{"id":5604,"date":"2017-03-30T14:44:35","date_gmt":"2017-03-30T14:44:35","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/03\/30\/ibikorwa-bigaragaza-itegurwa-rya-jenoside-mu-mezi-ya-werurwe-1991-1994\/"},"modified":"2025-02-12T16:51:06","modified_gmt":"2025-02-12T14:51:06","slug":"ibikorwa-bigaragaza-itegurwa-rya-jenoside-mu-mezi-ya-werurwe-1991-1994","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604","title":{"rendered":"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994"},"content":{"rendered":"<p>Ibikorwa bitandukanye by\u2019ingenzi bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga1994. Mu byaranze amezi ya werurwe harimo: gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup d\u2019Etat) perezida Habyarimana no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yari yarateguwe ku buryo bunonosoye.<\/p>\n<p> <strong>1)      Werurwe 1991 : Iyicwa ry\u2019Abatutsi 277 muri perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi<\/strong> <\/p>\n<p>Komisiyo mpuzamahanga y\u2019ubucukumbuzi yari iyobowe n\u2019Urugaga Mpuzamahanga rw\u2019Amashyirahamwe aharanira Uburenganzira bwa Muntu yakoze ubucukumbuzi mu Rwanda muri Mutarama 1993 yavumbuye ibyobo byinshi byari byaragiye bijugunywamo imirambo y\u2019Abatutsi b\u2019Abagogwe bicwaga n\u2019ubutegetsi bwariho. Iyi komisiyo yari igizwe n\u2019impuguke 10 zituruka mu bihugu bitandukanye : Jean Carbonare (Umufaransa) ari nawe wari uyoboye itsinda, Philippe Dahinden (Umusuwisi), Ren\u00e9 Degni-S\u00e9gui (C\u00f4te d\u2019Ivoire), Alison Des Forges (Leta Zunze Ubumwe za Amerika), \u00e0\u2030ric Gillet (Umubiligi), William Schabas (Umunyakanada), Halidou Ouedraogo (Burkina Faso) , Andr\u00e9 Paradis (Umunyakanada); Rein Odink (Umuholandi :Pays Bas) na Paul Dodinval (Umubiligi).<\/p>\n<p>Icukumbura ryakozwe n\u2019izi mpuguke ryagaragaje ko muri werurwe 1991 honyine hishwe Abatutsi 277 muri Gisenyi na Ruhengeri. Iyi Komisiyo yagaragaje ko abenshi muri abo bishwe bari abantu bakiri batoya kandi ko bapfuye kubera ibikomere bitandukanye byo mu maso no mu mutwe byatewe n\u2019ibikoresho bitemana bagiye bahondagurwa. Ubwo bwicanyi bwabereye mu ma Komini atandukanye yo muri perefegitura za Ruhengeri (Nkuli, Kinigi, Mukingo) na Gisenyi (Gaseke, Giciye, Karago, Mutura, Kanama, Rwerere).<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Iyi Komisiyo yagaragaje ko abayobozi ba Gisivile n\u2019aba Gisirikare bagize uruhare muri ubwo bwicanyi barimo perefe wa Ruhengeri Charles Nzabagerageza n\u2019uwa Gisenyi Cosima Bizimana hamwe na ba Burugumesitiri b\u2019amakomini yakorewemo ubwo bwicanyi. Perefe Nzabagerageza yari mubyara wa perezida Habyarimana kandi yari yarashakanye na mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana. Iyi Komisiyo yanagaragaje kandi uruhare ruziguye rw\u2019abandi bayobozi bakomeye muri Leta, barimo Minisitiri Joseph Nzirorera, Koloneli Elie Sagatwa wari umujyanama wa perezida Habyarimana na Protais Zigiranyirazo, muramu wa perezida Habyarimana.<\/p>\n<p>Aha twakwibutsa ko ubwicanyi muri kariya gace bwari bwaratangiye mu Ukwakira 1990 nyuma y\u2019uko FPR yari imaze gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu aho muri superefegitura (sous-prefecture) ya Ngororero honyine Abatutsi basaga 362 bishwe nk\u2019uko bigaragazwa na raporo ya Serivisi z\u2019Ubutasi z\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p> <strong>2)      Werurwe 1992<\/strong> <\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li> <strong>a)Iyicwa ry\u2019Abatutsi mu Bugesera<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira iry\u2019iya 5 werurwe 