{"id":5983,"date":"2017-04-30T20:15:32","date_gmt":"2017-04-30T20:15:32","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/04\/30\/agatha-habyarimana-ngo-ntacyo-yari-azi-kwitegurwa-rya-jenoside-no-kuri-politike\/"},"modified":"2025-02-12T16:10:43","modified_gmt":"2025-02-12T14:10:43","slug":"agatha-habyarimana-ngo-ntacyo-yari-azi-kwitegurwa-rya-jenoside-no-kuri-politike","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983","title":{"rendered":"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Umugore w\u2019uwahoze ari Perezida w\u2019u Rwanda Habyarimana Yuvenali, Agathe Kanziga avuga ko nta gitekerezo na kimwe yari azi ku bijyanye n\u2019itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kuri Politike y&#8217;u Rwanda.<\/strong> <\/em><br \/>\nNyuma y\u2019imyaka isaga 23 adakoma, uyu mugore aherutse kugaragara mu itangazamakuru kuri Televiziyo yo mu gihugu cy\u2019u Bubiligi, aho yavuze ko amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yayumvise ageze mu Bufaransa gusa ko mbere nta byo yari azi. Yongeyeho ko iyo umugabo we adapfa nta Jenoside yari kuba.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAgathe Kanziga Habyarimana hamwe n\u2019umuhungu we w\u2019umuhererezi Jean-Luc Habyarimana, bagaragaye kuri televiziyo ya VRT mu kiganiro cyagarutse ku mateka y\u2019u Rwanda gitegurwa n\u2019uwitwa Peter Verlinden ndetse kikaba kimaze no kugaruka ku ngingo zitandukanye zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko bikaba nta cyo bihungabanya ku mutekano w\u2019u Rwanda.<br \/>\nKanziga yavuze muri iki kiganiro ko umugabo we Habyarimana Yuvenari yari yaramubujije kuzagira ikintu na kimwe amubaza kijyanye n\u2019akazi ke mu bya politiki bityo ko nta cyo azi ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.<br \/>\nYagize ati\u201dumugabo wanjye yarambwiye ngo ntazagira ikintu na kimwe mubaza kijyanye na bizinesi za politiki, igisirikare n\u2019ibindi, amakuru ye yayabikaga ku buryo ntabashaga kuyageraho.\u201d<br \/>\nKTpress dukesha iyi nkuru ivuga ko Agathe yatangaje ko afite ipfunwe cyane aterwa n\u2019amakuru yumva ku wahoze ari umugabo we perezida Habyarimana, avuga ko yangaga Abatutsi kugera ubwo apanga no kubatsemba.<br \/>\nYunzemo ati\u201dumugabo wanjye  ngo yigeze kuvuga ko atabona aho akwiza impunzi n\u2019amatungo wa zo n\u2019ibikoresho, ese aba yarabashyize he?\u201d<br \/>\nNyamara, Perezida Habyarimana yavuze ko u Rwanda ari n\u2019ikirahure cyuzuye amazi ko uwakongeraho andi atabona aho ajya bityo ko impunzi zari hanze y\u2019igihugu zitari zemerewe gutahuka kuko zitari kubona aho zikwirwa.<br \/>\nGusa Agathe Kanziga yavuze ko yatangiye kujya yumva abantu barashwe bazira guhisha abashakishwaga ndetse n\u2019ibigo by\u2019amashuri bigatangira kubura abana b\u2019abanyeshuri babaga bamaze kwiyunga ku Nkotanyi.<br \/>\n <strong>Agathe Kanziga avuga ko atazi radio ya RTLM n\u2019icyo yari igamije<\/strong><br \/>\nKu itariki ya 8 Nyakanga 1993, itsinda ry\u2019abanyamafaranga  bagera kuri 50 bariteranyije bashing radio ya RTLM radio, (Radio Television Libre des Milles Collines), mu bayishinze hakaba harimo n\u2019umukwe wa Habyarimana , umuhungu w\u2019umuherwe  Felicien Kabuga, kuri ubu wanashyiriweho igihembo cya Miliyoni 5 z\u2019Amadolari ku muntu uzabasha kuvumbura aho yihishe.<br \/>\nAgathe yagize ati\u201dRTLM ni radio ki yari igamije iki? Sinigeze numva na rimwe iyo radio ariko umukozi wanjye rimwe yambwiye ko yumvise radio 2 zirimo Milles Collines na Muhabura zikwirakwiza amagambo akarishye.\u201d<br \/>\nKu ruhande rwanjye sinigeze numva izo radio yewe mpamya ko n\u2019umugabo wanjye ari uko kuko nta mwanya twabiboneraga, ubwo rero ndumva nta byinshi nazibabwiraho kuko nta ruhare nari nzifiteho na ruto.\u201d<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nYagize ati\u201dna Jenoside yakorewe Abatutsi nta yo nzi kuko yabaye ntari mu Rwanda, ibyo nyiziho byose nabimenyeye mu Bufaransa kuko ariho nahise nigira kuva umugabo wanjye amaze gupfa.\u201d<br \/>\nGusa uyu mugore we avuga ko ubwicanyi bwabaye mu 1994 bwatewe n\u2019iyicwa ry\u2019umugabo we Habyarimana Yuvenali.<br \/>\nYagize ati\u201dnubwo nta cyo nshobora kubabwira kuri Jenoside yo mu 1994, icyo nababwira ni uko iyo umugabo wanjye adapfa, ubu bwicanyi bwose butari kubaho mu Rwanda.\u201d<br \/>\nNyamara nubwo Agathe yirinze kugira byinshi atangaza ku ruhare rwe muri Jenoside, amateka ye azwi neza na bamwe mu amukurikiraniraga hafi barimo Marie Jeanne Uwiringira ndetse na Marie Claire Uwimbabazi bari abakobwa ba Akingeneye, wari umuganga wa Habyarimana, bakaba bari banari kumwe mu rupfu rwe.<br \/>\nAmakuru avuga ko ku itariki ya 7 Mata 1994, aba bakobwa bagiye i Kanombe ku rugo rwa Habyarimana bagiye kureba umurambo wa se, ubwo bahasangaga Agathe Uwiringiyimana, muramukazi we, Ababikira, Abasirikare n\u2019abandi bose intero ari imwe yagiraga iti\u201dAbatutsi bagomba kuzabyishyura.