{"id":52715,"date":"2022-10-20T15:44:24","date_gmt":"2022-10-20T15:44:24","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2022\/10\/20\/uko-uganda-yakoresheje-arenga-frw-miliyari-279-yitegura-intambara-n-u-rwanda\/"},"modified":"2022-10-20T15:44:24","modified_gmt":"2022-10-20T15:44:24","slug":"uko-uganda-yakoresheje-arenga-frw-miliyari-279-yitegura-intambara-n-u-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715","title":{"rendered":"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n&#8217;u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p><strong>Igisirikare cya Uganda (UPDF), byatangajwe ko mu minsi yashize cyashoye akayabo k&#8217;arenga miliyari 1,000 z&#8217;amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n&#8217;u Rwanda.<\/strong><\/p>\n<p>Ibi byabaye ubwo umwuka mubi hagati y&#8217;ibihugu byombi wari warafashe indi ntera, kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byariho.<\/p>\n<p>Ni ibibazo bisa n&#8217;ibyatangiye muri 2017, gusa ibintu bisa n&#8217;ibihindura isura muri 2019 ubwo u Rwanda rwafungaga imipaka yose iruhuza na Uganda uhereye k&#8217;uwa Gatuna.<\/p>\n<p>Inshuro nyinshi kuva icyo gihe abayobozi ku ruhande rw&#8217;u Rwanda bumvikanye baburira Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda, mu rwego rwo kwirinda ko bahurira n&#8217;ibibazo muri iki gihugu cy&#8217;abaturanyi.<\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame ni we wafashe iya mbere mu kuburira Abanyarwanda ko batagomba gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda, bijyanye no kuba i Kampala no mu yindi mijyi itandukanye ya Uganda Abanyarwanda barimo bashimutwa ku bwinshi, mbere yo kujya gufungirwa muri gereza z&#8217;ibanga aho bakorerwaga iyicarubozo.<\/p>\n<p>Uyu mugambi wo gushimuta Abanyarwanda babaga muri Uganda bitwa intasi za Leta y&#8217;u Rwanda, wavugwagamo ahanini Urwego rwa Uganda rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) rufatanyije n&#8217;umutwe w&#8217;iterabwoba wa RNC icyo gihe wakoreraga ibyinshi mu bikorwa byawo ku butaka bwa Uganda.<\/p>\n<p>Mu bashimutwaga bakicwa urubozo bivugwa ko bamwe muri bo ari ababaga banze kwinjira muri uriya mutwe washinzwe na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa umaze imyaka 12 yaratorotse Igisirikare cy&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Uko Leta y&#8217;u Rwanda yaburiraga Abanyarwanda kenshi ko bakwiye kuzibukira kujya muri Uganda, ni na ko abayobozi ku mpande zombi babaga baterana amagambo.<\/p>\n<p>Bijyanye no kuba imipaka ihuza ibihugu byombi yari ifunze, si gake hagiye humvikana inkuru z&#8217;uko hari Abanyarwanda n&#8217;abanya-Uganda bagiye baraswa n&#8217;inzego zishinzwe umutekano z&#8217;u Rwanda ahanini bashinjwa kugerageza kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe.<\/p>\n<p>Mu mihango yo guhererekanya imirambo y&#8217;ababaga barashwe, abayobozi ku ruhande rwa Uganda inshuro nyinshi bumvikanaga mu mvugo zisa n&#8217;iziha gasopo u Rwanda ko batazakomeza kwihanganira ibyo ruri gukora.<\/p>\n<p>Kugeza mu ntangiriro z&#8217;uyu mwaka ibihugu byombi byari bikirebana ay&#8217;ingwe, n&#8217;ubwo hari amasezerano yo kuzahura umubano yari yarasinywe hagati ya ba Perezida Kagame na Yoweri Kaguta Museveni yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola; ku buhuza bwa ba Perezida Jo\u00e3o Louren\u00e7o wa Angola na F\u00e9lix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa.<\/p>\n<p>Byari bigeze ku rwego rw&#8217;uko Uganda yari itangiye gushinja u Rwanda gushimuta bamwe mu basirikare bayo; gusa rwo rukavuga ko babaga bavogereye ubutaka bwarwo.<\/p>\n<p><strong>Byageze aho Uganda ifata amahitamo y&#8217;intambara<\/strong><\/p>\n<p>Uko ibihugu byombi byakomezaga kutumvikana; Uganda ku rundi ruhande yo yarimo itegura intambara rwihishwa ku buryo isaha n&#8217;isaha byashobokaga ko Ingabo z&#8217;ibihugu byombi zatana mu mitwe.<\/p>\n<p>Amakuru y&#8217;iyi ntambara hagati y&#8217;ibihugu byombi; yanemejwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko habuze gato ngo u Rwanda na Uganda bisange &#8216;mu ntambara y&#8217;ubucucu&#8217;.<\/p>\n<p>Byari nyuma y&#8217;uruzinduko yaherukaga kugirira i Kigali muri Mutarama rwasize we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo byari hagati y&#8217;u Rwanda na Uganda, ndetse binarangira biyemeje kubishakira umuti.<\/p>\n<p>Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije kuri Twitter yihanangiriza Kayumba Nyamwasa yagize ati: &#8220;Gen. Kayumba na RNC, sinzi ibibazo mwagiranye na RPF\/RDF mu Rwanda. Ndakwihanangirije, ntukongere gutinyuka kwifashisha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu muhungu wa Museveni wari Umugaba w&#8217;Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka icyo gihe, yunzemo ati: &#8220;Ibi si ibijyanye na Politiki, ntabwo nshishikajwe na Politiki. Ibikorwa bitemewe n&#8217;iby&#8217;ubugizi bwa nabi bya RNC muri Uganda mu gihe gishize byari bidushoye mu ntambara y&#8217;ubucucu. Ababigizemo uruhare bose bazagaragara.&#8221;<\/p>\n<p>Muhoozi mu bundi butumwa yanditse kuri Twitter muri Gicurasi uyu mwaka, yahishuye ko hari bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda bari bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda; gusa bikaba ngombwa ko awuburizamo afatanyije na se.<\/p>\n<p>Icyo gihe yavuze ko uwo mugambi wariho kugeza muri Kamena 2021 ubwo Perezida Museveni yamugiraga Umugaba w&#8217;Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Hari umugambi mubisha muri bamwe mu bagize inzego z&#8217;umutekano bashakaga ko tujya mu ntambara n&#8217;abavandimwe bacu bo mu Rwanda. Ishyano rikomeye kuri bo ni uko Perezida Yoweri Museveni yangize Umugaba w&#8217;Ingabo zirwanira ku butaka. Nkivumbura uyu mugambi nabimenyesheje Perezida.