{"id":5842,"date":"2017-04-20T10:34:25","date_gmt":"2017-04-20T10:34:25","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/04\/20\/kisangani-amateka-y-intambara-ikaze-y-iminsi-6-hagati-y-ingabo-z-u-rwanda-n-iza\/"},"modified":"2025-02-12T16:34:48","modified_gmt":"2025-02-12T14:34:48","slug":"kisangani-amateka-y-intambara-ikaze-y-iminsi-6-hagati-y-ingabo-z-u-rwanda-n-iza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842","title":{"rendered":"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda"},"content":{"rendered":"<p>Dutegura kwandika iyi nkuru ku makimbirane yahanganishije Ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda mu mujyi wa Kisangani, twabanje gusa n\u2019abumva dufite umususu mu biganza kubera ukuntu bitari bikwiye ko ibihugu nkibi by\u2019ibivandimwe nk\u2019u Rwanda na Uganda byatana mu mitwe rukambikana.<br \/>\nNiko byagakwiye kumvikana ko ibihugu bituranyi ndetse bihuriye ku mateka amwe n\u2019amwe umwe wese atapfa kwakira uguhangana gisirikare kwanakoresheje intwaro karahabutaka byongeye ku butaka bombi , Abanyarwanda n\u2019Abagande bari bahuriyemo nk\u2019abanyamahanga, bakagombye gusenyera umugozi umwe wo gutabarana aho kurwana.<br \/>\nUgutseta ibirenge kwacu mu kwandika no gutegura iyi nkuru ntikwamaze igihe kuko twasesenguye dusanga ahantu hose ku isi nta zibana zidakomanya amahembe kandi henshi usanga hahangana abavandimwe, nubwo kumarana kw\u2019abavandimwe bibabaza kandi bigatera agahinda kuko bisiga inkovu nyinshi.<br \/>\n <strong>1.<\/strong>  <strong>Twigarukire ku ntambara y\u2019u Rwanda na Uganda<\/strong><br \/>\nNushake uyite \u201cIntambara y\u2019Iminsi 6 yo muri Afurika \u00e2\u20ac\u00b3 kimwe cyo hatitawe ku nyito nkuko tubikesha urubuga Wikip\u00e9dia.org,  ni imwe mu ntambara zabiciye bigacika mu gahe gato ariko zigasiga amateka akunze kugarukwaho kenshi mu Itangazamakuru .<br \/>\nHari kuwa 05 Kamena 2000, ubwo ingamba zamishaga imituku hagati y\u2019ingabo za Uganda (UPDF) n\u2019iz\u2019u Rwanda (RDF); ku ruhande rwa Uganda izi Ngabo zikaba zari ziyobowe na Maj Gen James Kazini i Kisangani .<br \/>\nNubwo bitari byoroshye ariko kandi iby\u2019uru rugamba bikaba byari insobe kumenya ukuri kw\u2019ibintu ,Wikip\u00e9dia ikomeza ivuga ko byasojwe ingabo z\u2019u Rwanda zitahukanye intsinzi kabone n\u2019ubwo iherezo byaje kuba ngombwa ko izi ngabo z\u2019ibihugu byombi zikura akarenge muri uyu muyji wari umaze kuba isibaniro cyane ko bwari bubaye ubwa 2 izi ngabo ziwukozanyirizamo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nNi imirwano bivugwa ko yaguyemo imbaga y\u2019abantu bakabakaba 1000 abandi 3000 bagakomereka naho inzu zisaga 6000 zirasenyuka , igice kimwe cy\u2019uyu mujyi gihinduka umuyonga aka wa mugani ngo \u201cAho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira\u201d.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/kisangani2.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-61834 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/kisangani2.jpg\" alt=\"kisangani2\" width=\"640\" height=\"480\" \/><\/a><br \/>\nMuri ino ntambara yasaga n\u2019iyigaruriye ibitangamakuru bitandukanye harimo na Televiziyo z\u2019ibihugu byari bihanganye , buri umwe wese yatanguranwaga gutangaza intsinzi undi ati ninjye watsinze wamara kubyumva cyangwa kubireba ukabura ayo ucira n\u2019ayo umira.<br \/>\nMu nkuru dukesha urubuga rwa BBC NEWS yo kuwa 10 Kamena 2000, ivuga ngo \u201c <strong>Heavy Fighting Resumes In Kisangani<\/strong>  \u00e2\u20ac\u00b3mu rurimi rw\u2019icyongereza, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga \u2018\u2018Imirwano ikaze irarimbanije muri Kisangani\u2019\u2019 dusangamo ko Loni yagerageje guhosha iyi ntambara bigasa n\u2019aho byari bigoranye.