{"id":68151,"date":"2024-06-11T09:35:19","date_gmt":"2024-06-11T07:35:19","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=68151"},"modified":"2025-02-03T01:36:29","modified_gmt":"2025-02-02T23:36:29","slug":"rib-iri-gukurikirana-zeo-trap-ish-kevin-na-hollix","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151","title":{"rendered":"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix"},"content":{"rendered":"<p><strong>Nyuma y&#8217;iminsi mike Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, amakuru mashya yemeza ko rwatangiye no gukora iperereza kuri Ish Kevin na Hollix.<\/strong><\/p>\n<p>Aya makuru yemejwe n&#8217;umuvugizi w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bahamagaye aba baraperi bose kugira ngo babazwe.<\/p>\n<p>Yavuze ati: \u201cZeotrap, Ish Kevin, na Hollix bose barahamagawe barabazwa. Iperereza riracyakomeza, ariko baracyakurikiranwa. \u201d<\/p>\n<p>Aba baraperi bose barimo gukorwaho iperereza kubera gukora indirimbo zirimo imvugo iteye isoni kandi isebanya biturutse ku ihangana ryagiye riranga aba baraperi.<\/p>\n<p><strong>Byagenze gute ngo aba baraperi bari inshuti ngo bisange muri RIB?<\/strong><\/p>\n<p>Indirimbo Sintabyaye ya Zeotrap iherutse gusibwa n&#8217;uyu musore abisabwe na RIB niyo yatumye bisanga bari kubazwa na RIB gusa si yo ntandara ya byose.<\/p>\n<p>Iyi ndirimbo yibasiraga bagenzi be babarizwa muri Trap Ishi bamaze igihe mu ntambara yatangiye mu mpera z\u2019umwaka wa 2023, itangijwe n\u2019umuraperi Zeotrap wakije umuriro kuri Ish Kevin, gusa Ish Kevin we nta gihangano yigeze ategura avugamo Zeotrap, ahubwo zose zaririmbwaga na Hollix, ariko bivugwa ko byose ari Ish Kevin ubiri inyuma.<\/p>\n<p>Ubusanzwe aba baraperi bombi bari inshuti z\u2019akadasohoka dore ko Zeotrap yari asanzwe akorera indirimbi muri Trapish Music ya Ish Kevin, akaza gucikayo nyuma y\u2019uko atangije intambara kuri Ish Kevin na Trapish muri rusange, dore ko byari biteganyijwe ko ari we wagombaga gusinyishwa muri iyi label ya &#8216;Trapish Music&#8217;, ariko bikarangira bidakunze, ahubwo hakinjiramo Hollix, ari cyo kintu cyababaje Zeotrap.<\/p>\n<p>Ikintu gitangaje ni uko indirimbo ya nyuma yakoreyeyo, ari na yo yabaye intandaro yo guhita aba umwanzi wa Ish Kevin n\u2019itsinda rya Trapish.<\/p>\n<p>Abibuka mu ntangiriro z\u2019Ugushyingo 2023, Zeotrap yashyize hanze indirimbo yise \u2018Mugo\u2019, ari na yo ntandaro y\u2019ibi byose.<\/p>\n<p>Muri iyi ndirimbo Zeotrap yumvikanye asebya Ish Kevin, avuga ko amaze kumurenga, ko urwego amaze kugeraho Ish Kevin atafungura udushumi tw\u2019inkweto ze. Muri iyi ndirimbo kandi avuga ko ibyo kuba muri \u2018Label\u2019 atabikozwa kuko abona ntacyo byamumarira mu iterambere rye.<\/p>\n<p>Iyi ndirimbo imaze kujya hanze, Ish Kevin nta kintu yigeze abivugaho mu rwego rwo kugaragaza ko yaba yamurakaje, cyane ko atigeze agira icyo amusubiza.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko Zeotrap yari yakunze kwibasira itsinda rya Trapish ndetse n\u2019umukoresha wabo (Ish Kevin), ntibyarangiriye aho kuko iyi ntambara yaje kwivangamo undi muraperi \u2018Hollix\u2019 wari uherutse kwinjira muri Trapish Music.<\/p>\n<p>Hollix ni we waje gukora indirimbo yise \u2018Kane\u2019 yasubizaga Zeotrap (Mugo). Muri iyi ndirimbo Hollix yagaragaje ko Zeotrap wavuze ko kuba muri \u2018Label\u2019 bisubiza inyuma umuhanzi (Ntacyo byamumarira), afite ibitekerezo biciriritse cyane.<\/p>\n<p>Zeotrap acyumva iyi ndirimbo, yaje guhita anyarukira muri studio ategura indirimbo yaje isubiza \u2018Hollix\u2019 wari  umaze kumurasa. Muri iyo ndirimbo n\u2019ubundi Zeotrap yongeye kugaruka kuri Ish Kevin avuga ko ari we woheje Hollix, akamubwira ibyo agomba kuvuga. Mu magambo ye yabwiye Hollix ko ibyo yavuze na we atari we kuko ari Ish Kevin wamushutse.<\/p>\n<p>Ntibyarangiriye aho kuko Hollix  yahise yongera ategura indirimbo isubiza, bitiriye amazina ya Zeotrap bise Francois (Faranswa), aho yavugaga ko yateye ibuye mu bibwana icyo rihamije akaba ari  cyo kibwejura (Aha yavugaga Zeotrap) ndetse avuga ko nta jwi rifatika agira, ko n\u2019abakobwa barimurusha (Aha yavuze ko Marina amurusha Basse).<\/p>\n<p>Kuva icyo gihe intambara yabaye nk\u2019aho iba ihagaze, kuko Zeotrap nta yindi ndirimbo isubiza yongeye gukora.<\/p>\n<p>Gusa kuri ubu Zeotrap yongeye kuzura akaboze, yongera kwatsa umuriro kuri Ish Kevin, Hollix ndetse na Trapish yose muri rusange, abinyujije mu ndirimbo yashyize hanze yise \u2018Sinabyaye\u2019.<\/p>\n<p>Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akakaye kandi y\u2019urukozasoni, aho humvikanamo amazina ya Ish Kevin (Semana) amwibasira biteye ubwoba, mu ndirimbo ifite igihe kingana n\u2019iminota irindwi n\u2019amasegonda umunani.