{"id":63092,"date":"2023-11-09T10:35:37","date_gmt":"2023-11-09T08:35:37","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=63092"},"modified":"2023-11-09T10:35:37","modified_gmt":"2023-11-09T08:35:37","slug":"nyamasheke-umukobwa-w-imyaka-23-yaryamye-bucya-yapfuye-urw-amayobera","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092","title":{"rendered":"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw&#8217;amayobera"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Usabuwera Diane w\u2019imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi  muri santere y\u2019ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa  Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z\u2019ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye urwo abaturage bita amayobera,mu myaka itagera kuri 15.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p>Amakuru BWIZA yahawe n\u2019umwe mu bo mu muryango we utashatse ko amazina ye atangazwa, akanashimangirwa n\u2019umukuru w\u2019umudugudu wa Butare byabereyemo, Mbarushimana Alfred, avuga ko Usabuwera yavuye ku kazi ke k\u2019ubudozi nimugoroba nk\u2019uko bisanzwe muri santere y\u2019ubucuruzi ya Kirambo, ageze mu rugo ararya, araryama nk\u2019ibisanzwe nta n\u2019igicurane ataka, mu gitondo nyina amuhamagaye ntiyitaba,agiye kumureba asanga yapfuye.<\/p>\n<p>Mudugudu Mbarushimana Alfred ati: &#8220;Amakuru nahawe na nyina  wantabaje, ni ay\u2019uko  uwo mukobwa yaryamye mu ma saa mbiri z\u2019ijoro kimwe na mukuru we bakorana akazi k\u2019ubudozi mu Kirambo,ariko buri wese arara mu cyumba cye,na nyina araryama, nka saa yine bumva umukobwa  arasohotse bisanzwe, aragaruka, arayama.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Yakomeje ati: &#8220;Mu gitondo mukuru we ajya ku kazi, undi babona ntagiyeyo, ntibabyitaho, mu kanya haza umwana w\u2019umuturanyi yadodeye imyenda, nyina wari uri muri salon amuhamagara, amubwira ko hari uje kureba imyenda ye, yumva undi ntakoma. Kuko yari yaraye adakinze, nyina ajya kumukomanga ngo abyuke, agira ngo ni umunaniro mwinshi wamuteye kuryamira, amukozeho yumva ntanyeganyega, arebye asanga yapfuye.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Mudugudu Mbarushimana akomeza avuga ko bahise bamutabaza hamwe n\u2019abandi baturage,aje na we arebye asanga umukobwa yashizemo umwuka,aryamye uko yari yaraye, aniyoroshe,bigaragara ko nta wamukubaganije, ariko ari hafi kwitura hasi, Mudugudu abimenyesha ubundi boyobozi buratabara,banahamagara RIB ngo ize gukora iperereza.<\/p>\n<p>Icyateye urujijo abaturage nk\u2019uko uyu muyobozi akomeza abivuga, ngo ni uko bashatse kujyana  umurambo mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, nyina akanga avuga ngo bimuruhiriza umwana bamujyana ku bitaro,imfu z\u2019abana be arazimenyereye, azi aho zituruka,n\u2019abandi 2 ni uko bamaze gupfa mu myaka itagera no ku 10, ngo na se ubabyara ni uko yapfuye imyaka ntiraba 15.<\/p>\n<p>Avuga ko abaturage n\u2019abayobozi bari aho, cyane cyane ko bumvaga hatangiye no guhwihwiswa amagambo menshi mu muryango kuri izi mfu ziwibasiye, bumvira nyina w\u2019umwana, umurambo ushyingurwa utajyanywe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga.<\/p>\n<p>BWIZA yakomeje gushakisha amakuru kuri ibyo byahwihwiswaga ku mfu zitava muri uyu muryango, umwe mu bawugize utifuje avuga ko intandaro y\u2019ibi bintu ngo yaba ari inka se w\u2019aba bana yashatse gukwa nyina, ariko kuko sebukwe uwo mugabo yakweraga yari yarapfuye, ihabwa umuhungu wabo mukuru nk\u2019inkwano, ari we mukuru w\u2019umuryango.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko ubwo habagaho guhunga mu 1994, bajya muri Zayire, iyo nka yahunganywe n\u2019uwo mugore nubwo yari yarahawe musaza we nk\u2019inkwano. Avuga ko atazi niba uwo mugore yarayigejeje muri Zayire, niba no kuyihungana barabyumvikanyeho, ariko ikizwi ni uko yayigaruye, aho kuyiha nyirayo, ayiha musaza we wundi, murumuna w\u2019uwari wayihawe, ngo babyita &#8216;Kwikoranura.\u2019<\/p>\n<p>Avuga rero ko ngo inzigo yatangiye ubwo uwari wayihawe mbere umujinya uba wose yibaza uburyo yambuwe inkwano igahabwa murumuna we, nubwo atabwiye BWIZA izo iyo yabyaye uko byagenze. Ngo byakuruye amakimbirane akomeye mu muryango, ariko ya bucece ku buryo bitageraga hanze, biza kuviramo uwo wayihawe nyuma  guhunga ako gace ajya gutura i Tyazo, na bwo abona urwango rukomeje ajya gutura mu mujyi wa Kigali,nko guhunga  mukuru we.<\/p>\n<p>Kuva icyo gihe rero  ngo mu muryango wabo ibibazo byarakomeje, ndetse bikomeye cyane n\u2019imfu ziratangira, zitangirira kuri se wa bariya bana kuko na we yapfuye urw\u2019amayobera, afashwe n\u2019indwara iyoberanye, bamujyana kwa muganga ikabura, bamujyana mu banyamasengesho bavuga ko  ari abadayimoni, biranga kugeza apfuye, barashyingura, bumva ari ibisanzwe.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Byaje gukomera aho umuhungu we mu bana 7 yari afite kuko hari hari 6 undi yaraguye muri Zayire, uyu wo muri 6 bari basigaye, wari  n\u2019umupolisi, anafite umugore aza kugwa muri sitade y\u2019i Kigali ntibuka neza yagiye kureba umupira. Ntacyo tuzi yavugaga ko arwaye, yikubita muri sitade gusa arapfa, barashyingura.&#8221;<\/p>\n<p>Yunzemo ati: &#8220;Undi mwana wa 2, nyuma y\u2019uwo yaje gufatwa n\u2019ibintu tutazi, agenda ashonga gahoro gahoro, asogobera, bajya kwa muganga bakabura indwara. We yari n\u2019umusore, agenda ashiramo kugeza apfuye. None uyu mukobwa na we, wari ukuranye ingoga araducitse mu buryo tutasobanukiwe.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Icyarushijeho gukaza amagambo muri uyu muryango nk\u2019uko yabivuze bikanagarukwaho n\u2019uyu mukuru w\u2019umudugudu, ngo ni uko mu ishyingura ry\u2019uyu mukobwa uwo nyirarume bashyira mu majwi atahakandagiye kandi batuye mu midugudu yegeranye, nyamara uwo uba i Kigali yaje, bakibaza impamvu atatabaye mu bandi, icyakora ngo umugore we n\u2019abana bahageze, ariko kubura kwe kugarura urwikekwe.