{"id":5713,"date":"2017-04-11T13:45:26","date_gmt":"2017-04-11T13:45:26","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/04\/11\/ese-urujya-n-uruza-rw-abavugabutumwa-bacicikanaga-mu-rwanda-rwazimiriye-he\/"},"modified":"2025-02-25T14:18:58","modified_gmt":"2025-02-25T12:18:58","slug":"ese-urujya-n-uruza-rw-abavugabutumwa-bacicikanaga-mu-rwanda-rwazimiriye-he","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713","title":{"rendered":"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he?"},"content":{"rendered":"<p>Mu gihe nk\u2019iki u Rwanda ndetse n\u2019isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntawabura gusubiza amaso inyuma ngo anavuge ku bijyanye n\u2019ibikorwa by\u2019isanamitima by\u2019indashyikirwa byagiye byigaragaza ku bwinshi nyuma y\u2019aho Ingabo zahoze ari iza RPF-RPA Inkotanyi zihagarikiye iyo Jenoside.<br \/>\nKimwe muri ibyo bikorwa twashatse guheraho uyu munsi mu nkuru yacu n\u2019ibiterane bihambaye byagiye biba mu Rwanda nyuma ya Jenoside nk\u2019uko twatangiye tubivuga haruguru.<br \/>\nIbintu wabonaga ko byari bifitiye akamaro imitima ya benshi tutanatinya kuvuga ko biri mu byatanze umusanzu w\u2019indashyikirwa mu gusana imitima ya benshi ku gihugu nk\u2019iki cyari gisohotse muri Jenoside, yasize imbabare nyinshi kandi bisobanuye ko buri umwe yari akeneye umuhumuriza umutima, ijambo ry&#8217;Imana rikaba riza ku isonga mu gutanga ihumure ku mutima.<br \/>\nIcyakubwiraga ko iyi gahunda yo kwigisha ijambo ry\u2019Imana yegereje , wabibwirwaga n\u2019abasore n\u2019inkumi birirwaga bamanika amatangazo yamamaza ibyo biterane kuri buri poto y\u2019amatara cyangwa ibiti byabaga bikikije inkengero z\u2019imihanda ya Kigali n\u2019ahandi mu nkengero zayo, kimwe n\u2019ahandi mu nkengero z\u2019umujyi.<br \/>\nIbibuga by\u2019imikino, ibibuga bigari byo muri Kigali nk\u2019ahazwi nka Tapis Rouge i Nyamirambo kimwe n\u2019ahakikije Stade Amahoro i Remera, ni ahantu wasangaga hatamirije ama Podium manini cyane yabaga atamirije imizindaro kabuhariwe mu kurangurura amajwi kimwe n\u2019indirimbo zabaga ziririmbwa n\u2019amakorali yabaga yaje aherekeje abo bavugabutumwa kimwe n\u2019ayabaga [ Korali ] asanzwe mu gihugu. <strong><br \/>\n<\/strong><br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/l.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-60983 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/l.jpg\" alt=\"l\" width=\"600\" height=\"337\" \/><\/a><br \/>\n <strong>1.Ese kuba iri vugabutumwa ryarabaye nk\u2019irihagaze nuko u Rwanda rwamaze kwihaza mu by\u2019Ijambo ry\u2019Imana?<\/strong><br \/>\nIyo wegereye abantu basesengura utuntu n\u2019utundi mu bijyanye n\u2019ivugabutumwa mpuzamahanga usanga badahuriza ku mpamvu zimwe zo kuba iyi gahunda yo kwamamaza ubutumwa yaragabanyije umurego.<br \/>\nPastori Bisangwa Ezechias [ amazina ye twayahinduye ] aganira na Bwiza.com,  yatangaje ko ubusanzwe kugirango umuvugabutumwa aturuke mu mahanga ahanini biba byatewe n\u2019uko yabaga yahawe ubutumire n\u2019amatsinda y\u2019abandi bavugabutumwa bo mu gihugu imbere.<br \/>\nIbi rero bikaba bisobanuye ko na nubu atari uko mu Rwanda nta vugabutumwa nkiri rikihakenewe ahubwo hajemo amayeri menshi yo guhindura uko ibintu byagendaga ku mpamvu ahanini zikubiye mu ngingo 3 :<\/p>\n<ul>\n<li>Kuba aba bavugabutumwa baturukaga mu mahanga bataratumaga abasanzwe mu Rwanda bigaragaza nk\u2019abamaze kugira ubushobozi mu ivugabutumwa buhambaye bigasa nkaho byatumaga bafatwa nk\u2019abadasobanukiwe iby\u2019iri vugabutumwa rihambaye.