{"id":6149,"date":"2017-05-13T11:12:10","date_gmt":"2017-05-13T11:12:10","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/05\/13\/ap-gitwaza-aravugwaho-ubusambanyi-no-gukorana-na-shitani\/"},"modified":"2025-02-25T14:18:39","modified_gmt":"2025-02-25T12:18:39","slug":"ap-gitwaza-aravugwaho-ubusambanyi-no-gukorana-na-shitani","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149","title":{"rendered":"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani"},"content":{"rendered":"<p> <em>Hashize igihe mu itorero Zion Temple riyobowe na Ap.Dr Paul Gitwaza, humvikana ibibazo bitandukanye birimo no kutumvikana hagati ya bamwe mu bayobozi, bamwe barirukanwe, Gitwaza akavuga ko bamushinja gukorana na Shitani, ubusambanyi, kurwanya Leta,..<\/em><br \/>\nKu cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, imbere y\u2019imbaga y\u2019Abakirisito, Ap. Gitwaza yabatangarije ko yirukanye abari ibyegera bye yagiye yimika, nta byinshi yavuze bazize ariko hari amakuru yavugwaga muri iryo torero ko bashakaga kumuhirika ku buyobozi.<br \/>\nAp Gitwaza avuga ko ibyo ashinjwa n\u2019abo yirukanye, birimo ubusambanyi, gukorana na shitani,\u2026 byavuzwe n\u2019abari ibyegera bye ubu yarangije kwereka imiryango, arahirira imbere y\u2019abakiristo ko batazongera kwigisha cyangwa ngo bitwe abayobozi muri Zion Temple, aho iri hose ku isi. Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko abo yirukanye bahise bashinga itorero ryabo.<br \/>\nGusa nubwo yabirukanye, Gitwaza ntiyabuze kubifuriza amahoro n\u2019imigisha, ati: \u201cBazagire amahirwe rwose, bazuzure umwuka wera, amavuta azajejete, bazakize abarwayi, Mana ubyumve. Uzabakoreshe n\u2019ibirenze ibyo ntekereza, Gitwaza wari imbogamizi kuri bo baramuruhutse(\u2026)\u201d.<br \/>\n <strong>Ap Gitwaza yavuzweho gukorana na Shitani<\/strong><br \/>\nMu mwaka wa 2015, nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje inkuru ivuga ko Apotre Dr Paul Gitwaza yaba ajya ikuzimu ndetse ko iwe mu rugo rwe ahafite icyumba kitavogerwa kirimo isanduku araramo, ko kitajya kinjirwamo n\u2019uwo ari we wese yaba umugore n\u2019abana.<br \/>\nIzo nkuru zavugaga ko umugore wa Gitwaza, Pastor Angelique Nyinawingeri ngo yaje guhahamuka nyuma yo gusanga umugabo we mu isanduku y\u2019abapfu mu gihe yari amaze kumuherekeza ku kibuga cy\u2019indege agiye hanze mu ivugabutumwa ariko yagera mu rugo yakwinjira mu cyumba yari yaramubujije kujyamo, asangangamo isanduku, yayifungura ngo agasangamo umugabo we[Gitwaza].<br \/>\nIbi Gitwaza ntabwo yahise abihakana cyangwa ngo abyemeze, hashize amezi agera kuri 3. Ubwo Gitwaza yimikaga Apotre Bizimana Abraham n\u2019umugore Apotre Liliane Mukabadege, umuhango wabaye ku itariki ya 8 Kanama 2015, nibwo yagize icyo avuga kuri izi nkuru zamushinjaga kurara mu isanduku y\u2019abapfu.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAho yavuze ko baba bamuharabika bashaka amaramuko, ati: \u201cAbantu benshi babeshejweho n\u2019amagambo, bigomba kubaho kuko hari abubaka amazu, hari abarihira abana babo amafaranga y\u2019ishuri kubera gusebya abandi kandi nabo Imana ibahe umugisha\u201d.<br \/>\nNyuma y\u2019igihe gito yimitse Apotre Bizimana Abraham n\u2019umugore Apotre Liliane Mukabadege, nk\u2019abakozi b\u2019Imana bakomeye, bahise bashwana [Mukabadege na Ibrahim], ndetse Ibrahim akavuga ko amavuta ya Gitwaza ari ay\u2019umuvumo, ko nta mugisha urimo.<br \/>\nIbyo gukorana na Shitani, Gitwaza we yivugira ko nta handi byaturutse ko byavuye mu bo yitaga abavandimwe, ikinyamakuru Inyarwanda kigatangaza ko abo yari yarahaye ubuyobozi muri Zion Temple hirya no hino ku isi aribo bamukozeho, ibi ngo byatumye hamwe yangwa urunuka.<br \/>\nAp.Gitwaza avuga ko muri Werurwe yagiye i Burayi, ageze mu gihugu cy\u2019u Bubiligi asanga itorero Zion Temple ryari riyobowe na Bishop Bienvenue, yararihinduriye izina ryitwa \u201cWorld Revival Centre\u201d, asangayo amakuru yavugwaga ko Gitwaza akorana na Shitani ndetse agasubira inyuma akiyita Papa.<br \/>\nI Burayi yamazeyo amezi abiri, yasanze abakiristo ba Zion Temple baramwanze urunuka, kubera amakuru yabageragaho,ati: \u201cabantu bari  barabwiwe ko ndi umurozi nkorera Satani ndi umu Umusatanisiti , kandi iyo bivugwa noneho n\u2019umuntu wawe, biba ari ibindi, biba bibabaje cyane. Ngo njya ikuzimu, ngo Imana yarabiberetse, ngo yarabibabwiye ibintu nk\u2019ibyo\u201d.