{"id":63517,"date":"2023-11-28T09:36:56","date_gmt":"2023-11-28T07:36:56","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=63517"},"modified":"2023-11-28T09:36:56","modified_gmt":"2023-11-28T07:36:56","slug":"inshuti-ya-kajuga-robert-yasobanuye-uko-twahirwa-yarashe-benshi-habyarimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517","title":{"rendered":"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Mucanda Vital alias Kivumbi wari inshuti ikomeye ya Kajuga Robert wabaye Perezida w\u2019Interahamwe ku rwego rw\u2019igihugu yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko Twahirwa S\u00e9raphin yarashe abantu benshi ubwo yari amaze kumenya ko indege ya Habyarimana Juv\u00e9nal ihanuwe.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p>Abatangabuhamya batandukanye bumvikanye muri uru rukiko kuva urubanza rwatangira tariki ya 9 Ukwakira 2023, bagiye bahuriza ku kuba Twahirwa ari we wari Perezida w\u2019Interahamwe muri Gatenga akaba na Visi Perezida wazo mu mujyi wa Kigali, kandi ngo yigambaga ko ari uwo mu muryango wa Habyarimana wayoboraga u Rwanda.<\/p>\n<p>Mu bari bagize Interahamwe zayoborwaga na Twahirwa humvikanyemo Mucanda Vital wamenyekanye nka Kivumbi, uyu akaba yarabaye inshuti ikomeye ya Kajuga ndetse yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha bya jenoside. Na we yatanze ubuhamya kuri uyu wa 27 Ugushyingo, nk\u2019umuntu uzi ibikorwa bya Twahirwa muri segiteri Karambo.<\/p>\n<p>Kivumbi yasobanuriye urukiko ko yinjiye mu mutwe w\u2019Interahamwe mu 1992 kandi ngo byaramworoheye cyane kubera ko yakoreraga Kajuga, bakanumvikana cyane kubera ko bombi bari mu bwoko bw\u2019Abatutsi. Ati: \u201cKuba nari Umututsi ntabwo byatumye Interahamwe zinyishisha kandi ntabwo ari njye mututsi wenyine wabaga mu Nterahamwe. Ikintu cyose bashakaga kumbaza narakibabwiraga.\u201d<\/p>\n<p>Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubwo Twahirwa yagirwaga Visi Perezida w\u2019Interahamwe muri Kigali, ibintu byahindutse kuko \u201czatangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare\u201d, zimwe zijya kwigishirizwa imbunda mu kigo cya Gako mu Bugesera. Ati: \u201cIcyo gihe buri wese yumvaga yabaye umusirikare.\u201d<\/p>\n<p>Kivumbi yabwiye urukiko ko Twahirwa ari we wayoboraga igikorwa cyo guha Interahamwe imbunda, kandi ngo byakorerwaga mu rugo rwe no kuri MAGERWA mu masaha y\u2019ijoro, byagera mu gitondo akazisubirana.<\/p>\n<p>Mu ijoro rya tariki ya 6 Mata 1994 ryarasiwemo indege yari itwaye Habyarimana, ngo Twahirwa yari mu kabari k\u2019uwitwaga Aloys. Kivumbi yabyemeje ati: \u201cMbere yuko indege ya Habyalimana ihanuka, hari nimugoroba turi kunywa inzoga mu kabari, Twahirwa nawe yaraje asaba inzoga aranywa, hashize umwanya tubona arasohotse. Yari afite icyombo, hashize akajya twumva agarutse avuga ngo \u2018Yewe weee! Dogiteri na we arapfuye, bose barabishe.\u201d<\/p>\n<p>Kivumbi yasobanuye ko muri ako kanya umugore wakoranaga na Twahirwa muri Minisiteri yari ishinzwe abakozi, MINITRAP, yamubajije impamvu yivugishaga, ahita amurasa hamwe n\u2019umwana we wari ufite imyaka 11 y\u2019amavuko.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cHari umugore bakoranaga muri Minitrap waje akamubaza impamvu ari kwivugisha, Twahirwa aravuga ngo \u2018Mwumvise ibyo uyu ari kuvuga?\u2019 Icyo gihe Twahirwa yakuyemo pistolet aramurasa, umwana we w\u2019imyaka 11 avuze ngo \u2018Mama we araguye\u2019, Twahirwa nawe yahise amurasa. Icyo gihe twabonye ko ibintu bikomeye.\u201d<\/p>\n<p>Kivumbi yasobanuye ko nyuma y\u2019akanya gato, Twahirwa yatumijeho Interahamwe, azibwira ko \u201cInkotanyi zateye\u201d, aziha urutonde rw\u2019abagombaga kwicwa kuko ngo bari ibyitso. Ati: \u201cTariki ya 6 Mata, ubwo Twahirwa yari amaze kwica umugore bakoranaga muri MINITRAP ndetse n\u2019umwana we, ni bwo yahamagaye interahamwe azibwira ko Abatutsi bohereje abana babo ngo bajye mu nyenzi bagomba gupfa. Icyo gihe hafashwe icyemezo cy\u2019uko nta n\u2019umwe ugomba gusigara.\u201d<\/p>\n<p>Mu gitondo cya tariki ya 7 Mata, ngo Twahirwa yarashe abandi. Ati: \u201cBukeye bwaho njye niboneye n\u2019amaso yanjye S\u00e9raphin arasa umugabo witwaga Rugambage, umugore we n\u2019umwana wabo wari ufite umwaka 1. Icyo gihe yarakomeje yica uwitwa Paul, Murenzi na Kayibanda mukuru we. Yishe kandi n\u2019undi musaza witwaga Iyatora. Icyo gihe nanjye Twahirwa yanteye ubwoba, mpitamo kuva iruhande rwe kuko nabonaga ibyo akora birenze iby\u2019inyamaswa.