{"id":5947,"date":"2017-04-27T21:58:40","date_gmt":"2017-04-27T21:58:40","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/04\/27\/kirehe-abana-b-039-incuke-bahinduye-imitekerereze-y-abakuru-ku-gukumira-ibyaha\/"},"modified":"2025-02-12T16:11:24","modified_gmt":"2025-02-12T14:11:24","slug":"kirehe-abana-b-039-incuke-bahinduye-imitekerereze-y-abakuru-ku-gukumira-ibyaha","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947","title":{"rendered":"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO"},"content":{"rendered":"<div>\nUbwo Polisi y\u2019u Rwanda yashingwaga mu mwaka wa 2000, gukorana n\u2019abaturage yabigize imwe mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha igamije kurushaho kubungabunga umutekano w\u2019abaturage no kubateza imbere.\n<\/div>\n<div>\nImikoranire ya Polisi y\u2019u Rwanda n\u2019abaturage inagamije kubashishikariza kwikemurira ibibazo, ndetse bakanagira uruhare mu kwiteza imbere aho batuye.\n<\/div>\n<div>\nKuva ubu buryo bwo gukorana n\u2019abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bwatangizwa mu myaka 17 ishize, bwatumye u Rwanda rugaragara nk\u2019igihugu gitekanye nk\u2019uko ibyegeranyo byaba ibyo ku rwego rw\u2019akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga bibigaragaza, u Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu abaturage bumva batekanye, bashobora gutembera igihe cyose no mu masaha y\u2019ijoro, kandi bakaba bafitiye icyizere inzego z\u2019umutekano.\n<\/div>\n<div>\n<b>Inkuru y\u2019Imitavu itari izwi<\/b>\n<\/div>\n<div>\nImitavu ni itorero ry\u2019abana bagera ku 100 bari hagati y\u2019imyaka 6 na 15, rikorera ibikorwa byaryo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe. Ibikorwa byaryo bikaba byaragize uruhare mu guhindura imitekerereze y\u2019abaturage, nabo bagahagurukira kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.\n<\/div>\n<div>\nItorero Imitavu rimaze imyaka 8 rishinzwe, mu mwaka wa 2014 ubwo Polisi y\u2019u Rwanda yashyiragaho amarushanwa y\u2019ibihangano bitandukanye bishishikariza buri muturage kugira uruhare mu gukumira no kwirinda ibyaha, ryaje gutsinda ayo marushanwa kubera indirimbo yaryo yashishikarizaga abantu  kugira uruhare mu kwicungira umutekano, rihabwa ibihembo bitandukanye.\n<\/div>\n<div>\nUbu, baba abayobozi b\u2019inzego z\u2019ibanze, abaturage ndetse na Polisi ikorera mu karere ka Kirehe, bavuga ibigwi iri torero, uko ibikorwa byabo byahinduye Umurenge wa Gahara nk\u2019umwe mu mirenge y\u2019icyitegererezo irangwamo umutekano, kandi mbere ariwo warangwagamo ibyaha byinshi.\n<\/div>\n<div>\nUyu murenge utuwe n\u2019abaturage bakabakaba ibihumbi 80, ahanini b\u2019abahinzi borozi, ukaba ari umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe, ukaba uhana imbibi n\u2019ibihugu bya Tanzaniya n\u2019u Burundi, ikaba ari nayo mpamvu ugaragaramo imipaka aho imitere yayo iha icyuho cyangwa ikoreshwa n\u2019abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.<br \/>\n<img decoding=\"async\" src=\"http:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2017\/Imitavu-2.jpeg\" alt=\"\" \/>\n<\/div>\n<div><\/div>\n<div>\n<b><i>Fisto Dufitumukiza.<\/i><\/b><br \/>\nUwashinze akaba n\u2019umuyobozi w\u2019itorero Imitavu witwa Dufitumukiza Fiston w\u2019imyaka 26, avuga ko mu myaka 8 ishize batangiye iki gikorwa cyo guhuriza hamwe aba bana bakabashishikariza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha no kugira umutima wo gukunda igihugu, bahura buri wa gatandatu bakajya inama y\u2019uko bashishikariza bagenzi babo ndetse n\u2019abantu bakuru kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa abana n\u2019irishingiye ku gitsina.\n<\/div>\n<div>\nYaravuze ati:\u201dUbutumwa bwabo bwo kwirinda ibiyobyabwenge n\u2019ibindi byaha akenshi, babunyuza mu bihangano byabo birimo imivugo n\u2019indirimbo. Kugeza ubu, ubu butumwa bwuviswe na benshi barimo n\u2019ababyeyi babo ndetse na bagenzi babo bigana mu mashuri aho biga.\u201d\n<\/div>\n<div>\nAba bana mu biganiro bagirana, banatanga amazina y\u2019abaturage baturanye mu midugudu yabo bacuruza bakanakoresha ibiyobyabwenge, kandi nk\u2019uko Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ibitangaza byabyaye umusaruro ushimishije, kuko byatumye hafatwa ababyishoramo, cyane cyane ababyinjizaga babinyujije muri Gahara nk\u2019imwe mu nzira yabyo yabisakazaga mu karere kose.