{"id":5987,"date":"2017-05-01T12:30:25","date_gmt":"2017-05-01T12:30:25","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/05\/01\/ese-ari-u-rwanda-na-ethiopia-ni-ikihe-kizungukira-ku-kindi-mu-bijyanye-n-039\/"},"modified":"2025-02-12T16:10:39","modified_gmt":"2025-02-12T14:10:39","slug":"ese-ari-u-rwanda-na-ethiopia-ni-ikihe-kizungukira-ku-kindi-mu-bijyanye-n-039","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987","title":{"rendered":"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi?"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Mu mpera z\u2019iki cyumweru gishize, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y\u2019ubufatange mu byiciro byinshi bijyanye n\u2019iterambere ry\u2019abaturage bo mu bihugu byombi, harimo n\u2019uburezi.<\/strong> <\/em><br \/>\nKu ruhande rw\u2019uburezi, ibi bihugu bikaba bizoroherezanya ku kijyanye n\u2019imyigire ndetse no kuba buri gihugu kizagira ibyo kigira ku kindi ku bijyanye no kunoza ireme ry\u2019uburezi nubwo bigoye kumenya hyir&#8217;izina icyo kimwe kizigira ku kindi mu gihe byose bizaba bigaragara nk&#8217;aho uburezi bwa byo bukizamuka.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nLeta y\u2019u Rwanda yashyizeho gahunda y\u2019uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka 9 na 12, aho buri munyarwanda wese yahawe  ubwisanzure bumwemerera kubona uburezi bw\u2019ibanze hatitawe ku kigero agezemo cyangwa aho aherereye, kuko yoroherejwe uburyo bwo kugera mu ishuri, dore ko amashuri yanegerejwe abaturage ku buryo abiga babasha kuyageraho bitabagoye cyane.<br \/>\nNi muri urwo rwego, leta y\u2019u Rwanda ikomeje no kwagura inzira mu rwego mpuzamahanga aho igenda ishakira abanyarwanda bashaka kwiga mu mahanga uburyo buboroheye babinyuzamo, ibi bikaba bihera mu masezerano y\u2019ubufatanye u Rwanda ruba rwasinyanye n\u2019ibindi bihugu aho buri gihugu kigira ibyo kigira ku kindi muri uyu murongo.<br \/>\nUmuntu yakwibaza icyo u Rwanda rwiteze ku gihugu cya Ethiopia biherutse gusinyana amasezerano arimo n\u2019ubufatanye mu bijyanye n\u2019uburezi, mu gihe muri kiriya gihugu, ho uburezi bwabo bw\u2019ibanze bushingira ku myemerere y\u2019ihuriro ry\u2019imico yo mu madini atandukanye ya Otrhodox.<br \/>\nUretse uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka 9 na 12 mu Rwanda, abanyarwanda bamaze gusobanukirwa bihagije akamaro ko kwiga aho kugera ubu usanga abasaza n\u2019abakecuru bafite uburenganzira bwo kwiga, abana b\u2019incuke guhera ku bafite imyaka 2 bagatangira gutozwa kakiri kare.<br \/>\nKu kijyanye n\u2019amashuri yisumbuye, hashyizweho kaminuza imwe y\u2019u Rwanda ihuje amakoleji atandukanye irya no hino mu gihugu, ndetse n\u2019ibindi bigo byigenda bitari bicye, gusa ireme ry\u2019uburezi ntiribura gukemangwa haba ku mitwangirwe y\u2019inyigisho ndetse no ku masomo ukwayo, aho no mu minsi ishize hari zimwe muri za kaminuza zigenga zahagaritswe kubera kutuzuza ibisabwa ngo zibe zabasha gutanga uburezi bufite ireme.<br \/>\nU Rwanda kandi ni rumwe mu bihugu byohereza abanyeshuri benshi mu mahanga kwiga mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu bijyanye na tekiniki, itumanaho n\u2019ibindi.<br \/>\nGusa aha na ho hakunze kugenda hagaragazwa imbogamizi ko hari abajya kwiga mu mahanga barangiza bakihamirayo ntibaze gutanga umusanzu mu Rwanda wo gusangiza bagenzi babo ibyo bungukiye mu mahanga, n\u2019ibindi.<br \/>\nU Rwanda kandi ruza imbere mu guha umwana w\u2019umukobwa umwanya mu ishuri nyuma y\u2019imyaka itari micye bararyamiwe, kugeza ubu leta y\u2019u Rwanda ivuga ko abana bose bangana ndetse bakaba banafite amahirwe angana mu ishuri no mu kazi ndetse bikanubahirizwa.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nMu gihugu cya Ethiopia cyagiranye amasezerano n\u2019u Rwanda, ahagana mu 1970, abaturage basaga 90% batari bazi gusoma no kwandika, ariko nyuma hakaza kugenda habaho ivugurura mu bijyanye n\u2019uburezi bihereye mu byaro.<br \/>\nAmashuri abanza yo muri kiriya gihugu, yibanze ku y\u2019abantu ku giti cya bo, akaba agabanyijemo ibyiciro 2, icyiciro cya mbere kuva mu mwa mbere kugeza muwa 4, n\u2019icyiciro cya 2 guhera muwa 5 kugeza muwa 8.<br \/>\nAyisumbuye nay o agabanyijemo ibyiciro 2, aho icyiciro cya mbere gihera mu mwaka wa 9 kugeza mu wa 10, ikindi muwa 11-12.<br \/>\nAbanyeshuri bo muri kiriya gihugu ngo ntibakunze kwitabira amashuri cyane cyane abo mu bice by\u2019icyaro, ndetse n\u2019ababashije kwiga abanza, mu yisumbuye hageramo mbarwa kuko bigisha amasomo akomeye kurusha yo mu bindi bihugu.<br \/>\nIreme ry\u2019uburezirya ho na ryo ngo rigerwa ku mashyi bitewe no kuba abarezi bahembwa amafaranga adahagije bityo nabo bakigisha uko bishakiye.<br \/>\nMu gihugu cya Ethiopia, ni hamwe mu hagaragara ingero nyinshi za ruswa mu gutanga ibyangombwa byo kwiga ndetse no kubihimba.<br \/>\nAbana b\u2019abakobwa babasha kwitabira ariko ku rugero rwo hasi kuko abenshi bahita bajya kwishakira abagabo bakiri bato.