{"id":5400,"date":"2017-03-16T17:01:35","date_gmt":"2017-03-16T17:01:35","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/03\/16\/nyamagabe-abishyuzwa-imitungo-baragurisha-bagacikishwa-naho-abishyuye-gitifu\/"},"modified":"2025-02-12T16:53:56","modified_gmt":"2025-02-12T14:53:56","slug":"nyamagabe-abishyuzwa-imitungo-baragurisha-bagacikishwa-naho-abishyuye-gitifu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400","title":{"rendered":"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika"},"content":{"rendered":"<p>Abarokotse jenoside bo murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bari mu ruhuri rw\u2019ibibazo bishingiye ku manza gacaca n\u2019inka zitangwa na FARG. Abishyuzwa imitungo bangije baragurisha ubuyobozi bugasinya, nyuma bagacika, n\u2019ubashije kwishyura kandi, Gitifu ayashyira mu mufuka.<br \/>\nMukankusi Phoibe warokotse jenoside we avuga ko yishyuje amafaranga ntayamuhe. Uyu Mukankusi w\u2019imyaka 65 atuye mu mudugudu wa Nyenanga mu kagari ka Kigeme. Agira ati \u201cGitifu Noheri yishyuzaga yishyirira ku mufuka, ibihumbi 680 byose bari banyishyuye yarabimize. Abatwangirije imitungo muri jenoside bemeye icyaha barishyura, ndategereza ndaheba\u201d.<br \/>\nAmafaranga Mukankusi yishyurijwe akaribwa na Gitifu, arimo ibihumbi magana abiri (200.000 Frws) yishyuwe na Munyankindi Haruna bita Cyombe, n\u2019andi ibihumbi Magana ane na mirongo inani(480.000 Frws) yishyuwe na Sebujangwe\u201d.<br \/>\nSi Mukankusi wenyine uvuga ko yishyurijwe na Gitifu akamira, kuko hari abandi barokotse jenoside bagiye bahabwa igice, abandi bakabura n\u2019amarangizamanza yabo. Yemwe ngo hari n\u2019abagiye batsinda imanza, ariko indishyi zikajya ku bataraburanye.<br \/>\nAbatuye aka kagari ka Kigeme bavuga ko uwitwa Mukanyarwaya Belia yishyurijwe ibihumbi 60, nyamara Gitifu Noheri akamuha ibihumbi 30.<br \/>\n <strong>Abagombaga kwishyura baragurishije baracika<\/strong><br \/>\nAbarokotse jenoside bo muri aka kagari ka Kigeme bafite agahinda k\u2019abagombaga kubishyura imitungo, nyamara bakagurisha ibyabo byose, ubuyobozi bukabasinyira bagacikira mu tundi turere no hanze y\u2019igihugu. N\u2019abatimutse kandi, ngo Gitifu Noheri akabwira abarokotse ko nta kintu gihari, ko nta bwishyu abo bantu bafite kandi baragurishije ahari, yarabisinyiye.<br \/>\nImiryango ivugwa kugurisha harimo uwo kwa Kabuye na Izabiriza. Umwe mu barokotse ati \u201caba ubutaka bwose barabugurishije, baragenda bashobora kuba baragiye mu karere ka Nyanza\u201d. Bagombaga Mukarusagara Alphonsine, Nyirimbuga Joseph na Kanyandekwe Ladislas.Undi ni uwitwa Bimenyimana nawe yagurishije imitungo yose, bati \u201cGitifu Noheri amufasha gucika\u201d.<br \/>\n <strong>Inka za FARG ziturwa imiryango y\u2019abakoze jenoside<\/strong><br \/>\nAbarokotse jenoside batuye muri aka kagari bafite ibibazo byinshi bavuga ko byose bikomoka ku munyamabanga nshingwabikorwa, Nkundimana Noel. Ibindi bavuga ni inka zagiye zitangwa na FARG (Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye), nyamara ngo zigahabwa abatari bo. Mukankusi agira ati \u201cubu nta nka ngira, kandi FARG yarazitanze, bigera kwitura izavutse bakaziha abandi harimo n\u2019imiryango y\u2019abaduhemukiye. Ibyo iyo mbibona numva ari icumu rya kabiri hejuru y\u2019abantu 68 nabuze\u201d.<br \/>\nUndi musore warokotse ufite imyaka 35 ati \u201cturi imiryango ine mu mudugudu tutagira inka, kandi iza FARG ziturwa abafite imiziro. Hari umukecuru utishoboye nayifashaga, nkayahirira, imaze kubyara iyayo bayiha uwo hanze (utararokotse). Ibi iyo mbibona binsubiza mu buzima bubi\u201d.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAha arakomoza ku mukuru w\u2019umudugudu wa Nyenanga, Mukakinani Agnes wafashe inka enye. Ariko ati \u201cnk\u2019iryo jambo ntiwarihingutsa ngo uramuke\u201d, avuga ko abo bantu ntawe ujya abavugaho kubera umutekano muke bateza uwabishize ahagaragara.<br \/>\nUndi wituwe inka ya FARG, ni uwitwa Mujawimana  Marigarita ukora kwa muganga. Uyu ngo yari asanganywe indi nka, arishoboye kandi umugabo we Rwabuyonza Charles yakatiwe imyaka 19 kubera uruhare rwe muri jenoside. Uyu ngo inka yayituwe na Kayitesi Rosette warokotse, ariko abitegetswe na Gitifu Noheri.<br \/>\nUmukecuru warokotse Nyiragaju Therese nawe yituye inka ya FARG ku muntu utararokotse, naho iya Mukanyarwaya Belia yarafpuye ngo \u201cibipfapfa\u201d bitwarwa n\u2019uwari ushinzwe imibereho myiza ku kagari, bavuga ko ubu yacikiye mu Cyanika. Ibyo bipfapfa ni amafaranga ibihumbi 50 byagurishijwe iyo nka yapfuye.<br \/>\nUmunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019akagari ka Kigeme, Nkundimana Noel, afunzwe azira inka za girinka yatanze ku buryo butemewe.