\n<\/div>\n<div>\nUmuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yaravuze ati: &#8220;Hari n\u2019umwe muri aba bana watanze amakuru avuga ko umwe mu babyeyi be acuruza ibiyobyabwenge, aya makuru yaje gutuma uwo mubyeyi afatwa, ashyikirizwa ubutabera ahamwa n\u2019icyaha ubu akaba yarakatiwe ari kurangiza ibihano bye.\u201d\n<\/div>\n<div>\nKugirango ubu bukangurambaga bugere kuri bose, hari n\u2019igihe abafatiwe mu biyobyabwenge no mu bindi byaha berekanwa mu ruhame, bagasaba imbabazi abaturage kandi bakiyemeza kutazabisubira.\n<\/div>\n<div>\nUbu ibikorwa by\u2019aba bana bitangiye no kugezwa mu mirenge ituranye na Gahara ya Gatore, Kigarama na Nyamugari.\n<\/div>\n<div>\nKuri iyi ngingo Dufitumukiza yaravuze ati:\u201dDufite gahunda yo kugeza ibikorwa by\u2019Imitavu mu karere kose ka Kirehe, ndetse byanadushobokera tukabigeza mu gihugu hose.\u201d\n<\/div>\n<div>\nAbaturage ba Gahara nabo bemeza ko ibikorwa by\u2019aba bana byabereye urugero abandi, baba abakuru n\u2019abato, bikaba byaranahinduye imitekerereze ya benshi mu baturage ba Gahara.\n<\/div>\n<div> [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/div>\n<div>\nUmwe mu baturage ba Gahara witwa Karemera Rodrigue yaravuze ati:\u201dIbikorwa bibi byaberaga mumiryango yacu byaracitse, kuko iyo aba bana bahuye, barebera hamwe uko umutekano mu miryango no mu baturanyi wifashe. Bamwe muri twe bakuru biradutangaza kandi bikadukoza isoni iyo abana bato nk\u2019aba baje mu ngo zacu bakatwigisha kandi bakatwibutsa inshingano zacu zo kwibungabungira umutekano, bakatwigisha kurengera uburenganzira bwabo no kubuharanira, ndetse rimwe na rimwe bakatwigisha uko tugomba kubana neza mu miryango yacu.\u201d\n<\/div>\n<div>\nYakomeje avuga ati:\u201dUbu nta mugabo ugihohotera umugore cyangwa umwana, kuko n\u2019ubikoze aba azi ko biri bumenyekane kuko aba bana ntibihanganira ibyaha, twe rero nk\u2019abantu bakuru twumva aba bana bakwiye guterwa inkunga bakageza ibikorwa byabo byiza no mu yindi mirenge.\u201d\n<\/div>\n<div><\/div>\n<div>\nSP Rutaremara nawe yemeje ko ibikorwa by\u2019aba bana byatumye \u201cabaturage batongera kwishora mu byaha.\u201d<br \/>\n<img decoding=\"async\" src=\"http:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2017\/Imitavu-1.jpeg\" alt=\"\" \/>\n<\/div>\n<div><\/div>\n<div>\n<b><i>Moto Polisi y&#8217;u Rwanda yahaye umurenge wa Mushikiri.<\/i><\/b><br \/>\nYaravuze ati: &#8220;Gahara wari umwe mu mirenge warangwagamo ibyaha byinshi, ariko guhera aho aba bana batangiriye kwigisha abaturage, ibyaha byaragabanutse ku buryo bugaragara.\u201d\n<\/div>\n<div>\nImibare igaragaza ko kubera ubu bukangurambaga, kuva uyu mwaka watangira, mu biro 200 by\u2019urumogi bimaze gufatwa mu karere kose nta na kimwe cyafatiwe mu murenge wa Gahara.\n<\/div>\n<div>\nMu rwego rwo gutera inkunga akarere ka Kirehe gukomeza kugera ku ntego yako yo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y\u2019u Rwanda yagateye inkunga y\u2019imodoka na moto yahawe Umurenge wa Mushikiri, bifasha mu kugenzura uko amarondo akorwa no mu bindi bikorwa byo kubungabunga umutekano.\n<\/div>\n<div>\nUmunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019akarere ka Kirehe Zikama Eric yavuze ko imikoranire myiza ya Polisi n\u2019abaturage ba Kirehe ndetse n\u2019ibikorwa by\u2019Imitavu byabyaye umusaruro.\n<\/div>\n<div>\nYaravuze ati: &#8220;Twamaze kubona uruhare rw\u2019ibikorwa by\u2019Imitavu mu murenge wa Gahara, turizera ko ibikorwa byabo nibigera no mu yindi mirenge nk\u2019uko turi kubiteganya abantu bazahindura imitekerereze bakareka kwishora mu byaha.\u201d\n<\/div>\n<div>\nAbaturage banafite icyizere ko ibyaha bizagabanuka muri aka karere kubera ubufatanye buri hagati ya Polisi z\u2019ibihugu by\u2019u Rwanda na Tanzaniya cyane cyane kurwanya ibiyobyabwenge ku mpande zombi.\n<\/div>\n<div>\nInzego za Polisi z\u2019impande zombi mu minsi ishize ziyemeje gufatanya mu gukora imikwabu yo kurandura no guca burundu ahahingwaga urumogi ku ruhande rw&#8217;Igihugu cya Tanzaniya.