{"id":67581,"date":"2024-04-25T10:13:32","date_gmt":"2024-04-25T08:13:32","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=67581"},"modified":"2024-04-25T10:13:32","modified_gmt":"2024-04-25T08:13:32","slug":"kwibuka-ni-inshingano-jenoside-si-ikamba-twirata-madamu-jeannette-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581","title":{"rendered":"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame"},"content":{"rendered":"<p><strong>Iyi nyandiko ya Madamu Jeannette Kagame igaruka ku kuri kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda mu gihe benshi bahitamo kuyavuga nabi, cyane muri iki gihe cyo #Kwibuka30.<\/strong><\/p>\n<p>Biteye isoni bikanashengura umutima, kubona nyuma y\u2019imyaka igera kuri 30, Abanyarwanda tukirwana no gusobanurira ukuri kw\u2019amateka yacu \u2014 amateka asobanutse kandi yanditswe neza, abantu ubusanzwe bazwiho kumva no guharanira ukuri.<\/p>\n<p>Igishengura umutima, nticyica ngo kigarukire aho gusa, ahubwo hejuru y\u2019agashinyaguro n\u2019umubabaro w\u2019Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abahisemo kugoreka amateka y\u2019urupfu bishwe, aho kubaha icyubahiro kibakwiriye ngo babareke baruhukire mu mahoro.<\/p>\n<p>Mpisemo kwandika kuko mpora nibaza. Aka gashinyaguro kazakomeza kugeza ryari?<\/p>\n<p>Birababaje kubona bisa nk\u2019aho tugomba gukomeza kwisobanura kuri bamwe bahitamo inabi, biyemeje kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yaremejwe uko ari kandi adakwiye gushidikanywaho, kuko ubundi kizira ku zindi Jenoside zabaye kandi zikemezwa mu mateka y\u2019Isi.<\/p>\n<p>Aka karengane gakomeje intego, cyakora nta cyadutangaza, kuko ntacyo tutabonye \u2014 Ukuri kuzima ko turakuzi!<\/p>\n<p>Ni byo Abanyarwanda turacyafite intimba ariko ntituzigera dutezuka na rimwe ku kuvuga ukuri, mu gihe n\u2019uyu munsi tukibona ko ikinyoma kirimbuzi gikomeje guhabwa intebe no mu baturanyi babonye ayo mateka.<\/p>\n<p>Mu gisobanuro cya Jenoside: Jenoside igira abo yibasira n\u2019ubibasira, utoteza n\u2019utotezwa. Nk\u2019uko byemejwe na Loni inyito yemewe ni \u2018Jenoside yakorewe Abatutsi\u2019. Birasobanutse!<\/p>\n<p>Muri Repubulika ya Mbere n\u2019iya Kabiri mu gihe cya mbere ya Jenoside, abari bayoboye u Rwanda bumvaga batewe ishema no kwiyita \u2018Parmehutu\u2019 cyangwa \u2018Hutu Power\u2019, mu gihe \u201cAbatutsi bagizwe nyamuke\u201d batotezwaga bakanashinyagurirwa mu buryo bwose bushoboka.<\/p>\n<p>Mu maso y\u2019abo bategetsi, Abatutsi bahinduwe ibivume. Bafatwaga nk\u2019abagome biratana ubwenge, bagereranyijwe n\u2019imungu mu muryango Nyarwanda, bakabita n\u2019andi mazina abatesha agaciro. Ku rundi ruhande banashinjwaga kuba ibikoresho by\u2019abakoloni kandi abakoloni na bo ubwabo baravugaga ko Abatutsi ari umwanzi ukomeye ku gihugu.<\/p>\n<p>Mpora nibaza impamvu kuvuga ukuri kw\u2019aya mateka muri iki gihe, kuri bamwe bisa nk\u2019aho ari \u201cugukoza agati mu ntozi\u201d. Aho si kwa kwirengagiza nyine no kurebera, abantu batotezwa bicwa, kwatumye baturoha mu nyanja y\u2019urwango n\u2019ivangura byabibwe igihe kirekire, bikatugeza aho bifuzaga?<\/p>\n<p>Ibi bikorwa byavuyemo itoteza ryakorewe Abatutsi igihe kirekire, n\u2019ubu turacyabyumva hafi yacu.<\/p>\n<p>Muri uwo mugambi mubisha, \u201cUmututsi\u201d yagombaga kubanza guteshwa agaciro no guhindurwa ubusa igihe kirekire. Agahindurwa igicibwa mu maso ya bose bityo bikorohereza buri wese kumwica urw\u2019agashinyaguro no kumurimbura burundu.<\/p>\n<p>Mu 1994 hafi Isi yose yarareberaga ubwo twamburwaga ubumuntu, imisozi yose y\u2019u Rwanda yahinduwe imva.<\/p>\n<p>Birengagije ko Abanyarwanda bose na bo bakwiriye kubaho n\u2019ubu bakaba batinyuka kurenzaho guhonyora amateka yacu nkana!<\/p>\n<p>None ni ukubera iki hari ijisho ry\u2019ubugambanyi risa n\u2019irihora kuri aba Banyarwanda batereranywe kuva kera ndetse banafatwa nk\u2019\u2018abateye ipfunwe batanakwiye kugera ahabona\u2019?<\/p>\n<p>Simfite amagambo yabivuga uko biri.