{"id":5476,"date":"2017-03-21T15:09:50","date_gmt":"2017-03-21T15:09:50","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/03\/21\/amashuri-makuru-16-yahawe-igihe-ntarengwa-cyo-kwivugurura-bitaba-ibyo-nayo\/"},"modified":"2017-03-21T15:09:50","modified_gmt":"2017-03-21T15:09:50","slug":"amashuri-makuru-16-yahawe-igihe-ntarengwa-cyo-kwivugurura-bitaba-ibyo-nayo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476","title":{"rendered":"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa"},"content":{"rendered":"<p>Amashuri makuru agera kuri 16 yahawe amezi 6 yo kuba yagize ibyo avugurura mu myigishirize yayo kugirango abashe gutanga uburezi bufite ireme bitaba ibyo nayo akazongerwa ku yandi 4 yahagaritswe by\u2019agateganyo nk\u2019uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y\u2019Uburezi, kuri uyu wa Mbere itariki 20 Werurwe rivuga. Iyi minisiteri ariko ikaba yijeje kuzafasha abanyeshuri bigaga muri aya mashuri mu buryo bunyuranye.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p> <strong>Dore uko itangazo ryose rivuga:<\/strong> <\/p>\n<p>Ishingiye ku Itegeko No 01\/2017 ryo kuwa 31\/01\/2017 rigena Imitunganyirize n\u2019Imikorere by\u2019Amashuri Makuru mu Rwanda; no kuri Raporo y\u2019Ubugenzuzi rusange bwakorewe amashuri makuru mu mwaka w\u2019amashuri wa 2016\/2017; Minisiteri y\u2019Uburezi iramenyesha Abanyarwanda bose, by\u2019umwihariko ababyeyi n\u2019abanyeshuri, ko yahagaritse by\u2019agateganyo ibikorwa by\u2019amwe mu mashuri makuru ndetse na zimwe muri porogaramu z\u2019amasomo mu yandi mashuri makuru.<\/p>\n<p> <strong>Amashuri makuru yahagarikiwe by\u2019agateganyo ibikorwa ni aya akurikira:<\/strong> <\/p>\n<p>-Rusizi International University (RIU), ifite icyicaro mu karere ka Rusizi;<\/p>\n<p>-Singhad Technical Education Society-Rwanda (STES), ifite icyicaro mu karere ka Kicukiro;<\/p>\n<p>-Mahatma Ghandhi University-Rwanda (MGUR), ifite icyicaro mu karere ka Gasabo , na<\/p>\n<p>-Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA), ifite icyicaro mu karere ka Huye.<\/p>\n<p>  <strong>Amashuri makuru yahagarikiwe  by\u2019agateganyo zimwe muri za porogaramu z\u2019amasomo yatangaga ni aya akurikira:<\/strong> <\/p>\n<p>-University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), ifite icyicaro mu karere ka Gicumbi;<\/p>\n<p>-Open University of Tanzania (OUT), ifite icyicaro mu karere ka Ngoma;<\/p>\n<p>-University of Gitwe (UG), ifite icyicaro mu karere ka Ruhango;<\/p>\n<p>-Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT), ifite icyicaro mu karere ka Kicukiro;<\/p>\n<p>-Institut Catholique de Kabgayi (ICK), ifite icyicaro mu karere ka Muhanga,  na<\/p>\n<p>-Institut d\u2019Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri), ifite icyicaro mu karere ka Musanze.<\/p>\n<p>Buri shuri ryahawe igihe kitarenze amezi atandatu guhera umunsi ryashyikirijwe urwandiko rumenyesha iki cyemezo, kuba ryujuje ibyo risabwa hashingiwe kuri raporo y\u2019ubugenzuzi ryakorewe, bitaba ibyo, ibikorwa bigahagarikwa burundu. Ibisobanuro birambuye ku byo buri shuri ryasabwe gukosora, biboneka mu rwandiko buri shuri ryashyikirijwe, ruherekejwe na raporo y\u2019ubugenzuzi ryakorewe.<\/p>\n<p> <strong> Ingamba zafashwe na Minisiteri y\u2019Uburezi zireba : Abanyeshuri, Ba nyiri  amashuri n\u2019abanyarwanda muri rusange<\/strong> <\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li>\n <strong>    Ku banyeshuri:<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p> &#8211;   Guhagarika by\u2019agateganyo porogaramu bakurikiraga mu mashuri yavuzwe haruguru, bibafitiye akamaro kubera ko, n\u2019ubwo bashora gutinda kurangiza amasoro yabo, bizahaba amahirwe yo kuzarangiza bakabona impamyabushobozi zizatuma bashobora gupiganwa ku isoko ry\u2019umurimo.<\/p>\n<p> &#8211;       Mu gihe amashuri yahagarikiwe porogaramu by\u2019agateganyo atazaba yashoboye kuzuza ibisabwa kugira ngo yongere yemererwe kwigisha, abanyeshuri bazafashwa kubona  andi mashuri yigisha amasomo ahuye n\u2019ayo bigaga kugira ngo bakomeze amasomo yabo.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\" start=\"2\">\n<li>\n <strong>    Kuri ba nyiri amashuri:<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>&#8211;       Guhagarika by\u2019agateganyo ibikorwa by\u2019amwe mu mashuri ndetse na zimwe muri za porogaramu, ni intabwe ya kabiri yaje ikurikira inama aya mashuri yagiriwe nk\u2019uko bigaragara muri raporo y\u2019ubugenzuzi ya buri shuri.<\/p>\n<p>&#8211;       Mu nyungu z\u2019abanyeshuri by\u2019umwihariko, ndetse no mu nyungu z\u2019Igihugu muri rusange, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by\u2019agateganyo porogaramu zitujuje ibisabwa, kugira ngo ba nyiri amashuri bakemure ibibazo byagaragaye mu mashuri yabo mu gihe ntarengwa hagamijwe kugera ku ireme ry\u2019uburezi twifuza ; bitaba ibyo izo porogaramu zigafungwa  burundu.<\/p>\n<p>&#8211;       Amashuri yandi 16 yakorewe ubugenzuzi, n\u2019ubwo porogaramu zayo zitahagaritswe byagateganyo, na yo yeretwe ku buryo butaziguye ko hari ibyo agomba kuvugurura kugira ngo ashobore gutanga uburezi bufite ireme. Aya mashuri na yo yahawe igihe kitarenze amezi atandatu (6) kugira ngo abe yakoze ibisabwa, bitaba ibyo akazafatirwa ibyemezo bikarishye.