{"id":6556,"date":"2017-07-26T15:38:04","date_gmt":"2017-07-26T15:38:04","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/07\/26\/amwe-mu-magambo-yo-muri-bibiliya-yamamaye-kubera-gukoreshwa-n-abantu-mu-nyungu\/"},"modified":"2025-02-25T14:18:22","modified_gmt":"2025-02-25T12:18:22","slug":"amwe-mu-magambo-yo-muri-bibiliya-yamamaye-kubera-gukoreshwa-n-abantu-mu-nyungu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556","title":{"rendered":"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Abahanga bavuga ko Bibiliya Yera ari kimwe mu bitabo bisomwa cyane kuri iyi si ya Rurema ndetse bishoboka ko yaba inafata umwanya wa mbere mu gukoreshwa n\u2019imbaga nini y\u2019abatuye uyu mubumbe.<\/strong><br \/>\nMuri iyi nkuru kandi turibanda kuri amwe mu magambo ari muri Bibiliya Yera agenda akoreshwa n\u2019abantu b\u2019ingeri zitandukanye ahanini kubera inyungu zabo zitanafite aho zihuriye n\u2019umurongo w\u2019ubutumwa bwiza cyangwa ivanjili ariko ukabona rwose barashishikaye mu kuyasubiramo!<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nBamwe usanga ari Abanyepolitiki baba bafite ubutumwa bashaka gutambutsa muri rubanda bayobora ,ibisambo ,indaya , abasinzi ndetse n\u2019ibyomanzi aho usanga benshi baba bashaka ko bagera ku nyungu zabo bwite bakoresheje amayeri y\u2019amagambo bakura muri Bibiliya.<br \/>\n <strong>1 . Ntukarerege mugenzi wawe uti \u201c Genda uzagaruke ejo mbiguhe<\/strong>  <strong>\u00e2\u20ac\u00b3<\/strong>  <strong> kandi ubifite iruhande rwawe, umurongo abasambanyi bifashisha!<\/strong><br \/>\nUyu ni umurongo wo muri Bibiliya Yera uherereye mu gitabo cy\u2019Imigani 3 : 28.<br \/>\nNiba hari umurongo wa Bibiliya ukoreshwa mu gutereta inkumi ni uyu hamwe usanga abana b\u2019abangavu n\u2019ingimbi benshi usanga mu mashuri yisumbuye baba bawuhererekanya mu tubaruwa bandikirana .<br \/>\nHano umuhungu aba ashaka kumvisha inkumi ko rwose nibahura cyangwa se bahuye atagomba kumuhakanira kugera ku ngingo birumvikana ziba ziganisha ku guhuza imibiri bitamugoye.<br \/>\nNiba hari umuntu ukura adakoresheje uyu murongo mu kuyobya utwana tw\u2019udukobwa yaba yaracitswe n\u2019iby\u2019isi rwose.<br \/>\nBamwe rero bakawikingamo, bagakora ibyo bishakiye reka sinakubwira rugahana inkoyoyo! <strong>                 <\/strong> <\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li> <strong> Matayo 5 igice cya Bibiliya cyakubititse mu gukoreshwa n\u2019ababeshyi ruharwa!<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Ubusanzwe iki gice cya Matayo 5 usanga higanjemo igisa n\u2019incamake y\u2019amategeko yari asanzwe azwi nk\u2019anategeko 10 ya Mose.<br \/>\nKu ntangiriro zacyo niho dusana ahanditse ngo  <strong>\u201cYesu yerekana abahiriwe abo ari bo \u201c.<\/strong><br \/>\nUkomeje gusoma umanuka hasi gato ubona ko bamwe mu bahirwa Yesu yavugaga harimo abantu b\u2019ingeri zitandukanye ,ariko we ukabona yasaga n\u2019ucira abantu imigani iganisha ku kuba uwavuzwe muri uwo mugani atari kubera ko adamaraye kuko na nyuma ya buri jambo yongeragaho ubusobanuro bwimbitse.<br \/>\nMatayo 5 rero abantu bayihindurira uko bashaka bijyanye n\u2019inyungu zabo zihabanye n\u2019iyogezabutumwa .<br \/>\nWabwira umuntu uti : Ndashonje nfungurira akagusubiza ati \u201cHahirwa abashonje niko Matayo 5 ibivuga ukibaza aho abikuye ukahayoberwa.<br \/>\nMubo Yesu yavuze habonekamo aba bakurikira ; Abashavura , Abagwa neza ,Abafite inzara n\u2019inyota , Abanyembazi , Abantu b\u2019imitima iboneye , Abakiranura abandi , n\u2019Abantu bahohotewe kubera guharanira ubukiranutsi, gusa Yesu yagendaga anongeraho impamvu nusoma Bibiliya uzabibona.<br \/>\nMugabo nta na hamwe haganishaka ibisa no kuninurana usangana benshi baba bakoresha mu buryo busa n\u2019ubugoretse aya magambo.<br \/>\nHari n\u2019abajya bavuga ngo hari ahanditse ngo :  <strong>Bazumirwa<\/strong>  niko muri Matayo 5 handitse byahe byo kajya!<br \/>\nMatayo 5 rwose iki gitabo cyarakubitsitse mu guhimbirwa andi magambo akitirirwa adafite aho ahurira na cyo na mba!