{"id":5241,"date":"2017-03-07T09:37:04","date_gmt":"2017-03-07T09:37:04","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/03\/07\/amateka-y-intambara-ikaze-y-ingabo-za-idi-amin-dada-wa-uganda-n-iza-tanzania-mu\/"},"modified":"2025-02-12T16:57:52","modified_gmt":"2025-02-12T14:57:52","slug":"amateka-y-intambara-ikaze-y-ingabo-za-idi-amin-dada-wa-uganda-n-iza-tanzania-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241","title":{"rendered":"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979"},"content":{"rendered":"<p>\u201cIyo utazi aho uva ntumenya niyo ugana\u201d. Iyi ni imvugo isanzwe abantu bakoresha mu Kinyarwanda bashaka kugaragaza akamaro ko kuzirikana amateka y\u2019ibyabaye ku muntu cyangwa igihugu.<br \/>\nUbu buryo bw\u2019imitekerereze kandi usanga abantu benshi babushingiraho bakora igenamigambi ry\u2019uko baba bategerezwa kubaho muri gihe kizaza cyabo, nkuko n\u2019ubyirengagije usanga gutambuka agana imbere bimubera insobe, ahoma bihomoka .<br \/>\n <strong>1.Imwe mu mpamvu yabaye imbarutso y\u2019urugamba hagati y\u2019ibi bihugu byombi!<\/strong><br \/>\nIbijya gucika bica amarenga byabanje ari imyigaragambyo yabereye mu ngabo za Uganda zari zikuriwe na Field-Marshall Idi Amin Dada nk\u2019umugaba w\u2019ingabo w\u2019ikirenga.<br \/>\nIyi myivumbagatanyo y\u2019abasirikare ba Idi Amin Dada ariko yabaga igamije kumusaba ko yagira icyo akora ku mibereho y\u2019abo basirikare itari yifashe neza muri icyo gihe.<br \/>\nIkintu Idi Amin Dada atigeze akozwa cyangwa ngo yumve ko hari ikintu yahindura ku mibereho y\u2019abasirikare ba Uganda b\u2019icyo gihe,haba ibijyanye n\u2019imibereho mu bigo babaga babamo cyangwa se kabone naho babaga bakambitse mu misozi igisirikare cya Uganda cyasaga n\u2019ikimaze kuba nabi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nField Marshall Idi Amin Dada abonye ko bikomeye yahise atangira guhiga bukware abo basirikare babaga bashaka kuzana ibyo kwigaragambya maze bagira ubwoba bwinshi bahungira Tanzania.<br \/>\nNyamara uku guhunga kw\u2019imitwe minini y\u2019ingabo zihungira mu kindi gihugu n\u2019ubusanzwe si ikintu kiba gisanzwe ku buryo kumva ko byagombaga gukurura umwuka mubi hagati ya Tanzania na Uganda bitari impamvu y\u2019agaseseshwarumuri!<br \/>\nIbi ndabivuga nkuko wanasanga izi mvururu zaraterwaga inkunga na serivisi z\u2019ubutasi za Tanzania yari inacumbikiye imitwe itabarika irwanya Uganda muri icyo gihe.<br \/>\nUko bagahunze birukiye ku butaka bwa Tanzania n\u2019ibikoresho byabo Idi Amin Dada yahise agira uburakari bukaze maze ahita ategura urugamba rushyushye hamwe n\u2019ibitero bikaze kuri Tanzania .<br \/>\nIbi bitero kandi byashakaga kwibasira uburengerazuba bw\u2019igihugu cya Tanzania binavugwa ko iherezo Marshall Idi Amini yari afite umugambi wo kwigarurira intara y\u2019 Akagera bityo abamurwanya bakabura aho binyagamburira ku butaka bwegereye Uganda ku mupaka wa Tanzania!<br \/>\nMuri iki gihugu cya Tanzania kandi habarizwaga izindi nyeshyamba zari zibumbiye mu mitwe itandukanye irwanya Leta ya Uganda muri Iyo iyari ikomeye yari Uganda National Liberation Front UNLF, inyeshyamba zari zimaze igihe kiyingayinga umwaka zitoreza ku butaka bwa Tanzania kuzahirika ubutegetsi bwa Idi Amini Dada.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/NRA.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-58630 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/NRA.jpg\" alt=\"nra\" width=\"595\" height=\"400\" \/><\/a><br \/>\nMu bigaragara Perezida wa Tanzania Nyakwigendera Mwalimu Yulius Nyerere ntiyacanaga uwaka na Idi Amin kubera iyo mpamvu buri umwe yahoraga yiyumvira kuzaha undi isomo ry\u2019isasu igihe icyo ari cyo cyose bizaba ngombwa.<br \/>\n <strong>2.Bidatinze urugamba rwarahinanye ingabo ku mpande zombi zambarira urugamba<br \/>\n<\/strong><br \/>\nNi nyuma gato y\u2019uko ingabo za Idi Amini zambukiye umupaka zitangije ibitero bikaze kuri Tanzania mu Ntara y\u2019 Akagera, ibitero benshi bavuga ko byakoresheje imwe mu mipaka ikomeye iri hagati ya Tanzania na Uganda nka Mutukura n\u2019ahandi.