{"id":62771,"date":"2023-10-28T11:22:12","date_gmt":"2023-10-28T09:22:12","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=62771"},"modified":"2023-10-28T11:22:12","modified_gmt":"2023-10-28T09:22:12","slug":"musanze-umuturage-arashinja-umukire-inzego-zose-zitinya-kumutwarira-isambu-ku","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771","title":{"rendered":"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga"},"content":{"rendered":"<p><strong>Bazimaziki Aimable wo mu murenge wa Muko w\u2019akarere ka Musanze, arasaba inzego bireba kumurenganura nyuma y\u2019uko umucuruzi ukomeye witwa Habyarimana Pierre amutwariye ubutaka mu buryo yita ubw\u2019imbaraga.<\/strong><\/p>\n<p>Uyu muturage wa \u2018Ntahonikora\u2019 avuga ko ikibazo cye n\u2019uyu mukire cyatangiye muri Mata 2022.<\/p>\n<p>Avuga ko icyo gihe yashyizwe ku gitutu n\u2019umugore we witwa Mukamana Claudine amusaba ko bagurisha ubutaka bafite buherereye mu kagari ka Cyivugiza, mu murenge wa Muko. Ni ubutaka bufite UPI: 4\/03\/09\/01\/4213; bukaba bungana na m\u00c2\u00b2 739.<\/p>\n<p>Bazimaziki avuga ko ubusabe bw\u2019uyu mugore bamaranye imyaka irenga 20 yabwanze; bijyanye no kuba bari basanzwe bagirana amakimbirane ya hato na hato. Ikindi avuga ko yanze ko bagurisha buriya butaka kuko iyo gahunda ntayo yari afite.<\/p>\n<p>Uyu mugabo usanzwe atunzwe no guca incuro avuga ko ubwo yari yagiye gutera ikiraka, Mukamana yamuhamagaye kuri Telefoni y\u2019umukoresha we amumenyesha ko yamaze kugurisha ya sambu Habyarimana Pierre.<\/p>\n<p>Uwitwa Majyambere ukunze guha akazi uyu mugabo yabwiye BWIZA ko uwo mugore amuhamagara kuri telefoni ye yamubwiye ati: \u201cMubwire ko amafaranga bamaze kuyampa, akore icyo ashaka.\u201d<\/p>\n<p>Bazimaziki avuga ko amakuru yamenye ari uko iriya sambu yahawe agaciro ka Frw miliyoni 1, gusa umugore we ahabwa Frw 800,000. Ngo muri Frw 200,000 yasigaye ibihumbi 100 byagenewe gahunda ya \u2018mutation\u2019; andi nka yo ahabwa umukomisiyoneri wari washatse umukiriya wa buriya butaka.<\/p>\n<p>Uyu muturage avuga ko nta ruhare urwo ari rwo rwose yigeze agira mu kugurisha buriya butaka; ko ahubwo mu nyandiko y&#8217;amasezerano y\u2019ubugure igaragaza ko yagurishije buriya butaka yacuzwe.<\/p>\n<p><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-62770\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1.jpg\" alt=\"screenshot_20231024-071946_1.jpg\" data-description=\"Bazimaziki avuga ko aya masezerano y'ubugure yacuzwe mu izina rye \" align=\"center\" width=\"597\" height=\"814\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1.jpg 597w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1-220x300.jpg 220w\" sizes=\"(max-width: 597px) 100vw, 597px\" \/><\/p>\n<p>BWIZA yanashoboye kubona kopi y\u2019umwanzuro w\u2019urubanza rwa buriya butaka rwaciwe n\u2019inteko y\u2019abunzi b\u2019umurenge wa Muko mu Ukuboza 2022. Imwe mu ngingo z\u2019uyu mwanzuro ivuga ko Habyarimana Pierre wari uhagarariwe n\u2019uwitwa Muturage Jean Baptiste na Bazimaziki Aimable bemeranya ko \u201chakorwa amasezerano y\u2019ubugure ndetse no mu guhana amafaranga Bazimaziki yari adahari\u201d.<\/p>\n<p><strong>Umuturage nyuma y\u2019uko ubutaka bwe bugurishijwe yiyambaje inzego zitandukanye ntiyarenganurwa<\/strong><\/p>\n<p>Bazimaziki avuga ko umugore we akimara gucurana na Habyarimana umugambi wo kugurisha buriya butaka bwe, yahise yaka gatanya.<\/p>\n<p>Kuri ubu ibya gatanya y\u2019aba bombi biracyari mu nkiko, nta mwanzuro urayifatwaho.<\/p>\n<p>Uyu muturage avuga ko nyuma y\u2019uko ubutaka bwe bugurishijwe yatanze ikirego ku rwego mu kagari ka Mburabuturo, gusa ubuyobozi buhamagaje Habyarimana yanga kwitaba.