{"id":7028,"date":"2017-08-24T21:02:20","date_gmt":"2017-08-24T21:02:20","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/24\/uko-bamwe-mu-banyarwanda-bakiriye-icyemezo-cy-umujyi-wa-kigali-cyo-guca-burundu\/"},"modified":"2025-02-12T15:47:21","modified_gmt":"2025-02-12T13:47:21","slug":"uko-bamwe-mu-banyarwanda-bakiriye-icyemezo-cy-umujyi-wa-kigali-cyo-guca-burundu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028","title":{"rendered":"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Umujyi wa Kigali umaze kurambirwa n\u2019ikibazo cy\u2019abazunguzayi gifatirwa ingamba ariko ntigicike. Umujyi wa Kigali uvuga ko washoye amafaranga asaga miliyoni 300 mu kubaka amasoko kugira ngo abazunguzayi babone aho bakorera, ariko baranga baguma mu muhanda. <\/strong> <\/p>\n<p>Nyuma yibwo hafashwe indi ngamba yo guca amande y\u2019ibihumbi icumi, umuzunguzayi n\u2019umukiriya we, nabyo ntibyabaye igisubizo kirambye.<\/p>\n<p>Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2017, inama yahuje inzego zikomeye zo mu mujyi wa Kigali zirimo iza gisirikare, iza gipolisi ndetse n\u2019iz\u2019ibanze kuva ku rwego rw\u2019umujyi kugera ku rw\u2019akagari bose basaga 300. Iyi nama yemeje ko hagiye gushyirwamo imbaraga za gisirikare na gipolisi.<\/p>\n<p>Meya Nyamurinda ati \u201cUretse no guhagarika ibyo tubabwira guhagarika bijyanye no gukora igikorwa kitemewe cy\u2019ubucuruzi bwo mu kajagari, kuba batabikora bakanahangara inzego z\u2019ubuyobozi n\u2019inzego z\u2019umutekano ntabwo Umujyi wa Kigali ndetse n\u2019inzego z\u2019ubuyobozi n\u2019iz\u2019umutekano zishobora kubyemera, ari na yo mpamvu tugomba kubihagarika burundu\u201d.<\/p>\n<p>Yungamo ati \u201cIcyerekezo ni uko ibi bintu bigomba guhagarara burundu\u2026.amabwiriza cyangwa amategeko atanzwe n\u2019Ubuyobozi bw\u2019Umujyi wa Kigali \u2026hari bamwe bayafata nk\u2019imikino, twagira ngo tumenyeshe ababikora batyo ko nta mikino irimo.\u201d<\/p>\n<p>Nyamurinda yabwiye abari bateraniye aho ko ingamba zafashwe zikomeye, aho binashoboka ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu izavuga byinshi ariko ngo kuri we ibyo nta cyo bivuze ikigamijwe ari uguhangana n\u2019icyo kibazo kigacika burundu.<\/p>\n<p>Mu ngamba zamaze gufatwa harimo gukoresha igipolisi, aho ngo kije kunganira urwego rwa DASSO rwasaga nk\u2019aho imbaraga zarwo ari nke ugereranyije n\u2019ubukana bw\u2019ikibazo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Umuvugizi wa Polisi y\u2019Igihugu, ACP Theos Badege wari muri iyo nama yavuze ko nta shami ryihariye polisi yashyizeho rishinzwe guca abazunguzayi, ariko asobanura ko mu mihanda ikunze kugaragaramo akajari hagiye gushyirwamo abapolisi benshi, hamwe n\u2019ibikoresho birenze ibya DASSO, harimo n\u2019imodoka zizajya zitwara abamaze gufatwa.<\/p>\n<p>Ku bireba ibyamburwa abazunguzayi, Umujyi wa Kigali uvuga ko hari za sitoke zirundwamo ibyambuwe abazunguzayi mu duce tunyuranye two muri Kigali, aho ngo sitoke nini iri mu Murenge wa Mageragere, ariko ibicuruzwa bibora biramenwa.