1992 ryaranzwe n\u2019ubwicanyi bukomeye bw\u2019Abatutsi mu Bugesera. Ubu bwicanyi bwakozwe n\u2019Interahamwe zifatanyije n\u2019abasirikare barinda umukuru w\u2019Igihugu n\u2019abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Gako. Ubu bwicanyi bwabanjirijwe n\u2019itangazo rishishikariza abantu kwica ryasomwe kuri Radio Rwanda ku itariki ya 3 Werurwe, risomwe n\u2019umunyamakuru BAMWANGA Jean Baptiste abitegetswe na NAHIMANA Ferdinand icyo gihe wari umuyobozi w\u2019Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (ORINFOR). BAMWANGA asoma iyo nyandiko mpimbano yavuze ko yari yaratangajwe n\u2019ubuyobozi bukuru bwa FPR kandi ko yagaragazaga amazina y\u2019abayobozi bakuru bo mu butegetsi bwa Habyarimana  ngo FPR yashakaga kwica ibifashijwemo n\u2019ibyitso byayo by\u2019imbere mu Gihugu. BAMWANGA yavuze ko iyo nyandiko yari yaravumbuwe i Nyamata ku mucuruzi w\u2019Umututsi witwaga GAHIMA Fran\u00e0\u00a7ois wari perezida w\u2019Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) muri ako gace. Mu by\u2019ukuri, aya makuru mpimbano yari uburyo buziguye bwo gushishikariza abantu gukora ubwicanyi ku Batutsi.<\/p>\n<p>Ubushake bwa Leta y\u2019u Rwanda bwo gukora ubwicanyi ku Batutsi mu Bugesera busobanurwa n\u2019uko muri kariya gace hari hatuye Abatutsi benshi ubutegetsi bugahora bushinja urubyiruko rw\u2019Abatutsi kuva mu Bugesera rugasanga FPR ruciye i Burundi. Inkuru nyinshi zo mu binyamakuru birimo n\u2019ikinyamakuru cya Leta  <em>Imvaho<\/em>  zashinjaga Abatutsi bo mu Bugesera gutiza umurindi FPR. Imibare yatangajwe na Leta y\u2019u Rwanda ku itariki 05 Gicurasi 1992 igaragaza ko u Bugesera bwari butuwe n\u2019Abatutsi 26.837, abenshi muri bo bakaba bari batuye muri Komini Kanzenze (22.483) kuri 53.279 bari batuye u Bugesera. Ubwicanyi bwakozwe muri aka gace bwari bugamije kubatsemba.<\/p>\n<p>Imibare yatanzwe na Guverinoma kuri ubwo bwicanyi yagaragaje ibi bikurikira:<\/p>\n<p> <strong>Kominine Kanzenze:<\/strong> <\/p>\n<p>o   Abantu bishwe:62<\/p>\n<p>o   Inzu zo guturamo zatwitswe:309<\/p>\n<p>o   Ibikoni byatwitwe:573<\/p>\n<p>o   Amatungo yaburiwe irengero:inka165,ihene268 n\u2019ingurube ebyiri (2)<\/p>\n<p> <strong>Komine Ngenda:<\/strong> <\/p>\n<p>o   Abantu bishwe:36<\/p>\n<p>o   Inzu zo guturamo zatwitswe:74<\/p>\n<p>o   Ibikoni byatwitswe:119<\/p>\n<p>o   Amatungo yaburiwe irengero: inka112,ihene111 n\u2019ingurube 16<\/p>\n<p> <strong>Komine Gashora:<\/strong> <\/p>\n<p>                        Abantu bishwe:84<\/p>\n<p>                         Inzu zo guturamo zatwitwe:216<\/p>\n<p>                         Ibikoni byatwitwe:288<\/p>\n<p>                         Amatungo yaburiwe irengero:inka188,ihene325 n\u2019ingurube 28.<\/p>\n<p>Raporo yagaragazaga ko abantu 16.239 bari baravuye mu byabo bahungira ku nyubako zinyuranye za Leta n\u2019iz\u2019Amadini i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha, Musenyi, Karama, Gitagata, Mayange, Rango, Ntarama, Murago, Kigusa na Kayenzi.<\/p>\n<p>Amashyirahamwe atanu yigenga aharanira Uburenganzira bwa Muntu: ADL, Lichredor, ARDHO, Kanyarwanda na AVP yakoze ubucukumbuzi bubiri bwimbitse kuri ubu bwicanyi bavumbura ibintu byinshi biteye agahinda.<\/p>\n<p>Raporo ya mbere yashyizwe ahagaragara ku itariki 10 Werurwe 1992 igaragaza urupfu rw\u2019Abatutsi basaga 300. Bamwe muri bo bari bararoshywe mu migezi abandi baratwikiwe mu nzu. Iyi raporo kandi yanavugaga ko Abatutsi bavuye mu byabo bageraga ku 15.000 kandi ko bari babayeho mu buzima buteye agahinda, cyane cyane abari barahungiye kuri paruwasi no ku mashuri i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha na Rilima. Iyi raporo kandi yamaganaga uruhare rw\u2019abayobozi muri ubwo bwicanyi cyane cyane Fid\u00e8le Rwambuka, burugumesitiri wa Kanzenze, Faustin Sekagina superefe wa Kanzenze, D\u00e9ogratias Ndimubanzi  wari umwungiriza wa mbere w\u2019umushinjacyaha muri Parike ya Kanzenze na Dominique Muhawenimana wari ushinzwe iperereza muri superefegitura ya Kanazi.