{"id":6808,"date":"2017-08-13T13:03:38","date_gmt":"2017-08-13T13:03:38","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/13\/kayonza-umukecuru-yakubiswe-na-mugenzi-we-icupa-agirwa-intere-none-umuhungu-we\/"},"modified":"2025-02-12T15:49:06","modified_gmt":"2025-02-12T13:49:06","slug":"kayonza-umukecuru-yakubiswe-na-mugenzi-we-icupa-agirwa-intere-none-umuhungu-we","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808","title":{"rendered":"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa"},"content":{"rendered":"<p>Umukecuru witwa Mukandori Rose bita Mukadawudi ufite imyaka 68 utuye mu Mudugudu w\u2019umubuga mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira yakubiswe icupa na Nyirampumbya Josephine ufite imyaka 71 amusanze iwe mu rugo ,ubuyobozi burashinjwa n\u2019abaturage kubogama mu gihe umuhungu wa Mukandori ubu ari we uhigwa bukware azira gutera urugo rwa Nyirampumbya amubwira ko agomba kuvuza nyina yakomerekeje bikabije<\/p>\n<p>Nyirampumbya yateye urugo rwa Mukandori Rose aramutuka amubwira ko adakwiye kunywa inzoga z\u2019abuzukuru be bazanira mukase  dore ko abo bakecuru bombi bashyingiye umukwe umwe kandi abagabo babo baravukana. Kuwa kabiri umwe mu buzukuru ba Nyirampumbya yasuye mukase akaba umukobwa wa Mukandori kuko barezwe na Mukase wareze nyina ariwe mukobwa wa Nyirampumbya amaze gupfa.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Nyirampumbya ntiyishimira ko abuzukuru be bajyana inzoga kwa mukase aho kuzishyira nyirakuru ari byo byatumye atera Mukandori Rose mu rugo amukubita icupa mu mutwe aramukomeretsa nkuko byemezwa n\u2019abaturanyi<\/p>\n<p>Kuwa Gatanu, itariki 11 Kanama, Bwiza.com yageze ku biro by\u2019Akagari ka Nkamba maze tuhasanga impaka z\u2019abaturage bashinja ubuyobozi kubogama ku kibazo cy\u2019umukecuru witwa Mukandori Rose wakubiswe icupa ariko ubuyobozi bukirengagiza gukurikirana Nyirampumbya.<\/p>\n<p>Abaturage bavuga bababajwe no kubona Nyirampumbya yidegembya anigamba ko azica Mukandori Rose yakomerekeje bikomeye nyamara ubuyobozi burabyirengagiza ku buryo bavuga ko gitifu w\u2019akagari ndetse ariwe wabigizemo uruhare akamukingira ikibaba<\/p>\n<p>Umwe mu baturage yabwiye <a href=\"https:\/\/bwiza.com\/\">bwiza.com<\/a> ko batumva uburyo ubuyobozi bwitwaye muri icyo kibazo.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201c <em>Gitifu niwe urimo guteranya iriya miryango kuko ashyigikiye uwakubise aho gukemura ikibazo kandi nk\u2019ubu twatangajwe no kubona ahamagaza Nirenganya bashaka kumufunga ngo kuko yagiye mu rugo rwa Yozafina amubaza impamvu yakubise nyina ntamuvuze ariko gitifu yamukoreye dosiye yo kumufunga niyo mpamvu yabacitse akigendera kandi turabona harimo akagambane kuko ushinzwe umutekano hano ni umuhungu w\u2019uwakubise Mukandori gitifu turanenga uko yitwara mu bibazo by\u2019abaturage<\/em> .\u201d<\/p>\n<p>Twashatse kuganira na Mukandori ariko ntibyakunda kuko kuri uyu wa Gatatu yoherejwe mu bitaro bya Rwinkwavu dore ko yakomerekejwe bikabije, Ntirenganya Jean avuga ko arara mu bihuru yihisha inkeragutabara zimuhiga bukware akemeza ko yaciye impamagazi yahawe abitewe n\u2019agahinda atewe n\u2019ububabare bwa Nyina byatumye ajya kubaza impamvu atavuza nyina.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201c <em>Yakubise mama icupa yamuteye mu rugo nanjye nagiye iwe mubaza impamvu yabikoze kandi ntamuvuze kandi ntacyo namukozeho abaturage bari bahari natangajwe  no kubona bampamagaza ngo bashaka kumfunga nagize umujinya convocation ndayica maze umuyobozi w\u2019umudugudu na gitifu bohereza inkeragutabara ziramfata zinjyana ku kagari ndeba uburyo mama akomeje kubona nanjye ngiye gufungwa aho gukurikira uwashatse kwica mama ndetse ubu ndara mu bisambu  kuko inkeragutabara zirampiga kandi uriya wakoze icyaha abahungu be bamutorokesheje harimo ushinzwe umutekano witwa Uwizeye<\/em> \u201d.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019akagari yanze kugira icyo avuga kuri icyo kibazo kuko atabiherewe uburenganzira n\u2019umurenge.<\/p>\n<p>Shyaka Fabien ni Gitifu w\u2019Akagari ka NKamba. Agira ati: \u201c <em>ntabwo umurenge wampaye uburenganzira  kandi no gutanga amakuru ntabwo mbimenyereye ahubwo muzaduhugure tubimenye<\/em> .