{"id":6973,"date":"2017-08-21T21:41:52","date_gmt":"2017-08-21T21:41:52","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/21\/nyamasheke-abatuye-santere-y-ubucuruzi-ya-tyazo-barifuza-isoko-rya-kijyambere\/"},"modified":"2025-02-12T15:47:40","modified_gmt":"2025-02-12T13:47:40","slug":"nyamasheke-abatuye-santere-y-ubucuruzi-ya-tyazo-barifuza-isoko-rya-kijyambere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973","title":{"rendered":"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere"},"content":{"rendered":"<p>Abaturage barema isoko rya Tyazo, abaricururizamo n\u2019abarekorera muri santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo iri mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze imyaka myinshi basaba kubakirwa isoko rya kijyambere kuko abakorera mu isoko rihari ubu bakora bicwa n\u2019imvura n\u2019izuba buri uko kimwe kibagezeho,ibyo bacuruza na byo, cyane cyane imboga nko mu bihe by\u2019impeshyi ngo batabona abaguzi kubera ko ziba zumagaye, bagasaba ubuyobozi bw\u2019aka karere kububakira isoko rya kijyambere.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ubwo  Bwiza.com yageraga muri iri soko usanga abaturage bamwe bitwikiriye imitaka mu bihe nk\u2019ibi by\u2019impeshyi iyo barimo bacuruza,bamwe bakanatwikira imitaka ibicuruzwa cyane cyane imboga n\u2019imbuto, bayitangarije ko nko mu bihe by\u2019itumba bigoye kuhacururiza nyamara aha ari ho hafatwa nk\u2019umujyi wa Nyamasheke , ariko uburyo bacuruzamo bubateza ibibazo bakavuga ko bashobora no gushyiraho uruhare rwabo ariko bakubakirwa isoko rikomeye ryatuma uwarijemo atikanga kwanura ibye igihe imvura iguye, dore ko iyo ikubye ngo batangira gusiganwa berekeza mu maduka kugama ntanabakwire.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-75115\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><\/p>\n<p>Niyodusenga Andr\u00e9 uhacururiza ibisheke yabwiye Bwiza.com ko hari igihe agira isoni zo kubiha abakiliya  kubera kumagara, akavuga ko nta kuntu igisheke cyakwirirwa kuzuba iminsi 2 cyangwa 3 ngo uvuge ko uha abakiliya bawe ibizima, ariko babonye isoko rya kijyambere yaha abamugana ibisheke bizima.<\/p>\n<p>Yagize ati\u2019\u2019 birababaje rwose kuba ahantu nk\u2019aha hinjiza amafaranga angana gutya, hari santere y\u2019ubucuruzi ikomeye gutya hatagira isoko rya kijyambere. Twahereye kera kose tubivuga, uwari umuyobozi w\u2019aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry\u2019ubukungu icyo gihe atwizeza ko bizakorwa amaso akomeza guhera mu kirere na n\u2019ubu. Twumva uwatwubakira isoko rizima yaba adukoreye ibitangaza rwose kandi byateza imbere akarere kose n\u2019igihugu muri rusange.\u2019\u2019<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacururiza-muri-aya-mazu-yubucuruzi-bavuga-ko-iyo-imvura-guye-na-bo-babangamirwa-nabacururiza-mu-isoko-baza-babarundaho-ibicuruzwa-byabo-ngo-barugama..jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-75113\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacururiza-muri-aya-mazu-yubucuruzi-bavuga-ko-iyo-imvura-guye-na-bo-babangamirwa-nabacururiza-mu-isoko-baza-babarundaho-ibicuruzwa-byabo-ngo-barugama..jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><\/p>\n<p>Abaguzi na bo bavuga ko bafite ibibazo byo kugura ibyumagaye mu bihe by\u2019izuba ryinshi, mu mvura na bwo ugasanga isuku y\u2019isoko igerwa ku mashyi kuko icyondo kiba cyuzuye, imvura yagwa bagasiganwa n\u2019abacuruzi bajya kugama bimwe mu bicuruzwa bikahangirikira ibindi bakabita mu isoko ari na ho bamwe mu bacuruzi bahera bababwira ko bakorera mu gihombo, bakumva ahantu nk\u2019aha hafatwa nk\u2019umujyi w\u2019akarere hakwiye isoko rya kijyambere,cyane cyane ko aka karere nta rindi soko rikomeye rya kijyambere kagira.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-ibijumba-na-bo-bavuga-ko-batishimiye-kwirirwa-bicwa-nimvura-nizuba-ryinshi..jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-75114\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-ibijumba-na-bo-bavuga-ko-batishimiye-kwirirwa-bicwa-nimvura-nizuba-ryinshi..jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><\/p>\n<p>Musonera Joseph  Bwiza.com  yasanze agura ibijumba na we yayibwiye ko ibijumba bagura biba byumagaye cyane kubera uko biba byiriwe ku zuba, akavuga ko akarere gakwiye kumva icyifuzo cy\u2019abaturage kakabubakira isoko rizima bahahiramo batikanga imvura n\u2019izuba cyangwa ngo bagure ibyumagaye kandi babigura bibahenze.<\/p>\n<p>Yagize ati\u2019\u2019  nibadukoreshe inama nk\u2019abaturage tuganire ku kubona isoko rya kijyambere dutange imbaraga zacu nk\u2019uko tubikora mu kwiyubakira amashuri ariko tubone isoko ryiza riduhesheje icyubahiro duhahire abasukuye, hatadusebeje.