{"id":5735,"date":"2017-04-13T12:46:00","date_gmt":"2017-04-13T12:46:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/04\/13\/rusizi-ibuka-irishimira-uburyo-urubyiruko-kwitabira-ibiganiro-byo-kwibuka\/"},"modified":"2025-02-12T16:36:17","modified_gmt":"2025-02-12T14:36:17","slug":"rusizi-ibuka-irishimira-uburyo-urubyiruko-kwitabira-ibiganiro-byo-kwibuka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735","title":{"rendered":"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka"},"content":{"rendered":"<p>Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Nkurunziza Chaste avuga ko kuba umubare w\u2019urubyiruko rwitabira gahunda zo kwibuka ugenda wiyongera uko umwaka utashye ari ikintu cy\u2019ingenzi cyane, bikaba bitanga icyizere ko uRwanda rw\u2019ejo hazaza ruzaba rutandukanye cyane n\u2019urw\u2019ejo hashize kuko uru rwo rwigishwa ibyiza rwigiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda, agasaba n\u2019urutaratera iyi ntambwe kubikangurirwa na rwo rukajya rubyitabira.<br \/>\nAganira na Bwiza.com, Nkurunziza Chaste yavuze ko nubwo ubwitabire bw\u2019urubyiruko butaraba 100% ugereranyije n\u2019urubyitabira n\u2019uruhatuye, ariko iyo ubaze imibare y\u2019urwitabiraga mu bihe byashize n\u2019ukuntu ruza ubu birashimishije cyane.<br \/>\nAti\u2019\u2019 birashimishije uko umubare w\u2019urubyiruko ugenda witabira muri aka karere n\u2019ubwo bataraza bose, ariko icyo mbona gitanga icyizere kurushaho ni uko  abaje usanga bafite inyota yo kubaza uko ibintu byagenze kugirango Abatutsi bakorerwe Jenoside, n\u2019ukuntu mu gihe gito cyane nyuma yayo Abanyarwanda bongeye kubana neza, umutekano ukaba ari wose, kubasobanurira ibi byose bigatuma bafata ingamba zo guhindura amateka mabi yaranze iki gihugu, cyane cyane ko ari na bo bayobozi b\u2019ejo hazaza.\u2019\u2019<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAvuga ko Ibuka izakomeza guharanira ko ibiganiro byo kwibuka byajya bigera ku ntego zabyo,haba mu rubyiruko cyangwa mu bakuze cyane cyane ko hari byinshi bivugirwamo bitakoroha kubonerwa undi mwanya wo kubibwira abaturage nk\u2019uboneka mu gihe cyo kwibuka.<br \/>\nDusenge Joy w\u2019imyaka 19 y\u2019amavuko, avuga ko uyu ari umwaka wa 4 wikurikiranya  abyitabira, nk\u2019umuntu wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kandi wagize amahirwe yo kwiga, avuga ko byamuhaye urufatiro rwo kuzaba umwe mu baharanira guhindura amateka mabi yaranze uRwanda, kandi kuba baza bakumva uko ibintu byagenze bibafasha cyane kurusha n\u2019uko babibwirwa mu ishuri.<br \/>\nAti\u2019\u2019 ku mashuri hari igihe tubyigishwa n\u2019umwarimu utabizobereyemo neza cyangwa udashaka kubivugaho byinshi ntitunabone umwanya wo kubaza ibibazo, ariko hano tubaza ibyo dushaka tugasobanurirwa, tukamenya ukuri ku byabaye,ku buryo nta wushobora kudushuka ngo tumwemerere.\u2019\u2019<br \/>\nAsaba ko bishobotse n\u2019abarimu bigisha amateka mu mashuri, bizwi ko bayazi bakwiye  kujya bagaragara mu biganiro bakayasobanura, abireze bakemera icyaha cya Jenoside na bo bakagira ubuhamya batanga bakemera no guhatwa ibibazo n\u2019uru rubyiruko.<br \/>\nMukangango  Doroth\u00e9e w\u2019imyaka 49 usanzwe ari n\u2019umurezi mu murenge wa Giheke, avuga ko  ibi biganiro ari umuti ukomeye cyane yaba ari ku barokotse Jenoside, abireze bakemera icyaha n\u2019abandi batahigwaga ariko bashishikajwe n\u2019ejo heza  h\u2019uRwanda, kuba urubyiruko rubyitabira cyane akabibonamo akandi karusho.<br \/>\nAti\u2019\u2019 byantangaje mbonyemo umwana w\u2019imyaka 8 wiga mu mwaka wa 2 w\u2019amashuri abanza. Kuba abana nk\u2019aba n\u2019urubyiruko  bitabira biradushimisha cyane nkatwe abakuru kuko biduha icyizere cyo kuzasazira mu gihugu kizira Jenoside n\u2019ingengabitekerezo yayo, kuko aba bana babyumva none ari bo bazaba babyigisha ejo hazaza.\u2019\u2019<br \/>\nKuri iyi nshuro ya 23 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, insanganyamatsiko iragira iti: &#8220;Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho&#8221;.<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <em> <strong>BAHUWIYONGERA Sylvestre<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Nkurunziza Chaste avuga ko kuba umubare w\u2019urubyiruko rwitabira gahunda zo kwibuka ugenda wiyongera uko umwaka utashye ari ikintu cy\u2019ingenzi cyane, bikaba bitanga icyizere ko uRwanda rw\u2019ejo hazaza ruzaba rutandukanye cyane n\u2019urw\u2019ejo hashize kuko uru rwo rwigishwa ibyiza rwigiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda, agasaba n\u2019urutaratera iyi ntambwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5735","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Nkurunziza Chaste avuga ko kuba umubare w\u2019urubyiruko rwitabira gahunda zo kwibuka ugenda wiyongera uko umwaka utashye ari ikintu cy\u2019ingenzi cyane, bikaba bitanga icyizere ko uRwanda rw\u2019ejo hazaza ruzaba rutandukanye cyane n\u2019urw\u2019ejo hashize kuko uru rwo rwigishwa ibyiza rwigiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda, agasaba n\u2019urutaratera iyi ntambwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-13T12:46:00+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:36:17+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka\",\"datePublished\":\"2017-04-13T12:46:00+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:36:17+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735\"},\"wordCount\":483,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735\",\"name\":\"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-04-13T12:46:00+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:36:17+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5735#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka - BWIZA","og_description":"Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Nkurunziza Chaste avuga ko kuba umubare w\u2019urubyiruko rwitabira gahunda zo kwibuka ugenda wiyongera uko umwaka utashye ari ikintu cy\u2019ingenzi cyane, bikaba bitanga icyizere ko uRwanda rw\u2019ejo hazaza ruzaba rutandukanye cyane n\u2019urw\u2019ejo hashize kuko uru rwo rwigishwa ibyiza rwigiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda, agasaba n\u2019urutaratera iyi ntambwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-04-13T12:46:00+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:36:17+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka","datePublished":"2017-04-13T12:46:00+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:36:17+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735"},"wordCount":483,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5735#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735","name":"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-04-13T12:46:00+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:36:17+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5735"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5735#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rusizi: Ibuka irishimira uburyo urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5735","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5735"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5735\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5735"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5735"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5735"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}