<br \/>\nMajor Ahmed Jamil umwe mu zari indorerezi za Loni muri Kisangani yatangaje ko ibisasu 1000 byose aribyo byarashwe n\u2019impande zombi  ivumbi rigatumuka umuriro nawo uraka zinakubwira.<br \/>\nCol. Danilo Pavia, wari ukuriye itsinda rya Loni ryari rishinzwe kugarura ibintu mu buryo i Kisangani nawe yabwiye BBC ko kuva aho iyo mirwano yari yatangiriye igice kinini cy\u2019umujyi cyari cyacuze umwijima kugeza aho umuriro n\u2019amazi byari byabaye indyankurye bibona umugabo bigasiba undi, tutibagiwe n\u2019Ibitaro byari byamaze kuzura inkomere zakomerekeraga muri izo ntambara.<br \/>\nNtibyari byoroshye kuko nyuma y\u2019agahenge k\u2019imirwano, Loni yahuye n\u2019akazi katoroshye ko guhuza abana bato bari batorongeye batazi iyo bava n\u2019iyo bagana ibintu byasaga n\u2019ibigoranye kubahuza n\u2019imiryango bwite yabo.<br \/>\nPerezida Frederic Chiluba, wayoboraga Zambia icyo gihe yahahuriye n\u2019akazi katoroshye ko guhosha iyo mirwano mu kuba yarasiragiraga mu mirwa mikuru y\u2019impande zari zihanganye kugirango agahenge kaboneke.<br \/>\nAkanama gashinzwe amahoro ku isi nako kahise gaterana igitaraganya gafata umwanzuro w\u2019uko hagombaga kubaho uguhagarika imirwano noneho Kisangani igakurwamo ikitwa umusirikare wese yaba uw\u2019u Rwanda cyangwa Uganda maze umujyi ukaba \u2018\u2019Demilitalized City\u2019\u2019 ndese no mu nkengero zawo.<br \/>\nMuri iyo myanzuro kandi harimo ko abasirikare 5000 bafite intwaro zikomeye ba Loni bagombaga kwoherezwa muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu maguru mashya kugirango babe banakwifashishwa kurinda Kisangani byateganywaga ko igiye gukurwamo ingabo zose nkuko Kigali na Kampala byari bimaze kubyemeranyaho na Bwana Koffi Annan wari Umunyabanga mukuru wa Loni icyo gihe.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nBBC NEWS ikomeza ivuga ko uko Afurika yari ihangayikishijwe n\u2019iyi ntambara ari nako i New York bacicikanaga bashaka uko ibintu byagaruka mu buryo .<br \/>\nMu kazi  katoroshye uwari Ambasaderi wa Amerika icyo gihe muri Loni, Bwana Richard Holbrooke  nawe yanahise aza Kinshasa ayoboye itsinda ry\u2019aba dipolomate bari baje guhura na Perezida Laurent D. Kabila ngo bashakire hamwe umwanzuro w\u2019ibibazo RDC yari kwivurugutamo icyo gihe.<br \/>\n <strong>2.Icyatangajwe cyakuruye amakimbirane y\u2019ibihugu byombi ku butaka bwa Kongo<\/strong><br \/>\nNa none muri aka gace gasoza inkuru yacu turifashisha inkuru ya BBC NEWS yo kuwa 07 Kamena 2000 , inkuru yandiswe na Bwana Chris Simpson wayikoreraga i Kigali.<br \/>\nUyu munyamakuru wari n\u2019inzobere mu butasi n\u2019Itangamakuru, atangira agaragaza uruhare abasore b\u2019Abanyarwanda bagize mu gufasha Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu gihe NRM\/NRA yari mu ishyamba ihanganye n\u2019ubutegetsi bwa Milton Obote.<br \/>\nIki kinyamakuru kandi kinavuga ku ruhare ruziguye n\u2019urutaziguye igihugu cya Uganda cyagize mu gufasha RPF\/RPA Inkotanyi guhangana  no guhashya bidasubirwaho ingoma y\u2019igitugu ya  Maj Gen Yuvenali Habyarimana mu Rwanda, urugamba rwamaze imyaka 4 rwaje gusozwa no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.<br \/>\nIbi kandi bikaba byaraje gushimangira umubano no gushyira hamwe kw\u2019ibihugu byombi mu bijyanye n\u2019ububanyi n\u2019amahanga n\u2019ubucuruzi hagati ya Kampala na Kigali.<br \/>\nChris Simpson kandi akomeza avuga ko rwose ibi bihugu byombi Uganda n\u2019u Rwanda byanakomeje gusenyera umugozi umwe mu kurandura no kumenesha umunyagitugu Marechal Mobutu  wayoboraga Zayire.