<\/p>\n<p> <strong>Isesengura, n\u2019ibitekerezo bya bamwe mu banyarwanda<\/strong> <\/p>\n<p>Bamwe mu banyarwanda bagize icyo bavuga kuri iki cyemezo, babinyujije  ahagenewe ibitekerezo ku nkuru zacyanditsweho. Ikibazo cy\u2019abazunguzayi si bwo bwa mbere Polisi y\u2019u Rwanda ikinjiyemo, ariko  kugikemura si nko gusenya akajagari, kuko abazunguzayi ari bantu nka buri wese, yaba umuyobozi, umunyapolitiki, umupolisi cyangwa umusirikare.<\/p>\n<p> <strong>&#8211;<\/strong> Bakoresha udufaranga duke, baturanguza ibyo bacururiza, inyungu bakayitungamo abana, andi bakayishyura inzu babamo. Ese Niba bivugwa ko bubakiwe ahantu ho gukorera bakaba bacibwa plus de 50mille bazayakura he?<\/p>\n<p> <strong>&#8211;<\/strong> Hakwiye kurebwa impamvu nyayo ituma umuntu atinyuka ingufu nyinshi Leta ishyira muri iki kibazo ariko akanga akagaruka ku muhanda.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019umujyi wa Kigali agira ati, \u201c\u2026.Bagarutse kuko nyine bafite imyumvire yo kuza kuryama hano munsi y\u2019igiti, icyo gihe tuzongera tubasubizeyo, bagaruke tubasubizeyo, tuzareba uzarambirwa uwo ari we hagati y\u2019ingufu zacu n\u2019iz\u2019umuturage ugomba kugenda akumva ko agaruka natwe tuzongera tumusubizeyo. Ni ukuvuga ngo imbaraga tuzashyiramo ntabwo zizatuma uwo muntu arusha imbaraga ubuyobozi.\u201d<\/p>\n<p>Motari ukorera Nyabugogo hamwe mu haba abazunguzayi avuga ko abenshi bakora uyu murimo utemewe biganjemo abagore bihebye bityo ikibazo cyabo kigoye kugikemura mu gihe byaba ari ukubaca mu mujyi wa Kigali nta handi hantu bashyirwa.<\/p>\n<p> <strong>&#8211;<\/strong> Bajya mu muhanda kubera ko babuze ukundi bagira, igihe rero bazakomeza kuburabuzwa bashobora kuzafata ingamba mbi zo gushaka ikibabeshaho mu zindi nzira nko kwiba, uburaya, n\u2019ibindi ntazi ahubwo umutekano ugahungabana bitigeze kubaho. Benshi muri bo ni abataye amashuri, abatewe inda bakiri bato, abapfakaye imburagihe, ndetse n\u2019imfubyi zitakigira imiryango.<\/p>\n<p>Erega abo bazunguzayi nabo ni abantu, bakeneye kubaho nka twe twese. Ubwo buzunguzayi butuma abantu bakennye bashobora kubaho badasabiriza, batiba, batanacuruza imibiri yabo.<\/p>\n<p>Undi ati \u201cese Mayor yibagiwe ko abo bapolisi n\u2019abasirikali ari basaza ,bakuru,barumuna ,babyara, abana b\u2019abo bazunguzayi? Hashobora kubamo n\u2019abagore babo, inshuti n\u2019abo biganye? Harimo n\u2019abirukanwe mu gipolisi n\u2019igisirikare.<\/p>\n<p>Undi agira ati, \u201cIkibazo cy\u2019abazunguzayi kimeze nk\u2019umwotsi ucucumuka mu bicu byerekana ko hasi inzu irimo gushya. Guhashya umwotsi nyamara ntacyo ukoze ku muriro urimo gukongora inzu njye ndumva byaramira bike bikangiza byinshi.  <em>Ikibazo si uko umukene yagenza amaguru kandi hariho imodoka n\u2019indege, ahubwo icyaba ikibazo ni uko wabona umukire agenza amaguru kandi asize imodoka n\u2019indege mu rugo.<\/em> <\/p>\n<p> <strong> <em>Abasomyi bavuga ku nkomoko, ingaruka n\u2019umuti w\u2019ikibazo cy\u2019abazunguzayi<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Umwe ati, \u201cEse ubundi abazunguzayi bava he?Bazanwa n\u2019iki?Aho bava habura iki?Hakorwa iki ngo batagaruka?Kuki bamburwa bagafungwa bagakubitwa ariko ntibikemuke?