{"id":6168,"date":"2017-05-14T14:49:06","date_gmt":"2017-05-14T14:49:06","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/05\/14\/rusizi-ntibazibagirwa-ko-bavaga-i-rusizi-saa-moya-bakagera-i-kigali-saa-kumi-n\/"},"modified":"2025-02-12T16:05:02","modified_gmt":"2025-02-12T14:05:02","slug":"rusizi-ntibazibagirwa-ko-bavaga-i-rusizi-saa-moya-bakagera-i-kigali-saa-kumi-n","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168","title":{"rendered":"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba"},"content":{"rendered":"<p>Iyo abakuze bavuze uko kera byari bimeze ku byerekeranye no gukora ingendo ndende zijya cyangwa ziva  I Rusizi cyangwa I Nyamasheke ujya ahandi hasigaye mu gihugu, ab\u2019ubu ngo ntibabyiyumvisha neza, ngo bigaterwa n\u2019uko ubu serivisi zo gutwara abantu zazamutse cyane mu buryo Abanyarusizi batari biteze, bakavuga ko babikesha umutekano usesuye n\u2019iterambere rizamuka cyane mu nzego zose udasize n\u2019urwa serivisi. ab\u2019ubu ngo barahirwa kuko batazaruha imiruho nk\u2019iyabo.<\/p>\n<p>Bavuga ko mbere umuntu atashoboraga kuva I Rusizi saa moya z\u2019igitondo ngo agere I Kigali mbere ya saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba kuko Bisi ngo yabaga ari imwe gusa ihaguruka I Rusizi ijya I Kigali ikegenda ikusanya abantu inzira zose, ikabarundamo, yatwaraga abagenzi yavaga I Rusizi saa moya z\u2019igitondo ikagera I Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba kandi abantu bitsindagiye badahumeka, kuko uwasangaga yamusize atabaga akigiye.<\/p>\n<p> <a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-63691 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg\" alt=\"abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><\/p>\n<p>Bamwe ntibanatinya kuvuga ko kubera ko n\u2019umuco w\u2019isuku wari ukiri hasi, hari n\u2019abayijyagamo batakarabye cyangwa bambaye imyenda iheruka umucyo ikigurwa, kugira ngo umuntu azace muri Nyungwe agere i Kigali amahoro n\u2019uyu mwuka wose n\u2019umubyigano ukabije yagendagamo, bikaba bitari ibya buri wese, ari na ho bamwe bemeza ko bageraga aho bagiye bahitira kwa muganga, ibyabajyanye bikaba imfabusa.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Bavuga ko n\u2019amatagisi atapfaga kuboneka ariko n\u2019ayabonekaga amafaranga yacaga abaturage atabonwaga na buri wese, kandi n\u2019ayo matagisi akaba yaragendaga atoragura abantu kuva I Kigali kugera I Rusizi cyangwa kuva I Rusizi kugera I Kigali ari na make,tagisi  nayo ikagera I Rusizi bwije.<\/p>\n<p>Ibi byatumaga ngo hari abantu badashobora gutekereza ingendo mu mitwe yabo, abanyeshuri bigaga kure bakarara nzira nta n\u2019amatelefoni yariho ngo nibura ababyeyi babaze abana babo niba bageze ku mashuri amahoro, bizinesi na zo ngo zikaba zisa n\u2019izitarakorwaga ariko ubu ngo impinduka igaragara muri serivisi zo gutwara abagnzi mu modoka yanyuze imitima ya benshi.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Aha-ni-muri-Gare-nshya-ya-Rusizi..jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-63692 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Aha-ni-muri-Gare-nshya-ya-Rusizi..jpg\" alt=\"aha-ni-muri-gare-nshya-ya-rusizi\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><\/p>\n<p>Abaganiriye n\u2019ikinyamakuru Bwiza.com bo mu mirenge itadukanye y\u2019aka karere  bavuze ko mu myaka mike cyane ishize mu mujyi wa Rusizi Agences zitwara abagenzi zabaye nyinshi cyane, ariko noneho akarusho kaba guhera mu mwaka wa 2013 ubwo iza mbere zari zitangiye gutwara abagenzi saa cyenda z\u2019igitondo zikagera I Kigali saa mbiri n\u2019igice z\u2019igitondo.<\/p>\n<p>Ibi byatumye abacuruzi baziyoboka cyane ku buryo bagendaga, bakarangura ibicuruzwa byabo uko bashaka, saa cyenda z\u2019umugoroba bagatega  izindi  bakagaruka I Rusizi saa tatu z\u2019ijoro bakaba bari mu ngo zabo,mu gihe mbere bageraga I Kigali bwije bakajya gucumbika mu macumbi na yo batangaga ho menshi,bugacya barangura,bakongera bagacumbika bakazataha ku munsi wa 3.<\/p>\n<p>Gakuru Jean Paul yagize ati\u2019\u2019 ibi byose bije muri iyi manda ya 2 y\u2019imyaka 7 ya perezida Kagame dukesha n\u2019ibindi byinshi twabonye. Kubona umuntu ashobora guhaguruka ino saa munani cyangwa saa cyenda z\u2019ijoro mu mutekano usesuye,akagenda akarangura akagaruka akaryama agasinzira neza bugacya akora akazi ke,ni ibitangaza bikomeye cyane.<\/p>\n<p>Serivisi zo gutwara abagenzi ziri mu byo twishimira byagezweho kandi byazamuye ubukungu bw\u2019abatuye aka karere ndetse n\u2019abanyabukavu kuko  na bo bava ino mu gitondo cya kare bajya I Kigali nimugoroba bakarara I Bukavu baguze ibyo bakenera byose,bikaba bishimishije cyane.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Habumugisha Aim\u00e9, ukorera  imwe muri Agences zitwara abagenzi ziciye mu muhanda mushya Rusizi-Nyamasheke-Karongi, avuga ko banatangiye gutwara abacuruzi buri wa kane saa munani z\u2019ijoro bakajya kurangura I Kigali ikabagarura, ku buryo saa moya z\u2019ijoro buri mucuruzi aba ari mu rugo iwe yanaranguye akanatembera umujyi wa Kigali neza,mu gihe mbere umuntu yamaragayo iminsi 3 harimo uwo kugenda, kurangura no kugaruka ariko anatanga ay\u2019amacumbi n\u2019ibiryo ya buri munsi.