<br \/>\nUyu Mobutu Sese Seko akaba yaravuye ku butegetsi yirukanywe n\u2019Ingabo z\u2019imitwe yari yishyize hamwe ngo imurwanye, yari iyobowe na Laurent Desire Kabila atewe ingabo mu bitugu n\u2019ingabo z\u2019u Rwanda na Uganda.<br \/>\nBBC NEWS ikomeza ivuga ko ariko u Rwanda rwaje kunenga uburyo Uganda yakoreshaga ba Mafia bayo mu gusahura ubukungu bwa Kongo , mu bikorwa byari biyobowe na murumuna wa Yoweri Museveni ariwe Gen Salim Saleh wari umaze kuyogoza Kongo asahura ubutunzi bwari bwiganjemo Diamant , Zahabu n\u2019imbaho z\u2019igiciro.<br \/>\n<figure id=\"attachment_61839\" aria-describedby=\"caption-attachment-61839\" style=\"width: 595px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/salim.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-61839 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/salim.jpg\" alt=\"salim\" width=\"595\" height=\"400\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-61839\" class=\"wp-caption-text\"><em>Gen Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni<br \/><\/em><\/figcaption><\/figure><br \/>\nGusa ahanini ibyakorwaga ku ruhande rwa Uganda byahuzwaga na General James Kazini waje no kuba Umugaba w\u2019ingabo za Uganda mbere y\u2019uko yicwa n\u2019indaya yamuhonze  agashoka mu gahanga muri Kampala.<br \/>\nUganda ngo aho itangiriye kwigira mu nyungu zayo yahise inahitamo gutera umugongo u Rwanda mu bijyanye n\u2019urugamba bafatanyagamo rwo gufasha abarwanya ubutegetsi bwa Kongo maze Kampala yibanda ku mutwe umwe rukumbi witwaga ko urwanya Kabila.<br \/>\nUwo mutwe w\u2019inyeshyamba ni wa wundi wa MLC  [ Congolese Liberation Movement ] wayoborwaga na  Jean Pierre Bemba, wari umwana w\u2019umuherwe Bemba Sahorona, wari mu ruhande rwa Kinshasa akaba no muri Leta yaho kandi umuhungu we ari inyeshyamba ikaze , ibintu ubundi wumvaga bihabanye.<br \/>\nAha kandi ni naho umutwe warwanyaga Laurent Desire Kabila , umutwe wa RCD [ Rassemblement Congolais pour la Democratie ] wacikagamo ibice 2, maze MLC ya Jean Pierre Bemba yisuganyaga kuri Uganda iba inashyigikiye uwitwaga Wamba Dia Wamba wahise anayobora RCD, mu gihe Goma naho habaga akandi gatsiko kandi k\u2019indi RCD Goma.<br \/>\nAbasigaye babogamiye ku Rwanda baje kugwiza imbaraga zikomeye zituma abantu babona ko u Rwanda n\u2019abari mu ruhande rwarwo bakomeye.<br \/>\nMu minsi 9 yakurikiye intambara , Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni mu mujyi wa Mwanza muri Tanzania ku nkengero z\u2019ikiyaga cya Victoria biyemeza guhagarika intambara burundu kandi bagakura ingabo zabo i Kisangani bidasubirwaho.<br \/>\nNguko uko intambara yahoshejwe, ubu nubwo ibihugu bibanye neza ariko Uganda n\u2019u Rwanda banateye intambwe yo gushyira hamwe muri byose haba mu bucuruzi ndetse n\u2019ubutwererane.<br \/>\nUwavuga ko uku guhangana kwatumye  umubano w\u2019ibihugu byombi ukomera bihambaye kubera amasomo ababaje buri gihugu kigiye muri uko guhangana ntiyaba akabije.<br \/>\nIbi kandi bishimangirwa n\u2019ubufatanye u Rwanda na Uganda  bihuriraho tutibagiwe no kuba duhuriye mu  miryango mpuzamahanga nka EAC bihuriyeho n\u2019indi\u2026..<br \/>\nMu gice cya kabiri cy&#8217;iyi nkuru tuzabagezaho vuba, tuzabagezaho uko urugamba rwambikanye nyirizina, uburyo ingabo z&#8217;u Rwanda zahaye isomo iza Uganda, abasirikare ba Uganda basaga ibihumbi 2 bakahasiga ubuzima, hamwe urugamba wabahagije bamwe bakajya biyahura.