{"id":5574,"date":"2017-03-28T12:33:45","date_gmt":"2017-03-28T12:33:45","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/03\/28\/uganda-nyakwigendera-aigp-kaweesi-yaba-atari-umutagatifu-nk-uko-benshi\/"},"modified":"2025-02-12T16:51:34","modified_gmt":"2025-02-12T14:51:34","slug":"uganda-nyakwigendera-aigp-kaweesi-yaba-atari-umutagatifu-nk-uko-benshi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574","title":{"rendered":"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira"},"content":{"rendered":"<p>Hashize iminsi isaga 10 uwahoze ari umuvugizi w\u2019igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi yiciwe Kulambiro, mu nkengero za Kampala aho yari atuye ubwo kuwa 17 Werurwe 2017 abagizi ba nabi na n\u2019ubu bataramenyekana neza bamwivuganaga mu gitondo cya kare, ariko bamwe mu bamuzi harimo umwe wari umuturanyi we bavuga ko nawe atari umutagatifu ndetse ko yari arimo arakorwaho iperereza rikomeye ku byaha yashinjwaga bitandukanye yagiye akorera muri station za polisi harimo n\u2019icy\u2019ubwicanyi.<\/p>\n<p>Ubwo yaherekezwaga bwa nyuma kuwa kabiri ushize no mu minsi yabanje y\u2019ikiriyo, abantu benshi biganjemo abakomeye bifatanyije n\u2019umuryango wa nyakwigendera basubiramo ubuzima bwe. Ba sheikh, abapadiri b\u2019Abagaturika, abangirikani n\u2019abandi bose bari bateraniye gusabira bwa nyuma Kaweesi kuzaruhuka mu mahoro no kwakirwa na Nyagasani. Mbese muri macye ngo amaherezo ya Kaweesi yari icyubahiro gikomeye.<\/p>\n<p>Ariko nyamara nk\u2019uko uyu muturanyi we umuzi neza wahaye ubuhamya urubuga the investigator dukesha iyi nkuru, avuga ko iyo Kaweesi aza kubaho ikindi gihe ibyubahiro yashyingurwanye atari kubibona nta gushidikanya kuko ngo Abagande bavuzwe bari gutinya kujya kwifatanya n\u2019umuryango we.<\/p>\n<p> <strong>Ese n\u2019iki cyari gutesha icyubahiro nyakwigendera Kaweesi?<\/strong> <\/p>\n<p>Kuwa kane, umunsi umwe mbere y\u2019uko Kaweesi yicwa, perezida Yoweri Museveni ngo yari yahamagaje umukuru w\u2019igipolisi, Gen. Kale kayihura, ahamagaza DPP Michael Chibita, ahamagaza uwari ukuriye iperereza ku rupfu rw\u2019uwitwa Wamala I.O. William okalanyi, ahamagara uba ushinzwe ahakorewe icyaha bita Scene Crime Officer (Soco) ndetse n\u2019abandi bapolisi bashinzwe iperereza bato bacye batangiye iperereza kuri ubwo bwicanyi bwabaye kuwa 03 Gashyantare 2012.<\/p>\n<p>Ngo ni inkuru ishaje rero kuba nyakwigendera Kaweesi yaragiye ashinjwa kwivanga muri iki kibazo no kwitambika iperereza, ariko ngo inkuru nshya nuko Kaweesi yari agiye gutangira gukorwaho iperereza ndetse ngo byashobokaga ko yanafungwa.<\/p>\n<p>Mu nama yo kuri uwo wa kane perezida Museveni yagiranye n\u2019abo bapolisi barimo umukuru wabo, IGP Kayihura, ngo yibajije (Museveni) impamvu kuri iyi si igipolisi n\u2019ubushinjacyaha byananiwe kurangiza iki kibazo cy\u2019iyicwa rya Wilberforce Wamala mu gihe kandi bafite ibimenyetso byose bigaragaza ushobora kuba yarishe uyu mugabo wari umunyemari, uwari umuzamu we, Sadique Mugerwa ndetse nyuma  mu 2013 hakicwa uwakekwaga akaba n\u2019umutangabuhamya, Hassan Ssali wiciwe muri station ya polisi.<\/p>\n<p>Mu gihe ikibazo nyamukuru cy\u2019iyicwa rya Wamala na Sadique byavugwaga ko kititaweho uko bikwiye, umucamanza mukuru mu rukiko rwa Makindye yaje gutangaza ko Hassim Ssali wari watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi yishwe aho kuba yariyahuriye aho yari afungiye nk\u2019uko igipolisi cyavugaga, bituma iperereza risa nk\u2019iryongera gutangira bushya. Gusa, ngo uwishe uyu Ssali ashobora kuba ari nawe uri inyuma y\u2019urupfu rwa Wamala.<\/p>\n<p>Mu bantu baje kuvugwa mu rupfu rw\u2019uyu Ssali rero, nyakwigendera Andrew Kaweesi niwe wazaga ku mwanya wa mbere w\u2019abakekwa ndetse ibirego  byo kuba yaragize uruhare mu rupfu rwe bikaba byarashyizwe kuri dosiye ye, aho ubuhamya bwatanzwe n\u2019umwe mu bapolisi bo kuri station ya polisi ya Bukasa, ubundi bukaba ubw\u2019umupolisi wari waraye ku burinzi ngo azasobanure uko iyo mpanuka yo kwiyahura kw\u2019umunyururu yagenze.<\/p>\n<p>Bivugwa ko ibi byose byagombaga gushyirwa ku murongo neza kuwa Gatanu, ari nawo munsi Kaweesi yiciweho. Umutangabuhamya w\u2019iyicwa ry\u2019uwo munyururu witwa Ssali yagize ati: \u201c <em>Nabonye Kaweesi n\u2019abandi binjira muri kasho bafite ibikombe bitatu bya chloroform<\/em> ..