<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Kuba bamwe mu bavugabutumwa bo mu gihugu imbere magingo aya baba bifitiye izindi nyungu zisa n\u2019ubushabitsi bwo kwishakira amafaranga zasaga n\u2019izabangamiraga aba bavugabutumwa bo bazaga bakigendera. Ahanini bazaga bahuza imbaga nini idahuje idini iri cyangwa ririya bityo ugasanga idini runaka bwite ntiryabashaga kumeya uko ryunguka .<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Hari n\u2019abavuga ko ubu igishishikaje uru rwego rw\u2019abavugabutumwa atari umubare w\u2019abahinduka mu mibereho y\u2019iyobokamana, ahubwo bose baba bamaranira kwigwizaho imitungo aho usanga muri iyi minsi buri umwe wese aba asiganwa no kwigwizaho imodoka zihenze cyane n\u2019inzu z\u2019akataraboneka.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Habuze n\u2019umwe wavuga ko ashishikajwe no kuzamura ubukungu bwa wa muntu wo hasi ashinzwe , kwiyubakira amahoteli no kwiyita amazina y\u2019ibyubahiro nicyo kiri mu mikorere iriho ubu .<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIyo witegereje ibibera muri uru rwego usanga biteye agahinda kabone nubwo iyi yaba ingingo ukwayo  tuzaganiraho mu nkuru zacu zitaha.<br \/>\nTukiri aha kandi byanatumye twibaza impamvu iyo urebye usanga mu Rwanda habarurwa amadini asaga 1000 ariko ukaba wasanga amwe muri ayo madini atakwikoza uturere duherereye ahari ibyaro bikennye kandi roho ya Nyagasani birirwa bavuga abandi baririmba itarobanura ku butoni.<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li> <strong> Azatangazwa no kumva amwe mu madini ya vuba yageze iwabo Nyaruguru.<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Claver Rusanganwa ni umwe mu baturage ba Nyaruguru mu Murenge wa Ngera waganiriye na Bwiza.com, yatangaje ko mu gace aherereyemo ajya yibaza impamvu amadini yise ko ari inzaduka adashinga akarenge mu Karere kabo.<br \/>\nAsa n\u2019utangaye cyane yagize ati : \u201cUbwo koko ba Gitwaza na Masasu numva natwe bajya bamenya ko turi ibiremwa bikeneye ubutumwa bwiza bwabo,ni kuki tutababona bakigumira mu muyi \u00e2\u20ac\u00b3?<br \/>\nYakomeje yibaza impamvu niba koko aya madini yose avuga ko avuga ubutumwa bwa Nyagasani yihamira mu mijyi minini ntagere mu byaro ikintu usanga kitari agaseseshwa rumuri ku muntu witegereza.<br \/>\nAsoza avuga ko ariyo mpamvu abantu benshi bafata aba bivugwa ko ari abakozi b\u2019Imana nk\u2019abacuruzi karahabutaka baba bifitiye izindi ndonke mu mirimo yabo ya buri munsi bituma ahantu hatari ubukungu buhambaye mu mifuka y\u2019abahatuye batahikoza.<br \/>\n <strong>2.1 Reka duterere akajisho kuri bamwe muri aba bavugabutumwa bahambaye bakunze kuza mu Rwanda <\/strong><br \/>\n <strong>Reinhard Willi Gottfried Bonnke<\/strong>  ni umuvugabutumwa ukomoka mu idini rya Gipentekositi ryo mu Budage wamamaye cyane mu Rwanda mu biterane karundura yagiye ahakorera.<br \/>\nUyu mukambwe wavutse kuwa 19 Mata 1940, yavukiye ahitwa K\u00e0\u00b6nigsberg muri Prussia y\u2019Uburasirazuba bw\u2019Ubudage akaba yarakomokaga mu muryango w\u2019uwahoze ari umusirikare w\u2019umudage nyuma akaza kwiyegurira Imana.<br \/>\nEvangelist Reinhard Bonnke umunsi umwe ngo yarose \u201cAfurika yose yakiriye agakiza \u00e2\u20ac\u00b3 kuva ubwo ngo ahita yiyemeza kutajya abwiriza udutsinda duto duto aho we yahisemo kujya abwiriza abantu muri za Sitade nini , ikintu yatangiriye mu Lesotho mu mujyi wa Gaborone ahereye ku bantu 100 mu 1967 kandi akaza guhirwa no gushyirwa ageze ku ntego ye yo kuvuga ubutumwa bwahuruzaga imbaga  ibibuga by\u2019imikino binini bikuzura bikanasaguka.