<\/p>\n<p>Ku itariki ya 30 Werurwe 1993, aya mashyirahamwe yongeye gukora ubucukumbuzi mu Bugesera agamije kureba uko umutekano uhagaze nyuma y\u2019umwaka umwe nyuma y\u2019ubwicanyi bwo mu 1992. Muri raporo yabo basohoye ku itariki 5 Werurwe 1993, aya mashyirahamwe yagaragaje ko Abatutsi benshi bari baravuye mu byabo batari barigeze babisubiramo kandi ko iteka bahoraga bahohoterwa n\u2019abarwanashyaka ba CDR. Iyi raporo yagaragazaga ko abangavu bari baragiye bafatwa ku ngufu n\u2019abasirikare bo mu kigo cya Gako.<\/p>\n<p>Abantu bakomeje kwicwa hitwajwe ko bakekwagaho gushaka kujya muri FPR. Bamwe muri abo bishwe babashije kumenyekana ni nka Nyabyenda n\u2019undi witwa Anastase bakoreraga uwari umukozi ukomeye muri MINECOFIN witwaga Mbarute. Uwitwa Butera yiciwe n\u2019abasirikare I Nyarurama (Komini Ngenda) ku itariki ya 06 Werurwe 1993. Abantu benshi barakubiswe baramugazwa barimo umusaza witwaga Mutabazi wakubiswe n\u2019abajandarume n\u2019abapolisi ku biro bya Komini Kanzenze ku itariki ya 21 Gashyantare1993.<\/p>\n<p>Lieutenant-colonel Claudien Singirankabo, Komanda w\u2019ikigo cya gisirikare cya Gako, yasobanuye ko ubwo bwicanyi bwabaye inkurikizi z\u2019intambara bari barashowemo na FPR kandi ko na nyina yari yariciwe na FPR mu Ruhengeri.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li> <strong>b) Iyicwa ry\u2019Umubikira Antonia Locateli<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Antonia Locatelli, Umutaliyani kazi, yari umuyobozi w\u2019ikigo cyigisha imyuga iciriritse (CERAI) cya Nyamata. Yishwe mu ijoro ryo ku itariki 9 rishyira itariki ya 10 Werurwe  arashwe n\u2019umujandarume Epimaque Ulimubenshi. Uyu Mutaliyanikazi wari umurezi i Nyamata yari yarakiriye impunzi z\u2019Abatutsi zahungaga abicanyi abimenyesha inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa izigenga zirimo Arikidiyosezi ya Kigali, CERAI ya Nyamata yabarizwagamo.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw\u2019ubwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi, Antonia Locateli yari yaratanze amakuru kuri Radio Mpuzamahanga y\u2019Abafaransa (RFI). Yahise yicwa ikiganiro cye (interview) kikimara gutangazwa mu makuru ya nimugoroba kuri RFI. Umwishi we ntibyigeze bimutera ikibazo na gato, ibi bikaba bigaragaza ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe kandi bushyigikiwe na Leta.<\/p>\n<p> <strong>3)      Werurwe1993 : Itsinda ry\u2019intiti z\u2019Abanyarwanda ryashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe n\u2019Ubutegetsi bwa Habyarimana<\/strong> <\/p>\n<p>Ku itariki 01 Werurwe 1993, itsinda ry\u2019abantu bize ryitwaga  <em>Cercle des intellectuels Rwandais<\/em>  bakoraga i Butare ryasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ryamaganaga ibiganiro by\u2019amahoro hagati ya Leta y\u2019u Rwanda na FPR. Iryo tsinda ryashinzwe mu mpera z\u2019umwaka w\u20191992 ryahuzaga abarimu ba Kaminuza, abanyeshuri, abashakashatsi n\u2019abandi bakozi bo mu mirimo inyuranye mu mujyi wa Butare. Izo njijuke zavugaga ko ingabo z\u2019Abafaransa zikwiye kuguma mu Rwanda kugira ngo u Bufaransa bukomeze guha ubufasha ubutegetsi bw\u2019u Rwanda nta kindi rugendeyeho.