<\/p>\n<p>Avuga ko iki kibazo yanakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo n\u2019ubuyobozi bw\u2019Intara y\u2019Amajyaruguru; gusa abura uwamufasha.<\/p>\n<p>BWIZA ifite indi kopi y\u2019inyandiko yanditswe ku wa 24 Gicurasi 2022 Habyarimana avuga ko yahawe n\u2019umujyanama w\u2019Intara y\u2019amajyaruguru mu by\u2019amategeko ubwo yitabazaga ubuyobozi bw\u2019Intara ngo bumurenganure, gusa agasanga Nyirarugero Dancille wari Guverineri wayo adahari.<\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko handitswemo ko nyuma y\u2019uko Bazimaziki wasabaga kurenganurwa agasubizwa isambu ye agaragaje ko afitanye ikibazo na \u201cHabyarimana Pierre waguze waguze isambu n\u2019umugore we Mukamana Claudine ariko Bazimaziki atabizi\u201d, ubuyobozi bw\u2019intara bwavuganye na Habyarimana hemezwa ko ku wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022 bagombaga kujya ku ntara uko ari batatu kugira ngo ikibazo gikemuke impande eshatu zose zihari.<\/p>\n<p>Umujyanama w\u2019Intara mu by\u2019amategeko, Jean Pierre Malikidogo, yemereye BWIZA ko ubuyobozi bw\u2019intara y\u2019amajyaruguru bwigeze kwakira ikibazo cy\u2019uriya muturage.<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: \u201cNa Pierre twaravuganye, nashakaga kwibonanira na Pierre akagari kambwira ko icyo kibazo kagiye kucyinjiramo. Akagari kacyinjiyemo, ndumva uwo mugabo yaragiye no ku karere kuko hari n\u2019abandi baturage bavugaga ko bashobora kuba bafitanye na Pierre ikibazo nk\u2019icye, hanyuma Pierre yaje kutubwira ko nta muntu bafitanye ikibazo, ko bose yaba yarabishyuye.\u201d<\/p>\n<p><strong>Bazimaziki avuga ko yarenganijwe n\u2019abunzi b\u2019akagari, atsinze Habyarimana ku murenge yanga kubahiriza umwanzuro w\u2019urubanza<\/strong> <\/p>\n<p>BWIZA yamenye ko muri Kamena 2022 Habyarimana Pierre nyuma y&#8217;igihe Bazimaziki amuregeye inzego z&#8217;ubuyobozi akanga kumwitaba, yahindukiye akamurega mu bunzi b&#8217;akagari ka Mburabuturo.<\/p>\n<p>Icyo gihe yamuregaga kuba yari yaramugurishije ubutaka gusa akanga ko babuhererekanya (mutation).<\/p>\n<p>Bazimaziki avuga ko icyo gihe yatsinzwe na Habyarimana, gusa akavuga ko yarenganyijwe n&#8217;abunzi ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kujurira mu bunzi b&#8217;umurenge wa Muko.<\/p>\n<p>Mu bujurire na bwo yaratsinzwe, gusa nk&#8217;uko byari byagenze ku kagari na bwo aza kurenganywa.<\/p>\n<p>Uyu muturage avuga ko icyamurokoye ari uko manda y&#8217;abo bunzi ahamya ko hari bamwe basanzwe ari abakozi ba Habyarimana yaje kurangira, ntibongera kugirirwa icyizere cyo kongera gutorwa.<\/p>\n<p>Muri abo bunzi batumye atsindwa ngo hari umwe wamwemereye ko &#8220;njye nariye ruswa.&#8221;<\/p>\n<p>Icyo gihe kandi ngo byahuriranye no kuba yarashatse umwanzuro w&#8217;urwo rubanza ngo ajurire ukabura, ibyatumye hategekwa ko urwo rubanza ruseswa rukaburanishwa bundi bushya.<\/p>\n<p>Urwego rutanga ubufasha mu by&#8217;amategeko (MAJ) ngo ni rwo rwategetse ko ruriya rubanza rusubirwamo &#8220;rukaburanishwa mu bushishozi.&#8221;<\/p>\n<p>Mu Ukuboza 2022 ni bwo uru rubanza rwasubiwemo, Bazimaziki atsinda Habyarimana.<\/p>\n<p>Mu myanzuro y&#8217;uru rubanza BWIZA yaboneye kopi, handitsemo ko &#8220;Muturage Jean Baptiste uhagarariye Habyarimana Pierre na Bazimaziki Aimable bemeranya ko hakorwa amasezerano y&#8217;ubugure Bazimaziki yari adahari, ndetse no guhana amafaranga.&#8221;<\/p>\n<p>Abunzi icyo gihe kandi basanze impamvu y&#8217;ubujurire bwa Bazimaziki &#8220;ifite ishingiro&#8221;, mbere yo kwanzura ko &#8220;ubutaka bwagurishijwe mu buryo butemewe kuko Mukamana Claudine n&#8217;umwana we Sano Rose [wari ufite imyaka 17 y&#8217;amavuko icyo gihe] ntibagombaga kubugurisha Bazimaziki adahari.