{"id":50030,"date":"2022-07-25T12:02:23","date_gmt":"2022-07-25T12:02:23","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2022\/07\/25\/gen-kabarebe-yavuze-uwaba-yararigishije-agasanduku-k-umukara-kari-mu-ndege-ya\/"},"modified":"2022-07-25T12:02:23","modified_gmt":"2022-07-25T12:02:23","slug":"gen-kabarebe-yavuze-uwaba-yararigishije-agasanduku-k-umukara-kari-mu-ndege-ya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030","title":{"rendered":"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k&#8217;umukara kari mu ndege ya Habyarimana"},"content":{"rendered":"<p><strong>Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by\u2019Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye uwari Perezida w\u2019u Rwanda, Gen. Maj. Juv\u00e9nal Habyarimana, ryabayemo urujijo ku buryo agasanduku k&#8217;umukara kabika amakuru y&#8217;indege, karigishijwe.<br \/>\n<em><\/h2>\n<p>Yabigarutseho ku wa 22 Nyakanga 2022 ubwo yagiranaga ibiganiro n\u2019abibumbiye mu ihuriro ry\u2019urubyiruko mu Karere ka Gisagara ku nsanganyamatsiko igira iti \u201cTurusheho kumenya amateka y\u2019urugamba rwo kubohora igihugu n\u2019uruhare rwacu, urugendo rurakomeje\u201d.<\/p>\n<p>Gen Kabarebe yakomeje avuga ko indege ya Habyarimana ikimara kuraswa ikagwa iwe mu rugo, nta muntu n\u2019umwe wemerewe kuhagera kuko abasirikare bamurindaga bahise bahagota.<\/p>\n<p>Uyu musirikare ati \u201cNta muntu wemerewe kuhagera n\u2019ingabo za MINUAR bazibujije kuhagera n\u2019iz\u2019Ababiligi bazibuza kuhagera. Iz\u2019Abafaransa ni zo zahageze. Ibyari mu ndege byose babikuramo na ka gasanduku k\u2019umukara [black box] aho umupilote avuga ibyamubayeho mu ndege nako barakarigisa baragatwara.\u201d<\/p>\n<p>Mu mugoroba w\u2019itariki ya 6 Mata 1994 ahagana saa mbili n\u2019igice, Perezida Habyarimana Juv\u00e9nal wari kumwe n\u2019abantu 11 bavanye mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzaniya bahuye n\u2019isanganya ikomeye ubwo indege yari ibatwaye yaraswagaho ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa misile, mu guhanuka igwa mu busitani bw\u2019urugo rwe i Kanombe hafi y\u2019ikibuga cy\u2019indege, ntihagira urokoka.<\/p>\n<p>Igiteye urujijo kurushaho ni uburyo ibimenyetso byose byashoboraga gutuma haboneka umucyo kuri iryo hanurwa ry\u2019indege byagiye biburirwa irengero mu buryo budasobanutse, by\u2019umwihariko agasanduku k\u2019umukara [black box cyangwa bo\u00eete noire] kazwiho kubika amakuru y\u2019ingenzi y\u2019ibibera mu ndege.<\/p>\n<p>Agasanduku k\u2019umukara gashyirwa mu ndege hagamijwe gufata amakuru yose y\u2019urugendo rwayo, kakorohereza abakora iperereza ku mpanuka cyangwa ikindi kintu cyabaye mu gihe cyose cy\u2019urugendo rwayo.<\/p>\n<p>Aka gasanduku kabasha kubika umuvuduko w\u2019indege, ubutumburuke, umuriro wa moteri, n\u2019amajwi y\u2019ibiganiro by\u2019umupilote, icyavugirwa cyose aho batwarira indege, ibyabaye byose mu kuguruka kw\u2019indege n\u2019ikindi cyose cyakorewemo.<\/p>\n<p>Urujijo rwa mbere ku gasanduku k\u2019umukara mu ndege ya Habyarimana rwatangijwe na Capitaine Paul Barril, Umujandarume w\u2019Umufaransa, wayoboye umutwe wihariye ubarizwa muri Gendarmerie uzwi nka Groupe d\u2019Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN).<\/p>\n<p>Uyu tariki 28 Kamena 1994, yahamagaje abanyamakuru i Paris mu Bufaransa abereka ibintu yavugaga ko ari agasanduku k\u2019umukara bakuye ahaguye indege ya Habyarimana.