{"id":64651,"date":"2024-01-18T16:28:27","date_gmt":"2024-01-18T14:28:27","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=64651"},"modified":"2024-01-18T16:28:27","modified_gmt":"2024-01-18T14:28:27","slug":"musanze-abarerera-muri-gs-kabaya-barinubira-gucibwa-frw-y-umurengera-no-kuba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651","title":{"rendered":"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa &#8216;Frw y&#8217;umurengera&#8217; no kuba abana babo bavutswa amasomo"},"content":{"rendered":"<p><strong>Bamwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw&#8217;Amashuri rwa Kabaya ruherereye mu murenge wa Muhoza w&#8217;akarere ka Musanze, barashinja ubuyobozi bw&#8217;iri shuri kubaca amafaranga y&#8217;umurengera; ku buryo abatayishyura birangira abana babo bavukijwe amasomo.<\/strong><\/p>\n<p>Umwe mu babyeyi wasabwe ko amazina ye agirwa ibanga, yavuze ko ubuyobozi bw&#8217;ishuri bumaze igihe bwongera amafaranga bishyura mu buryo budasobanutse; kandi andi mashuri baturanye atajya yongera.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Mu gihe ahandi kuri nine [years basic education] zose: haba mu Muko, haba i Nyakinama n&#8217;ahandi bishyura Frw 19,500; ku Kabaya ho duhora turi Frw 26,000.&#8221;<\/p>\n<p>&#8220;Igihembwe gishize twishyuye Frw 26,000, ubu turi gusabwa Frw 28,000. Urebye kuri Babyeyi nta na &#8216;d\u00e9tailles&#8217; ihari. Hari aho biri d\u00e9taill\u00e9s, ahandi bakandikaho n&#8217;ikaramu ngo guteranyaho Frw 2,500 udashobora kumenya ngo ni ay&#8217;iki.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi avuga ko ibirenze ibi hari Frw y&#8217;ibikoresho nk&#8217;amakarita y&#8217;ishuri we na bagenzi be bishyura, ariko wayibaza umwana akaba adashobora kuyibona.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ibyo bintu abantu bishyura ntibiboneke ni bwoko ki? Wajya kubona ukabona diregiteri yirukanye umwana atanigeze akuvugisha, ko uburezi ari ugufatanya hagati y&#8217;ababyeyi n&#8217;abayobozi b&#8217;amashuri, njyewe niba utampamagaye ngo umbwire ko umwana afite ikibazo ku ishuri uragira ngo bigende gute?&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi avuga ko ikibabaje ari uko ubuyobozi bwa GS Kabaya butanashobora kwemerera ababyeyi kwishyura amafaranga bafite ngo babe bashaka asigaye, ahubwo bugahitamo kuvutsa abana amasomo.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Uwanjye namuhaye \u00c2\u00bd, barangije barayanga ngo nayasubirane, ngo ntabwo bayemera. Ubu ngubu amaze mu rugo iminsi ibiri atiga. Ubu se kuba diregiteri yirukana abana bacu ni bwo burezi arimo abaha? Aragenda akishyiriraho anafaranga utamenya iyo ayakura, yarangiza akirukana abana atanigeze ahamagaza ababyeyi ngo tujye inama&#8221;.<\/p>\n<p>Inyandiko igeneye ababyeyi (Babyeyi) ubuyobozi bwa GS Kabaya buheruka guha abaharerera yerekana ko muri iki gihembwe cya kabiri cy&#8217;unwaka w&#8217;amashuri wa 2023\/24 bagomba kwishyura Frw 28,000.<\/p>\n<p>Aya arimo Frw 19,500 y&#8217;ifunguro rya saa sita, 2,500 yo gufotoresha ibizamini, Frw 500 y&#8217;umusanzu wa Siporo, 2,000 yo kunganira umutekano w&#8217;ishuri, 2,000 yo kunganira facture y&#8217;amazi na 2,000 icyo agenewe kitagaragara.<\/p>\n<p>Undi mubyeyi urerera muri ririya shuri yagaragaje impungenge z&#8217;uko umwana we w&#8217;umukobwa wirukanwe ashobora guhura n&#8217;ibindi bizazane birimo no kuba yaterwa inda, bijyanye no kuba umwanya yakabaye ari ku ishuri aba azerera hirya no hino.<\/p>\n<p>Yagize ati: &#8220;Ashobora gusubira ku ishuri ejo cyangwa ejo bundi amafaranga yabonetse. Ni umwana w&#8217;umukobwa ni mukuru, namusize mu rugo ari kwizengurukaho, ashobora kubona ntacyo ari gukora ugasanga ahuye n&#8217;ibindi bizazane ntazi, kandi ku ishuri abana iyo bari mu masomo baba bafite umutekano w&#8217;uko nta kibi cyapfa kubabaho.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi asanga bitari bikwiye ko abana batangira kwirukanwa iki gihe, bijyanye no kuba ari bwo igihembwe kigitangira.<\/p>\n<p>Abarerera muri GS Kabaya barasaba inzego zifite uburezi mu nshingano zazo gucyaha ubuyobozi bwaryo no kuryaka ibisobanuro ku mpamvu zituma buhitamo kuvutsa abana amasomo.<\/p>\n<p>Umuyobozi w&#8217;iri shuri, Rwarekeyaho Jean Damasc\u00e8ne, yahakaniye BWIZA ko nta mafaranga y&#8217;umurengera ubuyobozi bw&#8217;ishuri buca ababyeyi.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Amafaranga bishyura ni ayagenwe na Leta 19,500 yifunguro na 7,000 ababyeyi bashobora kumvikana n&#8217;ikigo, kandi ayo ntitwayarengeje.&#8221;<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: &#8220;Nta mwana uvutswa uburenganzira ahubwo hari abo ababyeyi babo baha amafaranga yo kwishyura, icyo tubasaba ni ukuyajyana kuri Bank bakazana bordereau.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu muyobozi yavuze ko &#8220;ibirenze ibyo yaba ari amagambo kuko hari n&#8217;abantu bakunda byacitse, haba hari n&#8217;abatumva gahunda za Leta ubwo bukaba mu buryo bumwe bwo kubirwanya.