\u2019\u2019<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Umuyobozi-waka-karere-wungirije-ushinzwe-iterambere-ryubukunguNtaganira-Josu\u00e9-Michel-yizeza-abaturage-ko-biri-muri-gahunda-kubabonera-isoko-rya-kijyambere-bakoreramo..jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-75116\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Umuyobozi-waka-karere-wungirije-ushinzwe-iterambere-ryubukunguNtaganira-Josu\u00e9-Michel-yizeza-abaturage-ko-biri-muri-gahunda-kubabonera-isoko-rya-kijyambere-bakoreramo..jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"600\" \/><\/a><\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry\u2019ubukungu, Ntaganira Josu\u00e9 Michel, avuga ko koko ari ikibazo kuba aka karere katagira isoko rikomeye cyane rya kijyambere kandi ibyo abaturage bajyanayo bitabuze, gusa ngo hari ingamba zo kuba ryakubakwa uko ubushobozi buzaboneka.<\/p>\n<p>Ati\u2019\u2019 twababwira ko baba bihanganye kuko birimo bitekerezwaho, nk\u2019uko hakozwe n\u2019ibindi n\u2019iri soko rizubakwa, ryakubakwa aha cyangwa ahandi twabona hagutse ryajya, ariko byo biratekerezwa , nubwo ntavuga ngo ni ejo cyangwa ejobundi ariko biri muri gahunda mu myaka ya vuba aka karere na ko kazaba gafite isoko rikomeye rya kijyambere, kuko nko mu Murenge wa Bushenge rirahari ariko ntiriri ku rwego akarere kacu kagezeho mu iterambere.\u2019\u2019<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>Sylvestre Bahuwiyongera\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abaturage barema isoko rya Tyazo, abaricururizamo n\u2019abarekorera muri santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo iri mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze imyaka myinshi basaba kubakirwa isoko rya kijyambere kuko abakorera mu isoko rihari ubu bakora bicwa n\u2019imvura n\u2019izuba buri uko kimwe kibagezeho,ibyo bacuruza na byo, cyane cyane imboga nko mu bihe by\u2019impeshyi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-6973","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abaturage barema isoko rya Tyazo, abaricururizamo n\u2019abarekorera muri santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo iri mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze imyaka myinshi basaba kubakirwa isoko rya kijyambere kuko abakorera mu isoko rihari ubu bakora bicwa n\u2019imvura n\u2019izuba buri uko kimwe kibagezeho,ibyo bacuruza na byo, cyane cyane imboga nko mu bihe by\u2019impeshyi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-21T21:41:52+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:47:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere\",\"datePublished\":\"2017-08-21T21:41:52+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:47:40+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973\"},\"wordCount\":566,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973\",\"name\":\"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg\",\"datePublished\":\"2017-08-21T21:41:52+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:47:40+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=6973#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere - BWIZA","og_description":"Abaturage barema isoko rya Tyazo, abaricururizamo n\u2019abarekorera muri santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo iri mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze imyaka myinshi basaba kubakirwa isoko rya kijyambere kuko abakorera mu isoko rihari ubu bakora bicwa n\u2019imvura n\u2019izuba buri uko kimwe kibagezeho,ibyo bacuruza na byo, cyane cyane imboga nko mu bihe by\u2019impeshyi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-21T21:41:52+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:47:40+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere","datePublished":"2017-08-21T21:41:52+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:47:40+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973"},"wordCount":566,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6973#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973","name":"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg","datePublished":"2017-08-21T21:41:52+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:47:40+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=6973"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Abacuruza-imboga-na-bo-baratabaza-bavuga-ko-baha-abakiliya-babo-imboga-zitameze-neza..jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=6973#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamasheke: Abatuye Santere y\u2019ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6973","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6973"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6973\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6973"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6973"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6973"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}