{"id":56187,"date":"2023-02-13T01:08:24","date_gmt":"2023-02-12T23:08:24","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=56187"},"modified":"2023-02-13T01:08:24","modified_gmt":"2023-02-12T23:08:24","slug":"rusizi-haravugwa-amanyanga-mu-gishanga-cy-umuceri-cya-bugarama","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187","title":{"rendered":"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri  cya Bugarama"},"content":{"rendered":"<p><strong>Imyaka ibaye 11 igishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama mu karere ka Rusizi gisaranganyijwe abahinzi  mu buryo bavuga ko bwabayemo amanyanga menshi, aho hari ababuze imirima kugeza n\u2019ubu,  bari bayifite, abayihawe batayikwiye, n\u2019ibindi, raporo yabikozweho yari yashyizweho n\u2019uwari Meya Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric ikaba imaze imyaka hafi 8 mu kabati batazi icyayivuyemo, bagasaba ko byose byajya ahagaragara abarenganye bakarenganurwa.<\/strong><\/p>\n<p>Nyuma yo kumva aya marira ya bamwe mu bahinzi bifuza ko ibyabereye mu isaranganya byari byarahishwe byose byahishurwa ukuri kukajya ahagaragara,Leta ikarenganura abarengana byaba ngombwa abagize uruhare mu manyanga yose yabereyemo bakabibazwa, Bwiza.com yabaviriye I muzi iby\u2019iki kibazo.<\/p>\n<p> N\u2019uburyo uwari umuyobozi w\u2019aka karere Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric yashyizeho komisiyo igicukumbura neza,ibyo yagezeho bigahera mu kabati,bikanavugwa ko  byaba ari bimwe mu byamubereye intandaro yo kweguzwa huti huti, ku kagambane k\u2019abo batifuzaga ko uko kuri kujya ahagaragara hakagira ababizira.<\/p>\n<p>Abazi neza iby\u2019iki gishanga baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko mbere yari imirima y\u2019abaturage bahingagamo ibindi bihingwa, mu myaka ya za 1980 Leta ibaha ingurane ngo igitunganyirize guhingwamo umuceri.<\/p>\n<p> Abazihawe aho kuvamo bakomezanya no guhinga uwo muceri,uwari ufite isambu nini mbere akagira n\u2019imirima myinshi y\u2019umuceri,Leta irabihorera barawuhinga ariko hatakiri ahabo,baragombaga kuvamo.<\/p>\n<p>Ngo byatumye hari abagira imirima myinshi, abari bafite udusambu duto na mbere bagira uturima duto tw\u2019umuceri,muri 2011 haza igitekerezo cy\u2019isaranganya ry\u2019imirima kuko ngo hari n\u2019ababaga bafite boloke( blocs) nka 30 kujyana hejuru abandi badafite na are 1,icyo gitekerezo kinyura bnshi,cyane cyane abo bari bafite ubusabusa.<\/p>\n<p>Amabwiriza  y\u2019isaranganya ngo yavugaga ko uzahabwa umurima ari uwari uwusanganywe,ufite boloke zirenze 4 agasigarana 4 gusa, ufite akarima gato agahabwa nibura boloke 2, hatitawe ku ho umuntu yahingaga mbere ngo hatagira ukomeza kumva ko aho yitaga ahe mbere hakiri ahe, dore ko Leta yari yarahabishyuye.<\/p>\n<p><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-56183\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg\" alt=\"inshingano_za_komisiyo.jpg\" align=\"center\" width=\"1825\" height=\"2560\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg 1825w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-214x300.jpg 214w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-730x1024.jpg 730w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-768x1077.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-1095x1536.jpg 1095w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-1460x2048.jpg 1460w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-860x1206.jpg 860w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-1536x2155.jpg 1536w\" sizes=\"(max-width: 1825px) 100vw, 1825px\" \/><br \/>\n<strong>Inshingano Komisiyo yari ifite<\/strong><\/p>\n<p>Nta ngaragu yagombaga kuwubona,keretse ifite impamvu zihariye, nta bo mu muryango bagombaga kuyibona ari babiri,nta n\u2019utawufite wagombaga kuwuhabwa.