<br \/>\nInkuru dukesha ikinyamakuru The Christian Broadcasting Network cyamamaye mu kuvuga ku nkuru z\u2019ivugabutumwa itubwira ko ahagana mu 1984, Bwana Reinhard Bonnke yigiriye inama yo  gukoresha ihema rinini rigendanwa ryashoboraga kujya ryakira abantu 34.000 bose bicaye neza ariko ntibyamuhira kuko iri hema ryavugwaga nk\u2019ihema rinini mu mateka y\u2019isi ryaje kwibasirwa n\u2019inkubi y\u2019umuyaga ubwo yateguraga igiterane muri Lesotho .<br \/>\nBonnke ngo baramubabaje cyane ku buryo yahise yibaza ikintu gitumye Imana irogoye umugambi we ako kageni kandi we yumvaga ari gushaka kubakira abantu bayo ihema ryo kubakingira izuba.<br \/>\nImana ariko ntiyatinze kuvuguruza imitekerereze ya Bonnke kuko muri icyo giterane yateguraga byamusabye kwicaza abantu ahantu hasanzwe biza kugaragara ko ahubwo kitabiriwe n\u2019abantu basaga 100.000 mu gihe we yari yateguye ihema ryakwakira abantu 34.000 ikintu cyatangaje uyu muvugabutumwa agatangarira Imana bidasubirwaho!<br \/>\nByabaye ngombwa kandi ko yagurira ibikorwa n\u2019ahandi kugeza ubwo yateguye urugendo rw\u2019ivugabutumwa muri Nigeria mu 1991 ariko ntahirwe kuko yatekereje kujya mu Karere ka Kano hafi na Kaduna maze ibihuha bigakwira hose ko Reinhard Bonke yaba aje gutuka idini ya Islam .<br \/>\nUrubyiruko rusaga 8000 rw\u2019abasilamu rwahururiye mu masangano y\u2019imihanda yerekeza Kaduna ruhacakiranira n\u2019urundi rwa gikrisitu rwari rwakereye kuza kwakira Bonnke maze ruhana inkoyoyo imivu y\u2019amaraso atari make aratemba biratinda, inzu n\u2019amasengero bihabwa inkongi sinakubwira.<br \/>\nIbi ariko ntibyaciye intege uyu muvugabutumwa kuko nyuma y\u2019imyaka 9 yaje gusubirayo benshi bitabira ibiterane bye kandi bigenda neza.<br \/>\nTwagerageje gushaka igihe n\u2019amatariki uyu muvugabutumwa yaba yaraziye mu Rwanda ntibyadukundira ariko abo twaganiriye bose bavuga ko yaba yarahakandagiye incuro 2 mu rwego rw\u2019ivugabutumwa.<br \/>\n <strong>2.2 Madame Pauline Joyce Hutchison Mayer nawe yigaragaje mu Rwanda mu nkundura y\u2019ivugabutumwa<\/strong><br \/>\nMadame Evangelist Jocye Meyer yavukiye muri Leta ya Missouri mu gace ka Fenton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 04 Kanama 1943 .<br \/>\nNyuma gato akimara kuvuka, se yahise ajya mu ntambara ya 2 y\u2019isi yose aho yakubutse agatangira kujya asambanya Joyce Meyer akiri muto , ikintu akunze kugarukaho kenshi nk\u2019icyamukomerekeje mu kubaho kwe .<br \/>\nJoyce Meyer ariko nawe yaje gushaka umugabo banaje gutandukana nyuma y\u2019imyaka 5 kubera ko bose umwe yashinjaga undi kumuca inyuma.<br \/>\nNyuma gato rero Joyce Meyer yaje gucakirana n\u2019undi muntu witwa Dave Meyer bahita bashakana ahagana ku itariki ya 7 Mutarama 1967.<br \/>\nJoyce Meyer ukunze no gukoresha ibiterane akoresheje ikoranabuhanga ry\u2019amashusho [Televangelism].  Hari amagambo yivugiye agira ati: \u201c Si nari nigeze mbimenya. Si nari ndi ku rusengero na rumwe. Kandi nari ngoswe n\u2019ibibazo impande zose hamwe nari nkeneye umuntu wo kumfasha , natekerezaga ko iyo abantu b\u2019Imana bafite ibibazo badatekereza neza ngo bakore neza iteka baba bakeneye uwo kubafasha \u00e2\u20ac\u00b3!<br \/>\nIvugabutumwa rya mbere Joyce Meyer yaritangiriye mu gace yari atuyemo mbere yo kubonekerwa n\u2019Imana ubwo yari atwaye imodoka ajya mu kazi mu gitondo cya kare .