<\/p>\n<p>Nta jambo mbona rikwiye ryasobanura aka kaga kagwiriye u Rwanda; iyo witegereje umwete wa bamwe mu guhimba inkuru no kugoreka amateka bagamije gukuza ivangura uko tugeze mu gihe cyo Kwibuka; kwirengagiza nkana amahitamo yacu nk\u2019Abanyarwanda, ndetse n\u2019ibakwe bafite ryo kwanga kwemera ukuri ku kuba twarabohowe n\u2019abacu bitanze bagahagarika Jenoside.<\/p>\n<p>Nyamara kandi twongere twibuke ko abo birengagiza ukuri, ari bo bareberaga icyaha gikorwa, igihe Abatutsi bicwaga buhoro buhoro, bakabihunza amaso, bagahitamo guceceka.<\/p>\n<p>Biratangaje rero kumva impuruza yabo idasanzwe, bituma umuntu anibaza byinshi.<\/p>\n<p>Mbese ubu burakari bwari hehe igihe amoko yandikwaga mu ndangamuntu kugira ngo bizorohe guhiga Abatutsi igihe cyose no kubamenesha mu Rwababyaye, bakoherezwa ishyanga?<\/p>\n<p>Kuki ubwo burakari bwakajije ubukana, igihe Abanyarwanda bahitagamo Guverinoma y\u2019Ubumwe bwabo?<\/p>\n<p>Ku bakinigwa n\u2019imvugo bakoresha kuri Jenoside yahekuye u Rwanda, imyaka 30 ikaba ishize bakirwana nabyo nagira ngo mbibarize: Ese koko mwahisemo kwiyambura ubumuntu mutinya kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mutekereza ko ari ugutera ingabo mu bitugu ubuyobozi bw\u2019u Rwanda \u2014 \u2018Ubuyobozi mwita ko bubangamye\u2019?<\/p>\n<p>Ariko ibi ntabwo ari byo bitera urujijo kurusha; hadutse uruvangitirane rugamije kuyobya uburari: ubujura bw\u2019amabuye y\u2019agaciro, ubwicanyi bugamije kurimbura ubwoko, abajenosideri bahunze bagikomeje umugambi mubisha wo kurimbura abantu, basize badasoje.<\/p>\n<p>N\u2019abemera koko, ko hari abatotezwa muri aka Karere dutuyemo, babisasira igisobanuro cy\u2019uko abamburwa ubumuntu ari abavuga ururimi rw\u2019Ikinyarwanda, kandi ahubwo ari ishingiro ry\u2019urwango rwihishe inyuma ya Jenoside. Nyamara ntawe ukwiye kuvutswa ubuzima azira uko ari.<\/p>\n<p>Ibi bituma umuntu yibaza uwungukira mu gutera urujijo ku ngingo nk\u2019izi zitandukanye zidakwiriye no guhuzwa. Ese ubwo ahari uburyarya no kwigiza nkana ni he?<\/p>\n<p>Binyuze mu bitangazamakuru n\u2019inama zitandukanye, turacyumva imvugo zihembera urwango, tukabona kandi tugasoma amagambo y\u2019urukozasoni, abwirwa abarokotse Jenoside anagamije kubaca intege, mu rugendo rwo kwiyubakira Igihugu.<\/p>\n<p>Hari ubwo wibaza ahari ko habuze umutimanama n\u2019ubushishozi ukaba wanagira ngo ni ubunebwe no kwigiza nkana by\u2019abandika bene nk\u2019ibi. Uzumva bavuga bati: \u2018Aba bategetsi barangwa n\u2019ivanguramoko, basahura abakene, \u2018umutungo kamere ukaba watuma bamara imbaga\u2019!<\/p>\n<p>Iyo kurimbura ubwoko biza kuba biterwa no kurwanira umutungo kamere, uyu mugabane wacu wakagize abagizweho ingaruka n\u2019ibyo bikorwa bake.<\/p>\n<p>Hari byinshi bidasobanutse!<\/p>\n<p>Ni inde wungukira muri iki kinyoma?<\/p>\n<p>Ese indangagaciro zacu zaracengewe, zirahutazwa ku buryo twemera gucibwamo ibice byoroshye bityo n\u2019abashaka kutuyobya, ndetse ntitunabibone?<\/p>\n<p>Mu gihe dusoma ibi binyoma ku mateka y\u2019u Rwanda, bikorwa ndetse bigakwirakwizwa cyane mu bihe byo Kwibuka, nk\u2019aho ibikomere dufite bidahagije\u2026tugomba gukomeza kurwanya abavuga amateka yacu uko atari.<\/p>\n<p>Biratangaje kubona hari abasa nk\u2019aho bakumbura ya minsi y\u2019urwango n\u2019amacakubiri byari byarahawe umwanya mu gihugu kidafite ubuzima, gishishikajwe no kwimaraho abana gikoresheje imihoro aho kuyikoresha icyo yagenewe, ngo ikorere imirima izatunga abatuye igihugu.<\/p>\n<p>Ese amateka ntacyo yatwigishije?<\/p>\n<p>Iryo vanguramoko rifite agaciro kahe mu buzima bwabo ku buryo bemera gukomeza kuba imbata y\u2019ibyo bitekerezo?<\/p>\n<p>Ukuri turakuzi! Tuzi neza abo Jenoside yibasiraga kandi ntituzigera tubibagirwa.<\/p>\n<p>Ikindi twize ni uko u Rwanda rw\u2019uyu munsi, uru Rwanda rwishakamo ibisubizo, uru Rwanda rwateye imbere, rudashobora guha umwanya ibidateza imbere igihugu nko kubiba amoko mu bantu. Twese twasobanukiwe ko turi Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Twese turi Abanyarwanda, uru Rwanda ni urwacu twese!