<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li> <strong> Intungane bwira icumuye karindwi : Ijambo rigaruka kenshi mu cyane mu mvugo za benshi!<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Nubwo iri jambo bigoye kumenya aho ryanditse muri Bibiliya ariko nta watinya kuvuga ko ari rimwe mu ijambo rikoreshwa kandi rigatwererwa iki gitabo ku manywa y\u2019ihangu izuba riva!<br \/>\nBamwe mubihaye Imana Bwiza.com yabashije kuvugana na bo nta wukubwira inkomoko y\u2019iri jambo cyangwa ngo abe yaguha umurongo n\u2019igice cya Bibiliya ribarizwamo.<br \/>\nNyamara ni hahandi aho uzagana hose hari umuntu wakoze ibidakorwa uzahasanga iri jambo riri gutambagirana isheja ryifashishwa na benshi!<br \/>\nBamwe bati \u201cNiba kanaka iki yagikoze se ntibyandiswe ko n\u2019intungane bwira icumuye karindwi di!\u00e2\u20ac\u00b3 Neza neza niba hari igipfukiranwa kikaba kirarangiye cyangwa niba hari ukwihanganira uwakoze ikosa kwasabwaga kubaho kukaba kwagerwaho  guhereye kuri iri jambo.<br \/>\nBwana Banganirubusa Deogratias ni umwanditsi w\u2019ibitabo byibanda ku Ivanjiri, ku murongo wa telefoni ngendanwa twamubajije icyo atekereza kuri iri jambo adusubiza agira ati :<br \/>\n\u201cKuba intungane bwakwira icumuye karindwi byaba ari ugukabya kuko na Yesu yari intungane kandi nta bicumuro twamubonyeho\u2026.. \u00e2\u20ac\u00b3<br \/>\nMu mvugo ye rero arasa n\u2019utemera ishingiro ry\u2019iyi mvugo aho anatanga ingero nyinshi z\u2019izindi mvugo zigoretse cyane cyane aho yananditse igitabo akita \u201cMenya ukuri igihe kitararenga \u00e2\u20ac\u00b3!<br \/>\n <strong>4. Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n\u2019iby\u2019Imana mubisubize Imana!<\/strong><br \/>\nUyu ni umurongo n\u2019imvugo biboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Mariko igice cya 12 uhereye ku murongo wa 13 kugeza kuwa 17 uhasanga inkuru y\u2019abantu bitwaga abafarizayo basanze Yesu bakamubaza niba gutanga umusoro byemewe cyangwa bitemewe!<br \/>\nNta munyepolitiki ubaho atarafashe uyu murongo cyangwa iyi mvugo mu mutwe we, abe yoroheje cyangwa akomeye.<br \/>\nNi ijambo rikunze kugaruka kandi mu bakora imirimo yo gusoresha abantu amahoro .<br \/>\nMaze hagira ushaka kuzamura impaka ukumva umwe aravuze ati\u201d Erega nyamuna mukore ibyo musabwa Kayizari mumuhe ibye nko gushaka kuvuga ko Leta ari Kayizari ushaka umusoro bubi na bwiza dore ko uyu mugani ucirwa umuntu ugaragara nk\u2019uri mu byimbo by\u2019ubugande cyangwa kutumva ibintu kimwe n\u2019abawumucira .<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nMuri macye ni ijambo nkemurampaka k\u2019uwaba yumva ibintu cyangwa bimugoye kubyumva.<br \/>\nKayizari yabaye Kayizari ijambo ryihaye intebe ririyubaka riraganza kandi ubwo ugasanga si no mu ivuga butumwa rikoreshwa cyane .<br \/>\nGusa n\u2019Abashumba cyangwa Abapadiri bashaka gukama izo baragiye iri jambo bararikoresha cyane mu gukusanya amaturo aho basengeshereza.<br \/>\nIkibabazwaho cyane ni ukuntu usanga abantu bamwe biha gukoresha bene aya magambo batanarambuye igitabo cya Bibiliya !<br \/>\nMuri macye wanasanga hari uba ataranayifata mu ntoki ariko ugasanga amagambo nk\u2019aya yo kumukura ahabi hashoboka ntiyayatangwa na mba!<br \/>\nAmagambo yo ni menshi cyane akoreshwa muri iyi si yitirirwa Ijambo ry\u2019Imana ndetse uwayavuga bwakwira bugacya.<br \/>\nNawe hari andi uzi cyangwa wumva kimwe n\u2019uko waba unayakoresha mu nyungu zawe . Gusa byakabaye byiza umuntu agiye asobanukirwa icyari kigamijwe kugira ngo hatabaho gutandukira ukuri kuko mu gitabo cy\u2019Ibyahishuwe 22 :18 handitse ngo Uwumva wese amagambo y\u2019ubuhanuzi bw\u2019iki gitabo ndamuhamiriza nti \u2018\u2019 Nihagira umuntu uzongera kuri yo ,Imana izamwongeraho ibyago byandiswe muri iki gitabo, kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y\u2019igitabo cy\u2019ubu buhanuzi ,Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy\u2019ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byandiswe muri iki gitabo \u2026\u00e2\u20ac\u00b3<br \/>\nNi igihe cyo kubaho mu buryo bwo kujijuka bwisumbuye aho abantu bafite uburyo bwose bwo kumenya ukuri kw\u2019ibintu bitabaruhije.