<br \/>\nIcyo gihe bivugwa ko yumvise ijwi risa n\u2019iry\u2019Imana rimuhamagara agakomeza avuga ko ngo yari ashishikajwe no kubona ubwiza bw\u2019Imana maze ikamubonekera agasomaho agacurura kandi agashira inyota nyuma yo guhura na Yesu, uyu mudamu wamamaye ku isi  kandi akaba adatinya guhamya ko kuva ubwo yahise ahindura ubuzima bwe igitangaza.<br \/>\nUyu mudamu kandi yanabaye umunyamakuru kuri Saint Louis Radio Station aho yari afite iminota 15 buri gitondo yogeza ubutumwa byanaje kumwongerera abakunzi hamwe yanaboneyeho kuzamura igikundiro kitagereranywa.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/Joyc.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-60980 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/Joyc.jpg\" alt=\"joyc\" width=\"900\" height=\"599\" \/><\/a><br \/>\nJoyce Meyer yageze mu Rwanda mu bihe bitandukanye ariko ibivugwa cyane n\u2019igiterane yakoreye kuri Stade National Amahoro muri Mata 2006 aho yari yaje ku butumire bwa Hope Rwanda ,igiterane yari afatanije na Bwana Mark na Darlene Zschech.<br \/>\nUko ari babiri bari baje bayoboye itsinda ry\u2019 abaririmbyi rurangiranwa mu ndirimbo zaririmbiwe Imana rya Hill Song mu gushyushya urugamba rw\u2019icyo giterane.<br \/>\nNyuma y\u2019imyaka 2 mu 2008, Madame Joyce na Dave Meyer bagarutse mu Rwanda nkuko ikinyamakuru The New Times cyo kuwa 15 Ukwakira 2008 kibitangaza, bakaba bari baje gutangiza ibikorwa byo gufasha mu cyo bitaga \u201cIkiganza cy\u2019Ikizere\u00e2\u20ac\u00b3 cyangwa se The hand of hope mu cyongereza, mu muhango wabereye mu Kigo Kingdom Education Centre i Kigali.<br \/>\nMu giterane Joyce Meyer yakoreye mu Rwanda bwa mbere mu 2006 nkuko twabivugaga ,cyahuruje imbaga isaga 60.000 muri gahunda yari yiswe Igiterane cy\u2019Iminsi 100 y\u2019Ikizere, kuri Stade Amahoro.<br \/>\nIcyo giterane cyabereye rimwe n\u2019ikindi  cyabereye muri gereza ya Nyarugenge yari izwi ku izina rya 1930 ,muri iki giterane bivugwa ko cyari gihuriwemo n\u2019abafungwa benshi kandi Joyce Meyer yanatanzemo inkunga y\u2019ibitabo  5000 byo gufasha abari bayifungiyemo.<br \/>\nIbi bikorwa byari bihurijwe hamwe n\u2019aba Pasitori bakomakomeye nka Pasteur Leon Rucibigango wa Restoration Church ndetse na Reverand  Pasteur  Nathan Gasatura wa Episcopal Church ba hano mu Rwanda .<br \/>\nMuri iyi nkuru twakavuze no ku bandi benshi barimo na Pateur Rick Warren ukunze kuza mu Rwanda ariko nawe ubona asa n\u2019usigaye aza gake gashoboka.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/rick.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-60981\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/rick.jpg\" alt=\"rick\" width=\"554\" height=\"369\" \/><\/a><br \/>\nDusoza inkuru yacu ariko ntitwakwirengagiza bamwe mu bakuru b\u2019amadini akomeye bagiye baza gusura u Rwanda nk\u2019umuyobozi w\u2019Itorero ry\u2019Abadivantisiti b\u2019umunsi wa karindwi, Pasteur Ted Wilson.<br \/>\nNawe yaje aje gukoresha igiterane ariko anaje gutaha bimwe mu bikorwa by\u2019amajyambere by\u2019iryo dini mu Rwanda birimo n\u2019umuturirwa ukorerwamo n\u2019iri dini mu Rwanda wubatse mu mujyi rwagati ahazwi nko kuri Plateau .<br \/>\nMuri aba bantu b\u2019amadini bakomeye baheruka  mu Rwanda ariko atari mu rwego rw\u2019ibiterane bihambaye, twavugamo na Musenyeri Justin Portal Welby, umukuru w\u2019Itorero rya Giporotesitanti ku isi akaba n\u2019Umukuru w\u2019Itorero rya Canterbury mu Bwongereza, uherutse mu Rwanda gutangiza igikorwa cyo kubaka Urusengero runini ahitwa Gahini mu rwego rwo kwizihiza Yubile y\u2019Imyaka 100 Iri Torero rimaze ryamamaza ubutumwa mu Rwanda ndetse no mu Karere k\u2019Ibiyaga bigari.