<\/p>\n<p>Ntituzongera kwemera ko rutemba amaraso y\u2019abacu.<\/p>\n<p>Kuri iyi nshuro ya 30 twibuka, inkovu ziracyari mbisi, kandi birumvikana turacyababaye, ariko tugira icyizere n\u2019umunezero iyo tureba aho abato babyiruka baganisha uru Rwanda rwacu.<\/p>\n<p>Iyo tuvuga \u201cNtibizongera ukundi\u201d birenze kuba icyifuzo, ahubwo ni igihango!<\/p>\n<p>Gushidikanya ku bushobozi bw\u2019u Rwanda bwo guhangara ibyananiranye byaba ari ukwibeshya gukomeye. Nyuma y\u2019imyaka 30 y\u2019amahoro, igihe kirageze ngo n\u2019abirengagizaga batangire kwemera ukuri kw\u2019amateka.<\/p>\n<p>Abavuga ko bahangayikishijwe n\u2019ahazaza hacu, bakwiriye gukoresha neza igihe cyabo \u2018bita ku Rwanda\u2019 mu gukumira Jenoside ndetse no guhangana n\u2019ingengabitekerezo yayo.<\/p>\n<p>Kuri mwe mwarokotse,<\/p>\n<p>Tuzirikana amahitamo yanyu yo kubaho, mukanga guheranwa n\u2019ishavu. Kwibuka bikomeze guhamya ishema dutewe no kuba mutwaje mu buzima, uyu munsi tukaba tubafite.<\/p>\n<p>Mpore, Rwanda!<\/p>\n<p>Madamu Jeannette Kagame<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko ya Madamu Jeannette Kagame igaruka ku kuri kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda mu gihe benshi bahitamo kuyavuga nabi, cyane muri iki gihe cyo #Kwibuka30. Biteye isoni bikanashengura umutima, kubona nyuma y\u2019imyaka igera kuri 30, Abanyarwanda tukirwana no gusobanurira ukuri kw\u2019amateka yacu \u2014 amateka asobanutse kandi yanditswe neza, abantu ubusanzwe bazwiho kumva no guharanira ukuri. Igishengura [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-67581","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyi nyandiko ya Madamu Jeannette Kagame igaruka ku kuri kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda mu gihe benshi bahitamo kuyavuga nabi, cyane muri iki gihe cyo #Kwibuka30. Biteye isoni bikanashengura umutima, kubona nyuma y\u2019imyaka igera kuri 30, Abanyarwanda tukirwana no gusobanurira ukuri kw\u2019amateka yacu \u2014 amateka asobanutse kandi yanditswe neza, abantu ubusanzwe bazwiho kumva no guharanira ukuri. Igishengura [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-04-25T08:13:32+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame\",\"datePublished\":\"2024-04-25T08:13:32+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581\"},\"wordCount\":1086,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581\",\"name\":\"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-04-25T08:13:32+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=67581#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame - BWIZA","og_description":"Iyi nyandiko ya Madamu Jeannette Kagame igaruka ku kuri kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda mu gihe benshi bahitamo kuyavuga nabi, cyane muri iki gihe cyo #Kwibuka30. Biteye isoni bikanashengura umutima, kubona nyuma y\u2019imyaka igera kuri 30, Abanyarwanda tukirwana no gusobanurira ukuri kw\u2019amateka yacu \u2014 amateka asobanutse kandi yanditswe neza, abantu ubusanzwe bazwiho kumva no guharanira ukuri. Igishengura [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2024-04-25T08:13:32+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame","datePublished":"2024-04-25T08:13:32+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581"},"wordCount":1086,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=67581#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581","name":"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-04-25T08:13:32+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=67581"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=67581#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/67581","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=67581"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/67581\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=67581"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=67581"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=67581"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}