{"id":63745,"date":"2023-12-08T06:30:00","date_gmt":"2023-12-08T04:30:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=63745"},"modified":"2023-12-08T06:30:00","modified_gmt":"2023-12-08T04:30:00","slug":"ines-ruhengeri-yizihije-imyaka-20-imaze-ishinzwe-ishima-perezida-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745","title":{"rendered":"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame"},"content":{"rendered":"<p><strong>Kaminuza ya INES-Ruhengeri iherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza yizihije isabukuru y&#8217;imyaka 20 imaze itanga amasomo ku rwego rwa Kaminuza.<\/strong><\/p>\n<p>Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye ku Cyicaro Gikuru cy&#8217;iyi Kaminuza giherereye mu karere ka Musanze, bibimburirwa n&#8217;igitambo cya Misa cyatuwe n&#8217;Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr Vincent Harolimana.<\/p>\n<p>Byitabiriwe n&#8217;abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu nzego bwite za Leta, iz&#8217;umutekano, abihaye Imana, abarerewe muri iyi Kaminuza, abayirereramo n&#8217;abandi.<\/p>\n<p>Minisitiri w&#8217;Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard ni we wari umushyitsi mukuru.<\/p>\n<p>Ku wa Mbere ku itariki ya 30 Kamena 2003 ni bwo Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry&#8217;ifatizo ku mirimo yo kubaka INES-Ruhengeri, mbere y&#8217;uko iyi Kaminuza itangira gutanga amasomo ku wa 17 Ugushyingo muri uwo mwaka.<\/p>\n<p>Mgr Harolimana kuri ubu uhagarariye iriya kaminuza mu rwego rw&#8217;amategeko ndetse akanayibera Umuyobozi Mukuru, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by&#8217;isabukuru y&#8217;imyaka 20 yayo yashimiye Perezida Kagame kuba atarahwemye gushyigikira INES-Ruhengeri; ibyatumye iyi Kaminuza igera ku ntego zo gutanga &#8220;uburezi, ubushobozi n&#8217;uburere bifite ireme&#8221;.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Turashimira by&#8217;umwihariko Paul Kagame, nyakubahwa Perezida wa Repubulika y&#8217;u Rwanda. Yemeye kuza hano i Musanze gushyira ibuye ry&#8217;ifatizo ku nyubako z&#8217;iyi Kaminuza. Icyo gikorwa cyaduteye imbaraga zidasanzwe.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze gushyira ibuye ry&#8217;ifatizo ku nyubako za INES-Ruhengeri, yanditse mu gitabo cy&#8217;abashyitsi ubutumwa butanga isezerano ry&#8217;uko azashyigikira iriya Kaminuza mu &#8220;buryo bushoboka bwose.&#8221;<\/p>\n<p>Mgr Harolimana yamushimiye kubera ko &#8220;imvugo ye ni yo ngiro koko.&#8221;<\/p>\n<p>Abandi bashimiwe ni abagize uruhare mu ivuka rya INES-Ruhengeri kandi bakomeje kuyishyigikira umunsi ku wundi, ndetse n&#8217;abanyeshuri bayigiriye icyizere bakemera kuyigana.<\/p>\n<p>Abashimiwe by&#8217;umwihariko barimo Mgr Kizito Bahujimihigo (yahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri) uri mu banahawe impano, nyuma yo kuba uwa mbere wagize igitekerezo cyo kubaka INES-Ruhengeri.<\/p>\n<p>Kugeza ubu nyuma y&#8217;imyaka 20 INES ishinzwe, yavuye ku rwego rwo gutanga amasomo ku rwego rw&#8217;abanyeshuri b&#8217;imbere mu gihugu ihinduka Kaminuza Mpuzamahanga.<\/p>\n<p>Kuri ubu iyi Kaminuza yigamo abanyeshuri 502 baturuka mu bihugu 14 byo hirya no hino muri Afurika, bakaba bagize 12% by&#8217;abanyeshuri bose ifite.<\/p>\n<p>Minisitiri w&#8217;Uburezi Dr, Twagirayezu Gaspard mu ijambo rye, yashimiye aba banyeshuri ku bwo guhitamo kuza kwiga muri INES-Ruhengeri.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Mwarakoze guhitamo kuza kwiga mu Rwanda, kandi twishimiye cyane kubagira hano.&#8221;<\/p>\n<p>Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko mu myaka 20 ishize INES-Ruhengeri &#8220;yatanze umusanzu ufatika ku iterambere ry&#8217;uburezi bw&#8217;u Rwanda ndetse n&#8217;iterambere ry&#8217;ubukungu ry&#8217;igihugu cyacu.&#8221;<\/p>\n<p>Yavuze ko ari intambwe iyi kaminuza yateye binyuze mu kuba ku ruhembe rwo guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya, binyuze mu kugirana imikoranire n&#8217;abari mu ruganda rw&#8217;uburezi, guteza imbere ukwihangira imirimo ndetse no gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.