{"id":6299,"date":"2017-05-23T09:45:26","date_gmt":"2017-05-23T09:45:26","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/05\/23\/gakenke-abadafite-ibyangombwa-batewe-impungenge-no-kubura-uburenganzira-bwo\/"},"modified":"2025-02-12T16:03:02","modified_gmt":"2025-02-12T14:03:02","slug":"gakenke-abadafite-ibyangombwa-batewe-impungenge-no-kubura-uburenganzira-bwo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299","title":{"rendered":"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Urubyiruko rutandukanye rwo mu mirenge ya Cyabingo na Gashenyi yo mu karere ka Gakenke, rurasaba ko rwafashwa kubona ibyangombwa, bakagira uburenganzira nk\u2019ubw\u2019abandi Banyarwanda bwo kwitabira amatora ya perezida ateganyijwe muri iyi mpeshyi iri imbere.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Urubyiruko rutandukanye muri aka karere ruvuga ko nta byangombwa rufite kubera impanvu zitandukanye.<\/p>\n<p> Bamwe mu badafite ibyo byangombwa barimo urubyiruko rukunze kuba hitwa ku Mashini, mu Murenge wa Gashenyi.<\/p>\n<p>Sibonyana Thomas yibwe ibyangombwa bye mu mwaka wa 2015 ubwo yari mu mujyi wa Kigali, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntarabibona, ni nayo mpamvu atazi niba azatora.<\/p>\n<p>Ati \u201cHashize imyaka itatu ntaye indangamuntu, naciye mu nzira zose zo kubona indi, nishyura amafarnga 1500 muri uwo mwaka[2015] ariko kugeza uyu munsi ntabwo ndabona indi.\u201d<\/p>\n<p>Ku rutonde tw\u2019abakorewe inshya twaribuze, turi abahungu bane tujyana, buri gihe urutonde rw\u2019abakorewe inshya baraza ntitwiboneho, muri iki cyumweru twavuye ku kagari, turashaka gusubirayo. Ubwo urumva ntabwo twatora nta byangombwa, kuko indangamuntu bayibanye n\u2019ikarita y\u2019itora n\u2019amafaranga yarimo.<\/p>\n<p>Ku bijyanye no kubona icyangombwa gisimbura indangamuntu, nacyo ngo ntacyo afite, kuko bari babijeje ko bazabona indangamuntu vuba.<\/p>\n<p>Muri iyi minsi afite impungenge zo kuba yafatwa mu mukwabu w\u2019abatagira ibyangombwa, niyo mpamvu ngo adakunze kurenga Umurenge wa Gashenyi akomokamo.<\/p>\n<p>Dushimimana Jean Claude ufite imyaka 21 y\u2019amavuko, atuye mu kagari ka Taba mu murenge wa Gashenyi, amaze iminsi idashyitse ku kwezi avuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Na we nta byangombwa afite byatuma yitabira ayo matora.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ubwo yavaga Iwawa ngo yasanze umuyobozi w\u2019umudugudu yaramaze kwandika abagomba gufotorwa, na we abajije niba yafashwa bamubwira ko barangije muri uyu mwaka. Akumva bigiye kumubuza amahirwe ye.<\/p>\n<p> Ati \u201c Ntatoye naba mpombye nyine,  Njyewe se sindi Umunyarwanda, ufite uburenganzira bwo kwihitiramo perezida.<\/p>\n<p>Hagenimana Jean Paul wavutse mu 1996, wo mu kagari ka Taba mu murenge wa Gashenyi yagize ikibazo cy\u2019amazina ye mu gihe bari bagiye kumufotora bituma abadafotorwa.<\/p>\n<p>Uyu musore ntazi niba yanditse mu bitabo by\u2019irangamimerere, ariko nyina amubwira ko yamwandikishije, ariko iyo bagiye kumureba ku rutonde rw\u2019abafotorwa basanga amazina ye yanditse nabi, ndetse n\u2019ay\u2019ababyeyi be anyuranye. Kubera ko nta ndangamuntu afite asanga atanafite amahirwe yo gutora.<\/p>\n<p> <strong>Urubyiruko ruhanzwe amaso mu matora<\/strong> <\/p>\n<p>Mu nama nyunguranabitekerezo ku matora yahuje abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye nayo mu Ntara y\u2019Amajyaruguru, ku wa Mbere tariki yaa 22 Gicurasi 2017, Perezida wa Komisiyo y\u2019igihugu y\u2019amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko rugomba kwitabwaho kubera umubare warwo munini ugaragara kuri lisiti y\u2019itora bangana na 60% by\u2019abazatora.<\/p>\n<p>Kubera iyo ngano yarwo yavuze ko uruhare rwarwo rukenewe kugira ngo ayo matora agende neza. Ni muri urwo rwego abagize komisiyo ayobora yiyemeje kuzazenguruka mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza ireba buri wese ko afite aho azatorera, dore ko amatora azaba mu kiruhuko.