\u201d<br \/>\nNyamara nyuma y\u2019isengesho Agathe yakoze icyo  gihe, ngo yasoje n\u2019amagambo agira ati \u201cmuhe intwaro ingabo zose, buri mututsi aho ari yicwe.\u201d Ibi akaba yarabivugaga ngo ari imbere y\u2019umurambo w\u2019umugabo we.<br \/>\n <strong>Ese ibi IBUKA ibivugaho iki?<\/strong><br \/>\nUmuryango uharanira inyungu z\u2019abacitse ku icumu IBUKA uvuga ko ibi bidatunguranye.<br \/>\nMuri iki kiganiro Agathe n\u2019umuhungu we bagiriye kuri iriya televiziyo, bahamye mu murongo w\u2019abahakana Jenoside, kuko umuhungu we na we yaje kuvuga ko nubwo Abatutsi bishwe hari n\u2019Abahutu bapfuye.<br \/>\nNaphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, mu kiganiro yahaye KTpress yavuze ko Agathe Uwiringiyimana azi buri kimwe ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, kuko ibyo yasize mu banyarwanda we n\u2019abahungu be, ari byo byatumye u Rwanda rujya mu icuraburindi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nYagize ati\u201dnta we ukeneye kubona perezida Habyarimana ku rutonde rw\u2019abashinze radio ya RTLM, ahubwo umuntu yareba umubano wari hagati ye n\u2019abashinze iriya radio.\u201d<br \/>\nYakomeje avuga ko ibyo uriya mugore ari gukora ari nk\u2019ibyakorwa n\u2019undi wese uhakana akanapfobya Jenoside.<br \/>\nLeta y\u2019u Rwanda ivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n\u2019abayobozi bakuru bariho muri icyo gihe.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n<a href=\"mailto:Nsengimana@Bwiza.com\">Nsengimana@Bwiza.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umugore w\u2019uwahoze ari Perezida w\u2019u Rwanda Habyarimana Yuvenali, Agathe Kanziga avuga ko nta gitekerezo na kimwe yari azi ku bijyanye n\u2019itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kuri Politike y&#8217;u Rwanda. Nyuma y\u2019imyaka isaga 23 adakoma, uyu mugore aherutse kugaragara mu itangazamakuru kuri Televiziyo yo mu gihugu cy\u2019u Bubiligi, aho yavuze ko amakuru [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5983","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umugore w\u2019uwahoze ari Perezida w\u2019u Rwanda Habyarimana Yuvenali, Agathe Kanziga avuga ko nta gitekerezo na kimwe yari azi ku bijyanye n\u2019itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kuri Politike y&#8217;u Rwanda. Nyuma y\u2019imyaka isaga 23 adakoma, uyu mugore aherutse kugaragara mu itangazamakuru kuri Televiziyo yo mu gihugu cy\u2019u Bubiligi, aho yavuze ko amakuru [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-30T20:15:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:10:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu\",\"datePublished\":\"2017-04-30T20:15:32+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:10:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983\"},\"wordCount\":830,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983\",\"name\":\"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-04-30T20:15:32+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:10:43+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5983#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu - BWIZA","og_description":"Umugore w\u2019uwahoze ari Perezida w\u2019u Rwanda Habyarimana Yuvenali, Agathe Kanziga avuga ko nta gitekerezo na kimwe yari azi ku bijyanye n\u2019itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kuri Politike y&#8217;u Rwanda. Nyuma y\u2019imyaka isaga 23 adakoma, uyu mugore aherutse kugaragara mu itangazamakuru kuri Televiziyo yo mu gihugu cy\u2019u Bubiligi, aho yavuze ko amakuru [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-04-30T20:15:32+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:10:43+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu","datePublished":"2017-04-30T20:15:32+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:10:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983"},"wordCount":830,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5983#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983","name":"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-04-30T20:15:32+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:10:43+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5983"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5983#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y&#039;igihugu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5983","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5983"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5983\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5983"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5983"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5983"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}