{"id":613,"date":"2016-02-15T14:27:06","date_gmt":"2016-02-15T14:27:06","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/02\/15\/ruganzu-ndoli-intwari-tudakwiriye-kwibagirwa-yateje-imbere-igihugu-cyane-mu\/"},"modified":"2016-02-15T14:27:06","modified_gmt":"2016-02-15T14:27:06","slug":"ruganzu-ndoli-intwari-tudakwiriye-kwibagirwa-yateje-imbere-igihugu-cyane-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613","title":{"rendered":"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo"},"content":{"rendered":"<p>Nkuko tubibona mu mateka y\u2019u Rwanda, abagerageje kuyandika bose ntabwo bahuje kuri byinshi. Cyakora hari ibyo bahuriraho cyane cyane iyo bavuze ku myato yibyerekeranye n\u2019intambara dore ko, u Rwanda nta gihugu cyaruhagararaga imbere. Ubutwari bwarwo ni ubwa kera. Ku ntambara kandi naho hari abagira ibikabyo ukabona buri gihe ni impaka.<br \/>\nUrugero ku bumvise indirimbo za Rwishura Apolinaire, iyo yageraga ku nkuru ya mwene Mugabwambere byabaga impaka zikomeye bamushinja ububeshyi nawe akemeza ko ibyo acuranga mu nanga ye ari ukuri.<br \/>\nKu byerekeranye n\u2019urugamba hari abami 3 cyangwa bane bamamaye kubera amateka bagize kugeza aho umwe muri bo avuze ati : \u00abUrwanda ruratera ntiruterwa\u00bb Twavuga :<\/p>\n<ul>\n<li>RUGANZU NDOLI \u201cCYAMBARANTAMA \u201c<\/li>\n<li>YUHI GAHINDIRO \u201cUMUTANGATIRO \u201c<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ingoma ya Gahindiro ikunda kuvugwa cyane, kuko ariyo yabayemo amahoro kuruta izindi. Ngo ntawe Gahindiro yigeze yica ubuzima bwe bwose. Abanditsi bagaragaje mu nyandiko zabo ayo mahoro y\u2019ingoma ya Yuhi Gahindiro.<\/p>\n<ul>\n<li>KIGELI RWABUGILI \u201cINKOTANYI CYANE: Kigeli IV Rwabugili yahoranaga ishyaka ry\u2018imihigo, akamenya imirwano, akagira n\u2019ubutwari ku rugamba. Ikivugo cye yari \u00abINKOTANYI\u00bb Ibitero byinshi yagabye byakangaranyije amahanga igihe cyose agatabarukana intsinzi.  tutibagiwe<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Cyilima Rujugira \u201cWavuze ngo,  <strong>U Rwanda ruratera ntiruterwa<\/strong>  nyuma yo gutsinda ibihugu bine mu gihe kimwe. (Yahigitse u Burundi, atsinda i Gisaka, u Bugesera n\u2019i Ndorwa). Kubera icyo gikorwa cy\u2019ikirenga yakoze cyo kurwanya ibihugu bine bikomeye akabitsinda, niko kuvuga yihanukiriye mu kivugo cye, agira ati &#8221; <strong> U Rwanda ruratera ntiruterwa&#8221;. <\/strong> Yategetse ahagana mu w\u20191675 kugeza mu w\u20191708.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Kuva ubwo nanubu ingabo z\u2019u Rwanda ziracyahagaze neza mu ikorana buhanga, ubutwari, discipline guhanga udushya n\u2019ibindi,  kuburyo zarenze urwego rw\u2019igihugu zijya gutanga amahoro hirya no hino ku isi.<br \/>\nAbo bami bombi uko ari bane, bafite amateka bahuriyeho ku myato n\u2019ubutwari bagaragaje batsinda intambara ku rugamba rwo kurinda ubusugire bw\u2019igihugu no kwagura imbago zacyo. Yuhi gahindiro nawe bakamugarukaho cyane kubera ko ariwe wategetse mu mahoro asesuye.<br \/>\nMuri iyi nyandiko rero turagaruka cyane ku Mwami Ruganzu II Ndoli, kuko we aho yanyuze yahasigaga ibimenyetyo, akaba ariwo mwihariko arusha abandi, ku buryo Abafite mu nshingano zabo ubwiza nyaburanga na ndanga murage, babibyaza umusaruro.<br \/>\nUmwami Ruganzu II Ndoli yari umwami w\u2019Ikirangirire wanyuraga rubanda agashimisha n\u2019ingabo ze zitwaga IBISUMIZI.  Rubanda bamufataga nka Mose dusoma muri Bibiriya kubera ibitangaza yakoreye mu Misiri no mu Butayu bwa Sinayi, akura abisiraheli mu bucakara bwa Farawo.<br \/>\nReka turebe ibikorwa yasigiye RDB nanubu bikiboneka hamwe na hamwe dore ko bimwe na bimwe byagiye bisibangana.<\/p>\n<ul>\n<li>Ibuye rya Bagege, ryo mu Gakenke ho mu cyahoze ari Komini Nyarutovu muri Ruhengeri (Ubu ni mu Karere ka Gakenke) ngo ryararaga ribunga risenyagura amazu n\u2019ibiti, maze umunsi umwe Ruganzu ararihagurukira arikubita ubuhiri aritegeka kutarenga umutaru, na n\u2019ubu ntiryongeye kubungera no kurimbura ibintu.