{"id":64197,"date":"2023-12-28T13:05:42","date_gmt":"2023-12-28T11:05:42","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=64197"},"modified":"2023-12-28T13:05:42","modified_gmt":"2023-12-28T11:05:42","slug":"icyo-nakwizeza-abagande-nimutangiza-intambara-banyarwanda-tuzayirangiza-frank","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197","title":{"rendered":"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba"},"content":{"rendered":"<p><strong> <em>\u00ab\u00a0 Ikintu nakwizeza Abagande, Abanyarwanda ntituzatangiza intambara ariko igihe muzatangirira intambara tuzayirangiza. Munyizere. Turi abaturage bubaha amategeko, ntidushobora gutangiza intambara ariko igihe mwatangiza intambara yo kuturwanya nta yandi mahitamo twagira usibye kwirwanaho, \u00a0\u00bb ibi ni ibyatangajwe na Frank Gashumba, Umuyobozi w\u2019ihuriro ry\u2019Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bazwi nk\u2019  \u00ab\u00a0 Abavandimwe. \u00a0\u00bb<\/em> <\/strong><\/p>\n<p>Ni mu Kiganiro The Hard Questions yagiranye n\u2019umunyamakuru Solomon Serwanjja ku muyoboro wa Youtube ya AIIJ Channel cyatambutse kuri uyu wa Gatatu.<\/p>\n<p>Muri iki kiganiro, Frank Gashumba, CEO wa Sisimuka Uganda ndetse akaba chairman w\u2019Akanama k\u2019Abavandimwe (Abagande bafite inkomoko mu Rwanda) yagarutse ku bibazo Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bagihura nabyo birimo kwimwa indangamuntu, passport, ndetse no kubura imirimo, ariko by\u2019umwihariko ibibazo bahuye nabyo igihe umubano w\u2019u Rwanda na Uganda wari wifashe nabi ndetse n\u2019ingengabitekerezo ikomeje gukwirakwizwa yo kubibasira.<\/p>\n<p>Yagarutse ku kuntu Urwego rw\u2019Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) muri icyo gihe cy\u2019umubano mubi w\u2019u Rwanda na Uganda, rwamutaye muri yombi agiye gushaka umuvandimwe we wari wafashwe.<\/p>\n<p>Ati \u00ab\u00a0  Nageze mu rukiko igihe CMI yamfataga, ariko reka nkubwire incamake y\u2019ukuntu bamfashe. Umuvandimwe wanjye yaburiwe irengero mu gihe nk\u2019ik\u2019icyumweru turamushaka tujya ku bitaro kuri station za polisi turamubura. Hanyuma inshuti yanjye irambwira iti urabizi, kuki utanagenzura muri CMI. Ubwo mpamagara inshuti yanjye icyo gihe yari Gen. Kandiho, ntabwo nzi itabwa muri yombi ryose ariko hamagara iyi numero\u2026 \u00a0\u00bb<\/p>\n<p>Avuga ko yamuhaye numero y\u2019umuntu yabaza ayihamagaye bamubwira ko hari abantu bafashe babafatiye Ruziga amubaza izina ry\u2019umuvandimwe we, barebye bamubwira ko bamufashe ariko ku mpamvu batamubwira ariko ashobora kujya kumusuhuza.<\/p>\n<p>Ngo yageze kuri CMI mu ma saa moya z\u2019ijoro ahageze bamubwira ko nawe bamufashe abajije impamvu bamubwira ko bamukeneye. Ati \u00ab\u00a0  Umunsi wakurikiye banyerekanye imbere y\u2019itangazamakuru bavuga ko  basanze za passport n\u2019urumogi iwanjye. Namaze nk\u2019icyumweru muri CMI, banshyikiriza urukiko rwa Buganda Road, aho umucamanza yampaye bail (kurekurwa by\u2019agateganyo), kandi ntegekwa gusiga passport yanjye ku rukiko ndabikora.. \u00a0\u00bb<\/p>\n<p>Gashumba yibuka ko yamaze amezi 22 yitaba ku Rukiko rwa Buganda Road, ku munsi wa nyuma umucamanza atera utwatsi urwo rubanza avuga ko mu buzima bwe atigeze abona ibirego bihimbwa gutyo nk\u2019ibyo Gashumba yashinjwaga. Uyu mugabo ubu arishyuza Guverinoma ya Uganda miliyari 10 z\u2019Amashilingi kubera gufungwa binyuranyije n\u2019amategeko no guhindanya isura ye bamwita umucuruzi w\u2019ibiyobyabwenge.<\/p>\n<p>Yakomeje akomoza ku kaga bahuye na ko igihe umubano w\u2019u Rwanda na Uganda wari wifashe nabi.<\/p>\n<p>Ati \u00ab\u00a0 Mwebwe ntabwo muzi ubuzima turimo gucamo, igihe cyo gucana umubano hagati y\u2019u Rwanda na Uganda, Abanyarwanda bo muri Uganda twabaye ibipimo. Perezida Museveni yakekaga ko turi abakozi b\u2019u Rwanda. Perezida Kagame na we agatekereza ko turi abakozi ba Uganda, urwo nirwo rungabangabo twari turimo. Ubuzima bwari butangiye kunanirana. Ntabwo nigeze nkorera Guverinoma ya Uganda, ntabwo nigeze nkorera Guverinoma y\u2019u Rwanda. Sinshobora kuba intasi. Mbaye intasi naba umuyobozi wa serivisi zo hanze. Sinshobora kuba umuntu ukora mu bwihisho (undercover operative). \u00a0\u00bb<\/p>\n<p>\u00ab\u00a0 Reka nkubwire inkuru, ndakeka hagati ya 2019, hagati y\u2019umwuka mubi w\u2019u Rwanda na Uganda. Nahamagajwe na Perezida Museveni i Entebbe. Bari bamuhaye amakuru ko Gashumba akorera leta y\u2019u Rwanda, maze ndamubwira nti uwo ari we wese wakubwiye izo nkuru mwirukane. Kuko sinigeze, kuki naba intasi? Nta rwego na rumwe rw\u2019umutekano nigeze nkorera.