<\/p>\n<p>Ibi bibazo si Mayor w\u2019umujyi wabisubiza ahubwo ni ba mayors bose bakwicara bakibaza impamvu abaturage babo babacika bakajya kuba umutwaro mu mujyi. Naho nubwo abazunguzajyi wafunga ijana ugakubita 200, hazaza abandi kuko inzara iryana kurusha inkoni.Ubu se nyuma ya wa mugore wishwe nta bandi baje<\/p>\n<p>Umuntu ushaka icyo kurya, yakwemera ukamwica aho kugira ngo yicwe n\u2019inzara. Kandi nk\u2019uko umugabo witwa Morris West yabivuze, ngo n\u2019umuntu udakoresha umutwe we mu gutekereza, yibaza akoresheje igifu cye cyane cyane iyo kirimo ubusa (celui qui ne pense pas avec sa tete reflechit avec son ventre, surtout s\u2019il l\u2019a vide).<\/p>\n<p>Abanyarwanda barimo kuva mu buhinzi bava kuri 80% bagabanuka kandi vuba basatira 50%, ndetse hateganijwe ko bagera kuri 30% mu gihe cya vuba. None se abo bantu barimo kuva mu buhinzi bajya he ? bakora iki ?<\/p>\n<p>Mugene bataillons zo guhangana n\u2019abazunguzayi, muteganye n\u2019izigomba guhangana n\u2019ubujura n\u2019uburaya bizahita byiyongera, haba mu mijyi, haba no mu cyaro aho bamwe muri bariya bazunguzajyi bazasubira gushaka agahenge mbere yo kugaruka mu Mijyi.<\/p>\n<p> Undi nawe akagira ati, \u201cMuzi ko abarenga 80% by\u2019abana b\u2019inzererezi ari ababo bagore ? urabimwaka, ukabimena wirengagije uwahinze n\u2019igishoro cyahagendeye! ukamujyana kwa Kabuga bwacya agatanga 20000 cyangwa 10000 akavamo, nimugoroba akajya kwicuruza yamara kubona 10000 akongera akarangura gutyo gutyo\u2026. Harya ngo mwabubakiye amasoko? nabacuruzaga mbere byarabananiye!! ngwino urebe abo ku Murindi Bahoze bakeye bakaba barahindutse abazunguzayi bo mu kibuga isoko ryambaye ubusa!!! Erega ikibazo cyanyu mubigira imihigo iri SOFT!!!!! ukirengagiza ko umuntu atari nk\u2019igiti batema cyangwa inzu basenya ntiburane ngo initabare!! None ho ushonje we ahitamo kudapfa aririmba ndapfuye weee!!! ahubwo agashaka uko yakwigira, kandi kwigira no guharanira kubaho nibyo bitumye uru rwanda rugera aha.\u201d<\/p>\n<p> <strong>Umuti urambye w\u2019ikibazo<\/strong> <\/p>\n<p>Abasomyi kandi bafashe umwanya wo gutekereza ku muti wagenerwa iki kibazo. Umwe ati, \u201cHakwiriye inyigo (social study) ituma abantu baba abazunguzayi. Mbona hariho ikibazo cya exode rural (iyimukacyaro) aho abantu benshi bava mu cyaro birunda mu mujyi wa Kigali, hakaniyongeraho umuvuduko ukabije w\u2019ubwiyongere bw\u2019abaturage\u201d.<\/p>\n<p>Akongera ati, \u201cikibazo nk\u2019iki ntiwagikemura ushyiramo ingufu ahubwo cyareberwa mu mizi habanje gukorwa inyigo irimo ubuhanga bw\u2019impuguke. Mu gihe ubukene bunuma muri rubanda, ntabwo wajya kubakubita, kubafata no kubafunga ngo niwo muti wo kubabuza gushaka amaramuko mu mihanda. Muzatembere mu bihugu by\u2019Amerika ya ruguru, Amerika y\u2019epfo, Aziya, Uburayi, Afurika: hose muzahasanga abazunguzayi. <\/p>\n<p> Na hano mu Rwanda rero dushobora kureba uburyo Abazunguzayi bakora akazi kabo mu mutekano, nta kajagari, kandi hubahirijwe amahame y\u2019isuku.<\/p>\n<p>Undi yerekana uko ikibazo cyakemuka mu buryo burambye (long term), ati, \u201cuwafata ibigo bishamikiye kuri za Ministeri akabijyana hirya no hino mu ntara, byatuma abanyamishahara bajya kubayo, amafaranga yabo abanyacyaro (future bazunguzayi) bakayaryaho nabo mu guhahirana.<\/p>\n<p>Naho undi ati, \u201cJye mbona iki kibazo kidakeneye kwitabaza ingufu zikomeye gutyo ahubwo kiragomba ko hakoreshwa ubwenge n\u2019ubwitonzi buhanitse mugukemura iki kibazo.