&#8221;<\/p>\n<p>Amabwiriza Minisiteri y&#8217;Uburezi yashyizeho muri Nzeri 2022 avuga ko umunyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw\u2019umubyeyi ntirugomba kurenga Frw 19,500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 by\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Kuri ibi ngibi ariko hiyongeraho umwambaro w\u2019ishuri, ibikoresho by\u2019isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y\u2019umunyeshuri, ikarita y\u2019imyitwarire n\u2019ubwishingizi bw\u2019umunyeshuri.<\/p>\n<p>Mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n\u2019inteko rusange y\u2019ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n\u2019ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.<\/p>\n<p>Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha imifariso mu buryo bwo kuyikodesha, yemerewe kwaka abanyeshuri bashya gusa umusanzu w\u2019amafaranga atarenze 9000 Frw atangwa rimwe gusa mu myaka itatu kugira ngo hashobore gusimbuzwa ishaje.<\/p>\n<p>Aya mabwiriza ateganya ko nta shuri rya leta cyangwa irikorana na leta ku bw\u2019amasezerano ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw\u2019ibyatangajwe.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bamwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw&#8217;Amashuri rwa Kabaya ruherereye mu murenge wa Muhoza w&#8217;akarere ka Musanze, barashinja ubuyobozi bw&#8217;iri shuri kubaca amafaranga y&#8217;umurengera; ku buryo abatayishyura birangira abana babo bavukijwe amasomo. Umwe mu babyeyi wasabwe ko amazina ye agirwa ibanga, yavuze ko ubuyobozi bw&#8217;ishuri bumaze igihe bwongera amafaranga bishyura mu buryo budasobanutse; kandi andi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-64651","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa &#039;Frw y&#039;umurengera&#039; no kuba abana babo bavutswa amasomo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa &#039;Frw y&#039;umurengera&#039; no kuba abana babo bavutswa amasomo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bamwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw&#8217;Amashuri rwa Kabaya ruherereye mu murenge wa Muhoza w&#8217;akarere ka Musanze, barashinja ubuyobozi bw&#8217;iri shuri kubaca amafaranga y&#8217;umurengera; ku buryo abatayishyura birangira abana babo bavukijwe amasomo. Umwe mu babyeyi wasabwe ko amazina ye agirwa ibanga, yavuze ko ubuyobozi bw&#8217;ishuri bumaze igihe bwongera amafaranga bishyura mu buryo budasobanutse; kandi andi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-01-18T14:28:27+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa &#8216;Frw y&#8217;umurengera&#8217; no kuba abana babo bavutswa amasomo\",\"datePublished\":\"2024-01-18T14:28:27+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651\"},\"wordCount\":700,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651\",\"name\":\"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa 'Frw y'umurengera' no kuba abana babo bavutswa amasomo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-01-18T14:28:27+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64651#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa &#8216;Frw y&#8217;umurengera&#8217; no kuba abana babo bavutswa amasomo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa 'Frw y'umurengera' no kuba abana babo bavutswa amasomo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa 'Frw y'umurengera' no kuba abana babo bavutswa amasomo - BWIZA","og_description":"Bamwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw&#8217;Amashuri rwa Kabaya ruherereye mu murenge wa Muhoza w&#8217;akarere ka Musanze, barashinja ubuyobozi bw&#8217;iri shuri kubaca amafaranga y&#8217;umurengera; ku buryo abatayishyura birangira abana babo bavukijwe amasomo. Umwe mu babyeyi wasabwe ko amazina ye agirwa ibanga, yavuze ko ubuyobozi bw&#8217;ishuri bumaze igihe bwongera amafaranga bishyura mu buryo budasobanutse; kandi andi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2024-01-18T14:28:27+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa &#8216;Frw y&#8217;umurengera&#8217; no kuba abana babo bavutswa amasomo","datePublished":"2024-01-18T14:28:27+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651"},"wordCount":700,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=64651#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651","name":"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa 'Frw y'umurengera' no kuba abana babo bavutswa amasomo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-01-18T14:28:27+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=64651"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64651#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Musanze: Abarerera muri GS Kabaya barinubira gucibwa &#8216;Frw y&#8217;umurengera&#8217; no kuba abana babo bavutswa amasomo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/64651","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=64651"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/64651\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=64651"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=64651"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=64651"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}