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n <em> <strong>Marshall Eugene David\/ Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Dutegura kwandika iyi nkuru ku makimbirane yahanganishije Ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda mu mujyi wa Kisangani, twabanje gusa n\u2019abumva dufite umususu mu biganza kubera ukuntu bitari bikwiye ko ibihugu nkibi by\u2019ibivandimwe nk\u2019u Rwanda na Uganda byatana mu mitwe rukambikana. Niko byagakwiye kumvikana ko ibihugu bituranyi ndetse bihuriye ku mateka amwe n\u2019amwe umwe wese atapfa kwakira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5842","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Dutegura kwandika iyi nkuru ku makimbirane yahanganishije Ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda mu mujyi wa Kisangani, twabanje gusa n\u2019abumva dufite umususu mu biganza kubera ukuntu bitari bikwiye ko ibihugu nkibi by\u2019ibivandimwe nk\u2019u Rwanda na Uganda byatana mu mitwe rukambikana. Niko byagakwiye kumvikana ko ibihugu bituranyi ndetse bihuriye ku mateka amwe n\u2019amwe umwe wese atapfa kwakira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-20T10:34:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:34:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/kisangani2.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda\",\"datePublished\":\"2017-04-20T10:34:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:34:48+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842\"},\"wordCount\":1307,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/04\\\/kisangani2.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842\",\"name\":\"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/04\\\/kisangani2.jpg\",\"datePublished\":\"2017-04-20T10:34:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:34:48+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/04\\\/kisangani2.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/04\\\/kisangani2.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5842#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda - BWIZA","og_description":"Dutegura kwandika iyi nkuru ku makimbirane yahanganishije Ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda mu mujyi wa Kisangani, twabanje gusa n\u2019abumva dufite umususu mu biganza kubera ukuntu bitari bikwiye ko ibihugu nkibi by\u2019ibivandimwe nk\u2019u Rwanda na Uganda byatana mu mitwe rukambikana. Niko byagakwiye kumvikana ko ibihugu bituranyi ndetse bihuriye ku mateka amwe n\u2019amwe umwe wese atapfa kwakira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-04-20T10:34:25+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:34:48+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/kisangani2.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda","datePublished":"2017-04-20T10:34:25+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:34:48+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842"},"wordCount":1307,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/kisangani2.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5842#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842","name":"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/kisangani2.jpg","datePublished":"2017-04-20T10:34:25+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:34:48+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5842"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/kisangani2.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/04\/kisangani2.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5842#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kisangani : Amateka y\u2019intambara ikaze y\u2019iminsi 6 hagati y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5842","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5842"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5842\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5842"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5842"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5842"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}