{"id":7022,"date":"2017-08-24T12:52:36","date_gmt":"2017-08-24T12:52:36","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/24\/guverinoma-nshya-hakenewe-ivugurwa-rya-bimwe-mu-bigo-na-minisiteri\/"},"modified":"2025-02-12T15:47:22","modified_gmt":"2025-02-12T13:47:22","slug":"guverinoma-nshya-hakenewe-ivugurwa-rya-bimwe-mu-bigo-na-minisiteri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022","title":{"rendered":"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Harebewe ku musaruro ibigo na za Minisiteri byagezeho mu myaka yatambutse; ku ngengo y\u2019imari no ku bushobozi igihugu gifite, hari ibigo na Minisiteri bikeneye: guseswa, kugabanyirizwa inshingano n\u2019ingengo y\u2019imari ndetse no kuvangwa.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Ibyo byafasha mu gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye zo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu mwaka wa 2020 (Middle Income Country), no gukomeza kubaka u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije, kuva rwatangira kuyoborwa n\u2019Umuryango FPR Inkotanyi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.<\/p>\n<p>Izi ni zimwe mu mpinduka zikwiye kugaragara muri Guverinoma nshya izashingwa muri ino minsi,  nyuma y\u2019ibibazo bihangayikishije abaturage byagombye gushakirwa umuti.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ibyo ni ibijyanye no kunoza ibyiciro by\u2019ubudehe, icy\u2019abazunguzayi, icy\u2019ubushomeri, icy\u2019imbuto n\u2019amafumbire bitangwa imburagihe ari ubwoko bubi cyangwa bikananyerezwa, ihingwa ry\u2019imbuto imwe n\u2019umusoro ku butaka butabyazwa umusaruro.<\/p>\n<p>Iyi manda \u2018idasanzwe\u2019 nk\u2019uko bikunda kuvugwa n\u2019abayobozi b\u2019imitwe ya Politiki mu Rwanda, yagombye no kugira impinduka zidasanzwe ku iterambere ry\u2019igihugu. Imikorere ikomeza  icyizere Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame.<\/p>\n<p> <strong>Minisiteri zikwiye guseswa<\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Minisiteri y&#8217;Imicungire y&#8217;Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR)<\/strong> <\/p>\n<p>Kuva mu 1994 , Abanyarwanda basaga miliyoni 3 n\u2019ibihumbi bisaga 400 bamaze gutahuka bava mu mahanga.<\/p>\n<p>Ubu hasigaye abasaga ibihumbi 280 bakiba mu buhunzi barimo ibihumbi 245 baba  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p>Inshingano z\u2019iyi Minisiteri ku bijyanye no gucyura impunzi ziragenda zigabanuka, ku buryo hazashyirwa mu bikorwa icyemezo cyo guca ubuhunzi ku Banyarwanda (Cessation Clause), tariki ya 31 Ukuboza 2017, zizaba zigana ku musozo.<\/p>\n<p>Inshingano iyi Minisiteri yaba isigaranye zijyanye n\u2019imicungire y\u2019ibiza, zakorwa n\u2019izindi Minisiteri, harimo iy\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu, iy\u2019ubuzima n\u2019izindi, zigira uruhare mu kugoboka abahuye n\u2019ibiza.<\/p>\n<p>Ndetse no ku karere haba abakozi bashinzwe imicungire y\u2019ibiza bagombye kwita kuri ibi bikorwa.<\/p>\n<p> Izi nshingano [ z\u2019imicungire y\u2019ibiza] zagombye kubarizwa muri Minisiteri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019igihugu, kuko ari nayo ifite inshingano zo kwita ku batishoboye, abahuye n\u2019ibibazo runaka(Vurnelable).<\/p>\n<p> <strong>Minisiteri y\u2019Urubyiruko, Siporo n\u2019Umuco<\/strong> <\/p>\n<p>Iyi yaba Minisiteri nshya ikomatanya ebyiri zanahoze ari imwe mu myaka yashize.