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nKuba rero nk\u2019uko twabivuze, ivugabutumwa ry\u2019ubu risa nk\u2019irisigaye ririmo agafaranga gatubutse bisa n\u2019aho iyo urebye usanga byaba ariyo ntandaro nyamukuru ituma aba ba Pasitoro bakuriye amwe mu matorero batagikozwa ibyo kwiyegereza aba bavugabutumwa mpuzamahanga bisa n\u2019aho ukwikubira umukumbi bakawubyaza umusaruro aribyo bibuka kurusha ibindi batitaye ku kamaro byagirira abaturarwanda gukomeza kubafasha ku bwinshi mu isanamitima no mu myizerere.<br \/>\nDukurikije imibare yatangwaga n\u2019Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019imiyoborere RGB kinafite mu nshingano zacyo iby\u2019amadini , imibare yo mu 2016 yerekana ko mu Rwanda habarirwa amadini 1500 yiyandikishije ataribaruza atabariwemo.<br \/>\nMuri ayo yose 685 yirundanije i Kigali aho usanga nk\u2019Akarere ka Nyarugenge ubwako gaherereyemo asaga 184 mu gihe Gasabo ari nayo iyagwije ifite agera ku 289 naho Kicukiro ho ubwaho hari ayingayinga 212 .<br \/>\nUbu se koko wavuga ute ukuntu wa muturage wa Nyaruguru twavuganye hejuru yareka kwibaza kuri ibi bintu! Iyo uganabije neza usanga nibura buri Karere kakagombye kubona amadini 50 ariko nkeka ko udusigaye twinshi two mu cyaro dushobora kuba hari n\u2019ututarenza 10 aho bikabije.<br \/>\nNikoko Itegeko rigenga amadini riboneka mu Igazeti ya Leta N\u00e2\u0081\u00b004  ryo kuwa 25 Mutarama 2016 risobanura neza ibyo gushinga amadini ariko ntabwo binoze neza hari udukwiye kuvugururwa.<br \/>\nIkigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Imiyoborere mu Rwanda RGB gikwiye guhagurukira amadini agenda ashingwa, bakaba bakora itegeko rivuga ko umuntu wese ugiye gushinga idini yakagombye kuba nibura afite idini muri buri Karere k\u2019u Rwanda bitabaye ibyo , abantu bagakomeza kwijujuta ku bwuko batabona menshi muri ayo madini ku mpamvu twavuze haruguru kandi ni uburenganzira bwabo.<br \/>\nNiba rero abayobozi b\u2019aya madini agenda yaduka bananiwe kujya hose no mu byaro ngo bajyane ubutumwa nibareke abavugabutumwa bashoboye bo hirya no hino ku isi batagamije indonke baze.<br \/>\nAriko abantu bakumbuye kureba amasitade yacu yongera kuzura agakubita imbaga ihimbaza Imana , niba atari ibyo abantu bazazinukwa kwirirwa bihereranywe na bamwe mu banyamadini birirwa babakamura udufaranga twabo bigurira amamodoka ahenze nta nicyo abamariye uretse kwirirwa bamwe batembera mu ndege baryoshya ubuzima gusa.<br \/>\n<figure id=\"attachment_60982\" aria-describedby=\"caption-attachment-60982\" style=\"width: 640px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/rr.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-60982 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/rr.jpg\" alt=\"rr\" width=\"640\" height=\"376\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-60982\" class=\"wp-caption-text\">Bamwe mu bavugabutumwa bakamura udufaranga mu bakiristo bakigurira imodoka zihenze<\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong>David Eugene Marshal\/ Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe nk\u2019iki u Rwanda ndetse n\u2019isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntawabura gusubiza amaso inyuma ngo anavuge ku bijyanye n\u2019ibikorwa by\u2019isanamitima by\u2019indashyikirwa byagiye byigaragaza ku bwinshi