\u201d, ibyo akaba ari bimwe mu bikubiye mu buhamya bwagejejwe ku mucamanza Richard Mafabi mu nyandiko no kuri video muri Nyakanga 2016. Uyu mucamanza wo mu rukiko rwa Makindye akaba yaraje kwitaba Imana nyuma yaho mu buryo bw\u2019amayobera ngo azize umutwe.<\/p>\n<p> <strong>Habayeho no kugerageza kunyereza dosiye y\u2019iyicwa rya Wamala<\/strong> <\/p>\n<p>Mu kwezi kw\u2019Ugushyingo, umwaka ushize, nyuma yo kunyuzamo amaso, Umuyobozi w\u2019ubushinjacyaha bw\u2019igihugu yasubije polisi dosiye ya nyakwigendera Wamala aho hariho ko igomba gushyikirizwa umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha, CP William Okalanyi. Mu byumweru nka 2 cyangwa 3 bishize ariko, umuryango wa nyakwigendera waje kumenya ko iyi dosiye yaje kuvanwa aha mu bugenzacyaha n\u2019umupolisi witwa Erasmus Turyahuka.<\/p>\n<p>Turyahuka uyu akaba ari umukuru w\u2019ishami rishinzwe amategeko muri polisi. Ubwo yabazwaga, yasubije ko iyo dosiye yoherejwe iwe habayeho kwibeshya maze agira ati: \u201c <em>Ntacyo nari mfite cyo gukoresha dosiye kandi sinzi impamvu yanyohererejwe, ubwo nayisubije ku biro bikuru bya CIID<\/em> .\u201d Iki gisubizo ariko ngo cyatangaje benshi ukurikije ko uyu ari umuntu wize amategeko.<\/p>\n<p>Aha ngo umuryango wa Wamala wari wakomeje gukurikirana dosiye kandi uzi ko ugomba kuvugana n\u2019umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha aho kuba Turyahuka. Gusa ngo impamvu yatumye ahakana niyo bibazaho na cyane ko ngo bizwi ko Okalanyi na Turyahuka bakorera mu biro bimwe. Ngo rero iyo aza kuba ntacyo ahisha yari kubwira umuryango wa nyakwigendera aho dosiye yabo igeze kuko ngo yari azi neza uwahawe gukurikirana ikibazo cyabo.<\/p>\n<p>Iyi nkuru ivuga ukuntu uyu muryango wakomeje gusiragizwa woherezwa ahantu hamwe ukahava woherejwe ahandi kugeza ubwo witabaza perezida Museveni ubwe ngo awurenganure.<\/p>\n<p>Ngo nyuma yo kubonana na perezida, hari muri Gicurasi 2015 perezida Museveni yasabye IGP Kayihura, asaba Umukuru w\u2019ubushinjacyaha, DPP Michael Chibita ndetse n\u2019umukuru wa CIID gukurikirana iki kibazo ubwabo kugeza kivuye mu nzira. Ndetse abwira umugore wa nyakwigendera gusubira I London akazamuhamagara iperereza ryarangiye.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Raporo zavuye mu bushinjacyaha rero bivugwa ko zashyiraga mu majwi AIGP Kaweesi mu rupfu rwa hassim Ssali waguye muri station ya polisi ya Bukasa. Abakoze ibizamini by\u2019umurambo nabo bakaba baranzuye ko yishwe aho kwiyahura yimanitse nk\u2019uko abapolisi babivugaga muri raporo yabo.<\/p>\n<p>Iyi nkuru ikomeza ivuga ko igipolisi kitavuguruje ibyatangajwe n\u2019abapimye umurambo, ahubwo cyahise gifata dosiye kiba kiyihagaritse nticyayishyikiriza ku ushinzwe iperereza nk\u2019uko byari byasabwe n\u2019Umuyobozi w\u2019ubushinjacyaha, ariko igihe kigeze ko dosiye isubira mu bushinjacyaha ijyana n\u2019ubundi buhamya bushya.<\/p>\n<p>Ubuhamya ubw\u2019umupolisi ushinja igipolisi kugira uruhare mu rupfu rwa Ssali, raporo z\u2019abapimye umurambo ndetse n\u2019ubushinjacyaha bikaba byaragaragazaga neza aho iperereza rikwiye kwibanda, ariko ngo ibiherutse kuba byarushijeho kuzambya dosiye y\u2019iyicwa rya Wamala nk\u2019uko umuryango we uvuga.<\/p>\n<p>Uyu mutangabuhamya w\u2019iki kinyamakuru akomeza vuga ko yizera ko iyicwa rya Kaweesi riri mu nyungu z\u2019abatarashakaga ko ukuri ku iyicwa rya Wamala  kujya ahagaragara, bitewe n\u2019uko Kaweesi asa nk\u2019aho ari we wari usigaye mu bagomba gukurikiranwa kuko yakekwagaho kwica uwakekwagaho kwica Wamala akaba yari n\u2019umutangabuhamya.<\/p>\n<p> <strong>Inama yo kuwa Kane<\/strong> <\/p>\n<p>Kuwa 07 Werurwe 2017, umupfakazi wa Wamala yari arimo kuvugana  n\u2019umunyamabanga wa perezida asaba kubonana na perezida, aho yifuzaga kumubaza aho ikibazo yamugejejeho kigeze. Uyu munyamabanga akaba yaramwijeje ko ubutumwa yabubonye kandi azamusubiza.<\/p>\n<p>Kuri uwo wa Kane rero bucya Kaweesi yicwa, perezida Museveni yari yatumije abayobozi twavuze dutangira inkuru ngo yubahirize amasezerano yahaye umupfakazi wa Wamala. Icyo gihe ngo Museveni yari yarakaye yitotombera kuba ngo igipolisi cyaracengewemo n\u2019abagizi ba nabi benshi, ibintu yanaje gusubiramo mu kiriyo cya Kaweesi nyuma y\u2019iminsi 2. Icyo gihe Museveni n\u2019umujinya akaba yarahaye IGP Kayihura na DPP Chibita icyumweru cyo kuba bagejeje imbere y\u2019ubutabera abagize uruhare mu rupfu rw\u2019umunyemari Wamala.