{"id":5890,"date":"2017-04-23T15:08:33","date_gmt":"2017-04-23T15:08:33","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/04\/23\/u-rwanda-rwungukiye-byinshi-mu-kugira-umuyobozi-ureba-kure-amb-stanislas\/"},"modified":"2025-02-12T16:12:49","modified_gmt":"2025-02-12T14:12:49","slug":"u-rwanda-rwungukiye-byinshi-mu-kugira-umuyobozi-ureba-kure-amb-stanislas","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890","title":{"rendered":"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi"},"content":{"rendered":"<p>Ambasaderi w\u2019u Rwanda mu gihugu cya Guinea, Stanislas Kamanzi yahaye ikiganiro urubuga aminata.com rwo muri iki gihugu baganira ku bintu bitandukanye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no ku ruhare rw\u2019u Bufaransa muri ubu bwicanyi ndengakamere. Ambasaderi Kamanzi yanagarutse ku iterambere mu bukungu u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubuyobozi bwa perezida Kagame.<\/p>\n<p>Ikibazo cya mbere yabajijwe n\u2019uru rubuga ni ikijyanye n\u2019ibintu byaba byaratumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, aho yasubije ko yatewe na guverinoma yari iriho itarigeze iha agaciro icyo Abanyarwanda bahuriyeho n\u2019ubumwe bwabo. Aho gukora ibi, ngo iyi guverinoma yahaye agaciro kwigizayo Abatutsi bafatwaga nka ba nyamucye bakomoka I mahanga ndetse ikomeza na politiki y\u2019amacakubiri kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962 na mbere yaho gato.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko kwishyiramo ko ubwinshi bw\u2019abahuriye ku bwoko na demokarasi bijyana byatejwe imbere bigakwizwa bikaza kuvamo gahoro gahoro ingengabitekerezo ya jenoside ifite intego yo kurimbura Abatutsi ari nabyo byabaye mu 1994.<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Bufaransa, Ambasaderi Kamanzi yabajijwe na none impmvu nyamukuru y\u2019umwuka mubi hagati ya dipolomasi y\u2019ibi bihugu, mu gusubiza avuga ko igisubizo yatanga ari ugusoma inyandiko zihari zigaragaza uruhare rw\u2019u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda muri jenoside ndetse na mbere yayo. Naho ku ruhande rw\u2019u Rwanda, ngo icyo rwifuza nuko  u Bufaransa bwakwemera ibyabaye kandi rukarekera aho ibikorwa byo kugoreka amateka no guhakana jenoside kugirango bwikureho uruhare bwayigizemo.<\/p>\n<p>Ambasaderi Kamanzi kandi yabajijwe impamvu u Rwanda nk\u2019igihugu cyakolonijwe n\u2019igihugu gikoresha Igifaransa cyahisemo kwiyunga ku muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza. Aha yasubije ko imiterere y\u2019u Rwanda kuri ubu isaba ko mu rwego rwo kwegerana kw\u2019abaturage hakwiye no kwibazwa ku ndimi ukarenga imirage ya gikoloni ngo itanafite inyungu zifatika. Ngo kwiyunga kuri Commonwealth k\u2019u Rwanda rero ngo kukaba kugaragaza uku kuri.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>\u201c <em>Nyuma ya jenoside u Rwanda rwarongeye rurahagarara kandi rukomeye kurusha mbere. Ese ni iki kihishe inyuma y\u2019iri terambere mu bukungu<\/em> ?\u201d, icyo ni ikibazo Aminata.com yakomeje ibaza Ambasaderi Kamanzi. Mu gusubiza yabanje gushimira kuba ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bigaragarira buri wese, avuga ko koko u Rwanda rwari rwaraguye mu mpanga ariko rukabasha kuyikuramo rukongera kwiyubaka. Ibi ngo byakurikiwe n\u2019iterambere .<\/p>\n<p>Yavuze ko ibi byose byagezweho ahanini byatewe no kwiyemeza no gukora kw\u2019abanyarwanda bose biyemeje kubaka igihugu gikomeye birinda ibyagishenye yavuze haruguru. Yongeyeho ko u Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure kandi ufite icyerekezo wabashije kumvisha mu bwenge Abanyarwanda ko mu bushobozi bwabo bakwiye kwikemurira ibibazo kandi bagaharanira guhindura ubuzima bwabo babugira bwiza.<\/p>\n<p>Uru rubuga kandi rwabajije Ambasaderi Kamanzi niba kuguma ku butegetsi kwa perezida Kagame nyuma ya manda 2 bidashobora kuzateza umwuka mubi mu gihugu, abanza gusobanura ko atari ukuri ko perezida Kagame ashaka kwigumisha ku buyobozi. Yavuze ko perezida Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017 nyuma y\u2019ubusabe bw\u2019abaturage bagejeje ku nteko ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga rivugururwa hagakurwamo imbogamizi zabuzaga perezida Kagame kongera kwiyamamaza. Abaturage baje kubigaragaza muri referandumu batoyemo ku rugero rwa 98% ko itegeko nshinga rivugururwa. Ngo icyemezo cya perezida Kagame rero cyaturutse muri demokarasi iha uburenganzira abaturage bwo kwihitiramo abayobozi babereye igihugu.<\/p>\n<p>Ku musozo w\u2019iki kiganiro, ambasaderi Stanislas Kamanzi yabajijwe uko umubano w\u2019u Rwanda na Guinea wifashe, asubiza ko wifashe neza cyane, aho avuga ko abayobozi bakuru b\u2019ibihugu byombi bavugana kenshi ku kuntu umubano warushaho kunozwa. Yavuze ko hari urwego ngishwanama ruhoraho  hagati ya za minisiteri z\u2019ububanyi n\u2019amahanga z\u2019ibihugu byombi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe n\u2019abakuru b\u2019ibihugu byombi.