{"id":7065,"date":"2017-08-27T13:15:36","date_gmt":"2017-08-27T13:15:36","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/27\/dipolomasi-qatar-yanze-kuba-ingaruzwamuheto-ya-saudi-arabia\/"},"modified":"2025-02-12T15:47:01","modified_gmt":"2025-02-12T13:47:01","slug":"dipolomasi-qatar-yanze-kuba-ingaruzwamuheto-ya-saudi-arabia","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065","title":{"rendered":"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi muri iyi minsi, ukanagereranya ibyahozeho mu gihe isi byavugwaga ko yugarijwe n\u2019ubukoloni, uhita wibaza niba koko umuntu yavuga ko ubwo bukoloni bwavuyeho bikakuyobera.<\/em> <\/strong><br \/>\nByagorana kumvikana ukuntu usanga buri gihugu kuri iyi si ya Rurema gifite amafaranga n\u2019ubukungu butajegajega  , bimwe muri ibyo bihugu rero ndetse hafi ya byose ,biba bikotanira kwigarurira ibindi bitishoboye,ngo bibihore inyuma , muri gahunda zabyo ,zaba zisobanutse ,cyangwa zidasobanutse.<br \/>\nMuri iyi nkuru haribandwa mu gutanga ingero zimwe na zimwe , zigenda zigaragaza ko n\u2019ubwo ubukoloni bivugwa ko bwavuyeho ,bimwe mu bihugu bigahabwa icyiswe ubwigenge , iyo usesenguye neza ubona ko rwose icyahindutse atari ingoma,ahubwo ari uruhu ibambyemwo!<br \/>\n <strong>Urugero rwa mbere ni amakimbirane ari hagati y\u2019ibihugu by\u2019abarabu ubwabyo ayobowe na Saudi Arabia !<\/strong><br \/>\nUbusanzwe nihavugwa ibihugu bigize umunyango mugari w\u2019abarabu ,ushobora kumva ibintu 3 by\u2019ingenzi.<br \/>\nMuri ibyo byose ,uhita mbere na mbere wumva ibihugu bikize kuri Peteroli na Gazi.<br \/>\nIgikurikiraho wahita utekereza ,ni idini ya Islam ,kuko hafi 100% by\u2019abarabu ,bahurira ku idini n\u2019imyemerere bya ki islamu ,kabone n\u2019ubwo hari aboroshya iby\u2019idini [  <strong>moderate Islamic countries<\/strong>  ] hamwe n\u2019abandi usanga bafite amategeko akaze ,kenshi akaba ari nayo bagenderaho yitwa sharia.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nGusa byumvikane ko hari n\u2019ibihugu byisanga muri gahunda zivugwaho bitari iby\u2019abarabu,ariko bigendera ku mahame y\u2019idini ya ki isilamu.<br \/>\nIcya gatatu umuntu atabura kuvugaho ,ni uko mu mibereho n\u2019imibanire y\u2019ibihugu by\u2019abarabu ,hakunze kugaragaramo amakimbirane cyangwa ukuzuzanya ,gushingiye ku macakubiri agaragara mu idini ya Islam .<br \/>\nMuri iri dini usangamo amashami [ Wings ]ahora ahanganye 2 ,rimwe rya aba Sunite ,irindi rigendera ku myizerere ya gi Shiya.<br \/>\nNguko rero uko Arabia Saoudite yigize umwami w\u2019abagendera ku mahame ya gi Suni ari nabo benshi ku isi,mu gihe Iran n\u2019umuyobozi w\u2019ikirenga wayo [ Ayatollah ] ubona ihora ishaka kurundarunda ibihugu bisigaye ,ngo ibishyire mu kwaha kwayo.<br \/>\nNyamara Saudi Arabia ikaba itanarebera izuba igihugu icyaricyo cyose cyabangamira inyungu zayo. Nkuko Qatar tuvuga hano ahanini bitari bizanzwe byangana,ukuyemo ko bisa n\u2019ibidahuza ku bijyanye n\u2019imitegekere ,ahandi ho yahuzaga nko ku mahame y\u2019idini.<br \/>\nGusa ,amahana yandi yo ntakengeshanya kwihengeke ku ruhande afitemo inyungu ,hagendewe kuri ya myemerere ihabanye! Rero ya mahame y\u2019idini agahita agaruka mu kibuga .<br \/>\nIkibazo rero giteye inkeke ,ni nkaho usanga muri iki gihe iyi mitegekere ishingiye ku mahame ya kidini ,igenda ifata indi ntera ,kugeza aho usanga ku rugero rwatanzwe ,iyo Ubwami bwa Saudi Arabia burebanye ay\u2019ingwe na kimwe mu bihugu y\u2019abarabu ,usanga n\u2019ibindi bihugu bihise biyitonda inyuma reka sinakubwira !