<\/li>\n<li>Ikirenge cya Ruganzu, cyo mu mpinga ya Ruganda hafi y\u2019Umurwa wa Ruganzu wari i Ruganda ho muri Komini Tare muri Kigali (ubu ni mu Karere ka Rulindo) ari naho Ruganzu yimikiye Kalinga isimbura Rwoga Abanyabungo bari baranyaze u Rwanda.<\/li>\n<li>Igisoro cya Ruganzu kiboneka mu Karere ka Ruhango\u2026<\/li>\n<\/ul>\n<p> <strong>Imvo n\u2019imvano y\u2019inyito \u2018Ku Kirenge cya Ruganzu\u2019<\/strong><br \/>\nAmateka avuga ko Umwami Ruganzu II Ndoli wari ufite ingabo zitwaga Ibisumizi ariwe mwami wa mbere wagabye ibitero byo kwagura igihugu. yashakaga kwigarurira igihugu maze ageze i Rubingo (Mu Karere ka Rulindo) ahari hatuye umutware Rubingo asanga bataramye na we ajya mu bandi aritakuma, ageze imbere ya Rubingo amukubita ifuni aramwica, aba yigaruriye ako gace atyo.<br \/>\nNi naho havuye imvugo ko \u201cinzoga za Rubingo n\u2019ubu zikibira\u201d kuko ngo icyo gihe zitigeze zinyobwa kuko abahinzi bakwiriye imishwaro bakagenda batazinyoye nyuma y\u2019aho umutware wabo yari amaze kwicwa.<br \/>\nRuganzu amaze kwica Rubingo we n\u2019Ibisumizi, bagiye biruka ngo abaturage batabamerera nabi, maze bageze mu Murenge wa Rusiga ahitwa ubu ku Kirenge, bahagera bafite inyota basaba amazi Shebuja.<br \/>\nMu gushakira amazi ingabo ze, Ruganzu ngo yahagaze ku Rutare arasa umwambi hakurya mu gikombe cy\u2019iburyo havamo isoko arabwira  ngo nibajye kuri iyo soko maze banywe maze arasa no mu gikombe cyo hakurya ibumoso havubuka isoko arababwira ngo naho nibajyeyo kunywa amazi.<br \/>\nUrwo rutare Ruganzu yahagazeho arasa niho hiswe ku Kirenge cya Ruganzu.<br \/>\nMu mwaka wa 1982 umupadiri witwa Rugengamanzi Jean Baptiste w\u2019imyaka 71 unavuka muri aka Karere, ngo ni we wanyuze muri uyu muhanda asanga bari kuwukora ibimodoka binini byaranduye rwa rutare rwanganaga n\u2019urusyo.<br \/>\nIcyo gihe yararujyanye yanga ko barutaba, arushyira mu modoka ateganya kurwubakira ngo ruzajye rwigirwaho amateka, ariko ahagana mu 1990 ngo Minisiteri y\u2019Uburezi yaramuhamagaye nyuma aza gutanga icyo kirenge.<br \/>\nKubera ko Umwami Ruganzu II Ndoli yari yararerewe muri Tanzania, ngo yari azi ubugeni, ari na byo byatumaga hose anyuze ahasiga ikimenyetso, bivugwa ko ari na we wakoze icyo kirenge kuri urwo rutare. (Hari aho usanga ibisoro nko mu Karere ka Ruhango, bikojonjoye ku rutare)  bakavuga ko ari aho yakiniraga igisoro ari kuruhuka, hari aho usanga amajanja bakavuga ko ari aho imbwa ze zakandagiye, hari aho usanga intango zikojonjoye mu rutare,  bakavuga ko ari intango yaterekagamo inzoga n\u2019ibindi).<br \/>\nIcyo \u00abKirenge cyari ahantu h\u2019ubuvumo, ari ibuye rimeze nk\u2019ikirenge n\u2019amano n\u2019agatsinsino, rubanda ikacyitirira ikirenge cya Ruganzu.<br \/>\nBavuga ko abakobwa bahanyuraga bahiraga ishinge bagasasira  \u00ab Ikirenge cya Ruganzu  \u00bb bagacyura ubuhoro. Abashinwa ubu bahanyujije kaburimbo i Ruganda, batabitse aho hantu. Cyakora amakuru duheruka nuko Hari umupadiri warihakuye abona bagiye kuritesha agaciro, abafite mu nshigano guteza imbere ubukera rugendo bakaza kurijyana mu nzu ndanga murage.<br \/>\nRuganzu yari afite ingabo zitwa \u00abIBISUMIZI\u00bb Wari umutwe w\u2019ingabo, zari intwari zikabije kurwana, ku buryo Ruganzu yigaruriye amahugu abikesha Ibisumizi. Dore urutonde ry\u2019ibihugu bimwe na bimwe Ruganzu Ndoli yigaruriye :<br \/>\n&#8211; Ubunyabungo bwa Ntsibura Nyebuga wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Ndahiro Cyamatara Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya Ubunyabungo akabugusha ruhabo. Ahera ku mpugu z\u2019umweya w\u2019i Kivu uteganye n\u2019Ijwi nyuma naryo ararinesha.<br \/>\n&#8211; Ruganzu arakomeza atera Nzira wa Muramira Umwami w\u2019u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro, nibwo amucuze inkumbi Abasizi bamuririmba bamwita Cyambara-Ntama, cyigaruriye u Bugara.