{"id":6646,"date":"2017-08-02T14:40:40","date_gmt":"2017-08-02T14:40:40","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/02\/bamwe-mu-banyarwanda-baba-i-bugande-bazaza-gutorera-mu-rwanda-mu-gihe-mu\/"},"modified":"2017-08-02T14:40:40","modified_gmt":"2017-08-02T14:40:40","slug":"bamwe-mu-banyarwanda-baba-i-bugande-bazaza-gutorera-mu-rwanda-mu-gihe-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646","title":{"rendered":"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa"},"content":{"rendered":"<p>Igihugu cya Uganda gituwe n\u2019abanyarwanda benshi, muri bo abagera ku bihumbi birindwi bamaze kwibaruza ngo bazatore. Ambasade y\u2019u Rwanda muri icyo gihugu ariko, ivuga ko hazaba ibiro by\u2019itora bimwe kuri ambasade, ibi byaciye intege abatora, bituma bamwe bahitamo kuza gutorera mu Rwanda kuko Kampala basanga ari kure.<\/p>\n<p>Imiryango imwe n\u2019imwe yo mu Rwanda, hatangiye kwakira inshuti n\u2019abavandimwe baba mu gihugu cya Uganda, batazanywe no kuyisura gusa ahubwo bazanywe no gutora. Mu mabisi ava muri icyo gihugu aza mu Rwanda naho hagaragaramo ibazanywe n\u2019iyo mpamvu, abandi barahamagara abari mu Rwanda ngo babitegure.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ni nyuma y\u2019aho bamenyeyeko nta biro by\u2019itora bizashyirwa hanze ya Kampala. Uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage yatangaje ko hari ibiro bimwe muri Uganda, kuri ambasade. Agira ati, \u201cSite y\u2019amatora ni imwe gusa iri kuri Ambasade i Kampala, Abanyarwanda hano bariteguye, dufite abarenga 7000 biyandikishije gutora; abazava hirya no hino mu gihugu bazaza gutorera i Kampala.\u201d<\/p>\n<p>Tumusifu, aturutse Ntungamo, mu majyepfo ya Uganda ashyira u Rwanda. Avuga ko bari barasezeranijwe kuzegerezwa ibiro by\u2019itora, none ngo biranze. Ati, \u201ctwibaruza bari batubwiye ko bazadushyirira ibiro hafi, nibura nka Mbarara none ngo tuzajya Kampala. Ni kure, njye mpisemo kujya gutorera mu Rwanda\u201d.<\/p>\n<p>Uyu Tumusifu kandi avuga ko hari na bamwe mu bakuze asize Ntungamo na Mpororo bibera mu nka, badashobora kuzisiga ngo bajye gutorera Kampala, cyane ko hari n\u2019abatahazi.<\/p>\n<p>Anavuga ko aboroherejwe ari abatuye muri Kampala, batuye Old Kampala, Kabaragara, Zana na Nakurabye, ngo naho abo mu byaro bya Uganda nka Kiboga, Mubende, Hoyima, Kasese, Toro na  Mbarara bashobora kuzatorera mu Rwanda. Ati, \u201cmu by\u2019ukuri siko bose bamenyereye Kampala, hari abahitamo kujya mu Rwanda bakanaboneraho gusura inshuti\u201d.<\/p>\n<p>Murungi Ketty utuye Hoyima, arahamagara mubyara we uba I Kanombe mu mujyi wa Kigali, amuteguza ko azatorera mu Rwanda. Ati, \u201c ndaza n\u2019iya nimugoroba kuri uyu wa gatatu, mu Kampala ni kure, twategereje ko badufungurira ibiro by\u2019itora hafi none ngo twese tujye iyo\u201d.<\/p>\n<p>Aya mahitamo ntacyo abangamiyeho Komisiyo y\u2019amatora, ngo kuko ihora yiteguye impinduka, Gusa ngo ku muntu wibarurije hanze bisaba ko arebwa mu mashini agakorerwa urupapuro, kandi ibi ngo bikorerwa ku karere. Umukozi ushinzwe itumanaho muri NEC, Bukasa Moise ati, \u201c birumvikana ko Kampala honyine hataboneye ku banyarwanda bose batuye Uganda, ariko abaza turabakira, umukozi wacu ku karere agenzura ko yari yaribaruje, ubundi akamwuzuriza igipapuro azerekana agiye gutora\u201d.<\/p>\n<p>Amakuru ava kuri NEC ariko, avuga ko Sudani y\u2019amajyepfo nayo  ireberererwa na Ambasade y\u2019u Rwanda muri Uganda,  ahamya ko muri iki gihugu ho hari ibiro by\u2019itora bigera kuri bitandatu, kubera abasirikare n\u2019abasivili bariyo mu butumwa bw\u2019amahoro.