<br \/>\nKabone n\u2019ubwo igihugu iki cyangwa kiriya cyaba kitanazi ibyo aya mahanga apfa ,ubona ari ibintu bimeze nko gufana umukino w\u2019amakipe 2 ahanganye mu kibuga [  <strong>fanatisme diplomatique <\/strong> ] buri imwe umufana atazi impuzankano yambaye ,ari mu kigare gusa.<br \/>\n <strong>Urugero rwa Qatar rwateye benshi kwibaza amaherezo y\u2019ubu bukoloni bwa mpatsibihugu ku isi<\/strong><br \/>\nInkuru dukesha urubuga rw\u2019ikinyamakuru Jeune Afrique cyo kuwa 15 Kamena uyu mwaka  wa 2017 ,iravuga ku kuntu Ubwami bwa Saudi Arabia bukimara kurebana ay\u2019ingwe na Qatar ,ibihugu byinshi byiganjemo iby\u2019Afrika byahise bitanguranwa kwikura kuri Qatar.<br \/>\nIgitangaje ariko giteye urujijo ,ni ukuntu ubu bwami buhanganye bwo budashakirwa muri ya makimbirane ashingiye ku mahame ya bya bipande byitandukanije muri Islam ,nkuko byagasweho haruguru.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAha twabibutsa nyine ko Qatar nayo yari isanzwe igendera ku mahame ya gi Suni , ariko ibyayo na Saudi Arabia bikaba byarivanze.<br \/>\n <strong>Qatar yarenze umurongo utukura,ifungura ambasade i Teheran,ibintu bidasanzwe byashavuje Saudi Arabia!<\/strong><br \/>\nMuri dipolomasi bavuga ko nta mwanzi cyangwa inshuti bihoraho biterwa n\u2019aho igihugu kibona inyungu zacyo kurushaho.<br \/>\nJeune Afrique muyindi nkuru yayo yo kuwa 24 Kanama 2017 igaragaza ukuntu Qatar yafashe umwanzuro wo gufungura ambassade yayo i Teheran ,ni ikintu cyabaye nko gukoma mu nkokora Saudi Arabia ,ubusanzwe isanzwe idacana uwaka n\u2019gihugu cya Iran ku rwego rwo hejuru.<br \/>\nUko byagenda kose ,amakimbirane hagati y\u2019ibi bihugu byombi mu karere kiganjemo ibihugu by\u2019abarabu agaragaza imbonankubone,  uburyo ibihugu bikize bihora binezezwa no kwigarurira ibyo birusha amafaranga n\u2019ingufu za gisirikare ,ahanini hagendewe ku nkunga y\u2019akayabo k\u2019amafaranga biba bitanga hirya no hino.<br \/>\nByashoboka ko Qatar yabonye nta cyo ikeneye kuri Saudi Arabia , cyangwa ibi bihugu byombi byarwaniye inyungu hamwe,buri wese akurura yishyira ,birangira umugozi byakururishaga ucika.<br \/>\nMuri iyi kururu kururu [ saga ] ya Qatar na Saudi Arabia kandi , uretse Turkiya na Iran byagaragaje ubucuti kuri Qatar ,ibindi bihugu bya ki Islam byayiteye umugongo.<br \/>\nKugeza aho ibihugu 2 Qatar na Iran byahoraga birebana ay\u2019ingwe ,bihisemwo kwiyunga buri kimwe gishinze iryinyo ku rindi ,kugirango biteshe umutwe mukeba wabyo, Saudi Arabia ,bitavuga rumwe kubera buri kimwe kiba gishaka guhaka ibindi bigenzi byacyo.<br \/>\n <strong>Aho inzovu 2 zirwaniye ibyatsi nibyo biharenganira!<\/strong><br \/>\nAl Jazeera ni Televiziyo mpuzamahanga rurangiranwa iterwa inkunga n\u2019igihugu cya Qatar . Kuva aya makimbirane yatangira ,ntabwo icyisanzuye muri ya mahanga abogamiye kuri Arabia Saudite .<br \/>\nNko mu gihugu cya Misiri ho baherutse no gufunga ibiganiro byayo burundu.<br \/>\nIbihugu nka Senegal, Tchad , Gabon , Comore, Maurice , bisa nabyo n\u2019ibyamaze kwijundika iki gihugu .<br \/>\nQatar Airways nayo ni Kompanyi itwara ibintu n\u2019abantu mu kirere y\u2019igihugu cya Qatar, ubu hari ibihugu itagihonyozamo akarenge kubera uku gukimbirana k\u2019ubu bwami 2,bwanze gupfukamirana.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Ese Afrika izungukira iki muri aya makimbirane ari hagati y\u2019ibi bihugu bikomeye by\u2019abarabu ?