\u201d<\/p>\n<p>Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yavuze ko ibyo Kivumbi yavuze ko byabaye guhera tariki ya 7 Mata 1994 atabihagazeho kuko \u201cyari yatangiye kwihisha\u201d. Ibyo kurasa umukozi wa MINITRAP n\u2019umwana we na byo yabyise ibinyoma.<\/p>\n<p>Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, humvwa abandi batangabuhamya.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mucanda Vital alias Kivumbi wari inshuti ikomeye ya Kajuga Robert wabaye Perezida w\u2019Interahamwe ku rwego rw\u2019igihugu yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko Twahirwa S\u00e9raphin yarashe abantu benshi ubwo yari amaze kumenya ko indege ya Habyarimana Juv\u00e9nal ihanuwe. Abatangabuhamya batandukanye bumvikanye muri uru rukiko kuva urubanza rwatangira tariki ya 9 Ukwakira 2023, bagiye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":11,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[50],"tags":[126],"class_list":["post-63517","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubutabera","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mucanda Vital alias Kivumbi wari inshuti ikomeye ya Kajuga Robert wabaye Perezida w\u2019Interahamwe ku rwego rw\u2019igihugu yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko Twahirwa S\u00e9raphin yarashe abantu benshi ubwo yari amaze kumenya ko indege ya Habyarimana Juv\u00e9nal ihanuwe. Abatangabuhamya batandukanye bumvikanye muri uru rukiko kuva urubanza rwatangira tariki ya 9 Ukwakira 2023, bagiye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-11-28T07:36:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517\"},\"author\":{\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\"},\"headline\":\"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa\",\"datePublished\":\"2023-11-28T07:36:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517\"},\"wordCount\":582,\"commentCount\":1,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517\",\"name\":\"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2023-11-28T07:36:56+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63517#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\",\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=11\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa - BWIZA","og_description":"Mucanda Vital alias Kivumbi wari inshuti ikomeye ya Kajuga Robert wabaye Perezida w\u2019Interahamwe ku rwego rw\u2019igihugu yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko Twahirwa S\u00e9raphin yarashe abantu benshi ubwo yari amaze kumenya ko indege ya Habyarimana Juv\u00e9nal ihanuwe. Abatangabuhamya batandukanye bumvikanye muri uru rukiko kuva urubanza rwatangira tariki ya 9 Ukwakira 2023, bagiye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2023-11-28T07:36:56+00:00","author":"TUYIZERE JD","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"TUYIZERE JD","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517"},"author":{"name":"TUYIZERE JD","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320"},"headline":"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa","datePublished":"2023-11-28T07:36:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517"},"wordCount":582,"commentCount":1,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=63517#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517","name":"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2023-11-28T07:36:56+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=63517"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63517#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320","name":"TUYIZERE JD","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=11"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/63517","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/11"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=63517"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/63517\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=63517"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=63517"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=63517"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}