<\/p>\n<p> <strong>Nta biro by\u2019itora I Bujumbura<\/strong> <\/p>\n<p>Ku mpamvu z\u2019umutekano uri mu gihugu cy\u2019I Burundi, ku biro bya Ambasade y\u2019u Rwanda I Bujumbura nta matora azahabera nk\u2019uko bitangazwa n\u2019uyu mukozi wa NEC. Bukasa ati, \u201ckubera ikibazo cy\u2019umutekano, abanyarwanda baba I Burundi ntibazatorerayo, cyane ko hari n\u2019ababa badashaka kwigaragaza ku mpamvu z\u2019umutekano wabo. Ababishobora baza gutorera mu Rwanda, nubwo nta cyizere ko bakwemererwa kwambuka. Ariko uwagera mu Rwanda, nawe yakwegera karere ahingukiyemo, bakamufasha nk\u2019uko bakira abava Uganda\u201d.<\/p>\n<p>Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda ateganijwe kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama ku banyarwanda baba mu bihugu byo hanze, no kuwa gatanu tariki ya 4 mu gihugu imbere. Abakandida batatu bahatanira uwo mwanya bamaze iminsi biyereka abaturage, igikorwa kizarangira tariki ya 3 Kanama saa sita z\u2019ijoro.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>K<\/strong>  <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n<p> <strong>Karegeya Jean Baptiste<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Igihugu cya Uganda gituwe n\u2019abanyarwanda benshi, muri bo abagera ku bihumbi birindwi bamaze kwibaruza ngo bazatore. Ambasade y\u2019u Rwanda muri icyo gihugu ariko, ivuga ko hazaba ibiro by\u2019itora bimwe kuri ambasade, ibi byaciye intege abatora, bituma bamwe bahitamo kuza gutorera mu Rwanda kuko Kampala basanga ari kure. Imiryango imwe n\u2019imwe yo mu Rwanda, hatangiye kwakira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[6],"tags":[],"class_list":["post-6646","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-mashya-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Igihugu cya Uganda gituwe n\u2019abanyarwanda benshi, muri bo abagera ku bihumbi birindwi bamaze kwibaruza ngo bazatore. Ambasade y\u2019u Rwanda muri icyo gihugu ariko, ivuga ko hazaba ibiro by\u2019itora bimwe kuri ambasade, ibi byaciye intege abatora, bituma bamwe bahitamo kuza gutorera mu Rwanda kuko Kampala basanga ari kure. Imiryango imwe n\u2019imwe yo mu Rwanda, hatangiye kwakira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-02T14:40:40+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa\",\"datePublished\":\"2017-08-02T14:40:40+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646\"},\"wordCount\":595,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"amakuru-mashya\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646\",\"name\":\"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-08-02T14:40:40+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6646#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa - BWIZA","og_description":"Igihugu cya Uganda gituwe n\u2019abanyarwanda benshi, muri bo abagera ku bihumbi birindwi bamaze kwibaruza ngo bazatore. Ambasade y\u2019u Rwanda muri icyo gihugu ariko, ivuga ko hazaba ibiro by\u2019itora bimwe kuri ambasade, ibi byaciye intege abatora, bituma bamwe bahitamo kuza gutorera mu Rwanda kuko Kampala basanga ari kure. Imiryango imwe n\u2019imwe yo mu Rwanda, hatangiye kwakira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-02T14:40:40+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa","datePublished":"2017-08-02T14:40:40+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646"},"wordCount":595,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["amakuru-mashya"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6646#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646","name":"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-08-02T14:40:40+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6646"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6646#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6646","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6646"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6646\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6646"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6646"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6646"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}