<\/p>\n<p>Amakuru avuga ko komisiyo isaranganya yari iyobowe n\u2019uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019intara y\u2019uburengerazuba Jabo Paul, aho yahereye muri 2011 isobanurira abaturage izo mpinduka , no kwiyandikisha ku bari basanganywe imirima.<\/p>\n<p> Muri 2012 isaranganya riratangira,hakorwa intonde nshya, n\u2019imirima buri wese azabona,batanga n\u2019umwanya wo kujya kwirebaho, ariko bamwe baza  gutungurwa n\u2019uko inshuro zose bibonagaho, mu gutanga imirima bagasanga ngo ntibagaragara ku rutonde rw\u2019isaranganya.<\/p>\n<p>Ayo makuru agakomeza ashinja Jabo Paul,komisiyo yari ayoboye n\u2019abari abayobozi  b\u2019amatsinda y\u2019igishanga muri icyo gihe amanyanga yo gukura bamwe ku ntonde,imirima igahabwa abatayikwiye, barimo abakomeye mu nzego zinyuranye, mu ibanga rikomeye, bashyirirwaho n\u2019abayibaragirira kuko bo ngo batashakaga kwigaragaza,.<\/p>\n<p>N\u2019ubu bamwe mu bari muri iyo komisiyo batakiri mu myanya,abahawe imirima  mu manyanga,kubera ngo ububasha bafite, bashyizeho uburyo butuma  abo bayiragije bahora mu buyobozi bwa kiriya gishanga, ngo badakurwamo ukuri kukajya ahagaragara, mu bashumba  bavugwa, hagashyirwa mu majwi cyane abitwa Hamenyimana Oscar na Mukeshimana Thacienne.<\/p>\n<figure id=\"attachment_56184\" aria-describedby=\"caption-attachment-56184\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-56184\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bashyira_mu_majwi_komisiyo_y_isaranganya_yari_iyobowe_na_jabo_paul_kuba_hari_amakosa_yakozemo.jpg\" alt=\"Bashyira mu majwi komisiyo y'isaranganya yari iyobowe na Jabo Paul kuba hari amakosa yakozemo\" title=\"Bashyira mu majwi komisiyo y'isaranganya yari iyobowe na Jabo Paul kuba hari amakosa yakozemo\" class=\"caption\" align=\"center\" width=\"1024\" height=\"768\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bashyira_mu_majwi_komisiyo_y_isaranganya_yari_iyobowe_na_jabo_paul_kuba_hari_amakosa_yakozemo.jpg 1024w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bashyira_mu_majwi_komisiyo_y_isaranganya_yari_iyobowe_na_jabo_paul_kuba_hari_amakosa_yakozemo-300x225.jpg 300w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bashyira_mu_majwi_komisiyo_y_isaranganya_yari_iyobowe_na_jabo_paul_kuba_hari_amakosa_yakozemo-768x576.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bashyira_mu_majwi_komisiyo_y_isaranganya_yari_iyobowe_na_jabo_paul_kuba_hari_amakosa_yakozemo-860x645.jpg 860w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-56184\" class=\"wp-caption-text\">Bashyira mu majwi komisiyo y&#8217;isaranganya yari iyobowe na Jabo Paul kuba hari amakosa yakozemo<\/figcaption><\/figure>\n<p>Bivugwa ko abarenga 600 bari bayifite batabonye na gato,igahabwa abo bifite, ariko ngo hasigara iyiswe ibisigara iyo komisiyo iyimurikira MINAGRI yari ihagarariwe n\u2019uwitwa Ayimpaye Vradmir na we  ngo wayitanze mu buryo bita ubw\u2019amanyanga, bakoresheje n\u2019ubundi Mukeshimana Thacienne na Hamenyimana Oscar, amafaranga ayivuyemo akanyuzwa kuri konti zari muri SACCO ya Muganza mbere yo kugezwa kuri abo bayitangaga.<\/p>\n<p>Umwe ati\u2019\u2019 Bicukumbuwe neza, basanga ko hari n\u2019iyagiye igurishwa rwihishwa amafaranga ayivuyemo akanyuzwa kuri Agoronome witwaga Patricie kuri konti zari mu murenge SACCO wa Muganza agahabwa abo bayobozi babaga bayigurishije, izi konti n\u2019uwari Meya Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric akaba ashobora kuba aziziho kuko hari amakuru avuga ko yegujwe hutihuti amaze kuzitahura muri iyo SACCO, nubwo ayo makuru atagiye hanze cyane ariko arazwi.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Abaturage bavuga ko ibyo bibazo byose byakomeje guhwihwiswa,bikanagezwa ku wari  Meya Nzeyimana Oscar yegura  muri 2014 atarabyinjiramo, ku wa 25 Gashyantare 2015 hatorwa Meya mushya Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric,akigeraho abavugaga ko barenganye batangira kumugezaho akarengane kabo.