{"id":49371,"date":"2022-07-04T13:49:27","date_gmt":"2022-07-04T13:49:27","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2022\/07\/04\/nta-muntu-n-umwe-turi-kwinginga-ngo-dushyirwe-mu-ngabo-zizajya-muri\/"},"modified":"2022-07-04T13:49:27","modified_gmt":"2022-07-04T13:49:27","slug":"nta-muntu-n-umwe-turi-kwinginga-ngo-dushyirwe-mu-ngabo-zizajya-muri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371","title":{"rendered":"Nta muntu n&#8217;umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame"},"content":{"rendered":"<p><strong>Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n&#8217;umwe u Rwanda ruri kwinginga kugira ngo ingabo zarwo zemererwe kujyana n&#8217;iza EAC kugarura amahoro muri RDC, agaragaza ko kuba zitajyayo ari byo bifite inyungu ku Rwanda.<\/strong><\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere Tariki ya 04 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n&#8217;Ikigo cy&#8217;Igihugu cy&#8217;Itangazamakuru (RBA).<\/p>\n<p>Ni ikiganiro cyabaye nyuma y&#8217;igihe gito Congo Kinshasa itangaje ko itifuza Ingabo z&#8217;u Rwanda mu z&#8217;Umuryango wa Afurika y&#8217;Iburasirazuba zigomba kujya guhashya imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwayo.<\/p>\n<p>Icyemezo cyo kohereza Ingabo za EAC mu ntara za Kivu zombi na Ituri cyemerejwe mu nama yahuje abakuru b&#8217;ibihugu bigize uyu muryango ku wa Mbere Tariki ya 20 Kamena, i Nairobi mu gihugu cya Kenya.<\/p>\n<p>Guverinoma ya Kinshasa yanze ko Ingabo z&#8217;u Rwanda zifatanya n&#8217;iza EAC muri biriya bikorwa, ku mpamvu yo kuba irushinja guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n&#8217;Ingabo zayo.<\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda nk&#8217;igihugu kinyamuryango cya EAC rufite uburenganzira bwo kohereza Ingabo muri RDC zikajyana n&#8217;izindi za EAC kuhagarura amahoro, gusa Congo Kinshasa nk&#8217;igihugu kirebwa n&#8217;ikibazo mu gihe yaba itabyifuza bikaba nta kibazo kibirimo.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Niba mbyibuka neza, u Rwanda rwageze muri EAC mbere ya RDC. Ibyo ariko ntacyo bitwaye, twese turi abanyamuryango ba East African Community. Iyo bavuze rero ingabo za EAC, mu by&#8217;ukuri bisobanura ko u Rwanda ruri mu bagize izo ngabo.&#8221;<\/p>\n<p>&#8220;Ibi ariko kandi bituma urugendo n&#8217;umuti w&#8217;ikibazo byoroha kurushaho, mu gihe uruhande bireba ari rwo RDC ruvuga ko rutewe ikibazo no kuba u Rwanda rwakwitabira. Ibyo nta kibazo binteye. Nta muntu n&#8217;umwe turi kwinginga ngo tube muri izi ngabo.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Kagame yavuze ko n&#8217;ubwo RDC ivuga ko itifuza Ingabo za RDF ku butaka bwayo, uko byagenda kose uwo ariwe wese yatumiriye kugarura amahoro ku butaka bwayo akwiye gukemura ikibazo neza.<\/p>\n<p>Yavuze ko ikibazo cy&#8217;umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo gikemutse neza ntacyo byaba bitwaye u Rwanda.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Baramutse baje bavuga bati tugiye kurandura burundu iyi FDLR ikomeje guteza ibibazo hagati y&#8217;u Rwanda na RDC, hanyuma bagakomeza kuvuga bati tugiye gushyigikira amahoro muri iki gice cy&#8217;u Burasirazuba bwa Congo ndetse bakanazirikana ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda; M23 basubizwa muri Sosiyete ya Congo hanyuma bagasubizwa uburenganzira bwabo nk&#8217;abaturage b&#8217;iki gihugu ku buryo badakomeza kurwana&#8230;ni kuki nagira ikibazo?&#8221;<\/p>\n<p>Yavuze kandi ko izi ngabo ziramutse zihaye u Rwanda garanti y&#8217;uko nta bisasu bizongera kuraswa ku butaka bwarwo byaba bikozwe na FARDC cyangwa FDLR na byo ntacyo byaba bitwaye.<\/p>\n<p>Ku bwa Perezida Kagame, ngo yakwishimira ko ibi byagerwaho nta ruhare rw&#8217;u Rwanda rurimo kuko n&#8217;ubundi kohereza Ingabo zarwo muri Congo hari ikindi kiguzi byatwara.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;None ni gute najya gushyiramo ikiguzi kandi hari umuntu uvuga uti &#8216;oya, nejejwe no kubigukorera&#8217;? Ibyo nta kibazo mbifiteho rwose.&#8221;<\/p>\n<p>Biteganyijwe ko Ingabo za EAC zishobora koherezwa muri RDC mu mpera z&#8217;uku kwezi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n&#8217;umwe u Rwanda ruri kwinginga kugira ngo ingabo zarwo zemererwe kujyana n&#8217;iza EAC kugarura amahoro muri RDC, agaragaza ko kuba zitajyayo ari byo bifite inyungu ku Rwanda. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere Tariki ya 04 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n&#8217;Ikigo cy&#8217;Igihugu cy&#8217;Itangazamakuru (RBA). Ni [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[131],"class_list":["post-49371","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nta muntu n&#039;umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nta muntu n&#039;umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n&#8217;umwe u Rwanda ruri kwinginga kugira ngo ingabo zarwo zemererwe kujyana n&#8217;iza EAC kugarura amahoro muri RDC, agaragaza ko kuba zitajyayo ari byo bifite inyungu ku Rwanda. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere Tariki ya 04 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n&#8217;Ikigo cy&#8217;Igihugu cy&#8217;Itangazamakuru (RBA). Ni [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-07-04T13:49:27+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Nta muntu n&#8217;umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame\",\"datePublished\":\"2022-07-04T13:49:27+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371\"},\"wordCount\":504,\"commentCount\":4,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371\",\"name\":\"Nta muntu n'umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2022-07-04T13:49:27+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=49371#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nta muntu n&#8217;umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nta muntu n'umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nta muntu n'umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame - BWIZA","og_description":"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n&#8217;umwe u Rwanda ruri kwinginga kugira ngo ingabo zarwo zemererwe kujyana n&#8217;iza EAC kugarura amahoro muri RDC, agaragaza ko kuba zitajyayo ari byo bifite inyungu ku Rwanda. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere Tariki ya 04 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n&#8217;Ikigo cy&#8217;Igihugu cy&#8217;Itangazamakuru (RBA). Ni [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2022-07-04T13:49:27+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Nta muntu n&#8217;umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame","datePublished":"2022-07-04T13:49:27+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371"},"wordCount":504,"commentCount":4,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=49371#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371","name":"Nta muntu n'umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2022-07-04T13:49:27+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=49371"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=49371#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nta muntu n&#8217;umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/49371","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=49371"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/49371\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=49371"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=49371"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=49371"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}