<\/p>\n<p>Abagize iryo Tsinda ntibemeraga na gato ko FPR yari igizwe n\u2019Abanyarwanda, bakemeza ko ari Uganda yari yateye u Rwanda, muri make bahakana ubwenegihugu bw\u2019abagize FPR. Ku itariki ya 01 werurwe 1993, bandikiye perezida Fran\u00e0\u00a7ois Mitterrand bamusaba kugumisha abasirikare be mu Rwanda. Ibaruwa yashyizweho umukono n\u2019abarimu 34 bo muri Kaminuza, abakozi 30 ba Kaminuza, abashakashatsi n\u2019abakozi 12 bo mu Kigo cy\u2019Ubushakashatsi mu bya Siyansi n\u2019Ikoranabuhanga (IRST), abarimu 14 bo ku rwunge rw\u2019amashuri rwa Butare, abakozi 25 bo mu yindi myanya itandukanye mu mujyi wa Butare n\u2019abanyeshuri ba Kaminuza bakabakaba 300.<\/p>\n<p> <strong>4)      Werurwe 1994 : Gutegura ibikoresho bizakoreshwa mu gukora Jenoside<\/strong> <\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li> <strong>a) Abahezanguni b\u2019Abahutu bafashe umwanzuro wo gukorera  Kudeta  perezida Habyarimana  nk\u2019uburyo bwo gukora Jenoside<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Ibi byatangajwe bwa mbere n\u2019ikinyamakuru Kangura muri nimero yacyo idasanzwe (No 53) yasohotse mu Ukuboza 1993 yari ifite ku rupapuro rwayo rwa mbere inkuru igira iti \u00ab  <em>Habyarimana azapfa muri Werurwe 1994<\/em>  \u00bb. Kangura yasobanuye ko urwo rupfu (rwa Habyarimana) rwari kuzabaho yishwe nyuma y\u2019imihango nyobokamana cyangwa se nyuma y\u2019inama mpuzamahanga ikomeye.<\/p>\n<p>Muri Gashyantare 1994, ikindi kinyamakuru cy\u2019abahezanguni, La M\u00e9daille Nyiramacibiri, nimero 5, cyavuze  ko hendaga kuba intambara itari kuzagira umuntu n\u2019umwe uyirokoka. :  <em>\u00ab Ninde intambara yo muri Werurwe ?(\u2026).Rubanda nyamwinshi izahaguruka ibifashijwemo n\u2019ingabo maze amaraso atembe ku mudendezo \u00bb<\/em> <\/p>\n<p> <em> <\/em> Iperereza ryakozwe n\u2019Ubushinjacyaha bwa gisirikare bw\u2019u Bubiligi ku bijyanye n\u2019iyicwa ry\u2019abasirikare 10 b\u2019Ababiligi bari mu butumwa bw\u2019amahoro mu Rwanda bwagaragaje ko MINUAR yari ifite amakuru ku itegurwa ry\u2019ubwicanyi ndengakamere. Urugero : umusirikare w\u2019Umubiligi wakoraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe ashinzwe ibyo kuvugurura amasasu, Ajida Daubie Beno\u00e0\u00aet, yabwiye abakoze iperereza ubuhamya bwe muri aya magambo :  <em>\u00ab icyumweru kibanziriza ihanurwa ry\u2019indege, umugore wasukuraga aho nakoreraga yambwiye ko ngomba kwitonda, ko dushobora kuba Abatutsi bera. Yashakaga kuvuga ko hari urutonde rw\u2019abantu bagombaga kwicwa kandi ko twebwe \u2018Ababiligi\u2019 dushobora kuba twari kuri urwo rutonde <\/em> \u00bb. Inyandiko nyinshi za serivizi z\u2019ubutasi za MINUAR zashyizwe ahagaragara na Sena yo mu Bubiligi muri 1997 nazo zirabigaragaza.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li> <strong>b)Gukaza umurego ku buryo buziguye kw\u2019imyiteguro ya Jenoside mu maso ya MINUAR n\u2019abayobozi b\u2019u Bubiligi<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Raporo ya za ambasade z\u2019ibihugu by\u2019amahanga zakoreraga mu Rwanda mu1994, zigaragaza uruhererekane rw\u2019ibikorwa byinshi bishishikariza abantu Jenoside ku buryo buziguye muri Werurwe 1994. Urugero ni inyandiko y\u2019ubutumwa bwihuse (t\u00e9lex) yo ku itariki 01 Werurwe 1994 ambasaderi Johann SWINNEN w\u2019u Bubiligi mu Rwanda yoherereje abayobozi b\u2019u Bubiligi yagaragazaga ko RTLM itangaza \u00ab amagambo akongeza urwango ndetse no gutsemba igice kimwe cy\u2019abaturage \u00bb.