{"id":56980,"date":"2023-03-11T07:07:24","date_gmt":"2023-03-11T05:07:24","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=56980"},"modified":"2023-03-11T07:07:24","modified_gmt":"2023-03-11T05:07:24","slug":"umunsi-gen-james-kabarebe-ahamagara-kuri-terefoni-gen-omega-uyoboye-fdlr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980","title":{"rendered":"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR"},"content":{"rendered":"<p><strong>Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yahishuye ko yigeze guhamagara kuri terefoni Gen Ntawunguka Pacifique &#8216;Omega&#8217; kuri ubu uyoboye umutwe wa FDLR, yamusaba gutaha mu Rwanda undi akamukurira inzira ku murima.<\/strong><\/p>\n<p>Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Kane w&#8217;iki cyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro byabereye mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze.<\/p>\n<p>FDLR ni umutwe ugizwe n&#8217;abiganjemo abahoze ari Ingabo za Perezida Juvenal Habyarimana bahungiye mu mashyamba ya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayigize bavuga ko intego yabo ari ukuzatera u Rwanda bakisubiza ubutegetsi, ibyo Leta y&#8217;u Rwanda ishingiraho igaragaza ko uyu mutwe ari ikibazo kuri wo.<\/p>\n<p>Gen. Ntawunguka ayobora FDLR kuva muri 2019, nyuma y&#8217;urupfu rwa Gen Sylivestre Mudacumura wari umuyobozi w&#8217;uriya mutwe mbere yo kwivuganwa n&#8217;abakomando bo mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC).<\/p>\n<p>Mudacumura yabaye umuyobozi w&#8217;igihe kirekire w&#8217;uriya mutwe, nyuma y&#8217;uko G\u00e9n\u00e9ral Major Paul Rwarakabije yasimbuye yari amaze gufata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.<\/p>\n<p>Gen. Kabarebe ubwo yari i Mutobo, yavuze ko muri 2009 nyuma y&#8217;uko abarimo Rwarakabije bari bamaze gutaha mu Rwanda yahamagaye kuri terefoni Gen Omega na we amusaba gutaha, gusa undi akamusubiza ko azagaruka mu Rwanda &#8216;nta Mututsi n&#8217;umwe ukirurimo&#8217;.<\/p>\n<p>Ni amagambo yababaje Gen James Kabarebe na we amusubiza ko niba ari uko bimeze azapfa atarukandagiyemo.<\/p>\n<p>Gen Kabarebe agaruka kuri icyo kiganiro yagize ati: &#8220;Mu 2009 mu gihe cya Operation Umoja Wetu Colonel Bora yavuze, nafashe telefoni mpamagara Omega ari we Ntawunguka Pacifique ari we uyoboye FDLR ubungubu. Naramuhamagaye ndi i Gisenyi ndamubwira nti &#8216;Pacifique uri umupilote, wigiye gutwara indege mu Bufaransa, ntabwo uri injiji uri umunyabwenge. Iyo ntambara urwana yo kumara abantu wumva uzayitsinda ko abandi batashye'&#8221;?<\/p>\n<p>Gen. Kabarebe ngo yabwiye Omega uburyo ba Gen. Rwarakabije, J\u00e9r\u00f4me Ngendahimana na Evariste Murenzi; na we amusaba ko yataha aho kuzagwa mu mashyamba ya Congo.<\/p>\n<p>Icyo gihe Gen Ntawunguka ngo yaramusubije ati: &#8220;Mon G\u00e9n\u00e9ral reka nkubwize ukuri, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n&#8217;umwe ukirurimo. Naramubwiye nti &#8216;rero Ntawunguka, nta Rwanda  uzigera ugeramo, uzagwa muri ayo mashyamba.&#8221;<\/p>\n<p>Gen Kabarebe avuga ko imitekerereze yo kuzagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurangwamo Gen Omega ayihuriyeho na benshi babana muri uriya mutwe cyo kimwe n&#8217;abawuha inkunga, ibigaragaza ko FDLR ari ikibazo ku Rwanda kubera ingengabitekerezo ya Jenoside igifite.<\/p>\n<p>Yavuze ko atari iriya ngengabitekerezo FDLR nta bushobozi bwo kumara mu Rwanda iminota itanu ifite.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ikibazo dufitanye na FDLR si icy\u2019imibare [y&#8217;abayigize]. Igiteye inkeke ni ingengabitekerezo ya Jenoside. Na bya bindi by\u2019iminota itanu ndabisubiramo. Ntayo bamara hano.&#8221;<\/p>\n<p>Gen Kabarebe yavuze ko iyi ngengabitekerezo ya Jenoside yatangiranye n\u2019abantu b\u2019intiti bake cyane, nyuma y\u2019imyaka 30 hagapfa abantu miliyoni.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Biteye inkeke. Abatangiye CDR muri Kaminuza ya Nyakinama, batarenze 10, muzi icyo yakoze. Yatangiwe n\u2019agatsiko k\u2019abantu bake cyane. Twe ntituvuga imibare kuri FDLR, tuvuga ibitekerezo.&#8221;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yahishuye ko yigeze guhamagara kuri terefoni Gen Ntawunguka Pacifique &#8216;Omega&#8217; kuri ubu uyoboye umutwe wa FDLR, yamusaba gutaha mu Rwanda undi akamukurira inzira ku murima. Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Kane w&#8217;iki cyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro byabereye mu kigo cya Mutobo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,131],"class_list":["post-56980","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yahishuye ko yigeze guhamagara kuri terefoni Gen Ntawunguka Pacifique &#8216;Omega&#8217; kuri ubu uyoboye umutwe wa FDLR, yamusaba gutaha mu Rwanda undi akamukurira inzira ku murima. Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Kane w&#8217;iki cyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro byabereye mu kigo cya Mutobo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-03-11T05:07:24+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR\",\"datePublished\":\"2023-03-11T05:07:24+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980\"},\"wordCount\":482,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980\",\"name\":\"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2023-03-11T05:07:24+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=56980#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR - BWIZA","og_description":"Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yahishuye ko yigeze guhamagara kuri terefoni Gen Ntawunguka Pacifique &#8216;Omega&#8217; kuri ubu uyoboye umutwe wa FDLR, yamusaba gutaha mu Rwanda undi akamukurira inzira ku murima. Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Kane w&#8217;iki cyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro byabereye mu kigo cya Mutobo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2023-03-11T05:07:24+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR","datePublished":"2023-03-11T05:07:24+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980"},"wordCount":482,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=56980#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980","name":"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2023-03-11T05:07:24+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=56980"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=56980#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/56980","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=56980"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/56980\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=56980"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=56980"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=56980"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}