<br \/>\nAp Gitwaza ashimangira ko ibyo yavuzweho byose, nta wundi muntu wo hanze wabivuze, ni abo muri Zion Tempe, ni abayobozi bakoranaga mu itorero. Yanashinjwe kurwanya Leta, biza bisanga ibyo gukorera shitani.<br \/>\nYagize ati: \u201cibyo mwasomye byinshi ntasubiramo, mu byo mwasomye bimwe harimo ibyavugaga ko mba mu isanduka, njya ikuzimu, ntari umuntu mwiza, ngambanira Leta, .. icyaje kumbabaza ni uko nasanze hari bene data bari babirimo\u201d.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Kik.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-63598 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Kik.jpg\" alt=\"kik\" width=\"808\" height=\"535\" \/><\/a><br \/>\nUretse ibi kandi Gitwaza yashimangiye ko banamushinjaga ubusambanyi, imbere y\u2019abakiristo akaba yarasabye abifuza gukurikira abababwiraga ibyo byose, kubakurikira abashaka gusigara muri Zion Temple bagasigara.<br \/>\nAp Gitwaza kandi yivugira ko abo yirukanye bagiye bamushinja byinshi birenze kuri ibi byatangajwe,  bamushinja gufata icyumba cy\u2019amasengesho agihinduramo salon de coiffure, kuzana alimentation muri zion Temple,\u2026 gusa we akisobanura avuga ko yabikoze kubera ubukene buri mu itorero, ko yashakaga amafaranga yo guhemba abo bayobozi bakoranaga [ba bishop].<br \/>\nAp Gitwaza yavuze amagambo, bamwe bayafata nk\u2019ateye agahinda aho asaba inkunga y\u2019amasengesho, ngo asengerwe, yongere abe umwizerwa imbere y\u2019abakiristo, abagiye ngo bagende amahoro abasigaye bakomezanye nyuma y\u2019izi nkundura zose itorero ririmo.<br \/>\nYagize ati: \u201cBazagire amahirwe rwose[aravuga abayobozi yirukanye], Uzabakoreshe n\u2019ibirenze ibyo ntekereza, Gitwaza wari imbogamizi kuri bo baramuruhutse, noneho nanjye nongere nisuganye nshake Imana kuko nari naraguye, ngiye kongera gukizwa munsengere, munyizere, abakinkunze munyihanganire, munsengere, nongere nkizwe, tujyane mu ijuru. Murifuza ko njye nashya? Bababwiye ko naguye nimunsengere nkizwe\u201d.<br \/>\nAbari abayobozi birukanwe, ni Bishop Bienvenue Kukimunu, Pastor Claude Okitembo Djessa, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Richard Muya na Pastor Patrick Kamanzi.<br \/>\n <strong>Ap.Gitwaza avugwaho byinshi mu itangazamakuru<\/strong><br \/>\nNi kenshi hasohoka inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye Ap Gitwaza yahanuye, akavuga ko yeretswe n&#8217; Imana, bamwe bagatyaha ndetse bakanabifata nk\u2019ibihuha mu gihe hari ababyemera.<br \/>\nAp.Gitwaza ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku rubyaro rwe, mu bana be 3 be, uwitwa Dawidi ngo Imana yamuhishuriye ko azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika [ibi byateje impaka mu bantu ko bidashoboka], si ibyo gusa kuko yanavuze ko i Kampala muri Uganda hari igihe bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite (Satellite).<br \/>\nMu mwaka wa 2015, Ap Gitwaza yari yavuze ko muri Nzeli hari ikimenyetso cyagombaga kugaragara kigaragaza impera y\u2019Isi [ <em>ibi nabyo byateje igikuba mu bantu<\/em> ], yagize ati: \u201cIjuru rizerekana ikimenyetso cya kane aho izuba rizahinduka umwijima n\u2019ukwezi kugahinduka amaraso. Ibyo bibaye inshuro ebyiri mu myaka ibiri, muri 2014 na 2015 kandi byabaye kuri Pasika no kuri Sukote (ku munsi mukuru w\u2019ingando).<br \/>\nTariki ya 24 Mata 2016, Ap Gitwaza Paul yazanye isanduku mu rusengero rw\u2019itorero Zion Temple abereye umuyobozi mukuru, avuga ko ayikuye muri Israel nk\u2019ikubiyemo amasezerano y\u2019Imana azanye mu Rwanda. [ <em>Iyi sankudu nayo yateje impaka<\/em> ].<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/isandu.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-63599 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/isandu.jpg\" alt=\"isandu\" width=\"800\" height=\"434\" \/><\/a><br \/>\nAbazi gukoresha murandasi (internet) baracukumbuye, Nyuma y\u2019aho amurikiye imbaga y\u2019abakiristo iyo sanduku dore ko yanavugaga ko ikoze muri zahabu, Inkuru zagiye zicicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n\u2019amafoto ahanahana ku mbuga nkoranyambaga ariko benshi bayibazaho, binatera benshi gucukumbura ngo bamenye niba koko ari iya zahabu, abandi banibaza ukuntu amasezerano y\u2019Imana atwarwa mu isanduku, n\u2019ibindi.