<\/p>\n<ol>\n<li>\nHategurwa amajile nk\u2019ayabamotoari agahabwa abazunguzayi bose kdi akaba afite numero.<\/p>\n<p> 2. Buri muzunguzayi wese agahabwa cooperative akoreramo ndetse niba binabaye ngombwa hakemezwa amafaranga yajya atanga ku munsi muri koperative yenda nka 100 noneho koperative ikaba ariyo isora nk\u2019uko abacuruza M2U babikora MTN &#038; TIGO Ikayishyura.<\/li>\n<li>\nNk\u2019uko abamotari bagira aho guhagarara hari ibyapa, n\u2019abazunguzayi niko byakorwa kandi bakagira urwego rwabo rufatanya na Leta kwicungira isuku no kuba bakeye banacuruza ibyujuje ubuziranenge<\/li>\n<\/ol>\n<p> <em>Mugenzi we ati, <\/em> <\/p>\n<p>1.Ese abo bantu bava he?(mu ntara)<\/p>\n<p> 2.Kubera iki birukira i kigali gusa?(mu byaro hariyo inzara,nta yindi mijyi yunganira kigali tugira umuntu yabasha gushakiramo ubuzima)<\/p>\n<p> 3.Ese kuki umujyi wa kigali utabashaka?(barateza akajagali mumugi,rimwe na rimwe bateza umutekeno muke,bacuruza badasora)<\/p>\n<p> <strong>Leta yakora iki rero?<\/strong> <\/p>\n<p>1.Nibashyirwe mu ma cooperative, bahabwe umwambaro ubaranga, basoreshwe hakurikijwe numero y\u2019uwo mwambaro n\u2019ikarita ya buri muzunguzayi,<\/p>\n<p> 2.Leta nikore neza isesengura ku mibereho y\u2019abanyacyaro n\u2019iterambere ry\u2019icyaro,<\/p>\n<p> 3.Nihashyirwe ingufu mu kuzamura imigi yunganira kigali,hagenwe nibura undi mugi umwe mu ntara waba ihuriro ry\u2019ubucuruzi bw\u2019igihugu, bizatuma habaho gusaranganya abenegihugu ibyiza by\u2019igihugu cyabo ntawe uhutajwe nta n\u2019ubangamiye inyungu z\u2019undi, twese abanyarwanda nk\u2019abavandimwe dufatanye mu iterambere ry\u2019igihugu cyacu ntawe dusize inyuma.<\/p>\n<p>Maze undi akagira ati,<\/p>\n<p>1.Kuki hatabaho amasaha runaka yahariwe abo bantu,urugero kuva saa kumi kugeza saa tatu, nimugoroba kuva saa kumi n\u2019imwe.<\/p>\n<p>Ibi bifasha abagura,cyane ko hari udafite ticket ya moto yo kujya no kuva ku isoko mwaboherejemo.<\/p>\n<p> 2.Hagenwe ahantu hihariye batarenga hafi y\u2019ahantu hahurira abantu benshi.Ko abamotari mutarabirukana hari ubarusha gukorera mu kajagari!Ariko umenye ngo hariya niho hakorera abazunguzayi, na bo ibyo gukwira umuhanda no gutega abagenzi babyihanganire,basangwe ku ruhande rw\u2019umuhanda.<\/p>\n<p> <strong> <em>Ibi ni ibyavuye mu basomyi, bafitiye impungenge ubuzima bw\u2019Abanyarwanda bagenzi babo. Nta wabura kwibaza impamvu ababifite mu nshingano banabihemberwa batabifatira umwanya ngo babyige neza, bahereye kuri ibi bakongeraho n\u2019ibindi, bagashaka umuti uboneye, ariko buri munyarwanda akagarurirwa agaciro.<\/em> <\/strong><br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Catoon-by-Abazunguzayi.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-75430 size-large\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"943\" height=\"1024\" \/><\/a><\/p>\n<p> <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Karegeya Jean Baptiste\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umujyi wa Kigali umaze kurambirwa n\u2019ikibazo cy\u2019abazunguzayi gifatirwa ingamba ariko ntigicike. Umujyi wa Kigali uvuga ko washoye amafaranga asaga miliyoni 300 mu kubaka amasoko kugira ngo abazunguzayi babone aho bakorera, ariko