{"id":5306,"date":"2017-03-10T13:56:58","date_gmt":"2017-03-10T13:56:58","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/03\/10\/imyanzuro-26-y-umwiherero-wa-14-w-abayobozi-b-igihugu\/"},"modified":"2025-02-12T16:57:05","modified_gmt":"2025-02-12T14:57:05","slug":"imyanzuro-26-y-umwiherero-wa-14-w-abayobozi-b-igihugu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306","title":{"rendered":"Imyanzuro  26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu"},"content":{"rendered":"<h3> <em> <strong>Ku ya 2 Werurwe ,2017 nibwo  hasojwe  umwihirero  w\u2019Abayobozi bakuru   mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro.<\/strong> <\/em> <\/h3>\n<p>Uyu mwiherero    wabaye ku nshuro ya 14 ,wayobowe na Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda,Paul Kagame , wamaze Icyumweru ukaba watangiye  ku ya 25 Gashyantare ,2017.<br \/>\nAtangiza uyu  mwiherero , Perezida Kagame  yashimiye abayobozi ku ruhare bagira mu Iterambere  Igihugu kigeraho, ashimira n\u2019abaturage bitabira gahunda zitandukanye z\u2019iterambere.<br \/>\nMuri uyu mwiherero kandi  Perezida Kagame akaba yaribukije abayobozi  gushyira mu bikorwa  inshingano  bahawe n\u2019abaturage.<br \/>\nIkindi yagarutseho akaba yaribukije abanyarwanda  kuko  amikoro atagomba gutuma bumva ko batagera kuri byinshi kuko hari  ibimaze gukorwa bigaragaza ko byose bishoboka.<br \/>\n <strong>Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:<\/strong><br \/>\n <strong>1.<\/strong> Gufata ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragerwaho mu cyerekezo 2020, bigashyirwa mu mihigo ya buri Rwego bireba kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubikurikirana buhuriweho n\u2019inzego bireba umunsi ku wundi (regular joint monitoring);<br \/>\n <strong>2<\/strong> .Kunoza ihuzabikorwa, imikoranire no guhanahana amakuru hagati y\u2019Inzego zose z\u2019Ubutegetsi Bwite bwa Leta n\u2019Inzego z\u2019Ibanze hagamijwe kunoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta zose;<br \/>\n <strong>3<\/strong> .Kunoza imitegurire n\u2019imicungire y\u2019amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza igaruzwa ry\u2019imitungo yanyerejwe ku bahamwe n\u2019ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko;<br \/>\n <strong>4.<\/strong> Gushyiraho ingamba zo gukoresha umuriro ugenda wiyongera no kuwukwirakwiza hirya no hino mu Gihugu, hibandwa ku nganda, mu mashuri, mu mavuriro n\u2019ahandi haba ibikorwa bihuza abantu benshi;<br \/>\n <strong> 5.<\/strong>  Gushishikariza Abanyarwanda gushyiraho ingamba zinoze ziborohereza gutekesha Gaz n\u2019ubundi buryo bugezweho butabangamira ibidukikije, ibyo bigakorwa mu ngo, mu mashuri, mu magereza n\u2019ahandi haba abantu benshi;<br \/>\n <strong>6.<\/strong> Gukomeza guteza imbere inganda zikorera mu Rwanda hagamijwe kugabanya ibituruka hanze no kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) kandi bikoroherezwa mu bijyanye n\u2019itangwa ry\u2019amasoko (procurement process);<br \/>\n <strong>7<\/strong> .Gutegura no gushyira mu bikorwa ingamba zihariye zigamije kurushaho kongera umusaruro harimo uburyo bwo kubona imbuto zo gutera zihagije kandi nziza ku gihe no kongera ibyoherezwa mu mahanga bituruka ku buhinzi n\u2019ubworozi;<br \/>\n <strong>8.<\/strong> Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye no kubaka amacumbi aciriritse;<br \/>\n <strong>9<\/strong> .Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kunoza uburyo bwo gutunganya imyanda (waste management) mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali;<br \/>\n <strong>10<\/strong> .Guteza imbere ibikorwa bizamura Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali kandi aho bishoboka hagashyirwa ibyicaro by\u2019Inzego n\u2019Ibigo bya Leta;<br \/>\n <strong>11.<\/strong> Gushyiraho gahunda yihutirwa yo kubyaza umusaruro ikibanza Leta y\u2019u Rwanda yahawe na Leta ya Djibouti;<br \/>\n <strong>12<\/strong> .Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (cashless payment) by\u2019umwihariko mu Nzego za Leta;<br \/>\n <strong>13.<\/strong> Kunoza imitangire ya serivisi mu Nzego za Leta hitawe ku bipimo bigaragazwa n\u2019inzego zibishinzwe no kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (Rwanda online services);<br \/>\n <strong>14<\/strong> .Gushyiraho ingamba zo kongerera ubushobozi gahunda ya mituweli (mutuelle de sant\u00e9) ku buryo burambye;<br \/>\n <strong>15<\/strong> .Gushyiraho ingamba zigamije gutuma abakora mu rwego rw\u2019ubuvuzi mu mavuriro ya Leta baguma muri ako kazi;<br \/>\n <strong>16<\/strong> .Kunoza imitangire ya serivisi mu mavuriro ya Leta, amavuriro y\u2019abikorera n\u2019ibigo by\u2019ubwishingizi bw\u2019indwara;<br \/>\n <strong>17<\/strong> .Gukoresha inzobere z\u2019abaganga bakorera mu bitaro bya Kaminuza kwigisha abaganga n\u2019abandi bakora umwuga w\u2019ubuvuzi hagamijwe kongera ubumenyi n\u2019umubare w\u2019inzobere mu buvuzi;<br \/>\n <strong>18<\/strong> .Kunoza ireme ry\u2019uburezi, hashyirwa ingufu cyane cyane mu kubona abarimu babyigiye kandi babishoboye, kongera ibikorwa remezo n\u2019ibikoresho, gukora igenzura ngarukagihe no guteza imbere inyigisho z\u2019Ubumenyi, Ikoranabuhanga n\u2019Imibare (STEM);<br \/>\n <strong> 19<\/strong> .Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative kirasabwa gukurikirana no gukemura ibibazo biri mu makoperative no gufata izindi ngamba za ngombwa zo kuyateza imbere;<br \/>\n <strong>20.<\/strong> Ikigo cyo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) na za Kaminuza zigisha amategeko birasabwa kongera imbaraga mu kwigisha amasomo yihariye atuma Igihugu kirushaho kugira inzobere mu mategeko atandukanye (different domains);<br \/>\n <strong>21<\/strong> .Inzego zose za Leta zirasabwa gukorana na IOS company kugira ngo ibe ariyo ibafasha gukemura ibibazo byose bijyanye no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga;<br \/>\n <strong>22.<\/strong> Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n\u2019izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana;<br \/>\n <strong>23<\/strong> .Kwihutisha kugeza mu gihugu hose imiyoboro y\u2019itumanaho (communication network) no kuyibyaza umusaruro;<br \/>\n <strong>24.<\/strong> Gushyiraho sitati yihariye igenga Abakozi ba Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga n\u2019Ubutwererane;<br \/>\n <strong>25.<\/strong> Gushyiraho ingamba zigamije guhindura imyumvire kugira ngo abantu barusheho kwiteza imbere aho gusaba gushyirwa mu cyiciro cy\u2019ubudehe cy\u2019abatishoboye;<br \/>\n <strong>26<\/strong> .Kongera ishoramari mu bikorwa bitandukanye by\u2019ubukerarugendo cyane cyane ahakurura ba mukerarugendo benshi kurusha ahandi kandi bafite ubushobozi (ubukerarugendo bushingiye ku ngagi) no gusubiramo ibiciro by\u2019ubukerarugendo.<br \/>\n <strong> <a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong>@Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku ya 2 Werurwe ,2017 nibwo hasojwe umwihirero w\u2019Abayobozi bakuru mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro. Uyu mwiherero wabaye ku nshuro ya 14 ,wayobowe na Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda,Paul Kagame , wamaze Icyumweru ukaba watangiye ku ya 25 Gashyantare ,2017. Atangiza uyu mwiherero , Perezida Kagame yashimiye abayobozi ku ruhare bagira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5306","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku ya 2 Werurwe ,2017 nibwo hasojwe umwihirero w\u2019Abayobozi bakuru mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro. Uyu mwiherero wabaye ku nshuro ya 14 ,wayobowe na Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda,Paul Kagame , wamaze Icyumweru ukaba watangiye ku ya 25 Gashyantare ,2017. Atangiza uyu mwiherero , Perezida Kagame yashimiye abayobozi ku ruhare bagira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-03-10T13:56:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:57:05+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu\",\"datePublished\":\"2017-03-10T13:56:58+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:57:05+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306\"},\"wordCount\":750,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306\",\"name\":\"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-03-10T13:56:58+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:57:05+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5306#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu - BWIZA","og_description":"Ku ya 2 Werurwe ,2017 nibwo hasojwe umwihirero w\u2019Abayobozi bakuru mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro. Uyu mwiherero wabaye ku nshuro ya 14 ,wayobowe na Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda,Paul Kagame , wamaze Icyumweru ukaba watangiye ku ya 25 Gashyantare ,2017. Atangiza uyu mwiherero , Perezida Kagame yashimiye abayobozi ku ruhare bagira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-03-10T13:56:58+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:57:05+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu","datePublished":"2017-03-10T13:56:58+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:57:05+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306"},"wordCount":750,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5306#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306","name":"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-03-10T13:56:58+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:57:05+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5306"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5306#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imyanzuro 26 y\u2019Umwiherero wa 14 w\u2019abayobozi b\u2019igihugu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5306","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5306"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5306\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5306"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5306"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5306"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}