{"id":63801,"date":"2023-12-10T11:16:36","date_gmt":"2023-12-10T09:16:36","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=63801"},"modified":"2025-02-05T14:20:10","modified_gmt":"2025-02-05T12:20:10","slug":"nyamasheke-abashomeri-batuye-aho-icyayi-cyabuze-abasoromyi-bijejwe-ubufasha","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801","title":{"rendered":"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Abahinzi b\u2019icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI bakorana  n\u2019uruganda rw\u2019icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barasabwa imbaraga mu kurushaho kucyitaho bacyongereza ubwinshi n\u2019ubwiza, cyane cyane bongera ubuso bw\u2019imirima gihigwaho, kugira ngo kirusheho kubateza imbere.<\/strong> <\/em><\/p>\n<p>Babisabwe n\u2019uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, ubwo muri uru runganda ruri mu murenge wa Bushekeri, hizihirizwaga umunsi mukuru w\u2019umuhinzi w\u2019icyayi, aho aba bahinzi baboneyeho gushimira umukuru w\u2019igihugu Paul Kagame, uburyo yabateje imbere abaha imigabane muri uru ruganda ingana na 25%, bituma biyumva nk\u2019abafatanyabikorwa barwo aho kuba abagenerwabikorwa.<\/p>\n<p>Mu bimaze gukorwa biteza imbere abahinzi b\u2019icyayi n\u2019abaturiye uru ruganda kuva muri 2010 Rwanda Mountain Tea itangiye kurushoramo imari, nk\u2019uko byavuzwe n\u2019umuyobozi warwo Kanyesigye Emmanuel, hari kuba  abarenga 3000 barahawe imirimo, bahembwa buri kwezi, amafaranga arenga 2.000.000.000 yinjira mu baturage buri mwaka kubera rwo, aborozwa, abishyurirwa mituweli n\u2019ibindi, byose ikigamijwe ari ukuzamura imibereho y\u2019abahinzi b\u2019icyayi n\u2019abaturiye uruganda.<\/p>\n<p>Hari kandi gahunda yo guha ishimwe abahinzi n\u2019abasoromyi b\u2019indashyikirwa hagamijwe gukundisha iyi mirimo abakirimo bose, kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi nk\u2019uko byifuzwa,binajyanye no kwimakaza gahunda yo gukorera ku mihigo,mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.<br \/>\n<figure id=\"attachment_63796\" aria-describedby=\"caption-attachment-63796\" style=\"width: 814px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-63796\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg\" alt=\"Kanyesigye uyobora uruganda rw'icyayi rwa Gisakura\" title=\"Kanyesigye uyobora uruganda rw'icyayi rwa Gisakura\" class=\"caption\" align=\"center\" width=\"814\" height=\"1024\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg 814w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura-238x300.jpg 238w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura-768x966.jpg 768w\" sizes=\"(max-width: 814px) 100vw, 814px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-63796\" class=\"wp-caption-text\">Kanyesigye uyobora uruganda rw&#8217;icyayi rwa Gisakura<\/figcaption><\/figure><\/p>\n<p>Agaruka ku byakozwe kuva muri 2010 uru ruganda rwegurirwa Rwanda Mountain Tea, Kanyesigye Emmanuel yagize ati: \u201cIcyo gihe ubuso bwahingwagaho icyayi bwari hegitari 1264. Muri uyu mwaka wa 2023 bugeze kuri  hegitari 1506. Ubushobozi bwo gutunganya umusaruro w\u2019icyayi cyumye bwariyongereye, uyu mwaka haratunganywa toni 2568 zivuye ku 1736 muri 2016, biturutse ku mashini nshya n\u2019uburyo uruganda rwaguwe.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Yanavuze ko ikindi cyishimirwa ari izamuka ry\u2019igiciro cy\u2019amababi y\u2019icyayi,aho kimaze kugera ku mafaranga  375 ku kilo. Gisakura Tea company inashyira ingufu mu bwiza n\u2019ubwinshi bw\u2019icyayi, byayishyize mu nganda zihagaze neza ku isoko mpuzamahanga, muri  nyinshi zigera kuri 230 zihahurira, hanabaho kongerera abakozi  ubushobozi binyuze mu mahugurwa atandukanye, kimwe no kwagura urunganda rwongererwa ubushobozi, aho ubu rwakira toni 69 z\u2019icyayi ku munsi  mbere rwarakiraga toni 36.<\/p>\n<p>Ikindi uyu muyobozi avuga cyakozwe  ni ukubaka amarerero y\u2019abana b\u2019abasoromyi b\u2019icyayi yatumye bagira imibereho irushijeho kuba myiza, umubyeyi usoroma ntahangayike ngo umwana we aririrwa nabi, hanubakwa amacumbi y\u2019abasoromyi, kuko, bitewe n\u2019aho iki cyayi giherereye, byasabaga amacumbi ngo haboneke abagisoroma, hanakorwa ibindi birimo gutangira abaturage 500 b\u2019imirenge 4 gihingwamo mituweli umwaka ushize, uyu mwaka itangirwa 300.