nyuma y\u2019aho Ingabo zahoze ari iza RPF-RPA Inkotanyi zihagarikiye iyo Jenoside. Kimwe muri ibyo bikorwa twashatse guheraho uyu munsi mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-5713","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe nk\u2019iki u Rwanda ndetse n\u2019isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntawabura gusubiza amaso inyuma ngo anavuge ku bijyanye n\u2019ibikorwa by\u2019isanamitima by\u2019indashyikirwa byagiye byigaragaza ku bwinshi nyuma y\u2019aho Ingabo zahoze ari iza RPF-RPA Inkotanyi zihagarikiye iyo Jenoside. Kimwe muri ibyo bikorwa twashatse guheraho uyu munsi mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-11T13:45:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:18:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/l.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he?\",\"datePublished\":\"2017-04-11T13:45:26+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:18:58+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713\"},\"wordCount\":2063,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/04\\\/l.jpg\",\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713\",\"name\":\"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/04\\\/l.jpg\",\"datePublished\":\"2017-04-11T13:45:26+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:18:58+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/04\\\/l.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/04\\\/l.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5713#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he? - BWIZA","og_description":"Mu gihe nk\u2019iki u Rwanda ndetse n\u2019isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntawabura gusubiza amaso inyuma ngo anavuge ku bijyanye n\u2019ibikorwa by\u2019isanamitima by\u2019indashyikirwa byagiye byigaragaza ku bwinshi nyuma y\u2019aho Ingabo zahoze ari iza RPF-RPA Inkotanyi zihagarikiye iyo Jenoside. Kimwe muri ibyo bikorwa twashatse guheraho uyu munsi mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-04-11T13:45:26+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:18:58+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/l.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he?","datePublished":"2017-04-11T13:45:26+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:18:58+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713"},"wordCount":2063,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/l.jpg","articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5713#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713","name":"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/l.jpg","datePublished":"2017-04-11T13:45:26+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:18:58+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5713"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/l.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/l.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5713#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ese urujya n\u2019uruza rw\u2019abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5713","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5713"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5713\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5713"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5713"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5713"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}