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n <em> <strong>@Bwiza.com<\/strong> <\/em>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubwo Polisi y\u2019u Rwanda yashingwaga mu mwaka wa 2000, gukorana n\u2019abaturage yabigize imwe mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha igamije kurushaho kubungabunga umutekano w\u2019abaturage no kubateza imbere. Imikoranire ya Polisi y\u2019u Rwanda n\u2019abaturage inagamije kubashishikariza kwikemurira ibibazo, ndetse bakanagira uruhare mu kwiteza imbere aho batuye. Kuva ubu buryo bwo gukorana n\u2019abaturage mu gukumira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5947","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubwo Polisi y\u2019u Rwanda yashingwaga mu mwaka wa 2000, gukorana n\u2019abaturage yabigize imwe mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha igamije kurushaho kubungabunga umutekano w\u2019abaturage no kubateza imbere. Imikoranire ya Polisi y\u2019u Rwanda n\u2019abaturage inagamije kubashishikariza kwikemurira ibibazo, ndetse bakanagira uruhare mu kwiteza imbere aho batuye. Kuva ubu buryo bwo gukorana n\u2019abaturage mu gukumira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-27T21:58:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:11:24+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2017\/Imitavu-2.jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO\",\"datePublished\":\"2017-04-27T21:58:40+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:11:24+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947\"},\"wordCount\":980,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.police.gov.rw\\\/fileadmin\\\/templates\\\/images\\\/News-2017\\\/Imitavu-2.jpeg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947\",\"name\":\"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.police.gov.rw\\\/fileadmin\\\/templates\\\/images\\\/News-2017\\\/Imitavu-2.jpeg\",\"datePublished\":\"2017-04-27T21:58:40+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:11:24+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.police.gov.rw\\\/fileadmin\\\/templates\\\/images\\\/News-2017\\\/Imitavu-2.jpeg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.police.gov.rw\\\/fileadmin\\\/templates\\\/images\\\/News-2017\\\/Imitavu-2.jpeg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5947#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO - BWIZA","og_description":"Ubwo Polisi y\u2019u Rwanda yashingwaga mu mwaka wa 2000, gukorana n\u2019abaturage yabigize imwe mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha igamije kurushaho kubungabunga umutekano w\u2019abaturage no kubateza imbere. Imikoranire ya Polisi y\u2019u Rwanda n\u2019abaturage inagamije kubashishikariza kwikemurira ibibazo, ndetse bakanagira uruhare mu kwiteza imbere aho batuye. Kuva ubu buryo bwo gukorana n\u2019abaturage mu gukumira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-04-27T21:58:40+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:11:24+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2017\/Imitavu-2.jpeg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO","datePublished":"2017-04-27T21:58:40+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:11:24+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947"},"wordCount":980,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2017\/Imitavu-2.jpeg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5947#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947","name":"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2017\/Imitavu-2.jpeg","datePublished":"2017-04-27T21:58:40+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:11:24+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5947"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947#primaryimage","url":"http:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2017\/Imitavu-2.jpeg","contentUrl":"http:\/\/www.police.gov.rw\/fileadmin\/templates\/images\/News-2017\/Imitavu-2.jpeg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5947#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kirehe: Abana b&#039;incuke bahinduye imitekerereze y\u2019abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5947","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5947"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5947\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5947"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5947"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5947"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}