<\/p>\n<p>Kanyesigye avuga ko nubwo hakozwe byinshi n\u2019ibindi bigikorwa, bagifite imbogamizi z\u2019ubushobozi budahagije ku bahinzi  bashaka kugihinga n\u2019abashaka kwagura ubuso, abasoromyi badahagije aho bakeneye 3200, bafite 1600 gusa, imihanda itameze neza mu byayi n\u2019amacumbi adahagije y\u2019abasoromyi, bikemuwe byafasha byinshi muri ubu buhinzi.<\/p>\n<p>Nambajimana Simon, umwe muri aba bahinzi, avuga ko ibyo bagezeho byose babishimira cyane  Perezida Kagame, kuko mbere bamwe bageraga nubwo bashaka kukirandura, bagifata nk\u2019aho ntacyo kibamariye, kugihesha agaciro kwe bigatuma bacyitabira kibageza  aho bishimira.<\/p>\n<p>Ati: \u201cMbere twari inyuma y\u2019abandi umuhinzi w\u2019icyayi nta jambo agira, ariko ubu turatura heza, tukajyana abana mu mashuri, tukariha mituweli, Ejo Heza n\u2019ibindi, byose biturutse ku miyoborere myiza ya Perezida wacu dushima cyane.\u2019\u2019<br \/>\n<figure id=\"attachment_63797\" aria-describedby=\"caption-attachment-63797\" style=\"width: 832px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-63797\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/simon.jpg\" alt=\"Nambajimana arashima agaciro abahinzi b'icyayi bahawe\" title=\"Nambajimana arashima agaciro abahinzi b'icyayi bahawe\" class=\"caption\" align=\"center\" width=\"832\" height=\"1024\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/simon.jpg 832w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/simon-244x300.jpg 244w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/simon-768x945.jpg 768w\" sizes=\"(max-width: 832px) 100vw, 832px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-63797\" class=\"wp-caption-text\">Nambajimana arashima agaciro abahinzi b&#8217;icyayi bahawe<\/figcaption><\/figure><\/p>\n<p>Umwe mu bayobozi b\u2019amakoperative y\u2019abahinzi b\u2019icyayi, Kayiranga Eleuthere, na we yishimiye intambwe bamaze gutera, agaragaza ariko imbogamizi z\u2019amacumbi adahagije n\u2019ikibazo cy\u2019imbuto muri koperative igiye kugihinga ku buso bushya bwa hegitari 350, ko  bikemutse  mu minsi iri imbere haba hatewe indi ntambwe mu iterambere yiyongera ku zimaze guterwa.<br \/>\n<figure id=\"attachment_63798\" aria-describedby=\"caption-attachment-63798\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-63798\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kayiranga_yasabye_ko_abasoromyi_b_icyayi_bubakirwa_amacumbi_ahagije.jpg\" alt=\"Kayiranga yasabye ko abasoromyi b'icyayi bubakirwa amacumbi ahagije\" title=\"Kayiranga yasabye ko abasoromyi b'icyayi bubakirwa amacumbi ahagije\" class=\"caption\" align=\"center\" width=\"1024\" height=\"576\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kayiranga_yasabye_ko_abasoromyi_b_icyayi_bubakirwa_amacumbi_ahagije.jpg 1024w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kayiranga_yasabye_ko_abasoromyi_b_icyayi_bubakirwa_amacumbi_ahagije-300x169.jpg 300w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kayiranga_yasabye_ko_abasoromyi_b_icyayi_bubakirwa_amacumbi_ahagije-768x432.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kayiranga_yasabye_ko_abasoromyi_b_icyayi_bubakirwa_amacumbi_ahagije-860x484.jpg 860w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-63798\" class=\"wp-caption-text\">Kayiranga yasabye ko abasoromyi b&#8217;icyayi bubakirwa amacumbi ahagije<\/figcaption><\/figure><\/p>\n<p>Ibi bibazo byose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019akarere ka Nyamasheke, Mbyayingabo Athanase, nyuma yo gushimira abahinzi, uruganda na Rwanda Mountain Tea uburyo ibyo bakora bizamura imibereho y\u2019abaturage bose, yabijeje imbaraga z\u2019akarere mu gufasha kubikemura.<\/p>\n<p>Ati: \u201cNk\u2019ikibazo cy\u2019abasoromyi tugiye gufatanya na ba Gitifu b\u2019imirenge tugishakire umuti,kuko dufite ikibazo cy\u2019ubukene mu baturage barimo cyane cyane urubyiruko, rumwe rukavuga ko rukeneshwa no kutagira imirimo kandi hano ihari.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Yunzemo ati: \u201cIki kimwe n\u2019ibindi mwagaragaje, ibyo akarere gashoboye kazabibafashamo kuko ibyo mukora, cyane cyane nk\u2019ibi mutanga n\u2019amafaranga yinjira mu baturage aturutse hano, bigira uruhare ntagereranywa  mu iterambere ry\u2019akarere kose.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Yasabye abahinzi n\u2019abasoromyi kwirinda kwaya amafaranga babona, bayajyana mu bitabafitiye inyungu nk\u2019ubusinzi n\u2019ibindi, bakanirinda amakimbirane  mu ngo, kuko byombi ari umwanzi ukomeye w\u2019iterambere.