{"id":6826,"date":"2017-08-14T14:23:53","date_gmt":"2017-08-14T14:23:53","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/14\/nyamasheke-umuyobozi-w-itorero-methodiste-libre-ku-isi-yifatanije-n\/"},"modified":"2025-02-25T14:18:12","modified_gmt":"2025-02-25T12:18:12","slug":"nyamasheke-umuyobozi-w-itorero-methodiste-libre-ku-isi-yifatanije-n","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826","title":{"rendered":"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Yubile y\u2019imyaka 75, itorero M\u00e9thodiste Libre rimaze rishinzwe mu Rwanda yizihirijwe i Kibogora mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, aho ryatangiriye ku wa 15 Gashyantare mu 1942.<\/strong> <\/em><br \/>\nNi umuhango wari wateranije imbaga y\u2019abayoboke b\u2019iri torero n\u2019ishuti zabo ziturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse baniyemeza kubikuba kenshi mu myaka iri imbere, uyu muhango kandi ukaba wari witabiriwe n\u2019umuyobozi w\u2019iri torero ku isi, Bishop Dr Joab Lohara.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n<figure id=\"attachment_74221\" aria-describedby=\"caption-attachment-74221\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-74221 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-74221\" class=\"wp-caption-text\">Amakorali anyuranye na yo yari yabukereye<br \/><\/figcaption><\/figure><br \/>\nNk\u2019uko byatangajwe na Musenyeri Samuel Kayinamura uyobora iri torero ku rwego rw\u2019igihugu, ngo uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma  hakarebwa ibyo bishimira bamaze kugeraho bafatanije na Leta n\u2019abafatanyabikorwa ba bo, bakanareba aho bagana bagafata ingamba zo kurushaho kwiteza imbere ari na ko bakangurira abayoboke ba bo gusigasira ibyagezweho bakanongera imbaraga zo kubikuba inshuro nyinshi.<br \/>\n<figure id=\"attachment_74223\" aria-describedby=\"caption-attachment-74223\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Archibishop-witorero-ryabangilikani-mu-Rwanda-nyiricyubahiro-Musenyeri-Onesphore-Rwaje-na-we-yifatanije-na-bo-kwizihiza-uyu-munsi..jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-74223 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Archibishop-witorero-ryabangilikani-mu-Rwanda-nyiricyubahiro-Musenyeri-Onesphore-Rwaje-na-we-yifatanije-na-bo-kwizihiza-uyu-munsi..jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-74223\" class=\"wp-caption-text\">Archibishop w&#8217;itorero ry&#8217;abangilikani mu Rwanda nyiricyubahiro Musenyeri Onesphore Rwaje na we yifatanije na bo kwizihiza uyu munsi<\/figcaption><\/figure><br \/>\nYavuze ko iri torero ryazanywe mu Rwanda n\u2019umunyakanada, John Wesley Henry  wakoze imirimo y\u2019ubumisiyoneri mu itorero Methodiste Libre mu gihugu cya Mozambique no muri Afurika y\u2019Epfo yoherejwe n\u2019ibiro bikuru by\u2019abamisiyoneri bo muri Amerika.<br \/>\nYaje kwerekeza muri Afurika yo hagati agera mu Burundi mu 1935, aza kugenderera u Rwanda inshuro 2, mu 1938 no mu 1941, ategura undi mumisiyoneri witwa Frank Adamson baza gushima aha i Kibogora ari na ho uyu Frank Adamson n\u2019umuryango we batangiriye iri tiorero, aho bageze ku wa 15 Gashyantare mu 1942, bagatangira umurimo ubu washinze imizi.<br \/>\nNgo batangiye basengera muri nyakatsi, ntibacika intege  barakomeza, ariko ubu rifite insngero zikomeye, amashuri, amavuriro akomeye n\u2019ibindi.<br \/>\nYagize ati\u2019\u2019 Twaragutse, haba mu iterambere ry\u2019umubiri n\u2019iry\u2019umwuka, ubu dufite abakirisitu mu gihugu hose, twanatangiye itorero muri Uganda, twubatse amashuri kuva ku yabanza kugera kuri kaminuza ya Kibogora polytechnic, twubaka za poste de sant\u00e9 12,ibigo nderabuzima 7 n\u2019ibitaro by\u2019icyitegererezo bya Kibogora, n\u2019ibindi byinshi kandi turakomeje ku kudatezuka ku ntego yo guharanira imibereho myiza y\u2019Abanyarwanda bose.\u2019\u2019<br \/>\nYavuze ko bakomeje gushakira Abanyarwanda, imibereho myiza bafatanije n\u2019ubuyobozi n\u2019abafatanyabikorwa ba bo, asaba abakirisitu ba bo bose kongera ingufu mu gukora kugira ngo iyo ntego izagerweho.<br \/>\n<figure id=\"attachment_74224\" aria-describedby=\"caption-attachment-74224\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Nyiricyubahiro-Musenyeri-Samuel-Kayinamura-yishimira-aho-itorero-rihagaze-ubu..jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-74224 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Nyiricyubahiro-Musenyeri-Samuel-Kayinamura-yishimira-aho-itorero-rihagaze-ubu..jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-74224\" class=\"wp-caption-text\">Nyiricyubahiro Musenyeri Samuel Kayinamura yishimira aho itorero rihagaze ubu<\/figcaption><\/figure><br \/>\nUmuyobozi w\u2019iri torero ku rwego rw\u2019isi, Bishop Dr Joab Lohara yashimye intambwe iri torero ryateye muri iyi myaka 75, kuva kuri nyakatsi ukagera ku byo rifite ubu byose abasaba kubyongera no kubirinda barangwa n\u2019umurimo unoze, kugira ubushake bwo kwiteza imbere  bakanicisha bugufi bubaha amategeko y\u2019itorero kugira ngo bashobore gukomeza kubumbatira ubumwe bwa bo bityo mu minsi iri imbere bazabashe gukora byinshi kurushaho.<br \/>\nGuverineri w\u2019intara y\u2019Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse, we yagarutse ku gukomera ku bumwe n\u2019ubufatanye muri iri torero kugira ngo ibyo bishimira birambe banagere kubirenzeho.<br \/>\nYagize ati\u2019\u2019Ubumwe  n\u2019ubufatanye bwavuzwe na benshi nanjye ndabugarukaho kuko ni wo musingi w\u2019ibyo twubaka byose muri iki gihugu. Gukomera ku bumwe bizatuma mwubaka itorero rikomeye kandi muri kumwe na Guverinoma y\u2019u Rwanda,tukazakomeza gufatanya.\u201d<br \/>\nGuverineri Alphonse yakomeje avuga ko gukomera ku bumwe ari ko gukomera ku gaciro k\u2019Abanyarwanda.