<\/p>\n<p>Undi muhinzi ati\u2019\u2019 Harelimana akigeraho,nk\u2019uvuka muri iki kibaya, yatangiye kugezwaho amakuru y\u2019ibyabaye byose muri iryo saranganya.<\/p>\n<p> Nk\u2019umuntu bibonagamo cyane, bitaga uwabo, bamusaba gukora ibishoboka byose ngo arenganure ababirenganiyemo, arabibemerera, ku wa 13 Gicurasi,2015 ashyiraho komisiyo yari iyobowe n\u2019uwari Visi Meya ushinzwe iterambere ry\u2019ubukungu Kankindi L\u00e9oncie,irimo izindi nzego zirimo n\u2019iz\u2019umutekano ngo ibicukumbure neza, inagire umwanzuro itanga bitewe n\u2019ibyo ibonye.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Avuga ko iyi komisiyo yatangiye imirimo yayo ku wa 18 Gicurasi uwo mwaka igomba kuyirangiza ku wa 9 Kamena, ikaba yarangije raporo y\u2019ibyo yagezeho ku wa 17 Kamena izengurutse zone zose uko ari 4 zigize iki kibaya, yari yahawe inshingano 6 zagombaga gutanga ibisubizo.<\/p>\n<p>Izo nshingano ngo zari kumenya imirima yahawe abatazwi nk\u2019uko abaturage babivugaga, iyahawe abayikwiye ariko bagahabwa myinshi,iyitirirwa abatayihinga,iyahawe abatayikwiye,ifitwe n\u2019abayobozi n\u2019iyahawe amakoperative,imiryango cyangwa sosiyete binyuranije n\u2019amabwiriza ya MINAGRI ajyanye n\u2019iryo saranganya.<\/p>\n<p>Raporo yakozwe icyo gihe Bwiza.com yaboneye kopi, ngo yakozwe muri zone ya 1 gusa igahita ihagarikwa ku mpamvu n\u2019ubu ngo zitazwi nk\u2019uko abahinzi babivuga,ikabikwa mu kabati kugeza ubu,ngo muri iyo zone imwe gusa yacukumbuye ibiteye kwibaza.<\/p>\n<p> Muri iyo zone ya 1 gusa ngo hahise hagaragara imirima 913 ifitwe n\u2019abantu mu buryo bw\u2019amanyanga,irimo 125 yahawe abatazwi cyangwa itarabonye ba nyirayo mu gihe cy\u2019isaranganya, 67 yahawe abayikwiye ariko bahabwa myinshi bemera no kuyisubiza, ariko kuko igikorwa ngo cyahise gihagarikwa igitaraganya n\u2019ubu baracyayihinga,ntibayisubije.<\/p>\n<p>Hari kandi imirima 63 yitirirwa abantu ariko atari bo bayihinga( yitwa imihanda ihingwa n\u2019abaturage bakishyura ishyirahamwe ry\u2019abakoresha amazi), imirima 566 itarasaranganijwe,ifitwe n\u2019abafite imirima ahandi, imirima 50 ifitwe n\u2019amakoperative cyangwa ibindi bigo bitandukanye.<\/p>\n<p> Hakaba 10 yabonye ba nyirayo ariko batayifitiye ibyangombwa, n\u2019indi 32 yabonye ba nyirayo,banayifitiye ibyangombwa ariko batayikwiye, binagaragara ko hari n\u2019iyahingwaga idatangirwa imisoro ya Leta muri abo bari bayifite mu manyanga, aho komisiyo yasabaga ko iyo mirima yasubizwa Leta n\u2019iyo misoro igatangwa.<\/p>\n<p>Mu gihe Meya Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric wari watangije iri cukumbura bivugwa ko yakomwe mu nkokora n\u2019abatarifuzaga ko hari ibishyirwa hanze kuko hari ngo abo bitari kugwa neza, rigahagarikwa,yeguye ku wa 13 Gicurasi 2018  nta kindi kirivuzweho.<\/p>\n<figure id=\"attachment_56185\" aria-describedby=\"caption-attachment-56185\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-56185\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/umuyobozi_w_akarere_ka_rusizi_harelimana_fre_de_ric_abazwa_n_itangazamakuru_ibyavugwaga_ku_manyanga_muri_iryo_saranganya_ry_igishanga.jpg\" alt=\"Uwari umuyobozi w'akarere ka Rusizi Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric abazwa n'itangazamakuru ibyavugwaga ku manyanga muri iryo saranganya ry'igishanga\" title=\"Uwari umuyobozi w'akarere ka Rusizi Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric abazwa n'itangazamakuru ibyavugwaga ku manyanga muri iryo saranganya ry'igishanga\" class=\"caption\" align=\"center\" width=\"1024\" height=\"768\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/umuyobozi_w_akarere_ka_rusizi_harelimana_fre_de_ric_abazwa_n_itangazamakuru_ibyavugwaga_ku_manyanga_muri_iryo_saranganya_ry_igishanga.jpg 1024w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/umuyobozi_w_akarere_ka_rusizi_harelimana_fre_de_ric_abazwa_n_itangazamakuru_ibyavugwaga_ku_manyanga_muri_iryo_saranganya_ry_igishanga-300x225.jpg 300w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/umuyobozi_w_akarere_ka_rusizi_harelimana_fre_de_ric_abazwa_n_itangazamakuru_ibyavugwaga_ku_manyanga_muri_iryo_saranganya_ry_igishanga-768x576.