&#8221;<\/p>\n<p><strong>Uganda yakoresheje miliyari 1,000 z&#8217;amashiringi yitegura intambara n&#8217;u Rwanda<\/strong><\/p>\n<p>Amakuru aturuka mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko mu gihe cy&#8217;umwuka mubi n&#8217;u Rwanda, hashowe arenga miliyari 1,000 z&#8217;amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Abahaye ikinyamakuru ChimpReports bavuga ko uyu murengera w&#8217;amafaranga Uganda yawukoresheje mu gukusanya ibikoresho bya gisirikare bigezweho, ndetse no kugurira imodoka zidatoborwa n&#8217;amasasu abasirikare bakuru muri kiriya gihugu bagombaga kuyobora urugamba.<\/p>\n<p>Iby&#8217;iyi ntambara cyakora cyo byaje kuvaho nyuma y&#8217;ingendo ebyiri Gen Muhoozi yagiriye i Kigali muri Mutarama na Werurwe uyu mwaka, zasize zizahuye umubano w&#8217;ibihugu byombi wari umaze imyaka itanu warazambye.<\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame muri Mata uyu mwaka ubwo yitabiraga ibirori by&#8217;isabukuru y&#8217;amavuko ya Gen Muhoozi, yamushimiye kuba yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ba Jenerali bakomeye si abatsinda intambara, ba Jenerali bakomeye ni abaharanira amahoro. Warakoze kunga ibihugu byacu.&#8221;<\/p>\n<p>Gen Muhoozi Kainerugaba mu butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko kuri ubu &#8220;umubano w&#8217;u Rwanda na Uganda ari ntayegayezwa.&#8221;<\/p>\n<p>Ni nyuma yo kugirira uruzinduko rwa gatatu muri uyu mwaka i Kigali kuva ku wa Gatandatu w&#8217;icyumweru gishize kugeza ku wa Kabiri w&#8217;iki, rwasize agiranye ibindi biganiro na &#8216;Oncle we&#8217; Perezida Paul Kagame.<\/p>\n<p>Muri uru ruzinduko Muhoozi yari yazanye n&#8217;inshuti ze zirimo umunyamakuru Andrew Mwenda, Barnabus Taremwa usanzwe ari muramu wa Gen Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni) cyo kimwe na Alexander Akandwanaho usanzwe ari umuhungu wa Gen Saleh.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Igisirikare cya Uganda (UPDF), byatangajwe ko mu minsi yashize cyashoye akayabo k&#8217;arenga miliyari 1,000 z&#8217;amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n&#8217;u Rwanda. Ibi byabaye ubwo umwuka mubi hagati y&#8217;ibihugu byombi wari warafashe indi ntera, kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byariho. Ni ibibazo bisa n&#8217;ibyatangiye muri 2017, gusa ibintu bisa n&#8217;ibihindura isura [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[131],"class_list":["post-52715","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n&#039;u Rwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n&#039;u Rwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Igisirikare cya Uganda (UPDF), byatangajwe ko mu minsi yashize cyashoye akayabo k&#8217;arenga miliyari 1,000 z&#8217;amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n&#8217;u Rwanda. Ibi byabaye ubwo umwuka mubi hagati y&#8217;ibihugu byombi wari warafashe indi ntera, kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byariho. Ni ibibazo bisa n&#8217;ibyatangiye muri 2017, gusa ibintu bisa n&#8217;ibihindura isura [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-10-20T15:44:24+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n&#8217;u Rwanda\",\"datePublished\":\"2022-10-20T15:44:24+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715\"},\"wordCount\":937,\"commentCount\":4,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715\",\"name\":\"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n'u Rwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2022-10-20T15:44:24+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=52715#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n&#8217;u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n'u Rwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n'u Rwanda - BWIZA","og_description":"Igisirikare cya Uganda (UPDF), byatangajwe ko mu minsi yashize cyashoye akayabo k&#8217;arenga miliyari 1,000 z&#8217;amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n&#8217;u Rwanda. Ibi byabaye ubwo umwuka mubi hagati y&#8217;ibihugu byombi wari warafashe indi ntera, kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byariho. Ni ibibazo bisa n&#8217;ibyatangiye muri 2017, gusa ibintu bisa n&#8217;ibihindura isura [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2022-10-20T15:44:24+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n&#8217;u Rwanda","datePublished":"2022-10-20T15:44:24+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715"},"wordCount":937,"commentCount":4,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=52715#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715","name":"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n'u Rwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2022-10-20T15:44:24+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=52715"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=52715#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n&#8217;u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/52715","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=52715"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/52715\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=52715"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=52715"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=52715"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}