<br \/>\nKaminuza zo muri kiriya gihugu na za koleji, bihura n\u2019ibibazo bimwe n\u2019ibyo abo mu mashuri abanza n\u2019ayisumbuye bahura na byo birimo umushahara udahagije,kubura ibikoresho, amasomero n\u2019ibindi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIkigaragara ni uko Ethiopia ishobora kuba ifite byinshi izigira ku rwanda mu bijyanye n&#8217;uburezi mu gihe u rwanda na rwo rushobora kuzayigiraho mu bindi byavuzwe ibihugu byombi bizafatanya guteza imbere.<br \/>\nNyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, Perezida Kagame n\u2019aba bayobozi bo muri Ethiopia barebeye hamwe binyuze muri Komisiyo yashyizweho kuwa 25 Mata 2017 ya JPC, indi mishinga bazafatanya mu kuzamura kumpande zombi aho iri tsinda ry\u2019abatekinisiye rigize iriya komisiyo ryasanze hazaba ubufatanye mu kuzamura ibijyanye n\u2019uburinganire n\u2019iterambere, abagore n\u2019abana, uburezi, ubufatanye mu kunoza amategeko ajyanye no gukurikirana abakoze ibyaha, ibijyanye n\u2019imfungwa n\u2019abagororwa, itumanaho, itangazamakuru n&#8217;itumanaho, umuco, ubukerarugendo, urubyiruko na siporo, ubuzima, amazi n\u2019ibindi.<br \/>\nAba bayobozibageze mu Rwanda ku itariki ya 27 kugeza kuwa 29 Mata uyu mwaka, bakaba barasuye ibikorwa bitandukanye mu gihugu ndetse uru ruzinduko rukaba rwari rufite intego yo kunoza umubano hagati y\u2019ibihugu byombi, ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kuzamura iterambere ry\u2019umugabane w\u2019Afurika.<br \/>\n <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a style=\"font-weight: inherit;\" href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a style=\"font-weight: inherit;\" href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong><br \/>\n<a href=\"mailto:Nsengimana@Bwiza.com\">Nsengimana@Bwiza.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu mpera z\u2019iki cyumweru gishize, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y\u2019ubufatange mu byiciro byinshi bijyanye n\u2019iterambere ry\u2019abaturage bo mu bihugu byombi, harimo n\u2019uburezi. Ku ruhande rw\u2019uburezi, ibi bihugu bikaba bizoroherezanya ku kijyanye n\u2019imyigire ndetse no kuba buri gihugu kizagira ibyo kigira ku kindi ku bijyanye no kunoza ireme ry\u2019uburezi nubwo bigoye kumenya hyir&#8217;izina icyo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-5987","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu mpera z\u2019iki cyumweru gishize, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y\u2019ubufatange mu byiciro byinshi bijyanye n\u2019iterambere ry\u2019abaturage bo mu bihugu byombi, harimo n\u2019uburezi. Ku ruhande rw\u2019uburezi, ibi bihugu bikaba bizoroherezanya ku kijyanye n\u2019imyigire ndetse no kuba buri gihugu kizagira ibyo kigira ku kindi ku bijyanye no kunoza ireme ry\u2019uburezi nubwo bigoye kumenya hyir&#8217;izina icyo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-01T12:30:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:10:39+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi?\",\"datePublished\":\"2017-05-01T12:30:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:10:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987\"},\"wordCount\":832,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987\",\"name\":\"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-05-01T12:30:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:10:39+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=5987#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi? - BWIZA","og_description":"Mu mpera z\u2019iki cyumweru gishize, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y\u2019ubufatange mu byiciro byinshi bijyanye n\u2019iterambere ry\u2019abaturage bo mu bihugu byombi, harimo n\u2019uburezi. Ku ruhande rw\u2019uburezi, ibi bihugu bikaba bizoroherezanya ku kijyanye n\u2019imyigire ndetse no kuba buri gihugu kizagira ibyo kigira ku kindi ku bijyanye no kunoza ireme ry\u2019uburezi nubwo bigoye kumenya hyir&#8217;izina icyo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-05-01T12:30:25+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:10:39+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi?","datePublished":"2017-05-01T12:30:25+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:10:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987"},"wordCount":832,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5987#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987","name":"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-05-01T12:30:25+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:10:39+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=5987"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=5987#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n&#039;uburezi?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5987","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5987"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5987\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5987"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5987"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5987"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}