<\/strong><br \/>\nB\u00e9chir Ben Yahmed ni umwe mu banditsi bakuru b\u2019ikinyamakuru Jeune Afrique ,akaba n\u2019inzobere mu bijyanye n\u2019imibano mpuzamahanga .<br \/>\nMu nyandiko aherutse gushyira ahagaragara ,yagize ati :<br \/>\n\u201c Mu by\u2019ukuri ,Qatar iri kuryozwa umuhati wayo yagize wo kugaragaza ubushake bwo kwigenga kwayo gusesuye,idakorera  mu kwaha kwa Saudi Arabia \u00e2\u20ac\u00b3<br \/>\nAkomeza avuga ati \u201c Qatar isa niyashatse kwigomeka ku mahame y\u2019Akanama k\u2019Ubufatanye mu by\u2019imibano n\u2019amahanga ko mu kigobe  <strong>[ Conseil de Coop<\/strong>  <strong>\u00e9<\/strong>  <strong>ration du Golf ]<\/strong>  CCG mu magambo ahinnye y\u2019igifaransa\u00e2\u20ac\u00b3\u2026<br \/>\nImikorere y\u2019aka kanama gaterwa inkunga na Saudi Arabia ,igaragaza ko nta gihugu na kimwe kikarimo kiba kigomba gupfa gufata umwanzuro uwo ariwo wose Saudi Arabia itawuhaye umugisha, ngo byemerwe.<br \/>\nNi muri urwo rwego ,nkuko Ben Yahmed yakomeje abitangariza Jeune Afrique ,Qatar iyo iza gukomeza kuba mu kwaha kwa Saudi Arabia ,yari kuba ibaye igihugu cya 4 kigengwa na dipolomasi ya Ryad ,nyuma ya Koweit , Ibihugu byunze ubumwe by\u2019abarabu [ UAE ] Bahrein n\u2019ibindi .<br \/>\nAya mahame ya CCG kandi niyo agena inkunga zihabwa bimwe mu bihugu by\u2019Afrika ,ureba byahagurutse n\u2019iyonka bigahatanira kwikundwakaza kuri Arabia Saudite,cyane ko bene izo nkunga ari zo zishoboza abategetsi babyo kwigarurira cyangwa gukandamiza imitima y\u2019abo bayobora.<br \/>\nIkindi gitera bimwe mu bihugu by\u2019Afrika kubogama ,nuko gutera utwatsi Qatar kandi ,usanga ari ukuboko gukomeye bimwe mu bihangange byo ku isi byashyize muri iki kibazo.<br \/>\nUrugero rufatika ni Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika uhoza ku nkeke iki gihugu cya Qatar ,mu gihe El-Sissi  wa Misiri we wagirango niwe uhagarariye abandi ,mu kurwanya Qatar .<br \/>\nIsrael kandi na Minisitiri w\u2019Intebe wayo , Benyamin Netanyahu nabo ntibatanzwe,kugeza n\u2019aho ya Televiziyo ya Qatar ,Al Jazeera yahagarikiwe ibiganiro byayo mu mujyi wa Yeruzalemu,umurwa mukuru wa Israel.<br \/>\nIyi n\u2019indi mpamvu ituma iki gihugu gihabwa akato ,kubera inyungu zitandukanye buri gihugu kiba gifitemo,no gutinya ko byabagiraho ingaruka mu gihe byakwiteranya n\u2019ibyo bihugu by\u2019ibihangange bisukuma Saudi Arabia mu kwigomeka ku bindi bituranye.<br \/>\nNi mu gihe kandi , Saudi Arabia ifite igisirikare gikomeye kurusha Qatar ,ndetse n\u2019ijambo rikomeye mu bya dipolomasi mu karere k\u2019abarabu.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nGusa ubu bwami busa n\u2019ubwagiriye ishyari  Qatar kubera uburyo ari igihugu cyagiye kiyubaka kititaye ku gukomeza ibintu ,mu byo kuyobora abaturage bayo ,hishingikirijwe ku mahame y\u2019idini akakaye.<br \/>\nMuri Qatar ,abagore barategeka,baratora ,batwara ibinyabiziga ,barigenga ku buryo bwose.<br \/>\nHamwe Saudi Arabia ihorana ubwoba ko abaturage bayo ,bazagezaho bakigana iyo mico y\u2019abanya Qatar ,bakaba bakwigumura ku bwami bwayo,baharanira kwisanzura.<br \/>\nUsanga abanya Arabia Saudite batishimira ubuzima babayemo bwo gukandamizwa n\u2019amategeko y\u2019idini atajyanye n\u2019igihe isi igezemo,ababuza kwisanzura.<br \/>\nIbi kandi bikaza biniyongera ku kuba Qatar imaze imyaka isaga 15 ikuyeho igihano cy\u2019urupfu ,kandi Saudi Arabia yirirwa inyonga imanitse abantu ku buryo budasanzwe ,ikintu abantu bamaze kubona ko cyafashe indi ntera .