{"id":6151,"date":"2017-05-13T12:39:33","date_gmt":"2017-05-13T12:39:33","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/05\/13\/rusizi-abakobwa-bahishira-ababatera-inda-umutwaro-ukomereye-ababyeyi-babo\/"},"modified":"2025-02-12T16:05:14","modified_gmt":"2025-02-12T14:05:14","slug":"rusizi-abakobwa-bahishira-ababatera-inda-umutwaro-ukomereye-ababyeyi-babo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151","title":{"rendered":"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo"},"content":{"rendered":"<p>Ababyeyi bo mu mirenge Rwimbogo ,Bugarama na Muganza  mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n\u2019abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera wenda ngo banatange indezo.<br \/>\nBaganira na Bwiza.com, bavuga ko hari abana bavutswa uburenganzira bwabo bw\u2019imibereho myiza kubera kubabyarira mu ngo zikennye, nta bundi bushobozi bafite, n\u2019abateye inda abana babo ntibamenyekane, bigatuma hari n\u2019abana bamwe batandikwa mu bitabo by\u2019irangamimerere kubera ako gasigane.<br \/>\nIkibazo kivuka iyo bigeze igihe cyo kujya kwandikisha umwana mu bitabo by\u2019irangamimerere, aho bamwe mu bakobwa bandika ko ba se bababyara ari bo na ba se b\u2019abo bana.<br \/>\nMatama Francine w\u2019imyaka 23, utuye mu kagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo  aragira ati\u2019\u2019 mfite umwana w\u2019imyaka 3, natewe inda niga mu wa 2 w\u2019ayisumbuye mpita ndivamo kandi nagombye kuba ngiye kuyarangiza.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nBaradushuka kandi abenshi baba ari abagabo bafite ingo zabo, yanagutera inda akakwihanagiriza, akakubwira ko nubivuga atazaba akigufashije, nawe ukabura uko ubigenza ugaceceka, ariko abenshi tubihomberamo kuko bigeraho akakureka.\u2019\u2019<br \/>\nUmwe mu babyeyi bo mu murenge wa Muganza  gize ati\u2019\u2019 ni ikibazo gikomeye cyane Leta yari ikwiye gufasha ababyeyi kubihagurukira, kuko hari igihe umwana wumva ngo agiye i Kigali mu biruhuko cyangwa ataye ishuri, ejo ukabona agarukanye inda cyangwa umwana, wamubaza uwayimuteye akaguhisha, nawe ufite ibindi bibazo ugasanga amakimbirane aravutse.\u2019\u2019<br \/>\nYakomeje agira ati\u2019\u2019 ariko agaragaje uwayimuteye, byajya mu manza nibura akemera umwana akamwandikisha mu bitabo by\u2019irangamimerere, bituma nibura umubyeyi agira icyizere ko wa mwana ataje kuba umutwaro ngo azamwake umunani kandi adafite n\u2019icyo aha abe, ariko kubihisha  birahangayikisha rwose,mu bihe biri imbere bishobora na byo kuzajya bivamo amakimbirane agera no ku rupfu nk\u2019uko tubona andi makimbirane yo mu miryango ariho ubu.\u2019\u2019<br \/>\nBamwe mu bakobwa bo mu mirenge ya Bugarama na Muganza, babyariye iwabo, babwiye Bwiza.com, ko bamwe mu bo babyaranye ari abashoferi baza gutwara sima ku ruganda rwa CIMERWA, bakabaha amafaranga menshi bakabakura no mu mashuri ariko abakobwa batazi n\u2019amazina yabo, babura uko babigenza bakirwariza n\u2019abana babo.<br \/>\nUmuyobozi w\u2019aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage,Nsigaye Emmanuel avuga ko guterwa inda ugahishira uwayiguteye ari bibi cyane kuko hari uburengenzira ubikoze aba yivukije n\u2019ubwo aba yabeshywe ngo azafashwa, agomba kumenya ko abivuze ari ho yafashwa kurushaho n\u2019izo ngeso zigacika.<br \/>\n<figure id=\"attachment_63606\" aria-describedby=\"caption-attachment-63606\" style=\"width: 817px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/visi.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-63606 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/visi.jpg\" alt=\"visi\" width=\"817\" height=\"613\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-63606\" class=\"wp-caption-text\">Nsigaye Emmanuel<\/figcaption><\/figure><br \/>\nAti &#8220;birababaje rwose, bamwe mu bakobwa batwara inda zitateganijwe bakabihisha,ntibabigaragaze kandi ntibazi ko ari bwo baba bihemukiye. Hari ababashuka ko nibatabavuga bazabafasha cyangwa bazabatwara,umwana w\u2019umukobwa akabihisha bikarangira abuze byose, ariko abigaragaje inzego z\u2019ubuyobozi zamufasha kugira  ngo  n\u2019uwo mwana uvutse azabone uburenganzira akwiye.\u2019\u2019<br \/>\nAvuga ko kubivuga byatuma n\u2019ibyo amushukisha abibona binyuze mu buyobozi kandi n\u2019umwana agakura adafite ipfunwe ryo kutamenya se kandi ari uburenganzira bwe.<br \/>\n <em> <strong><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/strong> <\/em><br \/>\n <em> <strong>Bahuwiyongera Sylvestre\/Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ababyeyi bo mu mirenge Rwimbogo ,Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n\u2019abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera wenda ngo banatange indezo. Baganira na Bwiza.com, bavuga ko hari abana bavutswa uburenganzira bwabo bw\u2019imibereho myiza kubera kubabyarira mu ngo zikennye, nta bundi bushobozi bafite, n\u2019abateye inda abana babo ntibamenyekane, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-6151","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ababyeyi bo mu mirenge Rwimbogo ,Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n\u2019abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera wenda ngo banatange indezo. Baganira na Bwiza.com, bavuga ko hari abana bavutswa uburenganzira bwabo bw\u2019imibereho myiza kubera kubabyarira mu ngo zikennye, nta bundi bushobozi bafite, n\u2019abateye inda abana babo ntibamenyekane, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-13T12:39:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:05:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/visi.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo\",\"datePublished\":\"2017-05-13T12:39:33+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:05:14+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151\"},\"wordCount\":481,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/visi.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151\",\"name\":\"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/visi.jpg\",\"datePublished\":\"2017-05-13T12:39:33+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:05:14+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/visi.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/visi.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6151#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo - BWIZA","og_description":"Ababyeyi bo mu mirenge Rwimbogo ,Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n\u2019abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera wenda ngo banatange indezo. Baganira na Bwiza.com, bavuga ko hari abana bavutswa uburenganzira bwabo bw\u2019imibereho myiza kubera kubabyarira mu ngo zikennye, nta bundi bushobozi bafite, n\u2019abateye inda abana babo ntibamenyekane, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-05-13T12:39:33+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:05:14+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/visi.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo","datePublished":"2017-05-13T12:39:33+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:05:14+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151"},"wordCount":481,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/visi.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6151#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151","name":"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/visi.jpg","datePublished":"2017-05-13T12:39:33+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:05:14+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6151"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/visi.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/visi.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6151#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6151","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6151"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6151\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6151"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6151"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6151"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}