<\/p>\n<p>Kaweesi rero ntiyabashije gukomeza kubaho ngo nawe yisange ari gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rwa Wamala kuko bukeye kuwa Gatanu aribwo IGP Kayihura ngo wagaragaraga nk\u2019uwacanganyikishijwe n\u2019iyo nama yo kuwa Kane, yahamagaje umukuru w\u2019ubugenzacyaha n\u2019abandi bapolisi bashinzwe iperereza, ariko kuri iyi nshuro ngo anatumiza bamwe mu bakekwa b\u2019abapolisi aho ngo yari agiye kubagezaho ikiri kuri gahunda, ari bwo yahise yakira telephone imubwira ko AIGP Kaweesi amaze kwicwa.<\/p>\n<p> <em> <strong>Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n\u2019igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya<\/strong> <\/em>  <strong> <em> <\/em> <\/strong>  <em> <strong><a href=\"mailto:meckypro@gmail.com,info@bwiza,com\">meckypro@gmail.com,<\/a>cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>\u00a0<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n<p> <strong>Dennis Ns.\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hashize iminsi isaga 10 uwahoze ari umuvugizi w\u2019igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi yiciwe Kulambiro, mu nkengero za Kampala aho yari atuye ubwo kuwa 17 Werurwe 2017 abagizi ba nabi na n\u2019ubu bataramenyekana neza bamwivuganaga mu gitondo cya kare, ariko bamwe mu bamuzi harimo umwe wari umuturanyi we bavuga ko nawe atari umutagatifu ndetse [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5574","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hashize iminsi isaga 10 uwahoze ari umuvugizi w\u2019igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi yiciwe Kulambiro, mu nkengero za Kampala aho yari atuye ubwo kuwa 17 Werurwe 2017 abagizi ba nabi na n\u2019ubu bataramenyekana neza bamwivuganaga mu gitondo cya kare, ariko bamwe mu bamuzi harimo umwe wari umuturanyi we bavuga ko nawe atari umutagatifu ndetse [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-03-28T12:33:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:51:34+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira\",\"datePublished\":\"2017-03-28T12:33:45+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:51:34+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574\"},\"wordCount\":1225,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574\",\"name\":\"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-03-28T12:33:45+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:51:34+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5574#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira - BWIZA","og_description":"Hashize iminsi isaga 10 uwahoze ari umuvugizi w\u2019igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi yiciwe Kulambiro, mu nkengero za Kampala aho yari atuye ubwo kuwa 17 Werurwe 2017 abagizi ba nabi na n\u2019ubu bataramenyekana neza bamwivuganaga mu gitondo cya kare, ariko bamwe mu bamuzi harimo umwe wari umuturanyi we bavuga ko nawe atari umutagatifu ndetse [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-03-28T12:33:45+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:51:34+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira","datePublished":"2017-03-28T12:33:45+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:51:34+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574"},"wordCount":1225,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5574#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574","name":"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-03-28T12:33:45+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:51:34+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5574"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5574#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk\u2019uko benshi babyibwira"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5574","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5574"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5574\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5574"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5574"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5574"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}