<\/p>\n<p>Byari byoroshye kumwizera kuko ari we wari umaze iminsi ahawe ikiraka n\u2019umugore wa Habyarimana, ngo amukorere iperereza ku wahanuye indege yari itwaye umugabo we.<\/p>\n<p>Nta wamenye irengero ry\u2019agasanduku k\u2019umukara Barril yerekanye, gusa mu gitabo Cover Up, umwanditsi Damien Comerford, yavuze ko ibyo Barril yeretse abanyamakuru atari agasanduku k\u2019umukara ka Falcon 50. Ngo ibinyamakuru byemeye buhumyi ibyo yababibwiye.<\/p>\n<p><strong>Agasanduka ka Falcon 50 muri Loni?<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Tariki 10 Werurwe 2004, haje ikindi gihuha cy\u2019uwitwa Roger Lambo ngo wahoze ari umusirikare wa Loni wari ushinzwe iby\u2019ingendo z\u2019indege ku Kibuga cy\u2019Indege cya Kanombe.<\/p>\n<p>Uyu Lambo yavuze ko agasanduku koherejwe i New York ku cyicaro cya Loni mu 1994 ubwo indege yari imaze guhanurwa.<\/p>\n<p>Iyi nkuru yaciye igikuba muri Loni, Koffi Annan wayiyoboraga avuga ko ari ubwa mbere yumvise ayo makuru kandi ko nta kuri kurimo.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019iminsi ibiri, Le Monde yatanze amakuru y\u2019inyongera ku nkuru ya mbere, ivuga ko ako gasanduku kamaze kugaragara, koherejwe i Nairobi, kakahava koherezwa i New York mu ivalisi y\u2019abadipolomate.<\/p>\n<p>Le Monde yavuze ko ako gasanduku koherejwe katarangirika, gafite nimero zikaranga n\u2019ibimenyetso by\u2019uruganda rwagakoze. Ngo koherejwe ku mabwiriza y\u2019uwari ushinzwe iby\u2019ingendo z\u2019indege ku cyicaro gikuru cya Loni.<\/p>\n<p>Loni yahise itangira iperereza ryihuse, iza gusanga hari akabati kabitsemo agasanduku k\u2019umukara kanditseho ko ari aka Falcon 50 yari itwaye Habyarimana.<\/p>\n<p>Byasabye imbaraga ngo Loni isobanure uburyo ako gasanduku kageze mu kabati kayo, iza kuvuga ko ubwo koherezwaga i New York, abari babishinzwe banzuye ko atari ak\u2019indege ya Habyarimana kuko kari kakimeze neza bitandukanye n\u2019akarashweho ibisasu.<\/p>\n<p>Ngo niyo mpamvu bagahishe mu kabati bakagafungirana kuko bumvaga nta kamaro kagifite.<\/p>\n<p>Isesengura ryarakomeje, Loni itegeka ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ako gasanduku bakamenya ibirimo imbere.<\/p>\n<p>Igitabo cya Damien Comerford kivuga ko ikiraka cyo gucukumbura ibirimo imbere cyahawe ikigo cyo muri Amerika cyitwa \u2018National Transportation Safety Board (NTSB)\u2019.<\/p>\n<p>Iperereza ryatangiye tariki 16 Werurwe 2004 ibyavuyemo bishyirwa ku rubuga rwa Loni tariki 7 Kamena uwo mwaka.<\/p>\n<p>Byagaragaje ko amajwi basanze kuri ako kuma, ari ay\u2019abantu bavugaga Igifaransa ariko ko bavugiraga ku butaka, batari bari mu ndege. Banzuye ko ayo amajwi atafatiwe mu ndege iri mu kirere, bityo ko ako gasanduka atari ako mu ndege ya Habyarimana.<\/p>\n<p>Umunyamakuru akaba n\u2019umwanditsi w\u2019ibitabo, Patrick de Saint-Exup\u00e9ry muri Mata 2009 mu nyandiko yanyujije muri Le Monde, yavuze ko umwe mu bayobozi ba Air France waganiriye n\u2019umucamanza Jean-Louis Brugui\u00e8re yavuze ko agasanduku k\u2019indege basanze muri Loni katoraguwe i Kigali, ari ak\u2019indege ya Air France Concorde 209 yari ifite ibiyiranga F-BVFC. A. Ntabwo havugwa uwataye ako gasanduku i Kigali.<\/p>\n<p>Muri iryo perereza, sosiyete ikora indege yo mu Bufaransa, Dassault, yemeje ko indege ya Habyarimana yahanutse, agasanduku k\u2019umukara kayo kari gaherereye imbere aho abapilote bicara.