829"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=4829#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy\u2019abana ku babyeyi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4829","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4829"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4829\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4829"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4829"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4829"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}