<br \/>\nMu bagerageje gushakisha izina ry\u2019aka gasanduku kuri internet basanze kagura amafaranga atarenze 33,27 by\u2019amadorali ya Amerika, mu gihe Gitwaza we yavugaga ko ari zahabu idasanzwe, karimo amasezerano y\u2019Imana. Kaguraga Amadorali ($33.27) atarenze ibihumbi 26 by\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda (26,000Frs) mu mwaka wa 2015.<br \/>\n <em> <strong><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/strong> <\/em><br \/>\n <em> Itangishatse Th\u00e9oneste\/Bwiza.com<\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hashize igihe mu itorero Zion Temple riyobowe na Ap.Dr Paul Gitwaza, humvikana ibibazo bitandukanye birimo no kutumvikana hagati ya bamwe mu bayobozi, bamwe barirukanwe, Gitwaza akavuga ko bamushinja gukorana na Shitani, ubusambanyi, kurwanya Leta,.. Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, imbere y\u2019imbaga y\u2019Abakirisito, Ap. Gitwaza yabatangarije ko yirukanye abari ibyegera bye yagiye yimika, nta [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-6149","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hashize igihe mu itorero Zion Temple riyobowe na Ap.Dr Paul Gitwaza, humvikana ibibazo bitandukanye birimo no kutumvikana hagati ya bamwe mu bayobozi, bamwe barirukanwe, Gitwaza akavuga ko bamushinja gukorana na Shitani, ubusambanyi, kurwanya Leta,.. Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, imbere y\u2019imbaga y\u2019Abakirisito, Ap. Gitwaza yabatangarije ko yirukanye abari ibyegera bye yagiye yimika, nta [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-13T11:12:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:18:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Kik.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani\",\"datePublished\":\"2017-05-13T11:12:10+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:18:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149\"},\"wordCount\":1063,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/Kik.jpg\",\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149\",\"name\":\"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/Kik.jpg\",\"datePublished\":\"2017-05-13T11:12:10+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:18:39+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/Kik.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/Kik.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6149#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani - BWIZA","og_description":"Hashize igihe mu itorero Zion Temple riyobowe na Ap.Dr Paul Gitwaza, humvikana ibibazo bitandukanye birimo no kutumvikana hagati ya bamwe mu bayobozi, bamwe barirukanwe, Gitwaza akavuga ko bamushinja gukorana na Shitani, ubusambanyi, kurwanya Leta,.. Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, imbere y\u2019imbaga y\u2019Abakirisito, Ap. Gitwaza yabatangarije ko yirukanye abari ibyegera bye yagiye yimika, nta [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-05-13T11:12:10+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:18:39+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Kik.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani","datePublished":"2017-05-13T11:12:10+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:18:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149"},"wordCount":1063,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Kik.jpg","articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6149#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149","name":"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Kik.jpg","datePublished":"2017-05-13T11:12:10+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:18:39+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6149"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Kik.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Kik.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6149#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6149","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6149"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6149\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6149"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6149"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6149"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}