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/umuyobozi_w_akarere_ka_rusizi_harelimana_fre_de_ric_abazwa_n_itangazamakuru_ibyavugwaga_ku_manyanga_muri_iryo_saranganya_ry_igishanga-860x645.jpg 860w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-56185\" class=\"wp-caption-text\">Uwari umuyobozi w&#8217;akarere ka Rusizi Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric abazwa n&#8217;itangazamakuru ibyavugwaga ku manyanga muri iryo saranganya ry&#8217;igishanga<\/figcaption><\/figure>\n<p>Bamwe ntibanatinya kuvuga ko,urebye uko umwuka watewe n\u2019iri cukumbura wari umeze icyo gihe, mu byo yaba yarazize ririmo. N\u2019ubu bikaba bicecetswe, ababirenganiyemo barasaba ko iki gikorwa cyasubukurwa,kuko niba biriya byarabonetse muri zone imwe gusa, kigeze hose haboneka ibirenze.<\/p>\n<p>Uwabuze umurima ati\u2019\u2019 Turasaba ko iri cukumbura risubukurwa,rikagera muri zone zose, byaba ngombwa uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019iyi ntara Jabo Paul na Ayimpaye Vradmir wari umukozi wa MINAGRI dukeka ko baba barabaye intandaro ya byose bakabibazwa, amanyanga yabayemo yose agashyirwa hanze, tukarenganurwa.<\/p>\n<p> Ubuyobozi bushya bw\u2019akarere bukabyinjiramo, n\u2019abo bakomeza kugumishwa  mu myanya badakwiye muri iki gishanga, ngohatinywa ko  bavuyemo hari ibyagaragazwa bakavanwamo.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Bavuga ko aya manyanga ngo yakozwe yitondewe ku buryo ngo bigoye kubibona byose igihe bitakorwa n\u2019inzego zibifitiye ububasha n\u2019ubwisanzure,aho batinya ko n\u2019ubundi ibyo bita ibifi binini byakomye mu nkokora igikorwa cya mbere, byanaburizamo icya 2,ariko ko bikozwe neza,hatabura ibyari byarahishwe bihishurwa.<\/p>\n<p>Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bushya bw\u2019aka karere bubivugaho, umunyamakuru wa Bwiza.com yahamagaye Visi Meya ushinzwe iterambere ry\u2019ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi asubiza ko ibyabaye adahari atabibazwa.<\/p>\n<p>Ati\u2019\u2019 Nabazwa ibyabaye mpageze. Iby\u2019isaranganya byararangiye,ayo manyanga yabayemo sinyazi. Iyo raporo sinyizi n\u2019ibyo bibazo byabayemo simbizi. Igihe abaturage babitugezaho twabikurikirana tukamenya ibyo ari byo,twasanga bifite ishingiro tukabikemura,twasanga ntaryo tukabyihorera.\u2019\u2019<br \/>\nIki gishanga gifite hegitari 1730 nk\u2019uko byemezwa n\u2019umuyobozi w\u2019ihuriro ry\u2019amakoperative y\u2019abahinzi bacyo Bunani Obed, ubuso buhingwaho umuceri ngo ni hegitari 1350,akavuga ko bakomeza kwakira abaza bavuga ko barenganijwe mu isaranganya,na bo  bakeneye  imirima kuko bari bayifite mbere,  ariko ko ngo hari ubuso Leta iteganya kongeraho bushya, bikunze hazaherwa kuri abo.<\/p>\n<figure id=\"attachment_56186\" aria-describedby=\"caption-attachment-56186\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-56186\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bavuga_ko_bombori_bombori_zihora_muri_iki_kibaya_zirimo_amatora_ahora_asubikwa_inkomoko_ari_amanyanga_yakozwe_mu_isaranganya.jpg\" alt=\"Abahinzi b'umuceli bavuga ko bombori bombori zihora muri iki kibaya zirimo amatora ahora asubikwa,inkomoko ari amanyanga yakozwe mu isaranganya.\" title=\"Abahinzi b'umuceli bavuga ko bombori bombori zihora muri iki kibaya zirimo amatora ahora asubikwa,inkomoko ari amanyanga yakozwe mu isaranganya.