<\/p>\n<p>Igice cy\u2019ikoranabuhanga cyagirwa ishami ry\u2019indi minisiteri  nk\u2019iy\u2019uburezi, Perezidansi cyangwa ibiro bya Minisitiri w\u2019Intebe.<\/p>\n<p>Ibyo byatuma habaho Minisiteri y\u2019urubyiruko, siporo n\u2019Umuco dore ko ari inshingano zijya gusa, kuko siporo n\u2019umuco bidatana n\u2019urubyiruko.<\/p>\n<p>Iyi minisiteri kandi yashyirwamo inshingano zakorwaga n\u2019ibindi bigo nk\u2019Itorero ry\u2019Igihugu, Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ndetse n\u2019inteko Nyarwanda y\u2019Ururimi n\u2019umuco.<\/p>\n<p> <strong>Ibigo RAB, REB, REMA,GMO, ibigo bikwiye guhindurirwa inshingano<\/strong> <\/p>\n<p>Ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe ubuhinzi n\u2019ubworozi ( <strong>RAB<\/strong> ), benshi bibaza umusaruro wacyo ku bijyanye n\u2019ubuhinzi mu Rwanda.<\/p>\n<p>Kugeza ubu ntikiratanga igisubizo ku mbuto y\u2019imyumbati n\u2019izindi mbuto zafasha abaturage kuzamura umusaruro. Uyu munsi abaturage bafite urutoki rudatanga umusaruro, nyamara haraguzwe intsina zongera umusaruro nka PHIA n\u2019izindi zitabageraho uko bikwiye.<\/p>\n<p>Amatuburiro n\u2019amakusanyirizo y\u2019ibirayi biri mu nshingano z\u2019iki kigo, kugeza uyu munsi ntibirabonerwa umuti.<\/p>\n<p>Abaturage baracyahinga ibishyimbo bidatanga umusaruro, nyamara mu bice by\u2019Amajyaruguru bagerageje imbuto y\u2019umushingiriro iwubaha.<\/p>\n<p>Iki kigo ntikirabonera kandi igisubizo cy\u2019inganda zishingwa zikabura umusaruro wo gutunganya nka Kinazi Cassava Plant, Nyabihu cheeps na Ngororero Cassava Plant, ndetse n\u2019amakaragiro yabuze umusaruro w\u2019amata n\u2019intanga zitagezwa ku borozi mu gihe gikwiye,  gahunda yo kuhira yagiye ikorwa biguru ntege kandi itwara akayabo.<\/p>\n<p>Hari kandi za hegitari z\u2019amaterasi y\u2019indinganire yagiye akorwa hirya no hino mu gihugu, ariko  akaba atabyazwa umusaruro.<\/p>\n<p>Iki kigo nticyabashije guhaza abaturage ku bijyanye no kubona ibibatunga umunsi ku wundi. Kugeza ubwo mu Rwanda havuzwe amapfa n\u2019ibindi bibazo byagombaga gukemuka iyo uru rwego ruba rwarakoze uko bikwiye.<\/p>\n<p> <strong>Icyakorwa<\/strong> <\/p>\n<p>RAB ishobora guseswa cyangwa ikagabanyirizwa inshingano, bikajyana n\u2019umubare w\u2019abakozi n\u2019ingengo y\u2019imari. Icyo gihe imbaraga zakongerwa ku bakozi begereye abaturage mu mirenge no mu turere.<\/p>\n<p>Aba bakozi bashingwa gukora ubushakashatsi bwajya buhuriza hamwe abo ku murenge no ku karere. Nyuma bakajya babuhuriza hamwe kuri zone, ahari ibiro bya RAB muri buri ntara.<\/p>\n<p>Iyi Minisiteri yahuza ibya politiki, gahunda za leta n\u2019ishyirwa mu bikorwa byazo. Gahunda yo kuhira imyaka igatozwa abaturage, bihereye mu myumvire yo kwifashisha ibikoresho babona hafi, ikanagira uruhare mu gusubiza bimwe mu bishanga abaturage, cyane abibumbiye muri za koperative.<\/p>\n<p>Uru rwego kandi rufite amaboko y\u2019abanyeshuri bize mu Rwanda bakajya guhaha ubumenyi muri Israel. Aya maboko ntabyazwa umusaruro nyamara yaratwaye leta akayabo. Ubu bumenyi nabwo bwari bukwiye guherwaho mu gushyira mu bikorwa politiki yo kuhira, kuko babyigiye aho babizobereyemo, guhinga indabo n\u2019imboga ndetse no kuzipfunyika, ubworozi bugezweho ndetse na politiki y\u2019ubutubuzi igenda inanirana.