<\/p>\n<p>Guverineri w\u2019Intara y\u2019Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, yamaze aba baturage impungenge.<\/p>\n<p>Avuga ko muri iyi minsi bagiye gushaka uko abantu bose bafite ibibazo by\u2019ibyangombwa bakabihabwa ku buryo, igihe cy\u2019amatora buri wese azaba abifite.<\/p>\n<p>Mu karere ka Gakenke, abari kuri lisiti y\u2019itora 89 291 abagore 107 04. Mu ntara y\u2019Amajyaruguru basaga miliyoni n\u2019ibihumbi 51 ( 1 051 079).<\/p>\n<p>Muri iyi ntara y\u2019Amajyaruguru abazatora bangana na 21% by\u2019abazatora mu gihugu hose.<\/p>\n<p> <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong> <\/p>\n<p> <em> <strong>Ntakirutimana Deus\/Bwiza.com<\/strong> <\/em> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Urubyiruko rutandukanye rwo mu mirenge ya Cyabingo na Gashenyi yo mu karere ka Gakenke, rurasaba ko rwafashwa kubona ibyangombwa, bakagira uburenganzira nk\u2019ubw\u2019abandi Banyarwanda bwo kwitabira amatora ya perezida ateganyijwe muri iyi mpeshyi iri imbere. Urubyiruko rutandukanye muri aka karere ruvuga ko nta byangombwa rufite kubera impanvu zitandukanye. Bamwe mu badafite ibyo byangombwa barimo urubyiruko rukunze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-6299","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Urubyiruko rutandukanye rwo mu mirenge ya Cyabingo na Gashenyi yo mu karere ka Gakenke, rurasaba ko rwafashwa kubona ibyangombwa, bakagira uburenganzira nk\u2019ubw\u2019abandi Banyarwanda bwo kwitabira amatora ya perezida ateganyijwe muri iyi mpeshyi iri imbere. Urubyiruko rutandukanye muri aka karere ruvuga ko nta byangombwa rufite kubera impanvu zitandukanye. Bamwe mu badafite ibyo byangombwa barimo urubyiruko rukunze [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-23T09:45:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T14:03:02+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora\",\"datePublished\":\"2017-05-23T09:45:26+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:03:02+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299\"},\"wordCount\":541,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299\",\"name\":\"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-05-23T09:45:26+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T14:03:02+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6299#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora - BWIZA","og_description":"Urubyiruko rutandukanye rwo mu mirenge ya Cyabingo na Gashenyi yo mu karere ka Gakenke, rurasaba ko rwafashwa kubona ibyangombwa, bakagira uburenganzira nk\u2019ubw\u2019abandi Banyarwanda bwo kwitabira amatora ya perezida ateganyijwe muri iyi mpeshyi iri imbere. Urubyiruko rutandukanye muri aka karere ruvuga ko nta byangombwa rufite kubera impanvu zitandukanye. Bamwe mu badafite ibyo byangombwa barimo urubyiruko rukunze [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-05-23T09:45:26+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T14:03:02+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora","datePublished":"2017-05-23T09:45:26+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:03:02+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299"},"wordCount":541,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6299#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299","name":"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-05-23T09:45:26+00:00","dateModified":"2025-02-12T14:03:02+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6299"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6299#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6299","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6299"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6299\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6299"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6299"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6299"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}