{"id":55093,"date":"2023-01-09T17:48:40","date_gmt":"2023-01-09T15:48:40","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=55093"},"modified":"2023-01-09T17:48:40","modified_gmt":"2023-01-09T15:48:40","slug":"p-kagame-yabwiye-abatekereza-iby-impinduka-mu-rwanda-ko-bazapfana-na-we-ntazo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093","title":{"rendered":"P. Kagame yabwiye abatekereza iby&#8217;impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye"},"content":{"rendered":"<p><strong>Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko bazaza bagakora impinduka mu Rwanda, abamenyesha ko impinduka bafitiye icyizere bazava ku Isi ntazo babonye.<\/strong><\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Dr Kalinda Fran\u00e7ois Xavier uheruka kugirwa umusenateri muri Sena y&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abatekereza ibyo gukora impinduka mu Rwanda, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa FDLR umaze igihe ugaragaza ko ufite gahunda yo kuza mu Rwanda ukanakora impinduka.<\/p>\n<p>Ni FDLR imaze igihe ikorana n&#8217;Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zirwanamo n&#8217;inyeshyamba za M23.<\/p>\n<p>Mu bagaragaje gahunda y&#8217;impinduka mu Rwanda harimo na Perezida F\u00e9lix Antoine Tshisekedi wa Congo wagaragaje ko yifuza gufasha Abanyarwanda kwibohora ubutegetsi buriho mu Rwanda.<\/p>\n<p>Tshisekedi mu kwezi gushize ubwo yahuraga n\u2019itsinda ry\u2019intumwa z\u2019urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa yagize ati: &#8220;Abanyarwanda n\u2019Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore.&#8221;<\/p>\n<p>&#8220;Ntaho bahuriye n\u2019ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk\u2019abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo kuba Leta ya Congo isaba imitwe yitwaje intwaro irimo M23 gusubira inyuma, ariko ntibibwire FDLR ishaka ko iguma muri kiriya gihugu ari wo mutima w&#8217;ikibazo.<\/p>\n<p>Yavuze ko kubera iki kibazo, hari abibwira ko bagomba kuza mu Rwanda bagakora impinduka ku butegetsi buriho.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Barashaka ko aba ba Kagame, aba ba RPF n&#8217;aba bandi&#8230;bakavuga ngo mu Rwanda nta kwishyira ukizana guhari, nta demukarasi; ariko ni wowe muntu wa mbere umbuza kwishyira nkizana. Mu by&#8217;ukuri Abanyarwanda barabuzwa uburenganzira bwabo.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa ko abo bumva bashobora kuzana impinduka mu Rwanda ko bazarinda gusaza ndetse bakanapfa batabigezeho.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Uri nde wo guhitamo uko abantu babaho n&#8217;uko bitwara? Ntabwo ushobora kunyigisha uko nitwara kuko nanjye sinkunda imyitwarire yawe! None urahera he unyigisha uko ngomba kwitwara? Uri nde se? Uri uwa he?&#8221;<\/p>\n<p>&#8220;Twagize byinshi mu mateka yacu ku buryo tudakeneye andi mateshwa. Ariko icyo nsezeranya ni uko abo turi mu kigero kimwe ndetse n&#8217;abato kuri njye bari mu myaka 50 bari inyuma y&#8217;ibi bintu. Muzasaza, muvane kuri iyi si nanjye mutabonye izo mpinduka mufitiye icyizere.&#8221;<\/p>\n<p>Ku bwa Perezida Kagame, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, rubona byinshi; hanyuma icyo rwabashije kubikuramo ni uko &#8220;Abanyarwanda bakomeye nk&#8217;urutare.&#8221;<\/p>\n<p>Yavuze ko abo birirwa mu mikino yo kurwanya u Rwanda no kurutuka bakomeza imikino yabo, kuko nta kibi kizigera kirugeraho kubera ibyo bitutsi.<\/p>\n<p>Perezida Kagame cyakora cyo yavuze ko uzashaka kurwana n&#8217;u Rwanda yiteguye kurwana na we.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Nuramuka undwanyije, nzaza turwane, nushaka ko dukorana tuzakorana.&#8221;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko bazaza bagakora impinduka mu Rwanda, abamenyesha ko impinduka bafitiye icyizere bazava ku Isi ntazo babonye. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Dr Kalinda Fran\u00e7ois Xavier uheruka kugirwa umusenateri muri Sena y&#8217;u Rwanda. Perezida Kagame [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[131],"class_list":["post-55093","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>P. Kagame yabwiye abatekereza iby&#039;impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"P. Kagame yabwiye abatekereza iby&#039;impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko bazaza bagakora impinduka mu Rwanda, abamenyesha ko impinduka bafitiye icyizere bazava ku Isi ntazo babonye. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Dr Kalinda Fran\u00e7ois Xavier uheruka kugirwa umusenateri muri Sena y&#8217;u Rwanda. Perezida Kagame [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-01-09T15:48:40+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"P. Kagame yabwiye abatekereza iby&#8217;impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye\",\"datePublished\":\"2023-01-09T15:48:40+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093\"},\"wordCount\":457,\"commentCount\":6,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093\",\"name\":\"P. Kagame yabwiye abatekereza iby'impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2023-01-09T15:48:40+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=55093#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"P. Kagame yabwiye abatekereza iby&#8217;impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"P. Kagame yabwiye abatekereza iby'impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"P. Kagame yabwiye abatekereza iby'impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye - BWIZA","og_description":"Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko bazaza bagakora impinduka mu Rwanda, abamenyesha ko impinduka bafitiye icyizere bazava ku Isi ntazo babonye. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Dr Kalinda Fran\u00e7ois Xavier uheruka kugirwa umusenateri muri Sena y&#8217;u Rwanda. Perezida Kagame [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2023-01-09T15:48:40+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"P. Kagame yabwiye abatekereza iby&#8217;impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye","datePublished":"2023-01-09T15:48:40+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093"},"wordCount":457,"commentCount":6,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=55093#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093","name":"P. Kagame yabwiye abatekereza iby'impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2023-01-09T15:48:40+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=55093"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=55093#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"P. Kagame yabwiye abatekereza iby&#8217;impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/55093","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=55093"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/55093\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=55093"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=55093"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=55093"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}