<\/p>\n<p> <strong>Mineduc, REB, HEC na WDA <\/strong> <\/p>\n<p>U Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere iri reme ry\u2019uburezi. Hagiyeho  amashuri y\u2019uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka 12.  Hari n\u2019umubare munini w\u2019amashuri makuru na za kaminuza wiyongereye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.<\/p>\n<p>Ubu burezi busaba imbaraga. Ariko bwanatangwa  kandi bukanozwa mu gihe ikigo nka REB cyakangurirwa kunoza imikorere, kikanongererwa inshingano za HEC na WDA, kuko biri mu mujyo umwe wo guteza imbere uburezi bufite ireme.<\/p>\n<p>Imwe mu mikorere yakwitabwaho ni ugucunga neza ibya leta, hirindwa amakosa yagiye agaragara muri iki kigo, nko guhindagura porogaramu, akajagari mu myigishirize y\u2019icyongereza mu mashuri.<\/p>\n<p>Imicungire mibi yaranze iki kigo irimo miliyoni zisaga 400 (ibihumbi 516 $) zagombaga kohererezwa abanyeshuri bigaga muri  Nigeria yaburiwe irengero.<\/p>\n<p>Muri iyi micungire idahwitse hari raporo y\u2019Umugenzuzi w\u2019Imari ya 2012-13 , yagaragaje ko REB yishyuye abarimu b\u2019icyongereza (Mentors) bataye akazi amafaranga y\u2019u Rwanda miliyoni 25 bidakwiye, nyuma n\u2019abari mu kazi ikabahagarika batarangije amasezerano ubu rukaba rugeretse mu nkiko.<\/p>\n<p>Hari kandi mudasobwa  zisaga ibihumbi 200 zagenewe abana zitabyazwa umusaruro uko bikwiye, zimwe muri zo zikaba zaravuzweho guhera  mu bubiko izindi zaranyerejwe (muri buri murenge w\u2019u Rwanda harimo nibura ikigo kimwe gifite izi mudasobwa, hatitawe mu kuba gifite amashanyarazi cyangwa kitayafite).<\/p>\n<p>Hari kandi zimwe mu nzu zubakiwe abarimu muri buri murenge zimaze imyaka itatu zitaruzura, zitarajyamo ibyangombwa, zimwe mu zuzuye ntizibamo abantu.<\/p>\n<p>Iyi minisiteri ikunze kugaragaramo impinduka mu bayobozi ugereranyije n\u2019izindi, yari ikwiye kunoza ibijyanye n\u2019inama y\u2019igihugu y\u2019amashuri makuru yahagaritse amwe mu mashuri makuru n\u2019amashami ntibivugweho rumwe.<\/p>\n<p>MINEDUC ifatanyije na MINISANTE  yagombye kunoza ikibazo cy\u2019abarangije amasomo y\u2019abaforomo n\u2019ababyaza bagirana n\u2019ingaga zabo, ku mafaranga bacibwa mu bizamini nabyo batibaza impamvu yabyo.<\/p>\n<p>Ku bijyanye n\u2019iyi mikorere yari ikwiye gufasha abanyeshuri biga amasomo y\u2019ubuzima, bakora bya bizamini mu ngaga zabo, igihe barangije kaminuza, bagahita bakora ibizamini by\u2019izo ngaga. Ibyo byafasha kurangiza bizeye kuba abanyamwuga bemewe, aho kurangiza, ababyeyi babo bazi ko basoje amasomo, ariko bakazitirwa n\u2019ibyo bizamini, aha twavuga nk&#8217;ibizamini bikorwa n&#8217;abaforomo n&#8217;ababyaza bihora bigarukwaho cyane mu itangazamkuru.<\/p>\n<p> <strong>Migeprof, GMO, NCC, CNF<\/strong> <\/p>\n<p>Minisiteri y&#8217;uburinganire n&#8217;iterambere ry&#8217;umuryango ( <strong>MIGEPROF<\/strong> )  usanga ifite inshingano zijya guhura n\u2019iziri mu bigo bitandukanye biyishamikiyeho. Ibyo birimo igishinzwe kugenzura ihame ry\u2019uburinganire (GMO), inama y\u2019igihugu y\u2019abana (NCC) ndetse n\u2019inama y\u2019igihugu y\u2019abagore (CNF).<\/p>\n<p>Iterambere ry\u2019umuryango, ireme ry\u2019uburinganire usanga byahurizwa mu rwego rumwe rwakunganira iyi minisiteri kandi igakomeza gutera imbere.