<\/p>\n<p>Aka gace ka Gisakura katangiye guhingwamo icyayi mu 1972, uruganda rugitunganya ruhagera mu 1975, rugenda rwongererwa ubushobozi n\u2019abahinzi barushaho gukundishwa ubu buhinzi kugeza ubu, aho bageze kumusaruro wa toni 8 kuri hegitari, intego ari ukugera kuri toni zirenga 11 kuri hegitari mu myaka 5 iri imbere.<\/p>\n<p>Abahinzi 4 b\u2019indashyirwa bahembwe inka, abandi babona ibihembo binyuranye birimo matora, uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, asaba abahinzi n\u2019abasoromyi b\u2019icyayi  kubyaza umusaruro  ufatika aya mahirwe akomeye igihugu cyabahaye.<br \/>\n<figure id=\"attachment_63799\" aria-describedby=\"caption-attachment-63799\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-63799\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/abayobozi_baha_abana_bo_mu_irerero_ibinyobwa.jpg\" alt=\"Abayobozi baha abana bo mu irerero ibinyobwa\" title=\"Abayobozi baha abana bo mu irerero ibinyobwa\" class=\"caption\" align=\"center\" width=\"1024\" height=\"576\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/abayobozi_baha_abana_bo_mu_irerero_ibinyobwa.jpg 1024w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/abayobozi_baha_abana_bo_mu_irerero_ibinyobwa-300x169.jpg 300w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/abayobozi_baha_abana_bo_mu_irerero_ibinyobwa-768x432.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/abayobozi_baha_abana_bo_mu_irerero_ibinyobwa-860x484.jpg 860w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-63799\" class=\"wp-caption-text\">Abayobozi baha abana bo mu irerero ibinyobwa<\/figcaption><\/figure><br \/>\n<figure id=\"attachment_63800\" aria-describedby=\"caption-attachment-63800\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-63800\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/uyu_mubyeyi_avuga_ko_gukunda_icyayi_ari_byo_bimuhesheje_iyi_nka.jpg\" alt=\"Uyu mubyeyi avuga ko gukunda icyayi ari byo bimuhesheje iyi nka\" title=\"Uyu mubyeyi avuga ko gukunda icyayi ari byo bimuhesheje iyi nka\" class=\"caption\" align=\"center\" width=\"1024\" height=\"642\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/uyu_mubyeyi_avuga_ko_gukunda_icyayi_ari_byo_bimuhesheje_iyi_nka.jpg 1024w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/uyu_mubyeyi_avuga_ko_gukunda_icyayi_ari_byo_bimuhesheje_iyi_nka-300x188.jpg 300w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/uyu_mubyeyi_avuga_ko_gukunda_icyayi_ari_byo_bimuhesheje_iyi_nka-768x482.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/uyu_mubyeyi_avuga_ko_gukunda_icyayi_ari_byo_bimuhesheje_iyi_nka-860x539.jpg 860w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-63800\" class=\"wp-caption-text\">Uyu mubyeyi avuga ko gukunda icyayi ari byo bimuhesheje iyi nka<\/figcaption><\/figure><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abahinzi b\u2019icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI bakorana n\u2019uruganda rw\u2019icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barasabwa imbaraga mu kurushaho kucyitaho bacyongereza ubwinshi n\u2019ubwiza, cyane cyane bongera ubuso bw\u2019imirima gihigwaho, kugira ngo kirusheho kubateza imbere. Babisabwe n\u2019uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, ubwo muri uru runganda ruri mu murenge wa Bushekeri, hizihirizwaga umunsi mukuru [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":9,"featured_media":63796,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[421],"tags":[478],"class_list":["post-63801","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu-rw","tag-amamenyesha-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abahinzi b\u2019icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI bakorana n\u2019uruganda rw\u2019icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barasabwa imbaraga mu kurushaho kucyitaho bacyongereza ubwinshi n\u2019ubwiza, cyane cyane bongera ubuso bw\u2019imirima gihigwaho, kugira ngo kirusheho kubateza imbere. Babisabwe n\u2019uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, ubwo muri uru runganda ruri mu murenge wa Bushekeri, hizihirizwaga umunsi mukuru [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-12-10T09:16:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-05T12:20:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"814\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1024\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Bahuwiyongera Sylvestre\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Bahuwiyongera Sylvestre\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801\"},\"author\":{\"name\":\"Bahuwiyongera Sylvestre\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e\"},\"headline\":\"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha\",\"datePublished\":\"2023-12-10T09:16:36+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-05T12:20:10+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801\"},\"wordCount\":831,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/12\\\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg\",\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Ubukungu\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801\",\"name\":\"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/12\\\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg\",\"datePublished\":\"2023-12-10T09:16:36+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-05T12:20:10+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/12\\\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/12\\\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg\",\"width\":814,\"height\":1024,\"caption\":\"Kanyesigye uyobora uruganda rw'icyayi rwa Gisakura\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=63801#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e\",\"name\":\"Bahuwiyongera Sylvestre\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=9\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha - BWIZA","og_description":"Abahinzi b\u2019icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI bakorana n\u2019uruganda rw\u2019icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barasabwa imbaraga mu kurushaho kucyitaho bacyongereza ubwinshi n\u2019ubwiza, cyane cyane bongera ubuso bw\u2019imirima gihigwaho, kugira ngo kirusheho kubateza imbere. Babisabwe n\u2019uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, ubwo muri uru runganda ruri mu murenge wa Bushekeri, hizihirizwaga umunsi mukuru [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2023-12-10T09:16:36+00:00","article_modified_time":"2025-02-05T12:20:10+00:00","og_image":[{"width":814,"height":1024,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Bahuwiyongera Sylvestre","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Bahuwiyongera Sylvestre","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801"},"author":{"name":"Bahuwiyongera Sylvestre","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e"},"headline":"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha","datePublished":"2023-12-10T09:16:36+00:00","dateModified":"2025-02-05T12:20:10+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801"},"wordCount":831,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg","keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Ubukungu"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=63801#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801","name":"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg","datePublished":"2023-12-10T09:16:36+00:00","dateModified":"2025-02-05T12:20:10+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=63801"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/kanyesigye_uyobora_uruganda_rw_icyayi_rwa_gisakura.jpg","width":814,"height":1024,"caption":"Kanyesigye uyobora uruganda rw'icyayi rwa Gisakura"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=63801#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/0d7286adcfb4c3c5c7ed9dc5e05b374e","name":"Bahuwiyongera Sylvestre","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=9"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/63801","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/9"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=63801"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/63801\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/63796"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=63801"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=63801"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=63801"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}