&#8221;<\/p>\n<p>Inteko icyo gihe kandi yanzuye ko uwo murima &#8220;ugomba gusubira mu muryango, Mukamana Claudine agasubiza Habyarimana Pierre Frw 900,000 kuko ari we wayakiriye umugabo adahari.&#8221;<\/p>\n<p>Ni icyemezo Inteko y&#8217;abunzi b&#8217;umurenge wa Muko yafashe ishingiye ku kuba &#8220;nta nyandiko yatanzwe na Bazimaziki Aimable y&#8217;uburenganzira bwo kugurisha uwo murima&#8221;, ibisobanura ko ubwo bugure butari bwemewe.<\/p>\n<p>Umwanzuro usubiza Bazimaziki ubutaka bwe wagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze ku wa 02 Mutarama 2023; gusa amakuru BWIZA ifite ni uko utigeze wubahirizwa bijyanye no kuba kuva muri Mata 2022 Habyarimana yarahise ashyira muri buriya butaka imashinini zikata amakoro ziyakuramo &#8216;ama-Pavets&#8217;.<\/p>\n<p>Kugeza ubu ni we ukibyaza umusaruro ubwo butaka.<\/p>\n<p><strong>Bazimaziki ukiri mu gihirahiro nta cyizere cyo kubona ubutabera afite<\/strong><\/p>\n<p>Amakuru BWIZA yamenye ni uko ku itariki ya 30 Ukwakira 2023 Bazimaziki Aimable azongera guhurira imbere y&#8217;ubutabera na Habyarimana Pierre, nyuma yo kujuririra icyemezo cya ruriya rubanza [Pierre] yatsinzwemo.<\/p>\n<p>Ni urubanza ruzaburanishwa n&#8217;Urukiko rw&#8217;Ibanze rwa Muhoza rwo mu karere ka Musanze.<\/p>\n<p>Bazimaziki Aimable avuga ko nta cyizere cyo gutsinda uru rubanza afite, bijyanye no kuba amaze igihe asiragira mu nzego zitandukanye akenshi akabura uwamurenganura.<\/p>\n<p>Hejuru y&#8217;ibi avuga ko Habyarimana asanzwe &#8220;akoresha inzego zitandukanye zo mu majyaruguru, ibituma zimutinya kubera amafaranga atunze.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu muturage avuga ko hari n&#8217;ubwo yigeze guhamagara kuri Terefoni uriya munyamafaranga ngo byibura babe bakumvikana, undi akamubwira ko ntaho ashobora kumurega.<\/p>\n<p>BWIZA yifuje kumenya icyo Habyarimana Pierre avuga ku byo Bazimaziki amushinja, mu magambo make abwira umunyamakuru ko &#8220;ntacyo nabivugaho kuko biri mu butabera.&#8221;<\/p>\n<p><strong>Ubuyobozi bw&#8217;intara y&#8217;Amajyaruguru bwijeje gutanga ubufasha<\/strong><\/p>\n<p>Umujyanama w&#8217;Intara y&#8217;Amajyaruguru mu by&#8217;amategeko, Jean Pierre Malikidogo, avuga ko ntara nta bushobozi ifite ifite bwo kumenya ngo umukono uri ku nyandiko runaka ni iya kanaka.<\/p>\n<p>Yavuze ko niba uriya muturage yemeza ko inyandiko y&#8217;igurisha yasinywe mu mazina ye kandi yari adahari &#8220;agomba kuyijyana muri RIB bagapima niba umukono ari uwe. Bwa bugure buteshwa agaciro hanyuma abamusinyiye bagakurikiranwa mu mategeko.&#8221;<\/p>\n<p>Bazimaziki cyakora avuga ko uru rwego rushinzwe ubugenzacyaha yigeze kurwiyambaza, bikarangira rutamufashije.<\/p>\n<p>Malikidogo avuga n&#8217;iyo uriya muturage yatsindwa mu rubanza rw&#8217;imbonezamubano ashobora gutanga ikirego mu nshinjabyaha cy&#8217;uko inyandiko yashingiweho atsindwa ari impimbano, bityo urubanza yatsinzwemo rukaba rwaseswa mu gihe koko byaba bigaragaye ko inyandiko yashingiweho yacuzwe.<\/p>\n<p>Uyu munyamategeko yasabye Bazimaziki kugana ubuyobozi bw&#8217;intara kugira ngo Guverineri abashe gukurikirana ikibazo cye.