{"id":6046,"date":"2017-05-05T13:20:39","date_gmt":"2017-05-05T13:20:39","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/05\/05\/tariki-5-gicurasi-1994-fpr-yasabye-loni-guhana-abakoraga-jenoside\/"},"modified":"2025-02-12T16:09:43","modified_gmt":"2025-02-12T14:09:43","slug":"tariki-5-gicurasi-1994-fpr-yasabye-loni-guhana-abakoraga-jenoside","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046","title":{"rendered":"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside"},"content":{"rendered":"<p>Nubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi , ikorwa ku manywa na nijoro, amahanga arebera, umuryango mpuzamahanga wicecekeye, ntibyabujije abari bafite ijwi ryirengagijwe n\u2019amahanga gutabaza ngo icyo cyaha cyakorerwaga inzirakarengane cye gucecekwa.<br \/>\nMuri Gicurasi 1994, hirya no hino mu gihugu hari hakomeje jenoside, mu bice bitandukanye abatutsi barahungiye aho babaga bizeye ko barokokera nubwo byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda, kuko umugambi wa jenoside wari warateguranywe ubuhanga bukomeye.<br \/>\nTariki 5 Gicurasi, hari hashize ukwezi indege y\u2019uwari Perezida w\u2019u Rwanda, Habyarimana Juvenal ihanuwe nawe aguyemo, byabaye urwitwazo rukomeye mu kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu, bariyeri zashinzwe mu bice bitandukanye by\u2019igihugu, kuharenga k\u2019Umututsi byari hamana.<br \/>\nIngabo za RPA nazo icyo gihe zari zikataje mu bikorwa byo kureba ko hari bamwe mu bana b\u2019u Rwanda zavana mu menyo ya rubamba, ari nako zikomeje dipolomasi igamije aheza h\u2019u Rwanda. FPR Inkotanyi, ku itariki nk\u2019iyi mu 1994 yandikiye Loni iyisaba kutarenza ingohe iyo jenoside ndetse no kutihanganira abayikoraga.<br \/>\nYandikiye akanama ka Loni gashinzwe amahoro n\u2019umutekano ku Isi guhana no kwamagana Jenoside , ndetse isaba no gushyiraho urukiko rukurikirana abagiraga uruhare muri iyo jenoside n\u2019ibyaba byakozwe guhera mu Kwakira 1990.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIcyo gihe kandi na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yareze muri Loni, leta y\u2019inzibacyuho yariho mu Rwanda[Leta y\u2019Abatabazi], ko iri gukora jenoside. Muri icyo gihe ingabo za Loni zari mu Rwanda zatangiye kugirana imishyikirano na Guverinoma y\u2019Abatabazi harebwa uburyo Abatutsi bari barahungiye muri des Mille Collines babasha gutabarwa bataricwa n\u2019ingabo zariho n\u2019interahamwe zari zibasiye Abatutsi hirya no hino muri Kigali no mu gihugu muri rusange.<br \/>\nKambanda, Nyiramasubuko n\u2019abandi bahanwe na ICTR, Ubusabe bwa FPR bwabanje gufatwa nko guteza ubwega, bigaragaza ko nta cyahise gikorwa ngo jenoside ihagarikwe n\u2019amahanga cyangwa ngo Loni ihite iburanisha abakekwagaho kuyigiramo uruhare.<br \/>\nNyamara ariko kera kabaye, tariki ya 8 Ugushyingo 1994, Inama ya Loni ishinzwe Amahoro ku Isi yashyizeho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TPIR\/ICTR) ngo rushakishe kandi rucire imanza abantu bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.<br \/>\nMu guha Urukiko inshingano zo gukurikirana no guhana abakoze ubwo bwicanyi, Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yashakaga ko rutanga umusanzu mu nzira y\u2019ubwiyunge no mu kugarura no kubumbatira amahoro mu Rwanda no mu karere.<br \/>\nMuri urwo rukiko niho bwa mbere umwe mu bari mu buyobozi yatangarije imbere y\u2019umucamanza ko jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho. Uwari Minisitiri w\u2019Intebe muri Guverinoma y\u2019agateganyo muri Leta yiyise iy\u2019Abatabazi mu 1994, Kambanda Jean  imbere ya ICTR, tariki ya 1 Gicurasi 1998, yemeye icyaha cya jenoside muri urwo rukiko.<br \/>\nIcyo gihe yabaye uwa mbere mu bari abayobozi b\u2019u Rwanda muri icyo gihe n\u2019uwaburanishwaga n\u2019urwo rukiko wemeye ko yagize uruhare muri jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, ndetse yemera ibyaha byose 6 yashinjwaga , ahanishwa gufungwa burundu.<br \/>\nNubwo uru rukiko ruvugwaho gutanga umusaruro muke mu bijyanye no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside, hari bimwe bishimirwa birimo gukurikirana abari abayobozi muri guverinoma y\u2019Abatabazi baburanishijwe na ICTR.