<\/p>\n<p>Aba bombi banavuga ko ngo kuko uyu ari umuryango munini, ugaragara nk\u2019urimo ibice nyuma y\u2019izi mfu zose, bamwe mu bawugize basaba  ko habaho guhura n\u2019uwo mugabo bakeka ko ari we ubazengereza gutya kubera iyo nka yambuwe, bakabicocera mu muryango, basanga koko ikibazo ari iyo nka bakaba banamugurira indi ariko ngo bakabona amahoro.<\/p>\n<p>BWIZA yagerageje kuvugisha ushyirwa mu majwi ngo inamubaze impamvu atagaragaye mu gushyingura mwishywa we, niba koko bifitanye isano n\u2019ibyahwihwiswaga, ntibyakunda kumubona, icyakora uyu mukuru w\u2019umudugudu we akavuga ko iby\u2019iyo nama yabyumvise, anabishyigikiye.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Dufite impungenge ko uru rwikekwe rwavamo izindi mfu, cyangwa na we bakanamwica. Niba mushiki we avuga ko imfu z\u2019abana be azizi anazimenyereye, iyo nama ibaye yabishyira ahagaragara, bagasasa inzobe, urwikekwe rukavaho, ni yo mpamvu nanjye nyishyigikiye. Basanga  nyirabayazana ari iyo nka, bakamuha indi, amahoro agahinda. Ariko ibibazo biri muri uriya muryango ntibizakurure ibirenzeho gukemura bizagorana.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Akarere ka Nyamasheke kamazemo iminsi imfu zitari zimenyerewe, zirimo n\u2019iz\u2019abana, bamwe mu banyamadini batebya bakavuga ko gakwiriye &#8220;amasengesho yihariye&#8221;.<\/p>\n<p>Ibibazo byo mu miryango bitera urwikekwe na byo birahagaragara cyane kuko abaturage bataribagirwa umugabo wo mu murenge wa Kanjongo, uhana imbibi n\u2019uyu wa Macuba, wagiye mu rusengero akiyemerera ko bene nyina bapfa bose ari we ubaroga, induru zigatangira ubwo n\u2019ubu zitarahosha, abaturage bagasanga hari igikwiye gukorwa n\u2019ubuyobozi gihagarika urwikekwe nk\u2019uru nyuma y\u2019imfu nk\u2019izi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Usabuwera Diane w\u2019imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y\u2019ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z\u2019ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":9,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-63092","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw&#039;amayobera - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw&#039;amayobera - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Usabuwera Diane w\u2019imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y\u2019ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z\u2019ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-11-09T08:35:37+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Bahuwiyongera Sylvestre\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Bahuwiyongera Sylvestre\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092\"},\"author\":{\"name\":\"Bahuwiyongera Sylvestre\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e\"},\"headline\":\"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw&#8217;amayobera\",\"datePublished\":\"2023-11-09T08:35:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092\"},\"wordCount\":987,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092\",\"name\":\"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw'amayobera - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2023-11-09T08:35:37+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63092#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw&#8217;amayobera\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e\",\"name\":\"Bahuwiyongera Sylvestre\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=9\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw'amayobera - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw'amayobera - BWIZA","og_description":"Usabuwera Diane w\u2019imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y\u2019ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z\u2019ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2023-11-09T08:35:37+00:00","author":"Bahuwiyongera Sylvestre","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Bahuwiyongera Sylvestre","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092"},"author":{"name":"Bahuwiyongera Sylvestre","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e"},"headline":"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw&#8217;amayobera","datePublished":"2023-11-09T08:35:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092"},"wordCount":987,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=63092#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092","name":"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw'amayobera - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2023-11-09T08:35:37+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=63092"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63092#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamasheke: Umukobwa w\u2019imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw&#8217;amayobera"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e","name":"Bahuwiyongera Sylvestre","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=9"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/63092","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/9"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=63092"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/63092\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=63092"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=63092"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=63092"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}