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\" start=\"3\">\n<li>\n <strong>     Ku banyarwanda bose muri rusange:<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>&#8211;       Icyo Minisiteri y\u2019Uburezi igamije si uguhagarika amashuri cyangwa porogaramu zimwe mu mashuri gusa, ahubwo ni ukugira ngo duhe ba nyiri amashuri amahirwe yo kuzuza ibisabwa kugira ngo bashobore gutanga uburezi bufite ireme.<\/p>\n<p> &#8211;       Ibi bizatuma abana b\u2019abanyarwanda bashobora kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry\u2019umurimo, buherekeza impamyabushobozi bahabwa n\u2019amashuri makuru, yaba aya Leta cyangwa ayigenga.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/C7Xb7xeWwAA8Ti0.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-59793 size-large\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg\" alt=\"c7xb7xewwaa8ti0\" width=\"1024\" height=\"765\" \/><\/a><\/p>\n<p>Hagati aho ariko, minisitiri w&#8217;uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba yahumurije abanyeshuri bigaga muri aya mashuri mu kiganiro yagiranye n&#8217;itangazamakuru , abizeza ko abazihanganira gutegereza ko kaminuza zikosora zikuzuza ibisabwa 100% bazashobora gukomezanya na zo amasomo yabo, naho abumva batazihanganira gutegereza  amezi atandatu abizeza ubufasha bwose bushoboka kugira ngo babone ahandi bazakomereza kwiga amasomo yabo ntibazayacikirize kandi ko ari inshingano leta yafashe.<\/p>\n<p> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Dennis Ns.\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amashuri makuru agera kuri 16 yahawe amezi 6 yo kuba yagize ibyo avugurura mu myigishirize yayo kugirango abashe gutanga uburezi bufite ireme bitaba ibyo nayo akazongerwa ku yandi 4 yahagaritswe by\u2019agateganyo nk\u2019uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y\u2019Uburezi, kuri uyu wa Mbere itariki 20 Werurwe rivuga. Iyi minisiteri ariko ikaba yijeje kuzafasha abanyeshuri bigaga muri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[14],"tags":[],"class_list":["post-5476","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mashuli"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amashuri makuru agera kuri 16 yahawe amezi 6 yo kuba yagize ibyo avugurura mu myigishirize yayo kugirango abashe gutanga uburezi bufite ireme bitaba ibyo nayo akazongerwa ku yandi 4 yahagaritswe by\u2019agateganyo nk\u2019uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y\u2019Uburezi, kuri uyu wa Mbere itariki 20 Werurwe rivuga. Iyi minisiteri ariko ikaba yijeje kuzafasha abanyeshuri bigaga muri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-03-21T15:09:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa\",\"datePublished\":\"2017-03-21T15:09:50+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476\"},\"wordCount\":696,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/03\\\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg\",\"articleSection\":[\"mu-mashuli\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476\",\"name\":\"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/03\\\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg\",\"datePublished\":\"2017-03-21T15:09:50+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/03\\\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/03\\\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5476#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa - BWIZA","og_description":"Amashuri makuru agera kuri 16 yahawe amezi 6 yo kuba yagize ibyo avugurura mu myigishirize yayo kugirango abashe gutanga uburezi bufite ireme bitaba ibyo nayo akazongerwa ku yandi 4 yahagaritswe by\u2019agateganyo nk\u2019uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y\u2019Uburezi, kuri uyu wa Mbere itariki 20 Werurwe rivuga. Iyi minisiteri ariko ikaba yijeje kuzafasha abanyeshuri bigaga muri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-03-21T15:09:50+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa","datePublished":"2017-03-21T15:09:50+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476"},"wordCount":696,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg","articleSection":["mu-mashuli"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5476#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476","name":"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg","datePublished":"2017-03-21T15:09:50+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5476"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/03\/C7Xb7xeWwAA8Ti0-1024x765.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5476#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5476","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5476"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5476\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5476"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5476"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5476"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}