<\/p>\n<p>Inyandiko ya serivisi z\u2019ubutasi z\u2019u Bubiligi yo ku itariki 02 Werurwe 1994 ivuga ko umwe mu bari bashinzwe gutanga amakuru muri MRND yabwiye abayobozi b\u2019u Bubiligi ko MRND yari yarateguye umugambi wo gutsemba abatutsi bose i Kigali mu gihe icyo ari cyo cyose FPR yaba itarahagarika intambara. Uyu muntu yavuze neza ko \u00ab ibintu biramutse bigenze nabi, abahutu bazabica nta mpuhwe [Abatutsi] \u00bb yongeraho ko \u00ab ivangura rishingiye ku Turere nta rikiriho kandi n\u2019ishyaka n\u2019umurava by\u2019ingabo ntibyigeze byiyongera \u00bb.<\/p>\n<p>Ku itariki ya 03 Werurwe 1994, Majoro Podevijn wo muri MINUAR yabwiye Dallaire ko intwaro zakwirakwijwe mu nterahamwe mu gace ka Gikondo, hamwe mu hari higanje cyane abayoboke ba CDR. Ku itariki 10 Werurwe, MINUAR yavumbuye intwaro nyinshi nini zari zigenewe ingabo z\u2019u Rwanda itangaza ko hariho kwinjiza cyane urubyiruko mu gisirikare no mu mitwe yitwara gisirikare. Dallaire yasabye Umuryango w\u2019Abibumbye uburenganzira bwo gufata izo ntwaro kandi anasaba ko Ubutumwa bw\u2019amahoro mu Rwanda bwakongererwa ingufu, ariko nta gisubizo kizima yigeze abona.<\/p>\n<p>Ni muri uku kwezi kwa Werurwe 1994 kandi imihoro ya nyuma yari yaratumijwe na Kabuga Felicien muri Sosiyeti Chillington yo mu Bwongereza yazanywe. Nyuma y\u2019iminsi mike, iyo mihoro yabaye ibikoresho byo gukoresha Jenoside.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li> <strong>c) Perezida Habyarimana yatangaje ko azica abo bashyamiranye  <\/strong>                                                                                                                      Ku itariki 20 Werurwe 1994, ku kibuga cy\u2019indege cya Kigali, perezida Habyarimana yakiriye ikipe y\u2019Igihugu y\u2019umupira w\u2019amaguru y\u2019u Rwanda, maze ashishikariza abantu ku mugaragaro ibikorwa by\u2019urugomo. Ybaivuze muri aya magambo: \u00ab Sinigeze ntsindwa na rimwe, iyo igice kimwe cyabaga kigaragara nk\u2019icyagenze nabi, sinigeze ntindiganya kuvuna akaguru k\u2019umukinnyi duhanganye. Hari igihe natoboye n\u2019umupira. Ni gutyo nteye\u2026. \u00bb.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Mu bigaragara, Perezida Hbayarimana yashakaga guca amarenga ku bijyanye no kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano y\u2019amahoro ya Arusha, agaragaza ko yiteguye kuvuna\/kwica uwo bahanganye muri politiki, mbere na mbere FPR. Kwirengagiza nkana gushyiraho inzego z\u2019inzibacyuho kwa perezida Habyarimana nibyo byaranze ukwezi kwa Werurwe 1994 nubwo abaterankunga b\u2019u Rwanda batahwemaga kumushyiraho igitutu. Yageze n\u2019aho yemera ku itariki ya 29 Werurwe 1994 ubusabe bwa CDR bwo kugira abadepite bayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y\u2019inzibacyuho kandi amasezerano y\u2019amahoro ya Arusha atarabiteganyaga, ndetse CDR yarayarwanyaga.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li> <strong>d) Minisitiri w\u2019Ingabo n\u2019abandi basirikare bakuru bamenyesheje MINUAR ko hazakorwa Jenoside kandi ikarangira mu minsi 15<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Liyetona Koloneli BEAUDOUIN Jacques-Albert, umwunganizi mu bya tekiniki w\u2019 Umubiligi wari umujyanama wa Jenerali Kabiligi Gratien G3 mu buyobozi bukuru bw\u2019ingabo z\u2019u Rwanda (FAR) yumviswe n\u2019Ubushinjacyaha bwa gisirikare bw\u2019u Bubiligi ku itariki 05 Gicurasi 1994, muri iperereza ryabwo ku iyicwa ry\u2019abasirikare ba MINUAR b\u2019Ababiligi. Yagaragaje ko Minisitiri w\u2019Ingabo w\u2019u Rwanda, Augustin BIZIMANA, yari yaravuze ko hagombaga kubaho Jenoside mu gihe FPR idahagaritse intambara. Dore ubuhamya bwe : \u00ab ukwezi kumwe cyangwa abiri mbere y\u2019ihanuka ry\u2019indege nagiye mu mugoroba wo gusabana kwa Jenerali Nsabimana hamwe na ambasaderi w\u2019u Bubiligi, koloneli Vincent [wari ukuriye