<\/p>\n<p>Yavuze kandi ko amarembo y\u2019ibihugu byombi yuguruwe bihagije nyuma yo gushyira mu bikorwa ibijyanye no koroshya kubona visa, aho abaturage b\u2019ibihugu byombi bemerewe gusaba visa yo kwinjira mu gihugu bakigezemo kuko ngo bituma hatabaho imbogamizi mu rujya n\u2019uruza no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bufatanye bw\u2019ibihugu byombi ku nzego zose. Yanavuze ko sosiyete ya Rwandair izatangira ingendo muri Guinea muri Kamena 2017 bikazarushaho koroshya imigenderanire.<\/p>\n<p>Igihugu cya Guinea nacyo cyatangiye inzira y\u2019ubwiyunge. Ambasaderi Kamanzi yabajijwe inama yaha abayobozi b\u2019iki gihugu ku kijyanye n\u2019ubwiyunge, asubiza ko kuri we nk\u2019uhagarariye u Rwanda nta kindi yakora usibye gushimira guverinoma ya Guinea ku cyemezo cy\u2019ubutwari kandi kigaragaza gukunda igihugu yafashe, aboneraho no kubifuriza amahirwe muri iyi nzira. Inama rukumbi ngo yatanga, nuko abaturage ba Guinea bafata iki cyemezo nk\u2019icyabo kandi bakakigiramo uruhare nta kwizigama. Naho ngo kubigeraho bisaba ubushake bwa politiki.<\/p>\n<p> <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong> <\/p>\n<p> <strong><br \/>\nDennis Ns.\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ambasaderi w\u2019u Rwanda mu gihugu cya Guinea, Stanislas Kamanzi yahaye ikiganiro urubuga aminata.com rwo muri iki gihugu baganira ku bintu bitandukanye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no ku ruhare rw\u2019u Bufaransa muri ubu bwicanyi ndengakamere. Ambasaderi Kamanzi yanagarutse ku iterambere mu bukungu u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubuyobozi bwa perezida Kagame. Ikibazo cya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5890","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ambasaderi w\u2019u Rwanda mu gihugu cya Guinea, Stanislas Kamanzi yahaye ikiganiro urubuga aminata.com rwo muri iki gihugu baganira ku bintu bitandukanye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no ku ruhare rw\u2019u Bufaransa muri ubu bwicanyi ndengakamere. Ambasaderi Kamanzi yanagarutse ku iterambere mu bukungu u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubuyobozi bwa perezida Kagame. Ikibazo cya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-23T15:08:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:12:49+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi\",\"datePublished\":\"2017-04-23T15:08:33+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:12:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890\"},\"wordCount\":761,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890\",\"name\":\"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-04-23T15:08:33+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:12:49+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5890#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi - BWIZA","og_description":"Ambasaderi w\u2019u Rwanda mu gihugu cya Guinea, Stanislas Kamanzi yahaye ikiganiro urubuga aminata.com rwo muri iki gihugu baganira ku bintu bitandukanye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no ku ruhare rw\u2019u Bufaransa muri ubu bwicanyi ndengakamere. Ambasaderi Kamanzi yanagarutse ku iterambere mu bukungu u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubuyobozi bwa perezida Kagame. Ikibazo cya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-04-23T15:08:33+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:12:49+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi","datePublished":"2017-04-23T15:08:33+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:12:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890"},"wordCount":761,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5890#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890","name":"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-04-23T15:08:33+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:12:49+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5890"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5890#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure \u2014 Amb. Stanislas Kamanzi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5890","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5890"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5890\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5890"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5890"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5890"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}