\u201d<\/p>\n<p>Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 12 Kanama ku murongo wa telephone twagerageje kuvugisha Gitifu w\u2019Akagari ka Nkamba Shyaka Fabien atubwira ko nta mwanya afite.<\/p>\n<p>Naho Gatsinzi Rongin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Ruramira avuga ko icyo kibazo ntacyo azi, mu gihe umwe mu nkeragutabara yabwiye <a href=\"https:\/\/bwiza.com\/\">bwiza.com<\/a> ko gitifu w\u2019umurenge ariwe wasabye ko Ntirenganya ahingwa agafungwa  ndetse icyo kibazo akizi kuko inzego zihererekanya amakuru ku byaha byakozwe mu tugari nawe abizi.<\/p>\n<p>Gatsinzi Rongin agira ati: \u201c <em>Ntabyo nzi ,tugiye kubikurikirana kuko ntabyo namenye<\/em> \u201d<\/p>\n<p>Abaturage babwiye bwiza.com ko ubuyobozi bw\u2019akagari bwakingiye ikibaba Nyirampumbya kandi mudugudu yaramujyanye ku kagari ariko akarekurwa akihagera.<\/p>\n<p>Nyuma yo kumenya ko <a href=\"https:\/\/bwiza.com\/\">bwiza.com<\/a> irimo gukurikirana ibyo bibazo Nyirampumbya Josephine yahise atorokeshwa n\u2019abahungu be barimo uwitwa Uwizeye usanzwe ashinzwe umutekano mu mudugudu witwa Uwizeye nkuko byemezwa n\u2019abaturage.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n<p> <strong>Justin Ngabonziza <\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umukecuru witwa Mukandori Rose bita Mukadawudi ufite imyaka 68 utuye mu Mudugudu w\u2019umubuga mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira yakubiswe icupa na Nyirampumbya Josephine ufite imyaka 71 amusanze iwe mu rugo ,ubuyobozi burashinjwa n\u2019abaturage kubogama mu gihe umuhungu wa Mukandori ubu ari we uhigwa bukware azira gutera urugo rwa Nyirampumbya amubwira ko agomba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-6808","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umukecuru witwa Mukandori Rose bita Mukadawudi ufite imyaka 68 utuye mu Mudugudu w\u2019umubuga mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira yakubiswe icupa na Nyirampumbya Josephine ufite imyaka 71 amusanze iwe mu rugo ,ubuyobozi burashinjwa n\u2019abaturage kubogama mu gihe umuhungu wa Mukandori ubu ari we uhigwa bukware azira gutera urugo rwa Nyirampumbya amubwira ko agomba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-13T13:03:38+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:49:06+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa\",\"datePublished\":\"2017-08-13T13:03:38+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:49:06+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808\"},\"wordCount\":618,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808\",\"name\":\"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-08-13T13:03:38+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:49:06+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6808#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa - BWIZA","og_description":"Umukecuru witwa Mukandori Rose bita Mukadawudi ufite imyaka 68 utuye mu Mudugudu w\u2019umubuga mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira yakubiswe icupa na Nyirampumbya Josephine ufite imyaka 71 amusanze iwe mu rugo ,ubuyobozi burashinjwa n\u2019abaturage kubogama mu gihe umuhungu wa Mukandori ubu ari we uhigwa bukware azira gutera urugo rwa Nyirampumbya amubwira ko agomba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-13T13:03:38+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:49:06+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa","datePublished":"2017-08-13T13:03:38+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:49:06+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808"},"wordCount":618,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6808#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808","name":"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-08-13T13:03:38+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:49:06+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6808"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6808#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6808","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6808"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6808\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6808"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6808"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6808"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}