<\/p>\n<p>Kuri ubu abafana bategerezanyije amatsiko y\u2019icyo Ish Kevin yaba agiye gukora nyuma yo kwibasirwa na Zeotrap, dore ko yamaze guteguza abantu umuzingo muto (Ep) yise \u2018Semana\u2019, uzajya hanze mu minsi mike.<\/p>\n<p>Gusa iyi ntambara y&#8217;amagambo yajemo Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje gusaba abahanzi kwirinda gusohora indirimbo zuzuyemo amagambo ateye isoni.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;iminsi mike Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, amakuru mashya yemeza ko rwatangiye no gukora iperereza kuri Ish Kevin na Hollix. Aya makuru yemejwe n&#8217;umuvugizi w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bahamagaye aba baraperi bose kugira ngo babazwe. Yavuze ati: \u201cZeotrap, Ish Kevin, na Hollix bose [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":50,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[355],"tags":[],"class_list":["post-68151","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-imyidagaduro-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y&#8217;iminsi mike Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, amakuru mashya yemeza ko rwatangiye no gukora iperereza kuri Ish Kevin na Hollix. Aya makuru yemejwe n&#8217;umuvugizi w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bahamagaye aba baraperi bose kugira ngo babazwe. Yavuze ati: \u201cZeotrap, Ish Kevin, na Hollix bose [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-06-11T07:35:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-02T23:36:29+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151\"},\"author\":{\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\"},\"headline\":\"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix\",\"datePublished\":\"2024-06-11T07:35:19+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:36:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151\"},\"wordCount\":649,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"imyidagaduro\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151\",\"name\":\"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-06-11T07:35:19+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:36:29+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=68151#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\",\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=50\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix - BWIZA","og_description":"Nyuma y&#8217;iminsi mike Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, amakuru mashya yemeza ko rwatangiye no gukora iperereza kuri Ish Kevin na Hollix. Aya makuru yemejwe n&#8217;umuvugizi w&#8217;Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bahamagaye aba baraperi bose kugira ngo babazwe. Yavuze ati: \u201cZeotrap, Ish Kevin, na Hollix bose [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2024-06-11T07:35:19+00:00","article_modified_time":"2025-02-02T23:36:29+00:00","author":"Olivier NTANTURO","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Olivier NTANTURO","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151"},"author":{"name":"Olivier NTANTURO","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715"},"headline":"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix","datePublished":"2024-06-11T07:35:19+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:36:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151"},"wordCount":649,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["imyidagaduro"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=68151#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151","name":"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-06-11T07:35:19+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:36:29+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=68151"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=68151#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715","name":"Olivier NTANTURO","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=50"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/68151","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/50"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=68151"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/68151\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=68151"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=68151"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=68151"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}