{"id":6542,"date":"2017-07-26T09:03:57","date_gmt":"2017-07-26T09:03:57","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/07\/26\/uburasirazuba-ibyo-abaturage-bifuza-ku-mukandida-uzatsinda-amatora-y-039\/"},"modified":"2025-02-12T15:55:51","modified_gmt":"2025-02-12T13:55:51","slug":"uburasirazuba-ibyo-abaturage-bifuza-ku-mukandida-uzatsinda-amatora-y-039","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542","title":{"rendered":"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Abatuye mu ntara y\u2019Iburasirazuba bishimira ibyagezweho mu myaka 23 ishize, ariko bakavuga ko bitewe n\u2019amateka yaranze icyahoze ari Kibungo n\u2019icyahoze ari Byumba ko hakiri inzitizi mu iterambere n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage bityo bagasaba ko byazitabwaho n\u2019uzayobora u Rwanda guhera mu minsi iri imbere.<\/em> <\/strong><br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIntara y\u2019Iburasirazuba ni agace gakorerwamo ibikorwa by\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi ariko mu myaka ibiri ishize ikaba yaribasiwe n\u2019amapfa, byatumye abaturage bamwe bateza imyaka kubera izuba ryacanye  ari ryinshi.<br \/>\nAbaturage bo muri iki cyerekezo barifuza ko umukandida uzatsinda amatora y\u2019Umukuru w\u2019igihugu yazashyira ingufu mu kuhira imyaka no gusubiza abaturage ibishanga byari byarigaruriwe n\u2019ababikoreragamo ubworozi.<br \/>\nMurekatete Dative ni umuturage wo mu karere ka Kayonza, avuga ko gushyira ingufu mu kuhira imyaka bizarinda abaturage inzara.<br \/>\nAgira ati \u201cMu karere kacu hasigaye hava izuba ryinshi ku buryo umuyobozi uzatorwa nadufasha uburyo bwo kuhira imyaka bukagera hose tutakongera guhura n\u2019ikibazo cy\u2019inzara yabaye akarande kuko hari igihe izuba riva imyaka yose ikuma .\u201d<br \/>\nAba baturage kandi banasanga hakwiye gukorwa ubushakashatsi ku burwayi bwibasira ibihingwa kuko biri mu bidindiza ubuhinzi bwa bo.<br \/>\nMugabo Jean Pierre atuye mu Karere ka Rwamagana avuga ko nubwo bahinga batakibona umusaruro bitewe n\u2019uko imyaka ifatwa n\u2019uburwayi bataramenya ikibutera n\u2019ubwo ari bwo.<br \/>\nAgira ati \u201cBiragoye kubona umusaruro kubera uburwayi bufata ibihingwa urebye uburyo twezaga ibitoki mbere, usanga rumaze kugenda rucika kubera kirabiranya yateye , imyumbati yo twibagiwe ubugari ubu kuburya ni ukugura shirumuteto kuko imyumbati isigaye irwara ibisazi , ibigori na byo birwara Nkongwa kandi ibyo nibyo dukunze guhinga uwatorwa turifuza ko yadushakira abashakashatsi bigatuma turwanya izo ndwara zifata ibihingwa .\u2019\u2019<br \/>\nAbaturage kandi basaba ko uwatorwa yavugurura ibyiciro by\u2019Ubudehe byakunze gukurura impaka hagati y\u2019abayobozi n\u2019abaturage.<br \/>\nMutuyimana Valentine wo mu Karere ka Kirehe avuga ko ibyiciro by\u2019Ubudehe bishya uwatorwa yabivugurura.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAgira ati \u201cIbyiciro by\u2019Ubudehe babishyiraho bwa mbere twabwirwaga ko nta ho bihuriye n\u2019izindi gahunda za Leta ariko usanga bidasobanutse uburyo twanabishyizwemo kuko abenshi twashyirwaga mu kiciro cya 2 ariko urutonde rukagaruka turi mu kiciro cya 3 ugasanga umuturage uhingira amafaranga uba mu kazu kenda kumugwira ari mu cyiciro kimwe n\u2019icy\u2019umucuruzi ukomeye cyangwa umuyobozi uhembwa ku kwezi .\u201d<br \/>\nAbaturage bavuga ko gushyirwa mu byiciro by\u2019ubudehe badakwiye byabagizeho ingaruka.<br \/>\nUmuturage wo mu karere ka Rwamagana utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko abaturage bashyizwe mu byiciro badakwiye ariko byabagizeho ingaruka<br \/>\nYagize ati\u201dNjye nta kazi ngira ndetse nta mutungo ufatika ngira uretse ikibanza ntuyemo gusa ariko ubu ndi mu cyiciro cya 3 mpuriyemo n\u2019abafite amaduka n\u2019abandi bakire ariko ingaruka ni nyinshi kuko nk\u2019ubu nagiye gusaba Avoka unyunganira mu rubanza basanga ndi mu kiciro cya 3 bambwira ko bidashoboka kandi nta bushobozi mfite bwo kwishyura Avoka.\u201d<br \/>\nUyu muturage akomeza avuga ko uretse abana be bashatse kwiga imyuga mu kigo cya AEE ariko bagasanga bari mu cyiciro cya 3, asaba ko umuyobozi watorwa yazafasha gukosora iki kibazo bityo umuntu akajya mu cyiciro bitewe n\u2019imibereho ye .\u201d<br \/>\n <strong>Abatuye mu ntara y\u2019iburasirazuba bavuga ko bifuza ko hongerwa ibikorwa remezo cyane cyane imihanda.<\/strong><br \/>\nAba baturage kandi barifuza kwegerezwa amavuriro hafi nko mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mushikiri mu kagari ka Rugarama, aho usanga abaturage bakora urugendo rw\u2019amasaha bajya kwivuza.