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nDufate nk\u2019urugero, umubare w\u2019abantu bagendana telefoni izi zizwi nka sumatifoni [ Mobile Smartphones ] ugenda urushaho kwiyongera.<br \/>\nNi gute se umuntu atapakurura application ya Bibiliya mu buryo bw\u2019ikoranabuhanga maze akajya nawe ubwe ayisomera aha ndavuga mu gihe yaba atayitunze dore ko n\u2019ibiciro byazo [izo Bibiliya] byazamutse ku buryo buhanitse ubanza yigondera umugabo!<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\nYandiswe na Marshall Eugene <a href=\"mailto:David@Bwiza.com\">David@Bwiza.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abahanga bavuga ko Bibiliya Yera ari kimwe mu bitabo bisomwa cyane kuri iyi si ya Rurema ndetse bishoboka ko yaba inafata umwanya wa mbere mu gukoreshwa n\u2019imbaga nini y\u2019abatuye uyu mubumbe. Muri iyi nkuru kandi turibanda kuri amwe mu magambo ari muri Bibiliya Yera agenda akoreshwa n\u2019abantu b\u2019ingeri zitandukanye ahanini kubera inyungu zabo zitanafite aho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-6556","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abahanga bavuga ko Bibiliya Yera ari kimwe mu bitabo bisomwa cyane kuri iyi si ya Rurema ndetse bishoboka ko yaba inafata umwanya wa mbere mu gukoreshwa n\u2019imbaga nini y\u2019abatuye uyu mubumbe. Muri iyi nkuru kandi turibanda kuri amwe mu magambo ari muri Bibiliya Yera agenda akoreshwa n\u2019abantu b\u2019ingeri zitandukanye ahanini kubera inyungu zabo zitanafite aho [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-07-26T15:38:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:18:22+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite\",\"datePublished\":\"2017-07-26T15:38:04+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:18:22+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556\"},\"wordCount\":1038,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556\",\"name\":\"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-07-26T15:38:04+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:18:22+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6556#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite - BWIZA","og_description":"Abahanga bavuga ko Bibiliya Yera ari kimwe mu bitabo bisomwa cyane kuri iyi si ya Rurema ndetse bishoboka ko yaba inafata umwanya wa mbere mu gukoreshwa n\u2019imbaga nini y\u2019abatuye uyu mubumbe. Muri iyi nkuru kandi turibanda kuri amwe mu magambo ari muri Bibiliya Yera agenda akoreshwa n\u2019abantu b\u2019ingeri zitandukanye ahanini kubera inyungu zabo zitanafite aho [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-07-26T15:38:04+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:18:22+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite","datePublished":"2017-07-26T15:38:04+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:18:22+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556"},"wordCount":1038,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6556#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556","name":"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-07-26T15:38:04+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:18:22+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6556"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6556#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n\u2019abantu mu nyungu zabo bwite"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6556","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6556"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6556\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6556"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6556"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6556"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}