<br \/>\nIgisirikare cya Tanzania cy\u2019icyo gihe cyari gisanganywe abasirikare babarirwa mu 40.000 cyakoresheje uburyo bushoboka bwose bwo kwongeranya imbaraga .<br \/>\nAho hibanzwe mu kwegeranya aba sekombata bahoze mu gisirikare [ Reservists ] ndetse n\u2019abacungagereza, ibi bikaba mu byumweru bibarirwa ku mitwe y\u2019intoki byarahaye Yulius Nyerere kwegeranya abasore 100.000 biteguye urugamba neza.<br \/>\nNi mu gihe Idi Amini we mbere ya byose yabaraga ko afite ingabo 70.000 yumvaga ko arusha ingabo Tanzania hafi incuro 2.<br \/>\nBurya igihugu gishobora kugira igisirikare kizwi nk\u2019igisirikare cy\u2019igihugu ariko imbaraga za gisirikare z\u2019igihugu iki cyangwa kiriya ntizicungirwa ku gisirikare cyacyo nyirizina gusa ahubwo hanabaho izindi mbaraga ziba zihishe ahantu kure harimo inzego nkizo Yulius Nyerere yakoresheje.<br \/>\nMwibaze Idi Amin yari azi ko Tanzania itamunesha n\u2019abasirikare 40.000 yacungiragaho ariko nyuma gato y\u2019ibyumeru bidasaga 3 Tanzania yashyize hamwe izindi mbaraga z\u2019abarwanyi 60.000 basumbye kure umubare w\u2019Ingabo Tanzania yari isanganywe.<br \/>\nAbacungagereza ba Tanzania hamwe n\u2019abandi bantu bazobereye mu ntambara barimo basekombata nibo ahanini bagize uruhare rutagereranywa mu nkundura y\u2019urufaya rw\u2019amasasu hagati ya Uganda na Tanzania.<br \/>\nN\u2019uko ingabo za Uganda zabaga zihagaze ntibyagoye Tanzania kubera ubutasi yari ifite kuko aba basore barwanaga banatanga amakuru ahagije ku y\u2019uko bagaba ku birindiro bya Uganda .<br \/>\nUmwe mu mitwe wahurirwagamo niyo mitwe twavugamo nka \u201cUganda National Liberation Army , UNLA \u201c wari ukuriwe na Commandant Tito Okello yungirijwe na David Oyite-Ojok .<br \/>\nAha kandi muri iri tsinda ry\u2019iyi mitwe yaharaniraga kubohoza Uganda harimo na FRONASA yari ikuriwe na Yoweri Kaguta Museveni,uyu akaba ari Prezida wa Uganda guhera 1986, kuva yafata ubutegetsi na magingo aya.<br \/>\nAha kandi ntitwirengagije n\u2019andi maboko yabaga arekerereje hafi aho ku ruhembe rwabandi bagabo twavugamo  nka Akena p\u2019Ojok , William Omara hamwe na Ateker Ejalu aba nabo bakaba bari bibumbiye mu kitwaga \u201cSave Uganda Movement\u201d.<br \/>\nIngabo za Tanzania ariko ntizari zicaye ubusa kuko muri iyi myiteguro ari bwo zafashe umwanzuro wo gutumiza ibibunda kabuhariwe birasa kure bizwi ku izina rya BM Katioucha byakorwaga na Repubulika Zunze Ubumwe z\u2019Abasoviyeti.<br \/>\nIbi bitwaro byari bikoreshejwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika byahahamuye Abagande n\u2019ingabo zabo ndetse banabiha akazina k\u2019akabyiniriro ka Saba Saba.<br \/>\nBidateye kabiri ingabo za Tanzania zatangije urugamba mu gahe gato, habaho kurasa nta kubabarira ibirindiro bya Uganda  na bya bitwaro byarasiraga kure guturuka ku butaka bwa Tanzania [ Long Range Artillery].<br \/>\nIngabo za Uganda zabaye nkizikwiriye imishwaro ziyabangira ingata nibwo imigi ikomeye yo mu Burengerazuba bwa Uganda nka Mbarara yahitaga igwa mu maboko y\u2019ingabo za Tanzania n\u2019abo bari bafatanije.<br \/>\nAha ni naho abantu bamwe bahera bavuga ko igihugu cya Israel nacyo cyahaye inkunga y\u2019intwaro Tanzania n\u2019ubundi bufasha mu rwego rwo kwihimura kuri Idi Amin Dada wari waragize ingwate ab\u2019Israheli ku Kibuga cy\u2019indege cya Entebe ariko bikarangira Ingabo za Israel zije kubabohoza,iyi nayo ikaba yaba impamvu yo kuba Israel yari kwivanga muri uru rugamba kubera ibikomere n\u2019umujinya uku kugira imbohe abaturage bayo byari byarasize.<br \/>\nMuri iyi ntambara ariko itari yoroshye,Idi Amini Dada nawe ntiyari yicaye ubusa kuko yahise akora ku ncuti ze za hafi nka Colonel Moummar Kadhafi utarajuyaje kumwoherereza abasirikare bagera ku 3000 bo kumutera ingabo mu bitugu, nkuko yari yarabigenje mu 1972.<br \/>\nMu nkunga zikomeye Kadhafi yatanze ku Bugande harimo indege z\u2019intambara za Tupolev Tu-22 Uganda n\u2019ingabo zayo yanazifashishije mu gusuka ibisasu ku muji wa Mwanza uherereye ku nkengero z\u2019ikiyaga cya Victoria ku itariki ya 01 Mata 1979 .