<br \/>\n&#8211; Ruganzu ntiyagoheka yigarurira u Bunyambiriri bwa Gisurere cy\u2019i Suti ho muri Komini Musange muri Superefegitura ya Kaduha (mu Karere ka Gisagara) agerekaho n\u2019u Bwanamukari bwo muri Butare, yica Nyakarashi w\u2019i Zivu ho muri Komini Shyanda (ubu ni mu Karere ka Gisagara) yica na Mpandahande w\u2019i Ruhande ahubatse Kaminuza nkuru y\u2019u Rwanda, arakomeza atera Nyaruzi Umwami w\u2019i Burwi amutsinda mu Mukindo wa Makwaza ho muri Komini Kibayi (ubu ni mu Karere ka Gisagagara) atsinda atyo Abarenge.<br \/>\n&#8211; Ruganzu ntiyanyurwa, yogoga imanga n\u2019impinga z\u2019u Rutsiro, yigarurira u Bugoyi, n\u2019i Byahi n\u2019 u Bwishya arenga Ibirunga yigarurira u Bufumbira bw\u2019u Bugara, ibyo bikaba ibigwi bya Ruganzu , agatsinda izina niryo muntu !<br \/>\n <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong><br \/>\n <strong>Kayiga Victor@bwiza.com<\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nkuko tubibona mu mateka y\u2019u Rwanda, abagerageje kuyandika bose ntabwo bahuje kuri byinshi. Cyakora hari ibyo bahuriraho cyane cyane iyo bavuze ku myato yibyerekeranye n\u2019intambara dore ko, u Rwanda nta gihugu cyaruhagararaga imbere. Ubutwari bwarwo ni ubwa kera. Ku ntambara kandi naho hari abagira ibikabyo ukabona buri gihe ni impaka. Urugero ku bumvise indirimbo za [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-613","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka-numuco"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=613\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nkuko tubibona mu mateka y\u2019u Rwanda, abagerageje kuyandika bose ntabwo bahuje kuri byinshi. Cyakora hari ibyo bahuriraho cyane cyane iyo bavuze ku myato yibyerekeranye n\u2019intambara dore ko, u Rwanda nta gihugu cyaruhagararaga imbere. Ubutwari bwarwo ni ubwa kera. Ku ntambara kandi naho hari abagira ibikabyo ukabona buri gihe ni impaka. Urugero ku bumvise indirimbo za [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=613\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-02-15T14:27:06+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo\",\"datePublished\":\"2016-02-15T14:27:06+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613\"},\"wordCount\":1108,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"amateka-numuco\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613\",\"name\":\"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-02-15T14:27:06+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=613#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo - BWIZA","og_description":"Nkuko tubibona mu mateka y\u2019u Rwanda, abagerageje kuyandika bose ntabwo bahuje kuri byinshi. Cyakora hari ibyo bahuriraho cyane cyane iyo bavuze ku myato yibyerekeranye n\u2019intambara dore ko, u Rwanda nta gihugu cyaruhagararaga imbere. Ubutwari bwarwo ni ubwa kera. Ku ntambara kandi naho hari abagira ibikabyo ukabona buri gihe ni impaka. Urugero ku bumvise indirimbo za [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-02-15T14:27:06+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo","datePublished":"2016-02-15T14:27:06+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613"},"wordCount":1108,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["amateka-numuco"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=613#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613","name":"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-02-15T14:27:06+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=613"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=613#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/613","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=613"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/613\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=613"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=613"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=613"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}