<\/p>\n<p>Ibyo byatuma nka NCC yongererwa inshingano runaka ikaba yavangwa n\u2019inama y\u2019abagore (CNF), bigahabwa n\u2019inshingano za GMO, bikagabanya ingengo y\u2019imari ikoreshwa, kandi n\u2019akazi kakarushaho gukorwa uko bikwiye.<\/p>\n<p> <strong>RBC, CAMERWA muri Minisante<\/strong> <\/p>\n<p>Minisiteri y\u2019Ubuzima (Minisante) igenerwa ingengo y\u2019imari, indi igahabwa ikigo cy\u2019igihugu cyita ku buzima <strong>(RBC). <\/strong> Iki kigo gikora byinshi mu bijyanye n\u2019ubuzima. ariko cyahwiturwa mu kunoza imikorere.<\/p>\n<p>Urugero ni ibijyanye n\u2019imiti isazira mu bubiko kandi farumasi z\u2019uturere n\u2019abarwayi barayibuze.<\/p>\n<p> <strong>Minisiteri y\u2019abakozi ba leta n\u2019Umurimo, PSC na RPPA<\/strong> <\/p>\n<p>Ibi bigo bihurijwe muri Minisiteri y\u2019abakozi ba leta n\u2019Umurimo, byafasha kugabanya inshingano zabyo zijya gusa.<\/p>\n<p>Minisiteri ishinzwe politiki, ariko n\u2019ibi bigo nka Komisiyo y\u2019igihugu ishinzwe abakozi ba leta (PSC), ndetse n\u2019ikigo gishinzwe amasoko ya Leta byari bikwiye kubarizwa muri iyi minisiteri.<\/p>\n<p>Muri uru rwego hari abakozi barenganwa muri leta usanga iyo bitabaje inkiko icibwa akayabo, kandi PSC yagombye gukumira izo manza.<\/p>\n<p> <strong>Minaloc, LODA, RSSB<\/strong> <\/p>\n<p>Iyi minisiteri ikora byinshi, ariko iracyagaragaramo ibibazo cyo kunoza ibyiciro by\u2019ubudehe.<br \/>\nIki kibazo ni kimwe mu bihangayikishije abaturage.<\/p>\n<p>Aha usanga hari abashyizwe mu byiciro bitabakwiye, bikabuza  amahirwe leta igenera abatishoboye (abana batahawe buruse kubera kwibeshya ku cyiciro, abatishoboye badahabwa inkunga ya VUP kuko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu, abana badahabwa ifunguro ku mashuri kubera cya cyiciro  bibeshyeho).<\/p>\n<p>Hari kandi kutagaragaza no kutanoza imikoreshereze y\u2019ibyiciro biha icyuho abashaka kuvutsa amahirwe abaturage (imiryango nterankunga, banki , buruse na mituweli).<\/p>\n<p>Usanga ariko ihura n\u2019imbogamizi z\u2019abashaka kujya mu byiciro byo hasi, bavuga ko batishoboye kandi bafite ubushobozi. Ikeneye kandi gukemura ikibazo cy\u2019abayobozi b\u2019inzego z\u2019ibanze batageza ubufasha ku batishoboye bwakabazamuye mu cyiciro, nyuma bagaterwa ipfunwe no kuba icyiciro kidahinduka bagahimba icyo hejuru.<\/p>\n<p> <strong> Guverinoma ikorera abaturage, ikorana n\u2019itangazamakuru<\/strong> <\/p>\n<p>Demokarasi ni ubutegetsi bw\u2019abaturage bunabakorera kuko aribo baba barabushyizeho. <\/p>\n<p>Birakwiye ko mu rwego rwo kumenyesha abaturage ibyo bakorerwa, Guverinoma yose ikwiye kugirana ikiganiro n\u2019itangazamakuru ku buryo buhoraho, buri gihambwe, buri mezi yagenwe. Icyo gihe abaminisitiri bose bakacyitabira.<\/p>\n<p>Ibyo byafasha ko basobanurira abaturage ibyo babakorera, biciye mu itangazamakuru, n\u2019abanyamakuru bakabagezaho ibibazo by\u2019abaturage.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Byarinda kandi abanyamakuru ibibazo bahura nabyo cyangwa bateza igihe bakeneye amakuru uyatanga atiteguye.<\/p>\n<p>Byakunganira imiyoborere myiza irangwa n\u2019imikoranire y\u2019ubuyobozi, imwe mu miryango mpuzamahanga ikunze kuririraho ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari.<\/p>\n<p> <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong> <em>Ntakirutimana Deus\/bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Harebewe ku musaruro ibigo na za Minisiteri byagezeho mu myaka yatambutse; ku ngengo y\u2019imari no ku bushobozi igihugu gifite, hari ibigo na Minisiteri bikeneye: guseswa, kugabanyirizwa inshingano n\u2019ingengo y\u2019imari ndetse no kuvangwa. Ibyo byafasha mu gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye zo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu mwaka wa 2020 (Middle Income Country), no gukomeza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7022","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Harebewe ku musaruro ibigo na za Minisiteri byagezeho mu myaka yatambutse; ku ngengo y\u2019imari no ku bushobozi igihugu gifite, hari ibigo na Minisiteri bikeneye: guseswa, kugabanyirizwa inshingano n\u2019ingengo y\u2019imari ndetse no kuvangwa. Ibyo byafasha mu gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye zo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu mwaka wa 2020 (Middle Income Country), no gukomeza [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-24T12:52:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:47:22+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri\",\"datePublished\":\"2017-08-24T12:52:36+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:47:22+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022\"},\"wordCount\":1546,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022\",\"name\":\"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-08-24T12:52:36+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:47:22+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7022#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri - BWIZA","og_description":"Harebewe ku musaruro ibigo na za Minisiteri byagezeho mu myaka yatambutse; ku ngengo y\u2019imari no ku bushobozi igihugu gifite, hari ibigo na Minisiteri bikeneye: guseswa, kugabanyirizwa inshingano n\u2019ingengo y\u2019imari ndetse no kuvangwa. Ibyo byafasha mu gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye zo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu mwaka wa 2020 (Middle Income Country), no gukomeza [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-24T12:52:36+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:47:22+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri","datePublished":"2017-08-24T12:52:36+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:47:22+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022"},"wordCount":1546,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7022#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022","name":"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-08-24T12:52:36+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:47:22+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7022"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7022#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Guverinoma nshya: Hakenewe ivugurwa rya bimwe mu bigo na Minisiteri"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7022","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7022"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7022\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7022"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7022"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7022"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}