{"id":53762,"date":"2022-11-21T20:00:00","date_gmt":"2022-11-21T20:00:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2022\/11\/21\/igisubizo-cya-ndayishimiye-ubwo-yabazwaga-niba-koko-u-rwanda-rwaba-rufasha-m23\/"},"modified":"2022-11-21T20:00:00","modified_gmt":"2022-11-21T20:00:00","slug":"igisubizo-cya-ndayishimiye-ubwo-yabazwaga-niba-koko-u-rwanda-rwaba-rufasha-m23","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762","title":{"rendered":"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23"},"content":{"rendered":"<p><strong>Perezida Evariste Ndayishimiye w&#8217;u Burundi yatangaje ko atemeza koko niba u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 nk&#8217;uko Congo Kinshasa ibivuga, asobanura ko inama igomba guhuza Perezida Jo\u00e3o Louren\u00e7o wa Angola n&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu byo mu karere ari yo izagaragaza ukuri kw&#8217;ibivugwa.<\/strong><\/p>\n<p><iframe width=\"560\" height=\"315\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/UBjalUDTCgs\" title=\"YouTube video player\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p>Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n&#8217;abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU ba Radiyo Mpuzamahanga y&#8217;Abafaransa (RFI) na Televiziyo ya France 24.<\/p>\n<p>Ni ikiganiro Perezida Ndayishimiye kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y&#8217;Iburasirazuba (EAC) yakoze, mu gihe ibihugu by&#8217;u Rwanda na Congo Kinshasa bisanzwe ari abanyamuryango bawo bimaze igihe birebana ay&#8217;ingwe.<\/p>\n<p>Ni umwuka mubi ushingiye ku kuba Congo ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe warajujubije Ingabo zayo, gusa inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze guhakana ibyo birego ruvuga ko ari ibinyoma.<\/p>\n<p>Umunyamakuru Laurent CORREAU ubwo yabazaga Perezida Evariste Ndayishimiye niba abona Congo Kinshasa yaba iri mu kuri ku birego byo guha M23 ubufasha imaze igihe ishinja u Rwanda, yamusubije ko kuri ubu atahita abyemeza.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Kugeza ubu ntiturabifataho umwanzuro, haba ku rwego rw&#8217;akarere yemwe n&#8217;urwanjye ubwanjye, gusa turateganya kugirana inama nyunguranabitekerezo na Perezida wa Angola nk&#8217;umuhuza muri ariya makimbirane; rero ni bwo tuzabona amahirwe yo gusesengura hanyuma tukamenya ukuri.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Evariste Ndayishimiye cyakora cyo yavuze ko kuri ubu hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kugabanya amakimbirane n&#8217;umwuka mubi uri hagati y&#8217;u Rwanda na Congo Kinshasa, nyuma y&#8217;ibiganiro bitandukanye byagiye bihuza impande zombi.<\/p>\n<p>Biteganyijwe ko ku wa Kane w&#8217;iki cyumweru ari bwo hagomba kuba inama yiga ku bibazo by\u2019u Rwanda na RDC, ikazabera i Luanda mu gihugu cya Angola.<\/p>\n<p>Iyi nama byari byitezwe ko iba kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko igomba kwemerezwamo gahunda y\u2019ibikorwa bigamije kugarura amahoro muri Congo Kinshasa ndetse no kuzahura umubano w\u2019iki gihugu n\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ba Perezida Paul Kagame w\u2019u Rwanda, F\u00e9lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w\u2019u Burundi nta gihindutse bagomba kuyitabira, nyuma yo kuyitumirwamo na Perezida Jo\u00e3o Manuel Gon\u00e7alves Louren\u00e7o wa Angola.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida Evariste Ndayishimiye w&#8217;u Burundi yatangaje ko atemeza koko niba u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 nk&#8217;uko Congo Kinshasa ibivuga, asobanura ko inama igomba guhuza Perezida Jo\u00e3o Louren\u00e7o wa Angola n&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu byo mu karere ari yo izagaragaza ukuri kw&#8217;ibivugwa. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n&#8217;abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU ba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[131],"class_list":["post-53762","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23 - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23 - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida Evariste Ndayishimiye w&#8217;u Burundi yatangaje ko atemeza koko niba u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 nk&#8217;uko Congo Kinshasa ibivuga, asobanura ko inama igomba guhuza Perezida Jo\u00e3o Louren\u00e7o wa Angola n&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu byo mu karere ari yo izagaragaza ukuri kw&#8217;ibivugwa. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n&#8217;abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU ba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-11-21T20:00:00+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23\",\"datePublished\":\"2022-11-21T20:00:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762\"},\"wordCount\":359,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762\",\"name\":\"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23 - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2022-11-21T20:00:00+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=53762#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23 - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23 - BWIZA","og_description":"Perezida Evariste Ndayishimiye w&#8217;u Burundi yatangaje ko atemeza koko niba u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 nk&#8217;uko Congo Kinshasa ibivuga, asobanura ko inama igomba guhuza Perezida Jo\u00e3o Louren\u00e7o wa Angola n&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu byo mu karere ari yo izagaragaza ukuri kw&#8217;ibivugwa. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n&#8217;abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU ba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2022-11-21T20:00:00+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23","datePublished":"2022-11-21T20:00:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762"},"wordCount":359,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=53762#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762","name":"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23 - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2022-11-21T20:00:00+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=53762"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=53762#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/53762","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=53762"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/53762\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=53762"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=53762"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=53762"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}