<br \/>\nMu karere ka Rwamagana bifuza ko uwatorwa yakwihutisha ibikorwa byo kubaka Gare vuba kuko yaheze mu mishinga bakanifuza stade  y\u2019imikino mu mujyi wa Rwamagana.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAbakandida bahatanira kuyobora u Rwanda barimo Paul Kagame uhagarariye FPR, DR Habineza Frank uhagarariye DGPR ndetse na Mpayimana Philippe wiyamamaza ku giti cye, kugeza kuri uyu ubu Babiri babanza bakaba bamaze gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y\u2019Iburasirazuba .<br \/>\nUmukandida Paul Kagame yasoreje mu turere twa Kirehe ,Ngoma na Rwamagana ku itariki ya 23 Nyakanga naho DR Frank Habineza asoreza mu turere twa Rwamagana na Kayonza kuwa Kabiri tariki 25 Nyakanga<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\nNgabonziza <a href=\"mailto:Jusin@Bwiza.com\">Jusin@Bwiza.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abatuye mu ntara y\u2019Iburasirazuba bishimira ibyagezweho mu myaka 23 ishize, ariko bakavuga ko bitewe n\u2019amateka yaranze icyahoze ari Kibungo n\u2019icyahoze ari Byumba ko hakiri inzitizi mu iterambere n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage bityo bagasaba ko byazitabwaho n\u2019uzayobora u Rwanda guhera mu minsi iri imbere. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] Intara y\u2019Iburasirazuba ni agace gakorerwamo ibikorwa by\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi ariko mu myaka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-6542","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abatuye mu ntara y\u2019Iburasirazuba bishimira ibyagezweho mu myaka 23 ishize, ariko bakavuga ko bitewe n\u2019amateka yaranze icyahoze ari Kibungo n\u2019icyahoze ari Byumba ko hakiri inzitizi mu iterambere n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage bityo bagasaba ko byazitabwaho n\u2019uzayobora u Rwanda guhera mu minsi iri imbere. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] Intara y\u2019Iburasirazuba ni agace gakorerwamo ibikorwa by\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi ariko mu myaka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-07-26T09:03:57+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:55:51+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu\",\"datePublished\":\"2017-07-26T09:03:57+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:55:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542\"},\"wordCount\":653,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542\",\"name\":\"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-07-26T09:03:57+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:55:51+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6542#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu - BWIZA","og_description":"Abatuye mu ntara y\u2019Iburasirazuba bishimira ibyagezweho mu myaka 23 ishize, ariko bakavuga ko bitewe n\u2019amateka yaranze icyahoze ari Kibungo n\u2019icyahoze ari Byumba ko hakiri inzitizi mu iterambere n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage bityo bagasaba ko byazitabwaho n\u2019uzayobora u Rwanda guhera mu minsi iri imbere. [xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;] Intara y\u2019Iburasirazuba ni agace gakorerwamo ibikorwa by\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi ariko mu myaka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-07-26T09:03:57+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:55:51+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu","datePublished":"2017-07-26T09:03:57+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:55:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542"},"wordCount":653,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6542#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542","name":"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-07-26T09:03:57+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:55:51+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6542"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6542#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y&#039;Umukuru w&#039;igihugu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6542","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6542"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6542\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6542"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6542"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6542"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}