\u201d<\/p>\n<p>Ku bijyanye n\u2019ibibazo Abagande bakomoka mu Rwanda bahura nabyo nk\u2019ibyo umunyamakuru yamwibukije yandikiye akanama kabo akuriye, nko kwimwa ibyangombwa nk\u2019indangamuntu na passport ndetse no gufungwa nta rubanza, Gashumba yagize ati \u201c nyizera byabaye icyaha kuba Umunyarwanda muri Uganda. Icyaha gikomeye. Navukiye Masaka, ba sogokuruza bimutse bava mu Rwanda mu 1922. Ba sogokuru banjye bose bashyinguwe Masaka, data yashyinguwe Masaka, Mama aba Masaka, nta kintu na kimwe mfite kimpuza n\u2019igihugu kitwa u Rwanda. Ikintu kimwe gusa mfite kimpuza n\u2019u Rwanda ni uko ba sogokuru bimutse bava mu Rwanda. Hari Abanyarwanda benshi nkanjye muri Uganda.\u201d<\/p>\n<p>\u201cUmunyarwanda wavukiye Uganda, udafite ikintu na kimwe kimuhuza n\u2019igihugu kitwa u Rwanda, kubona indangamuntu y\u2019igihugu cyangwa kubona passport biragenda biba ibidashoboka. Kubera iki?\u201d<\/p>\n<p>Avuga ko abantu bakora mu bashinzwe abinjira n\u2019abasohoka ubu ari bo basigaye bemeza Umugande n\u2019utari Umugande. Ati \u201c Iyo umuntu akwimye indamuntu y\u2019igihugu, aba yamaze kukumugaza mu bukungu kuko udafite indangamuntu ntushobora gufungura konti muri banki, ntushobora kugira simcard ku mazina yawe, nubwo wagura ubutaka ntushobora kubushyira ku mazina ya we. Kubw\u2019ibyo rero byabaye icyaha kuri twe, iyo wiyise Umunyarwanda usaba serivisi\u2026\u201d<\/p>\n<p>Gashumba ashinja akarengane Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bahura na koPerezida Museveni n\u2019abandi bayobozi avuga ko bagejejeho ibi bibazo byose ariko bagasa nk\u2019abatabyitayeho.<\/p>\n<p><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-64196\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png\" alt=\"vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png\" align=\"center\" width=\"1024\" height=\"576\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png 1024w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873-300x169.png 300w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873-768x432.png 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873-860x484.png 860w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/p>\n<p>Ubwo yabazwaga impamvu atekereza baba bafatwa muri ubu buryo, Gashumba yasubije ati \u201c Turacyabikoraho iperereza. Ariko nizera cyane ko Perezida Museveni afitemo akaboko. Iyo Perezida Museveni ashaka koi bi bihagarara byari guhita bihagarara. Kuko afite ubushobozi bwo gukemura buri kimwe muri iki gihugu. Ariko asa nk\u2019utitaye ku bantu bacu\u201d<\/p>\n<p>Muri iyo baruwa ye yanditse, Gashumba yanakomoje ku mvugo zikakaye zikoreshwa ku Bagande bakomoka mu Rwanda, ndetse ntiyahisha ko zanafatwa nko gukangurira abantu gukorera jenoside Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ati \u201c Hari abantu muri Uganda babashije kubwiriza kutwanga. Hari umudepite witwa Rutamaguzi buri munsi aba ari kuri radio abwiriza kwanga Abanyarwanda, hari undi mudepite witwa Geoffrey Lutaaya yakusanyije abantu muri Lakai ngo bakureho Abanyarwanda! Ntabwo ari wenyine, hari benshi, abantu barimo kubwiriza kwanga Abanyarwanda. Ariko ikintu nakwizeza Abagande, Abanyarwanda ntabwo tuzatangiza intambara, ariko igihe muzayitangira tuzayirangiza. Munyizere.<br \/>\nTuri abaturage bubaha amategeko, ntidushobora gutangiza intambara ariko igihe mwatangiza intambara yo kuturwanya nta yandi mahitamo twagira usibye kwirwanaho,\u201d<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko bagejeje ibibazo byinshi nk\u2019ibi kuri polisi n\u2019izindi nzego ariko nta muntu ubyitayeho, agaragaza ko barimo baragenda baba abaturage batagira igihugu kuko iyo ageze mu Rwanda yitwa Umugande, yagera muri Uganda akitwa Umunyarwanda kandi batabyishimira, asaba ko mu gihe haba umwuka mubi hagati y\u2019u Rwanda na Uganda abaturage batazi aho biva n\u2019aho bijya baba badakwiye kwibasirwa n\u2019abakabarinze.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u00ab\u00a0 Ikintu nakwizeza Abagande, Abanyarwanda ntituzatangiza intambara ariko igihe muzatangirira intambara tuzayirangiza. Munyizere. Turi abaturage bubaha amategeko, ntidushobora gutangiza intambara ariko igihe mwatangiza intambara yo kuturwanya nta yandi mahitamo twagira usibye kwirwanaho, \u00a0\u00bb ibi ni ibyatangajwe na Frank Gashumba, Umuyobozi w\u2019ihuriro ry\u2019Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bazwi nk\u2019 \u00ab\u00a0 Abavandimwe. \u00a0\u00bb Ni mu Kiganiro The [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":64196,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,131],"class_list":["post-64197","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u00ab\u00a0 Ikintu nakwizeza Abagande, Abanyarwanda