<br \/>\nIbi bisasu ariko bikaba bivugwa ko bisa n\u2019ibyarasanywe igihunga kuko nta cyo byabashije kwangiza kuri uyu mujyi wa Mwanza.<br \/>\nMuri uru rugamba rutatinze ariko rwari rukaze ukuntu, rwaje gusozwa ingabo za Tanzania n\u2019abafatanyabikorwa bafashe  umujyi wa Kampala, Idi Amini aromongana ahungira mu bwami bwa Arabia Saoudite.<br \/>\nMu ncamake y\u2019ibyakurikiyeho, uru rugamba ntirwahiriye abarwanye iyi ntambara kuko Tanzania ikimara gufata umuji wa Kampala, yashyizeho ubutegetsi bwari bukuriwe na Bwana Yusuf Lule ,uyu ariko akaba atarahiriwe no guhama ku butegetsi .<br \/>\nMu gihe kidatinze uyu Yusuf Lule yahise asimbuzwa Godfrey Binaisa nyuma y\u2019umwanzuro w\u2019Akanama kari gashinzwe kureba uko ibintu bigenda muri Uganda, wavugaga ko Bwana Yusuf Lule ananiwe kandi agomba gusimbuzwa undi bidatinze.<br \/>\n <strong>3.Amaherezo y\u2019intsinzi y\u2019ingabo za Tanzania n\u2019ubutegetsi bwakurikiyeho<\/strong><br \/>\nMuri make abategetsi basaga n\u2019abakuriye Uganda bazaga ku myanya y\u2019imbere harimo Paulo Muwanga, wayoboraga itsinda rya ya mitwe yari yarishyize hamwe, mu rwego rw\u2019Ishami ry\u2019igisirikare uyu kandi akaba yari yungirijwe  na Yoweri Kaguta Museveni muri urwo rwego rwa gisirikare.<br \/>\nMuri icyo gihe ariko hariho urundi rwego rukaze rwari ruyoboye igihugu ku rwego rwa Peresidensi aba bakaba bari biganjemo bya bikonyozi n\u2019ubundi twavugaga  haruguru, ari nabo baje guhanganira mu matora yatsinzwe bitunguranye na Milton Obote wari wamamajwe n\u2019umutwe wa politiki wa UPC [ Uganda People\u2019s Congress ].<br \/>\nUku gutsindwa kwa ba bagabo bari bibumbiye hamwe aribo Tito Okelo, Paulo Muwanga, Oyite Ojok kwateye Yoweri Museveni guhakana yihanikiriye ibyavuye muri aya matora.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/M7.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-58631\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/M7.jpg\" alt=\"m7\" width=\"567\" height=\"282\" \/><\/a><br \/>\nUku kwigumura kwa Yoweri Museveni niko kwavuyemo kwubura imirwano ku ruhande rwe, ntiyatinze yahise ashinga umutwe ukaze wa National Resistance Army (NRA) mu rwego rwo gukuraho ubu butegetsi bwa Milton Obote wari umaze gutsinda amatora.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nN\u2019ubwo iyi ntambara itamamaye cyane mu itangazamakuru bitewe n\u2019aho ikoranabuhanga mu itangazamakuru ryari rigeze, ibyo ntibibuza ko na n\u2019ubu iyo utembereye ku mipaka ihuza Uganda na Tanzania uhasanga ibisare by\u2019iyi ntambara.<br \/>\nKuri ubu ariko kubera ko ibi bihugu byishyize hamwe mu Muryango w\u2019Afrika y\u2019Uburasirazuba, umwuka wo kutavuga rumwe usa n\u2019uwacogoye kandi abaturage babyo babanye neza nta ngorane.<br \/>\nUbutaha tuzabagezaho intambara yahanganishije igihugu cya Libya na Tchad, aho ibi bihugu byapfaga intara ya Aouzou hari mu mwaka wa 1986\/1987.<br \/>\nIyi ntara ya Aouzou yabayemo isibaniro mu urugamba rwari rushyushye kandi rwakoreshejwemo intwaro zihambaye ku mpande zombi, uruhande rwa Libya yari iyobowe na Colonel Mouammar Kadhafi n&#8217;inyeshyamba za General Goukouni Weddeye waharaniraga ko iyi ntara ya Aouzou yakwigenga ikivana kuri Tchad.<br \/>\nKu ruhande rwa Tchad tuzabonamo aba Komanda benshi nabo bakoze amateka ndetse tuzanareba uruhare rw&#8217;Abafaransa n&#8217;ingabo zabo muri iyo ntambara yamaze imyaka 9.<br \/>\nNi intambara yari ikaze kandi yavuzwe cyane mu Itangazamakuru ryaba irya iryo muri Afrika ndetse no ku mugabane w\u2019Uburayi na Amerika.