<\/p>\n<p>Dassault yatangaje ko indege ya Habyarimana ikorwa bwa mbere mu 1980, yagurishijwe ku Munyamerika ifite agasanduku k\u2019umukara. Iyo ndege yakorewe mu Bufaransa, yuzuye ijyanwa mu kigo cya Dassault giherereye i Arkansas muri Amerika gukorerwa imirimo ya nyuma, ari naho bashyiriyemo agasanduku k\u2019umukara.<\/p>\n<p><strong>Raporo Duclert ibivugaho iki?<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Iperereza ryerekanye ko ako gasanduku k\u2019umukara kari mu ndege ya Habyarimana katigeze gahindurwa na rimwe.<\/p>\n<p>Iyo ndege mbere yo kujya mu maboko ya Habyarimana, yanyuze mu maboko y\u2019abandi bantu ariko ngo nta na rimwe agasanduku kayo kigeze gahindurwa.<\/p>\n<p>Fran\u00e7ois Munyarugamba wamaze imyaka 35 ari umutekinisiye mu by\u2019indege ku kibuga cy\u2019indege cya Kanombe na we mu gitabo cya Damien avuga ko bitari gushoboka ko indege yemererwa gutwara Perezida itagira agasanduka k\u2019umukara.<\/p>\n<p>Ati \u201cIcyemezo cy\u2019ubuziranenge ni ikintu cy\u2019ingenzi ku ndege z\u2019abakuru b\u2019ibihugu kandi icyo cyemezo ntiwagihabwa iyo agasanduku k\u2019umukara katarimo. Ikindi, nicyo kintu cya mbere kirebwaho iyo bari gusuzuma iyo ndege. Tubanza kureba neza ibijyanye n\u2019agasanduku k\u2019umukara, tukabona kujya gukora iby\u2019imikorere y\u2019indege.\u201d<\/p>\n<p>\u201cUbusanzwe indege zimwe na zimwe zigira agasanduku k\u2019umukara kamwe nka za kajugujugu, ariko Falcon 50 zitwara ba Perezida ziba zifite udusanduku tubiri. Mu gihe utu dusanduku tutarimo, nta cyemezo cy\u2019ubuziranenge yahabwa.\u201d<\/p>\n<p>Raporo ya Komisiyo Duclert yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron, iherutse kugaragaza ko indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa, hari umusirikare w\u2019Umufaransa woherejwe aho yaguye ngo akore iperereza ku cyatumye ihanuka.<br \/>\nRaporo ivuga ko kuwa 6 Mata 1994 saa tatu n\u2019igice z\u2019ijoro, Colonel Jean Jacques Maurin wari umujyanama w\u2019Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda yahawe amabwiriza aturutse i Paris yo gukora iperereza ku cyateye impanuka.<\/p>\n<p>Raporo ivuga ko umusirikare wa mbere wageze aho indege yaguye, nta nyandiko zigaragaza ibyo yahabonye.<\/p>\n<p>Mu 1998, u Bufaransa bwashyizeho Komisiyo y\u2019Abadepite yo kwiga ku ruhare rw\u2019icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bahamagajwe n\u2019abadepite, harimo n\u2019uwo musirikare wageze bwa mbere aho indege yaguye.<\/p>\n<p>Uwo musirikare yavuze ko yagiye aho indege ya Habyarimana yaguye agiye gushaka agasanduku k\u2019umukara akaza kubivamo ubwo Lieutenant-Colonel Maurin yamubwiraga ko iyo ndege nta gasanduku yagiraga. Raporo ivuga ko hari abandi bantu batanze ubuhamya mu 1998 bavuze ko nta gasanduku iyo ndege yagiraga.<\/p>\n<p>Raporo ya Komisiyo Duclert yerekana ko hari umwe mu basirikare bashinzwe ubutasi w\u2019u Bubiligi (ari nabo barindaga Ikibuga cy\u2019Indege cya Kanombe), ngo wavuze ko yabonye ako gasanduku mu ndege yahungishije umuryango wa Habyarimana nyuma gato y\u2019itangira rya Jenoside muri Mata 1994.<\/p>\n<p>Aha naho ntibasobanura neza aho ako gasanduku kari kagiye, icyakora byashoboka ko ako ari ako Barril yeretse abanyamakuru muri Kamena 1994.<\/p>\n<p><strong>Agasanduku kagiye he?