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nYagize ati\u201dUwo musa, uwo mufite ishusho imwe, kumuha agaciro ,kumubonamo undi nkawe ni ibintu byubaka bikanarinda ibyagezweho ari byo tugomba guharanira twese.\u2019\u2019<br \/>\nYanabashimiye uburyo bahisemo neza mu matora atambutse aho bahisemo ubwo bumwe n\u2019ubufatanye, banashimira perezida Kagame ubahora hafi ndetse baniyemeza gukomeza kumufasha mu matorero yabo gukomeza guteza u Rwanda imbere.<br \/>\nPasiteri John Hitimana w\u2019imyaka 77 y\u2019amavuko uri mu bakirisitu ba mbere b\u2019iri torero wabatijwe mu 1950, ubwo yari afite imyaka 8 gusa, yishimiye ko nubwo batangiye basengera muri nyakatsi, bakoresheje imbaraga nyinshi bakaba bageze ahashimishije muri iyi myaka 75, agasaba ko ibyagezweho byakubwa  inshuro nyinshi  kuri buri cyose mu myaka 25 iri imbere, bityo Yubile y\u2019imyaka 100 ikazizihizwa bavuga ibikubye inshuro  nyinshi zishoboka ibyo bavuga uyu munsi.<br \/>\n<figure id=\"attachment_74225\" aria-describedby=\"caption-attachment-74225\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Pasiteri-John-Hitimana-wimyaka-77-yamavuko-uri-mu-baritangiriyemo-yishimiye-aho-rigeze-ubu-mu-iterambere.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-74225 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Pasiteri-John-Hitimana-wimyaka-77-yamavuko-uri-mu-baritangiriyemo-yishimiye-aho-rigeze-ubu-mu-iterambere.jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-74225\" class=\"wp-caption-text\">Pasiteri John Hitimana w&#8217;imyaka 77 y&#8217;amavuko uri mu baritangiriyemo yishimiye aho rigeze ubu mu iterambere<\/figcaption><\/figure><br \/>\nKugeza ubu iri torero ribarurwamo abakiristu bakuru bagera ku bihumbi 500, abenshi bakaba bari mu turere twa Rusizi na Nyamasheke  aho ryatangiriye.<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\nBAHUWIYONGERA <a href=\"mailto:Sylvestre@Bwiza.com\">Sylvestre@Bwiza.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yubile y\u2019imyaka 75, itorero M\u00e9thodiste Libre rimaze rishinzwe mu Rwanda yizihirijwe i Kibogora mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, aho ryatangiriye ku wa 15 Gashyantare mu 1942. Ni umuhango wari wateranije imbaga y\u2019abayoboke b\u2019iri torero n\u2019ishuti zabo ziturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse baniyemeza kubikuba kenshi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-6826","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75 - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75 - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yubile y\u2019imyaka 75, itorero M\u00e9thodiste Libre rimaze rishinzwe mu Rwanda yizihirijwe i Kibogora mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, aho ryatangiriye ku wa 15 Gashyantare mu 1942. Ni umuhango wari wateranije imbaga y\u2019abayoboke b\u2019iri torero n\u2019ishuti zabo ziturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse baniyemeza kubikuba kenshi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-14T14:23:53+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:18:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75\",\"datePublished\":\"2017-08-14T14:23:53+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:18:12+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826\"},\"wordCount\":732,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg\",\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826\",\"name\":\"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75 - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg\",\"datePublished\":\"2017-08-14T14:23:53+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:18:12+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6826#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75 - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75 - BWIZA","og_description":"Yubile y\u2019imyaka 75, itorero M\u00e9thodiste Libre rimaze rishinzwe mu Rwanda yizihirijwe i Kibogora mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, aho ryatangiriye ku wa 15 Gashyantare mu 1942. Ni umuhango wari wateranije imbaga y\u2019abayoboke b\u2019iri torero n\u2019ishuti zabo ziturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse baniyemeza kubikuba kenshi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-14T14:23:53+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:18:12+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75","datePublished":"2017-08-14T14:23:53+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:18:12+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826"},"wordCount":732,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg","articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6826#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826","name":"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75 - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg","datePublished":"2017-08-14T14:23:53+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:18:12+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6826"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Amakorali-anyuranye-na-yo-yari-yabukereye..jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6826#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamasheke: Umuyobozi w\u2019itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n\u2019Abanyarwanda kwizihiza Yubile y\u2019imyaka 75"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6826","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6826"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6826\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6826"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6826"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6826"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}