<br \/>\nUmusaruro warwo muri rusange , abakekwaga 61 bakatiwe ibihano bitandukanye birimo ibya burundu, abagera ku 10 imanza zabo zimurirwa mu nkiko z\u2019ibihugu, 14 bagirwa abere, 3 batarafatwa imanza zabo zimuriwe mu rugererko rwasimbuye ICTR arirwo MICT, mu gihe babiri mu bashakishwaga urukiko rwaretse kubakurikirana mbere y\u2019iburanisha.<br \/>\nUbusabe bwa FPR Inkotanyi ku ikurikiranwa ry\u2019abakekwagaho ibyo byaha biri mu byatumye Isi yose ishyira mu gaciro, ikemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyuma yaho muri Mutarama 2014, Loni yemeza iyo nyito \u2018Jenoside yakorewe Abatutsi\u2019\u2019 yabanjirijwe n\u2019izindi nyinshi imiryango irengera inyungu z\u2019abayirokotse batahwemye kugaragaza ko ziyigoreka.<br \/>\n <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong><br \/>\n <strong> <em>Ntakirutimana Deus\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi , ikorwa ku manywa na nijoro, amahanga arebera, umuryango mpuzamahanga wicecekeye, ntibyabujije abari bafite ijwi ryirengagijwe n\u2019amahanga gutabaza ngo icyo cyaha cyakorerwaga inzirakarengane cye gucecekwa. Muri Gicurasi 1994, hirya no hino mu gihugu hari hakomeje jenoside, mu bice bitandukanye abatutsi barahungiye aho babaga bizeye ko barokokera nubwo byabaye nko guhungira ubwayi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-6046","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi , ikorwa ku manywa na nijoro, amahanga arebera, umuryango mpuzamahanga wicecekeye, ntibyabujije abari bafite ijwi ryirengagijwe n\u2019amahanga gutabaza ngo icyo cyaha cyakorerwaga inzirakarengane cye gucecekwa. Muri Gicurasi 1994, hirya no hino mu gihugu hari hakomeje jenoside, mu bice bitandukanye abatutsi barahungiye aho babaga bizeye ko barokokera nubwo byabaye nko guhungira ubwayi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-05T13:20:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:09:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside\",\"datePublished\":\"2017-05-05T13:20:39+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:09:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046\"},\"wordCount\":609,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046\",\"name\":\"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-05-05T13:20:39+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:09:43+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6046#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside - BWIZA","og_description":"Nubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi , ikorwa ku manywa na nijoro, amahanga arebera, umuryango mpuzamahanga wicecekeye, ntibyabujije abari bafite ijwi ryirengagijwe n\u2019amahanga gutabaza ngo icyo cyaha cyakorerwaga inzirakarengane cye gucecekwa. Muri Gicurasi 1994, hirya no hino mu gihugu hari hakomeje jenoside, mu bice bitandukanye abatutsi barahungiye aho babaga bizeye ko barokokera nubwo byabaye nko guhungira ubwayi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-05-05T13:20:39+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:09:43+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside","datePublished":"2017-05-05T13:20:39+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:09:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046"},"wordCount":609,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6046#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046","name":"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-05-05T13:20:39+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:09:43+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6046"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6046#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Tariki 5 Gicurasi 1994: FPR yasabye Loni guhana abakoraga Jenoside"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6046","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6046"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6046\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6046"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6046"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6046"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}