{"id":64782,"date":"2024-01-24T17:36:49","date_gmt":"2024-01-24T15:36:49","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=64782"},"modified":"2024-01-24T17:36:49","modified_gmt":"2024-01-24T15:36:49","slug":"p-kagame-ntiyiyumvisha-uko-ba-perezida-bafite-abaturage-birirwa-basabiriza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782","title":{"rendered":"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida &#8216;bafite abaturage birirwa basabiriza&#8217;  bagirira impuhwe Abanyarwanda"},"content":{"rendered":"<p><strong>Perezida Paul Kagame yatangaje ko atiyumvisha buryo ki Abanyarwanda bagirirwa impuhwe n&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu bifite abaturage birirwa basabiriza, abasaba guhindura imyumvire yo kumva ko bagomba kuremberwa.<\/strong><\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, mu ijambo risoza inama y&#8217;igihugu y&#8217;umushyikirano yari imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center.<\/p>\n<p>Mu ijambo rye yagarutse ku bayobozi batuzuza neza inshingano bahabwa, asaba ko abumva batabishoboye basezera bakabisa abashoboye.<\/p>\n<p>Abayobozi kandi yabasabye kutagira imyumvire nk\u2019iy\u2019abo yakomojeho ku wa Kabiri, bavuga ko bifuza kubohora Abanyarwanda nyamara abaturage babo babayeho mu bibazo.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ni nka ba bandi navuze ejo. Hari abatekereza nk\u2019abakiri mu bihe bya kera (middle stone age). Muri iki gihe kubona umuntu wabaswe n\u2019ivangura, utekereza ku moko nk\u2019akwiye gutwara politiki y\u2019icyo igihugu gikwiye gukora n\u2019ibyo abantu bakeneye kwikorera ni uburwayi. Maze tugatangira kuvuga, Abanyafurika, iki gihugu\u2026\u201d<\/p>\n<p>Perezida Kagame yatangaje ko aba bantu bugarijwe n\u2019ibibazo, bityo ko aho kugirira impuhwe Abanyarwanda bakabaye bateza imbere imibereho y&#8217;abaturage babo birirwa basabiriza.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Ufite abaturage birirwa bambaye ubusa ku mihanda, birirwa basabiriza kuko nta biribwa bafite none uri aho uvuga ko ushaka kuza kwigisha u Rwanda icyo gukora no kuruhindura! Wabikorana iki? Ntacyo ufite.\u201d<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019Igihugu yagaragaje ko bihangayikishije kuba hari abantu barenze umwe barangwa n\u2019izi mvugo, kandi ngo birashoboka ko harimo abavuga aya magambo kubera ruswa bahabwa.<\/p>\n<p>Byari mbere yo kubakurira inzira ku murima ko &#8220;aho gutekereza guhindura ibiri mu Rwanda se kuki utahindura ibiri mu gihugu cyawe? Kubera iki wagira imyumvire yo kunenga? Icya mbere si byo, icya kabiri ntibyanagushobokera.\u201d<\/p>\n<p>Nta zina ry&#8217;uwo Perezida Paul Kagame yageneraga ubu butumwa yigeze atangaza.<\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;igihugu cyakora yabutanze nyuma y&#8217;iminsi itatu Perezida Evariste Ndayishimiye w&#8217;u Burundi yeruye ko ari mu mugambi umwe na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa RDC ngo bakureho ubutegetsi buriho mu Rwanda.<\/p>\n<p>Bombi bashinja Perezida Paul Kagame guha ubufasha imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w&#8217;ibihugu byabo.<\/p>\n<p>Ndayishimiye mu ijambo aheruka kuvugira i Kinshasa yavuze ko yifuza kubohora urubyiruko rw&#8217;u Rwanda avuga ko rwabaye &#8220;imfungwa mu karere&#8221;.<\/p>\n<p>Ni Ndayishimiye wagiriye impuhwe urubyiruko rwo mu Rwanda, nyamara urwo mu gihugu cye rwugarijwe n&#8217;ibibazo birimo ubukene, ahanini bitewe n&#8217;ibura ry&#8217;akazi.<\/p>\n<p>Raporo nyinshi kandi zishyira u Burundi mu myanya y&#8217;imbere mu bihugu bikennye ku Isi, ku buryo igice kinini cy&#8217;abaturage babwo bari munsi y&#8217;umurongo w&#8217;ubukene.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida Paul Kagame yatangaje ko atiyumvisha buryo ki Abanyarwanda bagirirwa impuhwe n&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu bifite abaturage birirwa basabiriza, abasaba guhindura imyumvire yo kumva ko bagomba kuremberwa. Umukuru w&#8217;Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, mu ijambo risoza inama y&#8217;igihugu y&#8217;umushyikirano yari imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center. Mu ijambo rye yagarutse [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-64782","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida &#039;bafite abaturage birirwa basabiriza&#039; bagirira impuhwe Abanyarwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida &#039;bafite abaturage birirwa basabiriza&#039; bagirira impuhwe Abanyarwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida Paul Kagame yatangaje ko atiyumvisha buryo ki Abanyarwanda bagirirwa impuhwe n&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu bifite abaturage birirwa basabiriza, abasaba guhindura imyumvire yo kumva ko bagomba kuremberwa. Umukuru w&#8217;Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, mu ijambo risoza inama y&#8217;igihugu y&#8217;umushyikirano yari imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center. Mu ijambo rye yagarutse [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-01-24T15:36:49+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida &#8216;bafite abaturage birirwa basabiriza&#8217; bagirira impuhwe Abanyarwanda\",\"datePublished\":\"2024-01-24T15:36:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782\"},\"wordCount\":409,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782\",\"name\":\"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida 'bafite abaturage birirwa basabiriza' bagirira impuhwe Abanyarwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-01-24T15:36:49+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=64782#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida &#8216;bafite abaturage birirwa basabiriza&#8217; bagirira impuhwe Abanyarwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida 'bafite abaturage birirwa basabiriza' bagirira impuhwe Abanyarwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida 'bafite abaturage birirwa basabiriza' bagirira impuhwe Abanyarwanda - BWIZA","og_description":"Perezida Paul Kagame yatangaje ko atiyumvisha buryo ki Abanyarwanda bagirirwa impuhwe n&#8217;abakuru b&#8217;ibihugu bifite abaturage birirwa basabiriza, abasaba guhindura imyumvire yo kumva ko bagomba kuremberwa. Umukuru w&#8217;Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, mu ijambo risoza inama y&#8217;igihugu y&#8217;umushyikirano yari imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center. Mu ijambo rye yagarutse [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2024-01-24T15:36:49+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida &#8216;bafite abaturage birirwa basabiriza&#8217; bagirira impuhwe Abanyarwanda","datePublished":"2024-01-24T15:36:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782"},"wordCount":409,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=64782#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782","name":"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida 'bafite abaturage birirwa basabiriza' bagirira impuhwe Abanyarwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-01-24T15:36:49+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=64782"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=64782#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"P. Kagame ntiyiyumvisha uko ba Perezida &#8216;bafite abaturage birirwa basabiriza&#8217; bagirira impuhwe Abanyarwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/64782","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=64782"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/64782\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=64782"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=64782"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=64782"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}