ubutwererane bw\u2019Ububiligi n\u2019u Rwanda mu bya gisilikare], koloneli Marshal (MINUAR), koloneli Le Roy, perezida Habyarimana, Bizimana (MINADEF) n\u2019abandi basirikare bakuru b\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nyuma yo gusangira Champagne, BIZIMANA yambwiye ko yiteguye kugaba abasirikare be niba FPR itemeye. Iminsi 10 mbere y\u2019ihanuka ry\u2019indege, uwa gatanu wa nyuma wa Werurwe, koloneli Vincent (ukuriye ubutwererane bwa gisirikare hagati y\u2019u Rwanda n\u2019u Bubiligi) yatumiye iwe mu rugo Jenerali Nsabimana na koloneli Kabiligi G3. Na none muri iyi nama bongeye gushimangira ko amasezerano y\u2019amahoro ya Arusha atashoboraga gushyirwa mu bikorwa, ko kandi nibakomeza guhatirwa iby\u2019amasezerano y\u2019amahoro ya Arusha, bizaborohera gutsemba FPR kandi ko ibyo bitagombaga gutwara igihe kirenze iminsi 15. Babivugaga babyemera batyo \u00bb.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li> <strong>e) Perefe wa Kigali, koloneli Renzaho Tharcisse, yari yiteguye Jenoside<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p> Ku itariki 30 Werurwe 1994, perefe w\u2019Umujyi wa Kigali, Koloneli Renzaho Tharcisse, yoherereje Umugaba mukuru w\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda, Koloneli D\u00e9ogratias Nsabimana urutonde rw\u2019abantu batoranijwe barimo n\u2019abavuye ku rugerero bo kugira uruhare muri gahunda yo gutsembatsemba yitwaga auto-d\u00e9fense civile (kwirwanaho kwa gisivili.)<\/p>\n<p>Iyi nyandiko yakurikiye indi yari yaratangajwe na Nahimana Ferdinand kuwa 28 Werurwe 1994 yahamagariraga abantu kwirwanaho (auto-defense) mu rwego rwo gushaka \u00ab \u00abigisubizo cya nyuma \u00bb ku cyo yise \u00abihuriro ry\u2019Abatutsi \u00bbyavugaga ko bashaka kubaka \u00ab ubwami bw\u2019Abahima \u00bb. Nahimana yahamagariraga buri wese wiyumva ko ari Umuhutu koko kumva ko iyo ntambara imureba no gufatanya n\u2019abayobozi b\u2019inzego z\u2019ibanze mu rwego rwo gutera abaturage umwete muri ubwo buryo. Mu by\u2019ukuri, kwari uguhamagarira abantu gukora Jenoside ku buryo buziguye.<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li> <strong>f) Kuvana intwaro mu bubiko bw\u2019i Kanombe zigakwirakwizwa mu bigo bya gisirikare<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Ububiko bw\u2019intwaro bunini bw\u2019ingabo z \u2018u Rwanda bwari buri mu kigo cya gisirikare cya Kanombe. MINUAR yagaragaje ko muri Werurwe 1994, intwaro nyinshi zari zaravanywe rwihishwa mu bubiko bwazo i Kanombe maze zigakwirakwizwa mu bigo bya gisirikare bitandukanye mu Gihugu, cyane cyane i Gitarama, kandi bigakorwa rwihishwa MINUAR itabizi. Uko kwimura izo ntwaro byari ukwitegura intambara na Jenoside baha ingabo z\u2019u Rwanda uburyo bwo gushobora gukora ibyo bikorwa byombi igihe ni kigera.<\/p>\n<p>Ajida w\u2019Umubiligi Benoit DAUBIE wari ushinzwe ibyo gusana intwaro mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yahaye Ubushinjacyaha bwa gisirikare bw\u2019u Bubiligi ubu buhamya: \u00ab nabashije kugera ku bubiko bwose bw\u2019intwaro i Kanombe mbere y\u2019ihanuka ry\u2019indege (\u2026). Igice kinini cy\u2019ububiko cyari cyambaye ubusa. Ubishyize mu mibare, intwaro zari zakuwemo ni nyinshi. Nafata urugero rw\u2019itangwa ry\u2019ibisasu 1000 bya morutsiye 120 i Gitarama. Mu bubiko hasigayemo nka 20 ku ijana (20%) by\u2019intwaro. Ibi byabaye hasigaye ukwezi kumwe mbere y\u2019ihanuka ry\u2019indege kandi kuzitwara byatwaye icyumweru cyose. Umuliyetona wo mu ngabo z\u2019u Rwanda yambwiye ko byari mu rwego rwo kwitegura igitero cya FPR. Ariko ku bwanjye ntekereza ko byari uburyo bwo kuzihisha abagenzuzi ba ONU. Nzi neza ko imibare yatangwaga n\u2019ubuyobozi bw\u2019ingabo z\u2019u Rwanda itari yo kuko birengagizaga intwaro zari zaratanzwe mu kivunge. Bagaragazaga ibiri mu bubiko busa n\u2019aho bwambaye ubusa. Itwarwa ry\u2019intwaro ryakorwaga ahanini mu masaha y\u2019ijoro nk\u2019uko nabibwiwe na mugenzi wanjye w\u2019Umudage\u00bb.