<\/p>\n<p>Ibi ngo byafashije iri shuri gutyaza abanyeshuri binyuze mu kubaha ubumenyi nkenerwa ku isoko ry&#8217;umurimo.<\/p>\n<p>Ni ubumenyi budafasha abiga muri iyi Kaminuza gusa, ko ahubwo bunagirira umumaro abaturage batuye hafi y&#8217;iyi Kaminuza binyuze mu kubahindurira imibereho.<\/p>\n<p>Minisitiri Gaspard Twagirayezu kandi yagaragaje ko urwego INES-Ruhengeri imaze kugeraho rushimangirwa no kuba yaramaze &#8220;kureshya abanyeshuri n&#8217;abarezi b&#8217;abanyamahanga&#8221;, ayisaba gukomerezaho mu gutanga uburezi bufite ireme nkenerwa ku isoko ry&#8217;umurimo.<\/p>\n<p>INES-Ruhengeri yatangiye yitwa Kaminuza Mpuzamahanga y&#8217;u Rwanda (Universit\u00e9 International au Rwanda) mbere yo guhindurirwa izina.<\/p>\n<p>Mu myaka 20 iyi Kaminuza imaze itanga amasomo y&#8217;Icyiciro cya Kabiri n&#8217;icya gatatu cya Kaminuza mu mashami atandukanye.<\/p>\n<p>Mu ntego iyi Kaminuza ifite harimo kongera amashami y&#8217;ibyo yigisha n&#8217;amashuri (Colleges) byibura atatu, birimo icya Biomedical Institute kizajya cyigisha ibijyanye n&#8217;ubuvuzi, icy&#8217;ingufu zisubura ndetse n&#8217;Ikigo Mpuzamahanga cy&#8217;Indimi gikora neza.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kaminuza ya INES-Ruhengeri iherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza yizihije isabukuru y&#8217;imyaka 20 imaze itanga amasomo ku rwego rwa Kaminuza. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye ku Cyicaro Gikuru cy&#8217;iyi Kaminuza giherereye mu karere ka Musanze, bibimburirwa n&#8217;igitambo cya Misa cyatuwe n&#8217;Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-63745","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kaminuza ya INES-Ruhengeri iherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza yizihije isabukuru y&#8217;imyaka 20 imaze itanga amasomo ku rwego rwa Kaminuza. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye ku Cyicaro Gikuru cy&#8217;iyi Kaminuza giherereye mu karere ka Musanze, bibimburirwa n&#8217;igitambo cya Misa cyatuwe n&#8217;Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-12-08T04:30:00+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame\",\"datePublished\":\"2023-12-08T04:30:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745\"},\"wordCount\":589,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745\",\"name\":\"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2023-12-08T04:30:00+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63745#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame - BWIZA","og_description":"Kaminuza ya INES-Ruhengeri iherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza yizihije isabukuru y&#8217;imyaka 20 imaze itanga amasomo ku rwego rwa Kaminuza. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye ku Cyicaro Gikuru cy&#8217;iyi Kaminuza giherereye mu karere ka Musanze, bibimburirwa n&#8217;igitambo cya Misa cyatuwe n&#8217;Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2023-12-08T04:30:00+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame","datePublished":"2023-12-08T04:30:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745"},"wordCount":589,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=63745#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745","name":"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2023-12-08T04:30:00+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=63745"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63745#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/63745","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=63745"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/63745\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=63745"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=63745"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=63745"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}