baranga baguma mu muhanda. Nyuma yibwo hafashwe indi ngamba yo guca amande y\u2019ibihumbi icumi, umuzunguzayi n\u2019umukiriya we, nabyo ntibyabaye igisubizo kirambye. Ku wa Gatatu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7028","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umujyi wa Kigali umaze kurambirwa n\u2019ikibazo cy\u2019abazunguzayi gifatirwa ingamba ariko ntigicike. Umujyi wa Kigali uvuga ko washoye amafaranga asaga miliyoni 300 mu kubaka amasoko kugira ngo abazunguzayi babone aho bakorera, ariko baranga baguma mu muhanda. Nyuma yibwo hafashwe indi ngamba yo guca amande y\u2019ibihumbi icumi, umuzunguzayi n\u2019umukiriya we, nabyo ntibyabaye igisubizo kirambye. Ku wa Gatatu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-24T21:02:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:47:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi\",\"datePublished\":\"2017-08-24T21:02:20+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:47:21+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028\"},\"wordCount\":1541,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028\",\"name\":\"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg\",\"datePublished\":\"2017-08-24T21:02:20+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:47:21+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/08\\\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7028#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi - BWIZA","og_description":"Umujyi wa Kigali umaze kurambirwa n\u2019ikibazo cy\u2019abazunguzayi gifatirwa ingamba ariko ntigicike. Umujyi wa Kigali uvuga ko washoye amafaranga asaga miliyoni 300 mu kubaka amasoko kugira ngo abazunguzayi babone aho bakorera, ariko baranga baguma mu muhanda. Nyuma yibwo hafashwe indi ngamba yo guca amande y\u2019ibihumbi icumi, umuzunguzayi n\u2019umukiriya we, nabyo ntibyabaye igisubizo kirambye. Ku wa Gatatu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-24T21:02:20+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:47:21+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi","datePublished":"2017-08-24T21:02:20+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:47:21+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028"},"wordCount":1541,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7028#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028","name":"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg","datePublished":"2017-08-24T21:02:20+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:47:21+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7028"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/08\/Catoon-by-Abazunguzayi-943x1024.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7028#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy\u2019umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7028","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7028"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7028\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7028"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7028"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7028"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}