<\/p>\n<p>Dr BIZIMANA Jean Damascene<\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y&#8217;Igihugu yo Kurwanya Jenoside, (CNLG)<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibikorwa bitandukanye by\u2019ingenzi bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga1994. Mu byaranze amezi ya werurwe harimo: gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup d\u2019Etat) perezida [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5604","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994 - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994 - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibikorwa bitandukanye by\u2019ingenzi bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga1994. Mu byaranze amezi ya werurwe harimo: gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup d\u2019Etat) perezida [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-03-30T14:44:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:51:06+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"13 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994\",\"datePublished\":\"2017-03-30T14:44:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:51:06+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604\"},\"wordCount\":2630,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604\",\"name\":\"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994 - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-03-30T14:44:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:51:06+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5604#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994 - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994 - BWIZA","og_description":"Ibikorwa bitandukanye by\u2019ingenzi bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga1994. Mu byaranze amezi ya werurwe harimo: gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup d\u2019Etat) perezida [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-03-30T14:44:35+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:51:06+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"13 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994","datePublished":"2017-03-30T14:44:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:51:06+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604"},"wordCount":2630,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5604#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604","name":"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994 - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-03-30T14:44:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:51:06+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5604"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5604#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibikorwa bigaragaza itegurwa rya jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5604","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5604"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5604\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5604"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5604"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5604"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}