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bazimaziki Aimable wo mu murenge wa Muko w\u2019akarere ka Musanze, arasaba inzego bireba kumurenganura nyuma y\u2019uko umucuruzi ukomeye witwa Habyarimana Pierre amutwariye ubutaka mu buryo yita ubw\u2019imbaraga. Uyu muturage wa \u2018Ntahonikora\u2019 avuga ko ikibazo cye n\u2019uyu mukire cyatangiye muri Mata 2022. Avuga ko icyo gihe yashyizwe ku gitutu n\u2019umugore we witwa Mukamana Claudine amusaba ko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":62770,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,131],"class_list":["post-62771","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bazimaziki Aimable wo mu murenge wa Muko w\u2019akarere ka Musanze, arasaba inzego bireba kumurenganura nyuma y\u2019uko umucuruzi ukomeye witwa Habyarimana Pierre amutwariye ubutaka mu buryo yita ubw\u2019imbaraga. Uyu muturage wa \u2018Ntahonikora\u2019 avuga ko ikibazo cye n\u2019uyu mukire cyatangiye muri Mata 2022. Avuga ko icyo gihe yashyizwe ku gitutu n\u2019umugore we witwa Mukamana Claudine amusaba ko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-10-28T09:22:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"597\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"814\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga\",\"datePublished\":\"2023-10-28T09:22:12+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771\"},\"wordCount\":1205,\"commentCount\":1,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/10\\\/screenshot_20231024-071946_1.jpg\",\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771\",\"name\":\"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/10\\\/screenshot_20231024-071946_1.jpg\",\"datePublished\":\"2023-10-28T09:22:12+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/10\\\/screenshot_20231024-071946_1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/10\\\/screenshot_20231024-071946_1.jpg\",\"width\":597,\"height\":814,\"caption\":\"screenshot_20231024-071946_1.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=62771#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga - BWIZA","og_description":"Bazimaziki Aimable wo mu murenge wa Muko w\u2019akarere ka Musanze, arasaba inzego bireba kumurenganura nyuma y\u2019uko umucuruzi ukomeye witwa Habyarimana Pierre amutwariye ubutaka mu buryo yita ubw\u2019imbaraga. Uyu muturage wa \u2018Ntahonikora\u2019 avuga ko ikibazo cye n\u2019uyu mukire cyatangiye muri Mata 2022. Avuga ko icyo gihe yashyizwe ku gitutu n\u2019umugore we witwa Mukamana Claudine amusaba ko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2023-10-28T09:22:12+00:00","og_image":[{"width":597,"height":814,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga","datePublished":"2023-10-28T09:22:12+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771"},"wordCount":1205,"commentCount":1,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1.jpg","keywords":["Amamenyesha","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=62771#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771","name":"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1.jpg","datePublished":"2023-10-28T09:22:12+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=62771"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/10\/screenshot_20231024-071946_1.jpg","width":597,"height":814,"caption":"screenshot_20231024-071946_1.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=62771#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Musanze: Umuturage arashinja \u2018umukire inzego zose zitinya\u2019 kumutwarira isambu ku mbaraga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/62771","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=62771"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/62771\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/62770"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=62771"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=62771"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=62771"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}