\" class=\"caption\" align=\"center\" width=\"1024\" height=\"576\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bavuga_ko_bombori_bombori_zihora_muri_iki_kibaya_zirimo_amatora_ahora_asubikwa_inkomoko_ari_amanyanga_yakozwe_mu_isaranganya.jpg 1024w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bavuga_ko_bombori_bombori_zihora_muri_iki_kibaya_zirimo_amatora_ahora_asubikwa_inkomoko_ari_amanyanga_yakozwe_mu_isaranganya-300x169.jpg 300w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bavuga_ko_bombori_bombori_zihora_muri_iki_kibaya_zirimo_amatora_ahora_asubikwa_inkomoko_ari_amanyanga_yakozwe_mu_isaranganya-768x432.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/bavuga_ko_bombori_bombori_zihora_muri_iki_kibaya_zirimo_amatora_ahora_asubikwa_inkomoko_ari_amanyanga_yakozwe_mu_isaranganya-860x484.jpg 860w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-56186\" class=\"wp-caption-text\">Abahinzi b&#8217;umuceli bavuga ko bombori bombori zihora muri iki kibaya zirimo amatora ahora asubikwa,inkomoko ari amanyanga yakozwe mu isaranganya.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Abo bivugwa ko babuze imirima ngo barenga 600,abayifite barenga 7000 b\u2019imirenge ya Bugarama,Nyakabuye,Muganza na Gikundamvura. Bamwe mu bayibuze bayikwiye,bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye,zirimo kutabonera imiryango yabo umuceri kandi yarawuryaga, ubukene bukabije kuko abenshi imibereho ari ho bayicungiraga,n\u2019ibindi, mu gihe abayihawe batanze bitugukwaha cyangwa ari abakomeye nk\u2019uko babivuga bameze neza.<\/p>\n<p>Binavugwa ko bombori bombori zihahora,aho n\u2019amatora mu makoperative ahabaye avugwamo urunturuntu,amenshi akanasubikwa, intandaro ari ariya makosa yabaye mu isaranganya,bamwe baba bashaka ko ababakingiye ikibaba bazi neza ibyaho bahora mu buyobozi,kugeza n\u2019aho ngo hari n\u2019abahabwa ubuyobozi mu makoperative badafitemo imirima,bafite n\u2019ubuyobozi mu yandi,bitemewe, ngo iby\u2019ayo manyanga  bikemutse,haboneka umutuzo usesuye.<\/p>\n<p>Bwiza.com yagerageje guhamagara Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric inshuro nyinshi kuri telefoni ye igendanwa ngo agire icyo avuga kuri iyi raporo yashyizeho,impamvu abona yaheze mu kabati,ibivugwa ko uwari Visi Meya Kankindi L\u00e9oncie yaba yarashyizweho igitutu n\u2019abakomeye bahavugwa, cyo kutongera kuyobora iyi komisiyo bigatuma ihagarara, n\u2019ibivugwa ko mu byatumye yegura bitavugwa iyi komisiyo itarishimiwe yaba irimo,ntiyaboneka.<\/p>\n<p> Igihe yazaboneka akemera kutuvugisha twazabibagezaho mu nkuru yacu itaha.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Imyaka ibaye 11 igishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama mu karere ka Rusizi gisaranganyijwe abahinzi mu buryo bavuga ko bwabayemo amanyanga menshi, aho hari ababuze imirima kugeza n\u2019ubu, bari bayifite, abayihawe batayikwiye, n\u2019ibindi, raporo yabikozweho yari yashyizweho n\u2019uwari Meya Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric ikaba imaze imyaka hafi 8 mu kabati batazi icyayivuyemo, bagasaba ko byose byajya ahagaragara abarenganye bakarenganurwa. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":9,"featured_media":56183,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[133],"class_list":["post-56187","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw","tag-in-business-today"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Imyaka ibaye 11 igishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama mu karere ka Rusizi gisaranganyijwe abahinzi mu buryo bavuga ko bwabayemo amanyanga menshi, aho hari ababuze imirima kugeza n\u2019ubu, bari bayifite, abayihawe batayikwiye, n\u2019ibindi, raporo yabikozweho yari yashyizweho n\u2019uwari Meya Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric ikaba imaze imyaka hafi 8 mu kabati batazi icyayivuyemo, bagasaba ko byose byajya ahagaragara abarenganye bakarenganurwa. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-02-12T23:08:24+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1825\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"2560\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Bahuwiyongera Sylvestre\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Bahuwiyongera Sylvestre\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187\"},\"author\":{\"name\":\"Bahuwiyongera Sylvestre\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e\"},\"headline\":\"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama\",\"datePublished\":\"2023-02-12T23:08:24+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187\"},\"wordCount\":1525,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/02\\\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg\",\"keywords\":[\"In Business Today\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187\",\"name\":\"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/02\\\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg\",\"datePublished\":\"2023-02-12T23:08:24+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/02\\\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/02\\\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg\",\"width\":1825,\"height\":2560,\"caption\":\"inshingano_za_komisiyo.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56187#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e\",\"name\":\"Bahuwiyongera Sylvestre\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=9\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama - BWIZA","og_description":"Imyaka ibaye 11 igishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama mu karere ka Rusizi gisaranganyijwe abahinzi mu buryo bavuga ko bwabayemo amanyanga menshi, aho hari ababuze imirima kugeza n\u2019ubu, bari bayifite, abayihawe batayikwiye, n\u2019ibindi, raporo yabikozweho yari yashyizweho n\u2019uwari Meya Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric ikaba imaze imyaka hafi 8 mu kabati batazi icyayivuyemo, bagasaba ko byose byajya ahagaragara abarenganye bakarenganurwa. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2023-02-12T23:08:24+00:00","og_image":[{"width":1825,"height":2560,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Bahuwiyongera Sylvestre","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Bahuwiyongera Sylvestre","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187"},"author":{"name":"Bahuwiyongera Sylvestre","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e"},"headline":"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama","datePublished":"2023-02-12T23:08:24+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187"},"wordCount":1525,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg","keywords":["In Business Today"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=56187#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187","name":"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg","datePublished":"2023-02-12T23:08:24+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=56187"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/02\/inshingano_za_komisiyo-scaled.jpg","width":1825,"height":2560,"caption":"inshingano_za_komisiyo.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56187#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rusizi: Haravugwa amanyanga mu gishanga cy\u2019umuceri cya Bugarama"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e","name":"Bahuwiyongera Sylvestre","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=9"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/56187","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/9"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=56187"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/56187\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/56183"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=56187"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=56187"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=56187"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}