{"id":5666,"date":"2017-04-08T12:06:03","date_gmt":"2017-04-08T12:06:03","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/04\/08\/ntimuri-mwenyine-u-rwanda-ni-umuryango-wanyu-perezida-kagame\/"},"modified":"2025-02-12T16:39:57","modified_gmt":"2025-02-12T14:39:57","slug":"ntimuri-mwenyine-u-rwanda-ni-umuryango-wanyu-perezida-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666","title":{"rendered":"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame"},"content":{"rendered":"<p>Ni ubutumwa butanga ihumure Perezida Kagame yageneye abarokotse Jenoside, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23  Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 7 Mata 2017. Umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.<br \/>\nYagize ati: \u201cAbacitse ku icumu ntibari bonyine, batakaje imiryango ariko hari umuryango umwe batatakaje, ni igihugu. Igihugu cy&#8217;u Rwanda ni umuryango w&#8217;abo bacitse ku icumu, ni umuryango wa buri munyarwanda.\u201d<br \/>\nPerezida Kagame yatanze ubwo yari imbere y&#8217;imbaga y&#8217;Abanyarwanda n&#8217;abashyitsi baturutse imihanda yose barenga 400 bari bitabiriye uwo muhango wo kwibuka. Harimo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye, abanyacyubahiro, Abarokotse ndetse n\u2019abahagarariye imiryango iharanira inyungu z\u2019Abarokotse.<br \/>\nMu rwego rwo kunamira inzirakarengane za Jenoside zirenga miliyoni, Umukuru w\u2019Igihugu, Paul Kagame, Umufasha we, Jeannette Kagame hamwe n\u2019Umuyobozi wa Komisiyo y\u2019Ubumwe bw\u2019Afurika, Moussa Faki Mahamat, bashyize indabo ku mva iherereye ku Rwibutso ku Gisozi. Nyuma, bakurikijeho gucana Urumuri Rutazima, ruzamara iminsi 100 y\u2019icyunamo. Urumuri Rutazima rushushanya umuco w\u2019ubutwari no kudaheranwa n\u2019amateka mabi, waranze abanyarwanda mu gihe cy\u2019imyaka 23 ishize.<br \/>\nUbwo yafataga ijambo muri uwo muhango, Bwana Moussa Faki Mahamat, yashimye uwo muco utangaje wo kudaheranwa n\u2019amateka mabi waranze Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.<br \/>\nYagize ati, \u201cNta kindi cyakwibagiza kariya kaga, kitari ukugwiza imbaraga, ubutwari, ubupfura no kwiyubaka. Iyo mico ni urugero rwiza rutangaje utasanga ahandi. Abanyarwanda ntaho bataniye na ya nyoni ya kera ivugwa mu migani y\u2019Abarabu yitwa Phoenix. Irashya ariko nyuma y\u2019igihe ikazuka ikava mu ivu ryayo.\u201d<br \/>\nMu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugirango u Rwanda rwigobotore akaga rwahuye nako, hakenewe gukorana umwete buri gihe kugeza aho igihugu kizaba kibereye buri munyarwanda n\u2019undi wese wakwifuza kugituramo.<br \/>\nYagize ati: \u201cIbyabaye byarabaye. Ntacyo twabihinduraho. Ariko dushobora guhindura uko ibintu bimeze uyu munsi ndetse n\u2019ibishobora kuzaba mu minsi iri imbere. Kandi tuzabigeraho.\u201d<br \/>\nPerezida Kagame yanashimangiye ubutwari bwaranze abantu bamwe na bamwe nka Kapiteni Mbaye Diagne ukomoka muri Senegali n\u2019abasirikare b\u2019Abanyegana bari mu butumwa bw\u2019amahoro mu gihe cya Jenoside banze kumvira itegeko ryabasabaga kwitahira ahubwo bakaguma mu Rwanda mu 1994, bityo bagira abo barokora mu bahigwaga.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nUmuhango wasojwe hatambutswa ubutumwa butanga ihumure n\u2019ibyiringiro bwari bukubiye mu bihangano by\u2019urubyiruko rw\u2019u Rwanda.<br \/>\nKu inshuro ya 23 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rutumiye buri wese aho yaba ari hose ku isi kwandika ubutumwa mu gitabo cy\u2019abashyitsi kiboneka kuri interineti. Ubwo ni bumwe mu buryo bwo kwifatanya n\u2019abarokotse Jenoside kwibuka ababo no kubereka ko batatereranwe. Igitabo cyacu cy\u2019abashyitsi cyo kuri interineti kiri ku rubuga rwacu rwa interineti cyangwa ukande <a href=\"http:\/\/www.kgm.rw\/guestbook-intro\" target=\"_blank\">hano <\/a>wandike ubutumwa bwawe.<br \/>\n<b>Ibyerekeye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali<br \/>\n<\/b><br \/>\nUrwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y\u2019abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku busabe bwa Guverinoma y\u2019u Rwanda n\u2019Umujyi wa Kigali, Urwibutso rwubatswe na Aegis Trust mu 2004 akaba ari nayo irubungabunga mu izina rya Komisiyo y&#8217;Igihugu yo kurwanya Jenoside nk\u2019ahantu ho kwibuka no kwigira amateka. Buri mwaka, abasaga 100,000 basura urwibutso.<br \/>\nUrwibutso rugizwe n\u2019ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n\u2019igice kigaragaza amateka ya jenoside yakozwe mu bindi bihugu. Hari ibindi bice byo kwigiramo amateka hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n\u2019ahashyinguwe imibiri y\u2019abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho kubasura urwibutso.<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <em> <strong>@Bwiza.com<\/strong> <\/em><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ni ubutumwa butanga ihumure Perezida Kagame yageneye abarokotse Jenoside, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 7 Mata 2017. Umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: \u201cAbacitse ku icumu ntibari bonyine, batakaje imiryango ariko hari umuryango umwe batatakaje, ni [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5666","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ni ubutumwa butanga ihumure Perezida Kagame yageneye abarokotse Jenoside, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 7 Mata 2017. Umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: \u201cAbacitse ku icumu ntibari bonyine, batakaje imiryango ariko hari umuryango umwe batatakaje, ni [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-08T12:06:03+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:39:57+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame\",\"datePublished\":\"2017-04-08T12:06:03+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:39:57+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666\"},\"wordCount\":574,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666\",\"name\":\"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-04-08T12:06:03+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:39:57+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5666#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame - BWIZA","og_description":"Ni ubutumwa butanga ihumure Perezida Kagame yageneye abarokotse Jenoside, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 7 Mata 2017. Umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: \u201cAbacitse ku icumu ntibari bonyine, batakaje imiryango ariko hari umuryango umwe batatakaje, ni [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-04-08T12:06:03+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:39:57+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame","datePublished":"2017-04-08T12:06:03+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:39:57+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666"},"wordCount":574,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5666#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666","name":"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-04-08T12:06:03+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:39:57+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5666"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5666#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5666","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5666"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5666\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5666"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5666"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5666"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}