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n <strong> <em>Marshall Eugene David\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cIyo utazi aho uva ntumenya niyo ugana\u201d. Iyi ni imvugo isanzwe abantu bakoresha mu Kinyarwanda bashaka kugaragaza akamaro ko kuzirikana amateka y\u2019ibyabaye ku muntu cyangwa igihugu. Ubu buryo bw\u2019imitekerereze kandi usanga abantu benshi babushingiraho bakora igenamigambi ry\u2019uko baba bategerezwa kubaho muri gihe kizaza cyabo, nkuko n\u2019ubyirengagije usanga gutambuka agana imbere bimubera insobe, ahoma bihomoka . [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5241","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979 - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979 - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u201cIyo utazi aho uva ntumenya niyo ugana\u201d. Iyi ni imvugo isanzwe abantu bakoresha mu Kinyarwanda bashaka kugaragaza akamaro ko kuzirikana amateka y\u2019ibyabaye ku muntu cyangwa igihugu. Ubu buryo bw\u2019imitekerereze kandi usanga abantu benshi babushingiraho bakora igenamigambi ry\u2019uko baba bategerezwa kubaho muri gihe kizaza cyabo, nkuko n\u2019ubyirengagije usanga gutambuka agana imbere bimubera insobe, ahoma bihomoka . [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-03-07T09:37:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:57:52+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/NRA.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979\",\"datePublished\":\"2017-03-07T09:37:04+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:57:52+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241\"},\"wordCount\":1480,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/03\\\/NRA.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241\",\"name\":\"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979 - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/03\\\/NRA.jpg\",\"datePublished\":\"2017-03-07T09:37:04+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:57:52+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/03\\\/NRA.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/03\\\/NRA.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5241#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979 - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979 - BWIZA","og_description":"\u201cIyo utazi aho uva ntumenya niyo ugana\u201d. Iyi ni imvugo isanzwe abantu bakoresha mu Kinyarwanda bashaka kugaragaza akamaro ko kuzirikana amateka y\u2019ibyabaye ku muntu cyangwa igihugu. Ubu buryo bw\u2019imitekerereze kandi usanga abantu benshi babushingiraho bakora igenamigambi ry\u2019uko baba bategerezwa kubaho muri gihe kizaza cyabo, nkuko n\u2019ubyirengagije usanga gutambuka agana imbere bimubera insobe, ahoma bihomoka . [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-03-07T09:37:04+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:57:52+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/NRA.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979","datePublished":"2017-03-07T09:37:04+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:57:52+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241"},"wordCount":1480,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/NRA.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5241#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241","name":"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979 - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/NRA.jpg","datePublished":"2017-03-07T09:37:04+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:57:52+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5241"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/NRA.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/NRA.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5241#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n\u2019iza Tanzania mu 1978-1979"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5241","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5241"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5241\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5241"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5241"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5241"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}