<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Uwari uhagarariye ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Degni-Segui ngo yigeze kumenya amakuru y\u2019uko ako gasanduku kaba kararigishijwe n\u2019u Bufaransa, ajya kubibaza ambasaderi wabwo.<\/p>\n<p>Raporo Duclert ivuga ko u Bufaransa bwabwiye ambasaderi wabwo mu Rwanda gushwishuriza Segui.<\/p>\n<p>Buti \u201cUmusobanurire neza rwose unatangare cyane uti, \u2018Guverinoma y\u2019u Bufaransa si yo ifite agasanduku k\u2019umukara k\u2019indege ya Perezida yahanuwe\u2019, uti \u2018ahubwo mwabaza Guverinoma y\u2019Abatabazi hakiri kare.\u201d<\/p>\n<p>Aho indege yaguye mu rugo kwa Habyarimana, harindwaga n\u2019abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w\u2019igihugu, byumvikana ko ari nabo bahageze indege ikimara kugwa.<\/p>\n<p>Mu bandi bigaragara ko bahageze kare, harimo abasirikare b\u2019Abafaransa bari bamaze guhabwa amabwiriza yo gukora iperereza ku ihanurwa ry\u2019iyo ndege.<\/p>\n<p>Muri Mata 2018, Guillaume Ancel wahoze ari Lieutenant Colonel mu Ngabo z\u2019u Bufaransa zagiye muri Op\u00e9ration Turquoise mu Rwanda, yavuze ko na we mu isesengura rye abona u Bufaransa aribwo bwatwaye agasanduku k\u2019umukara.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cKubera ko indege imaze kugwa bahawe itegeko, hari umwe mu basirikare ubu ni G\u00e9n\u00e9ral mu Ngabo z\u2019u Bufaransa arahita yimenya, wari uhari. Mu bigaragara ni nawe warigishije agasanduku k\u2019umukara.&#8221;<\/p>\n<p>&#8220;Si ukuvuga ko bigaragaza ko Abafaransa bari inyuma y\u2019icyo gitero, ahubwo byerekana ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo basibanganye ibimenyetso.\u201d<br \/>\nAncel yavuze ko uyu musirikare yaje kugaruka aho iyo ndege yaguye amaze kuvugisha abamukuriye mu Bufaransa, gusa kugeza n\u2019ubu ntavuga icyo abari bamukuriye bamutumye aho iyo ndege yaguye.<\/p>\n<p>Ancel kandi avuga ko abaye atari Abafaransa batwaye ako gasanduku, kaba kararigishijwe n\u2019abasirikare bari bashinzwe kurinda Habyarimana.<br \/>\nKuboneka kw\u2019ako gasanduku kwagombaga kugaragaza aho ibisasu byahanuye Falcon byaturutse, ibyo abapilote bavuganye mbere y\u2019uko indege ihanurwa, urugendo yari imaze gukora n\u2019ibindi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by\u2019Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye uwari Perezida w\u2019u Rwanda, Gen. Maj. Juv\u00e9nal Habyarimana, ryabayemo urujijo ku buryo agasanduku k&#8217;umukara kabika amakuru y&#8217;indege, karigishijwe. Yabigarutseho ku wa 22 Nyakanga 2022 ubwo yagiranaga ibiganiro n\u2019abibumbiye mu ihuriro ry\u2019urubyiruko mu Karere ka Gisagara ku nsanganyamatsiko igira iti [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":12,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-50030","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k&#039;umukara kari mu ndege ya Habyarimana - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k&#039;umukara kari mu ndege ya Habyarimana - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by\u2019Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye uwari Perezida w\u2019u Rwanda, Gen. Maj. Juv\u00e9nal Habyarimana, ryabayemo urujijo ku buryo agasanduku k&#8217;umukara kabika amakuru y&#8217;indege, karigishijwe. Yabigarutseho ku wa 22 Nyakanga 2022 ubwo yagiranaga ibiganiro n\u2019abibumbiye mu ihuriro ry\u2019urubyiruko mu Karere ka Gisagara ku nsanganyamatsiko igira iti [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-07-25T12:02:23+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030\"},\"author\":{\"name\":\"Fred Rugira\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\"},\"headline\":\"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k&#8217;umukara kari mu ndege ya Habyarimana\",\"datePublished\":\"2022-07-25T12:02:23+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030\"},\"wordCount\":1529,\"commentCount\":6,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030\",\"name\":\"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k'umukara kari mu ndege ya Habyarimana - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2022-07-25T12:02:23+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=50030#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k&#8217;umukara kari mu ndege ya Habyarimana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\",\"name\":\"Fred Rugira\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=12\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k'umukara kari mu ndege ya Habyarimana - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k'umukara kari mu ndege ya Habyarimana - BWIZA","og_description":"Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by\u2019Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye uwari Perezida w\u2019u Rwanda, Gen. Maj. Juv\u00e9nal Habyarimana, ryabayemo urujijo ku buryo agasanduku k&#8217;umukara kabika amakuru y&#8217;indege, karigishijwe. Yabigarutseho ku wa 22 Nyakanga 2022 ubwo yagiranaga ibiganiro n\u2019abibumbiye mu ihuriro ry\u2019urubyiruko mu Karere ka Gisagara ku nsanganyamatsiko igira iti [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2022-07-25T12:02:23+00:00","author":"Fred Rugira","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Fred Rugira","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030"},"author":{"name":"Fred Rugira","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55"},"headline":"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k&#8217;umukara kari mu ndege ya Habyarimana","datePublished":"2022-07-25T12:02:23+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030"},"wordCount":1529,"commentCount":6,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=50030#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030","name":"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k'umukara kari mu ndege ya Habyarimana - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2022-07-25T12:02:23+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=50030"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=50030#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Gen Kabarebe yavuze uwaba yararigishije agasanduku k&#8217;umukara kari mu ndege ya Habyarimana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55","name":"Fred Rugira","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=12"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/50030","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/12"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=50030"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/50030\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=50030"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=50030"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=50030"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}