<\/p>\n<figure id=\"attachment_63693\" aria-describedby=\"caption-attachment-63693\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Muri-Gare-ya-Rusizi-usanga-huzuye-imiodoka-nini-zitwara-abagenzi-mu-gihe-mbere-wasangaga-muri-Gare-ishaje-Bisi-imwe-gusa-nudutagisi-duke..jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-63693 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Muri-Gare-ya-Rusizi-usanga-huzuye-imiodoka-nini-zitwara-abagenzi-mu-gihe-mbere-wasangaga-muri-Gare-ishaje-Bisi-imwe-gusa-nudutagisi-duke..jpg\" alt=\"Muri gare ya Rusizi usanga huzuye imodoka nini zitwara abagenzi mu gihe mbere wahasangaga bus imwe nayo ishaje\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-63693\" class=\"wp-caption-text\">Muri gare ya Rusizi usanga huzuye imodoka nini zitwara abagenzi mu gihe mbere wahasangaga bus imwe nayo ishaje<\/figcaption><\/figure>\n<p>Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho muri iyi manda y\u2019imyaka 7 ya perezida Kagame, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe, bavuze ko koroshya serivisi zo gutwara abagenzi ari kimwe mu byo umuryango FPR Inkotanyi wari ushyize imbere muri aka karere, bakishimira ko cyagezweho neza.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019aka karere akaba na chairman wa FPR Inkotanyi muri aka karere, Harelimana Fr\u00e9d\u00e9ric,yasabye abanyarusizi bose kubyaza umusaruro aya mahirwe bakora ingendo nyinshi zigamije kuzamura ubukungu bwabo, cyane cyane mu mirimo ya bizinesi, aho bagize ikibazo bakabigaragaza.<\/p>\n<p>Ati\u2019\u2019 amasaha yo kuryama abe make ayo gukora abe menshi, mubyaze umusaruro izi serivisi zanogejwe, mucuruze, mutembere mumenye n\u2019ahandi uko byifashe kuko serivisi z\u2019ingendo mwahoraga mwifuza zorohejwe.\u2019\u2019<\/p>\n<p> <em> <strong><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/strong> <\/em><br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>Bahuwiyongera Sylvestre\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyo abakuze bavuze uko kera byari bimeze ku byerekeranye no gukora ingendo ndende zijya cyangwa ziva I Rusizi cyangwa I Nyamasheke ujya ahandi hasigaye mu gihugu, ab\u2019ubu ngo ntibabyiyumvisha neza, ngo bigaterwa n\u2019uko ubu serivisi zo gutwara abantu zazamutse cyane mu buryo Abanyarusizi batari biteze, bakavuga ko babikesha umutekano usesuye n\u2019iterambere rizamuka cyane mu nzego [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-6168","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyo abakuze bavuze uko kera byari bimeze ku byerekeranye no gukora ingendo ndende zijya cyangwa ziva I Rusizi cyangwa I Nyamasheke ujya ahandi hasigaye mu gihugu, ab\u2019ubu ngo ntibabyiyumvisha neza, ngo bigaterwa n\u2019uko ubu serivisi zo gutwara abantu zazamutse cyane mu buryo Abanyarusizi batari biteze, bakavuga ko babikesha umutekano usesuye n\u2019iterambere rizamuka cyane mu nzego [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-14T14:49:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:05:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba\",\"datePublished\":\"2017-05-14T14:49:06+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:05:02+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168\"},\"wordCount\":756,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168\",\"name\":\"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg\",\"datePublished\":\"2017-05-14T14:49:06+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:05:02+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/05\\\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6168#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba - BWIZA","og_description":"Iyo abakuze bavuze uko kera byari bimeze ku byerekeranye no gukora ingendo ndende zijya cyangwa ziva I Rusizi cyangwa I Nyamasheke ujya ahandi hasigaye mu gihugu, ab\u2019ubu ngo ntibabyiyumvisha neza, ngo bigaterwa n\u2019uko ubu serivisi zo gutwara abantu zazamutse cyane mu buryo Abanyarusizi batari biteze, bakavuga ko babikesha umutekano usesuye n\u2019iterambere rizamuka cyane mu nzego [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-05-14T14:49:06+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:05:02+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba","datePublished":"2017-05-14T14:49:06+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:05:02+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168"},"wordCount":756,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6168#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168","name":"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg","datePublished":"2017-05-14T14:49:06+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:05:02+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6168"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/05\/Abatuye-nabakorera-mu-mujyi-wa-Rusizi-ngo-basigaye-bakora-ingendo-cyanebitandukanye-na-kera..jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6168#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rusizi: Ntibazibagirwa ko bavaga i Rusizi saa moya bakagera i Kigali saa kumi n\u2019ebyiri z\u2019umugoroba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6168","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6168"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6168\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6168"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6168"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6168"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}