<br \/>\nUbukana bw\u2019umubano udahwitse hagati y\u2019ibihugu by\u2019abarabu rero ,ni kimwe mu bintu biri kuvugwaho cyane ku isi. Ni ibintu isi yose iri kwitegereza ikayoberwa amaherezo yabyo .<br \/>\nK<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><br \/>\n <strong>Yandiswe na Marshall Eugene David \/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi muri iyi minsi, ukanagereranya ibyahozeho mu gihe isi byavugwaga ko yugarijwe n\u2019ubukoloni, uhita wibaza niba koko umuntu yavuga ko ubwo bukoloni bwavuyeho bikakuyobera. Byagorana kumvikana ukuntu usanga buri gihugu kuri iyi si ya Rurema gifite amafaranga n\u2019ubukungu butajegajega , bimwe muri ibyo bihugu rero ndetse hafi ya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7065","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi muri iyi minsi, ukanagereranya ibyahozeho mu gihe isi byavugwaga ko yugarijwe n\u2019ubukoloni, uhita wibaza niba koko umuntu yavuga ko ubwo bukoloni bwavuyeho bikakuyobera. Byagorana kumvikana ukuntu usanga buri gihugu kuri iyi si ya Rurema gifite amafaranga n\u2019ubukungu butajegajega , bimwe muri ibyo bihugu rero ndetse hafi ya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-27T13:15:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:47:01+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia\",\"datePublished\":\"2017-08-27T13:15:36+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:47:01+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065\"},\"wordCount\":1376,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065\",\"name\":\"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-08-27T13:15:36+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:47:01+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7065#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia - BWIZA","og_description":"Iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi muri iyi minsi, ukanagereranya ibyahozeho mu gihe isi byavugwaga ko yugarijwe n\u2019ubukoloni, uhita wibaza niba koko umuntu yavuga ko ubwo bukoloni bwavuyeho bikakuyobera. Byagorana kumvikana ukuntu usanga buri gihugu kuri iyi si ya Rurema gifite amafaranga n\u2019ubukungu butajegajega , bimwe muri ibyo bihugu rero ndetse hafi ya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-27T13:15:36+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:47:01+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia","datePublished":"2017-08-27T13:15:36+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:47:01+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065"},"wordCount":1376,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7065#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065","name":"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-08-27T13:15:36+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:47:01+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7065"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7065#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Dipolomasi : Qatar yanze kuba ingaruzwamuheto ya Saudi Arabia"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7065","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7065"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7065\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7065"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7065"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7065"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}