<br \/>\n <strong>Itegeko rirahari, ikibazo ni abakaryubahirije batabikora neza-CNLG<\/strong><br \/>\nUmuyobozi wa CNLG (Komisiyo y\u2019igihugu ishinzwe kurwanya jenoside), Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko inkiko gacaca zisoza imirimo yazo hagiyeho itegeko riteganya uko ibibazo bijyanye nazo bizakemuka. Ati \u201cItegeko rikuraho gacaca rigena uko ibyo bibazo byakemuka, ariko ikibabaje ni uko hari bamwe mu bagafashije mu iyubahirizwa ryaryo ntibabikore\u201d.<br \/>\nIngingo ya 13 y\u2019iri tegeko ngenga n<sup>o<\/sup> 04\/2012 ivuga ko amarangiza rubanza aterwaho kashe mpuruza \u201cbimaze kwemezwa n\u2019Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Akagari k\u2019aho urubanza rwabereye, mu nyandiko ashyikiriza Perezida w\u2019urukiko rw\u2019ibanze muri iyo fasi.<br \/>\nNaho iya 14 iti \u201cIyo umutungo w\u2019ugomba kwishyura warigishijwe, uhita ushinganwa mu maboko y\u2019uwo uherereyeho, ugatezwa cyamunara hatitawe k\u2019uwufite\u201d.<br \/>\nKu birebana n\u2019amadosiye yibwa, Dr Bizimana avuga ko CNLG ibitse inyandiko z\u2019umwimerere ku manza gacaca, nk\u2019uko ingingo ya 19 y\u2019iri tegeko ibiteganya.  Igira iti \u201cInyandiko, amajwi, amafoto n\u2019amashusho n\u2019ibindi byifashishijwe mu manza z\u2019Inkiko Gacaca byeguriwe Komisiyo y\u2019Igihugu yo Kurwanya Jenoside\u201d.<br \/>\nBizimana ati \u201cTwe tubitse imanza z\u2019umwimerere, iziri mu tugari ni fotokopi. Uwazibwe ashobora kuza tukamurebera, cyangwa hakaza MAJ, umuyobozi wa Ibuka, umukozi wa FARG cyangwa uwa CNLG; mbese urwego rufite aho ruhurira nabyo\u201d.<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong> <em>Karegeya Jean Baptiste\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abarokotse jenoside bo murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bari mu ruhuri rw\u2019ibibazo bishingiye ku manza gacaca n\u2019inka zitangwa na FARG. Abishyuzwa imitungo bangije baragurisha ubuyobozi bugasinya, nyuma bagacika, n\u2019ubashije kwishyura kandi, Gitifu ayashyira mu mufuka. Mukankusi Phoibe warokotse jenoside we avuga ko yishyuje amafaranga ntayamuhe. Uyu Mukankusi w\u2019imyaka 65 atuye mu mudugudu wa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5400","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abarokotse jenoside bo murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bari mu ruhuri rw\u2019ibibazo bishingiye ku manza gacaca n\u2019inka zitangwa na FARG. Abishyuzwa imitungo bangije baragurisha ubuyobozi bugasinya, nyuma bagacika, n\u2019ubashije kwishyura kandi, Gitifu ayashyira mu mufuka. Mukankusi Phoibe warokotse jenoside we avuga ko yishyuje amafaranga ntayamuhe. Uyu Mukankusi w\u2019imyaka 65 atuye mu mudugudu wa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-03-16T17:01:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:53:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika\",\"datePublished\":\"2017-03-16T17:01:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:53:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400\"},\"wordCount\":743,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400\",\"name\":\"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-03-16T17:01:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:53:56+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5400#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika - BWIZA","og_description":"Abarokotse jenoside bo murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bari mu ruhuri rw\u2019ibibazo bishingiye ku manza gacaca n\u2019inka zitangwa na FARG. Abishyuzwa imitungo bangije baragurisha ubuyobozi bugasinya, nyuma bagacika, n\u2019ubashije kwishyura kandi, Gitifu ayashyira mu mufuka. Mukankusi Phoibe warokotse jenoside we avuga ko yishyuje amafaranga ntayamuhe. Uyu Mukankusi w\u2019imyaka 65 atuye mu mudugudu wa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-03-16T17:01:35+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:53:56+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika","datePublished":"2017-03-16T17:01:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:53:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400"},"wordCount":743,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5400#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400","name":"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-03-16T17:01:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:53:56+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5400"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5400#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5400","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5400"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5400\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5400"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5400"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5400"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}