ntituzatangiza intambara ariko igihe muzatangirira intambara tuzayirangiza. Munyizere. Turi abaturage bubaha amategeko, ntidushobora gutangiza intambara ariko igihe mwatangiza intambara yo kuturwanya nta yandi mahitamo twagira usibye kwirwanaho, \u00a0\u00bb ibi ni ibyatangajwe na Frank Gashumba, Umuyobozi w\u2019ihuriro ry\u2019Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bazwi nk\u2019 \u00ab\u00a0 Abavandimwe. \u00a0\u00bb Ni mu Kiganiro The [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2023-12-28T11:05:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1024\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"576\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Denis Nsengiyumva\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Denis Nsengiyumva\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197\"},\"author\":{\"name\":\"Denis Nsengiyumva\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/319409df9dcf848755eb54d18eba663c\"},\"headline\":\"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba\",\"datePublished\":\"2023-12-28T11:05:42+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197\"},\"wordCount\":963,\"commentCount\":1,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/12\\\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png\",\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197\",\"name\":\"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/12\\\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png\",\"datePublished\":\"2023-12-28T11:05:42+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/12\\\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2023\\\/12\\\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png\",\"width\":1024,\"height\":576,\"caption\":\"vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64197#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/319409df9dcf848755eb54d18eba663c\",\"name\":\"Denis Nsengiyumva\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=4\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba - BWIZA","og_description":"\u00ab\u00a0 Ikintu nakwizeza Abagande, Abanyarwanda ntituzatangiza intambara ariko igihe muzatangirira intambara tuzayirangiza. Munyizere. Turi abaturage bubaha amategeko, ntidushobora gutangiza intambara ariko igihe mwatangiza intambara yo kuturwanya nta yandi mahitamo twagira usibye kwirwanaho, \u00a0\u00bb ibi ni ibyatangajwe na Frank Gashumba, Umuyobozi w\u2019ihuriro ry\u2019Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bazwi nk\u2019 \u00ab\u00a0 Abavandimwe. \u00a0\u00bb Ni mu Kiganiro The [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2023-12-28T11:05:42+00:00","og_image":[{"width":1024,"height":576,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png","type":"image\/png"}],"author":"Denis Nsengiyumva","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Denis Nsengiyumva","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197"},"author":{"name":"Denis Nsengiyumva","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/319409df9dcf848755eb54d18eba663c"},"headline":"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba","datePublished":"2023-12-28T11:05:42+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197"},"wordCount":963,"commentCount":1,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png","keywords":["Amamenyesha","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=64197#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197","name":"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png","datePublished":"2023-12-28T11:05:42+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=64197"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2023\/12\/vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png","width":1024,"height":576,"caption":"vlcsnap-2023-12-28-13h01m43s873.png"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64197#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza \u2014 Frank Gashumba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/319409df9dcf848755eb54d18eba663c","name":"Denis Nsengiyumva","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=4"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/64197","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=64197"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/64197\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/64196"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=64197"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=64197"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=64197"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}